SI JE LE SAVAIS PART 6

SI JE LE SAVAIS PART 6
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
uhamagare steven cyangwa max, ubabaze izina neza! ubwo alex, ntakindi yakoze, yahamagaye steven, ndetse steven nawe ababwira ko yitwa cyntia. alex ati: ahaaan, ntiwumva se boss! papa angella nawe ati: wooww, mbega byiza we, ahasigaye nukumushaka nkamugezaho icyifuza cyanjye pe!
.
PART 6
.
ubwo alex na boss we bakomeze kuganira, alex ahita abaza papa angella ati: ariko se koko boss urakomeje! uziko nagize ngo wivugiraga! papa angella nawe ati: iki se! niki utumva hagati aho!? alex ati: ese boss, ubwo koko uzashaka umukobwa ungana nka angella, urumva bazajya bumvikana koko!? papa angella ati: hahahaha! ubwo se amazu yose mfite, urumva nabura ahantu mbana na cyntia nikundiye alex!? alex nawe ati: nonese basi angella mwarabivuganye!? papa angella ati: kabsa! ubwo se urumva nakora ibintu nkibyo ntarabaza umukobwa wanjye ngo musabe nuburenganzira koko alex!? alex nawe ati: ese ubundi boss, ubwo wabuze umugore mujya kungana koko!? papa angella ati: ubwo se uko ubizi maze kuryamana nabagore bangahe kandi tungana, ubwo se iyo nshaka mo umwe sinari kumuzana akaba umufasha wanjye alex!!? alex nawe ati: kabsa nibenshi, ariko iyo uhitamo umwe niby byari kuba byiza pe! papa angella ati: ese ubundi alex,urukundo niki!? alex nawe ati: umva yewee, ubwo……… atarakomeza papa angella ahita avuga ati: urukundo nicyo kintu cyambere gitegeka umuntu, ndetse kikaba cyanamugira umusazi, ubwo se tuvuge ko kuba narakunze cyntia, ntabandi badamu bahari beza kandi tunganya namafaranga banyemera, alex!? alex nawe ati: ariko nibyo! gusa nyine ……..papa angella ati: buriya njye aho kugira nzane umugore hanyuma nzamuhemukire biri kure cyane, basi niyo we yampemukira, niyo mpamvu rero nshaka umukobwa nakunze, ntitaye ngo murusha imyaka ingahe, gusa nyine iyo urukundo ruza kunjyana kuwo tungana byari kuba byiza cyane, namwe mukishima.alex ati: cyakora cyo kabsa, ninayo mpamvu abantu benshi ingo zibananira, ahubwo boss reka mbe nkuretse mbanze nshyire aya mafaranga ba steven! p. angella ati: sawa alex, kandi urakoze kunama warungiriye!
.
.
.
kurundi ruhande, kellia yari agikurikiye imodoka ya cyntia, ageze ahantu mumihanda yo mwishyamba abona ahantu cyntia yaparitse kuruhande rwumuhanda, nawe ahita aparika umutima utari hamwe ndetse ibyuya byuzuye mumaso, kumutima ati:” mana yo mwijuru mfasha nsange cyntia akiri muzima!”. ubwo kellia yatangiye kugenda ashakisha murayo mashyamba,ariko akabona ntago arimo kumubona, afata phone basi ngo apfe guhamagara ariko yanga gucamo, bishoboke ko cyntia yari yayijimije, gusa kellia we byarushijeho kumutera ubwoba, umutima utangira utera cyane,ararira araboroga, intege ziracika aramanuka yicara hasi kukabuye kari ahantu hirengeye, arebye neza abona umuntu uhagaze nkaho hakurya nka metero 500 uvuye aho yari ari. ubwo ntakindi cyabaye,kellia yahise yibwira ko uwo muntu agomba kuba ari cyntia, ahita ahaguruka agenda yiruka, ahageze koko asanga ni cyntia, arimo kurira cyane ndetse icyatangaje kellia kandi kikamutera umujinya nagahinda nuko yasanze cyntia ahagaze hejuru y’imanga ndende cyane ndetse ifite ibibuye bishinyitse cyane hasi. ubwo kellia nkuko umutabazi ufite umutima ukunda, ntakindi akoze, yaranyonyombye agenda bucece kuburyo cyntia atabashaka kumwumva, ageze inyuma ya cyntia yumva cyntia arimo kwivugisha ati:” william… william cyntia aragukunda byanyabyo!””. ashatse kwinaga kumanga, kellia ahita amufata munda aramukomeza cyane, aramukurura amujugunya hasi nkaho hirya, numujinya mwinshi amujya hejuru amukubita inshyi zitagira umubare, arangije aramubwira ati: cyntia! ntago narinzi ko waba ikigoryi bigezaho nukuri pe, ntasoni koko umuntu nkawe urashaka kwiyambura ubuzima imana yaguhaye!! cyntia ashatse kugira icyo avuga, kellia ahita avuga ati: ziba se nyine, haguruka dutahe ndaba numva ibyo unsobanurira, ntasoni! ubwo bahise bazamuka bose bagenda mumodoka ya kellia, cyntia ati: imodoka yanjye se kelli! kellia numujinya mwinshi ati: ubundi se ko warugiye kuyisiga! turabwira umushoferi aze ayifate!
.
.
.
ubwo hari hamaze kubamumasaha ya nimugoroba, erick na jack nkibisanzwe bibereye muri sport ya nimugoroba bakina basket bishimye byahatr, jack abaabajije erick ati: ariko se mn erick,uyu munsi wigeze ubona kuri japhet!? erick nawe ati: wapi kabsa! jack ati: haha, wallah noneho uriya mutype banza arahava yapfuye, umunsi wowese akiri ……….ubwo jack yavuze atyo, erick ahita agira umujinya adunda ballon hasi cyane, aravuga ati: ariko jack ninakubujije kujya umbwira ubwo bukozi bwibibi bwanyu wowe na japhet!! jakc ati: hahahahaha, ariko amadage aragwira kweli, ariko mn erick uziko nutisubiraho uzapfa utyo! uziko ariwowe wenyine kuriyi si ugize imyaka 23 ukiri impanzi!! erick ati: ndamaze! nyamara muzageraho mwicuze igihe cyararenze cyo kwisubiraho! jack ati: hahahah! mn uri umuswa kabsa,ese ubundi niki kigushimisha kuriyi si erick! erick nawe ati: icyanshimisha kurusha ibindi ni ukubona wowe na japhet bwavuye muri ubwo bukozi bwibibi! ariko ubwo kwirirwa mukinisa abakobwa babandi, mubabeshya inkundo mutabafitiye, mubakoreshe uburaya bwa hato nahato……..jack ati: ceceka erick utangiye kuvuga nabi tutabipfa, ubwo se urabona turi indaya wa…………. akivuga bumva umuntu aravuze ati: erick se aracyari muri byabindi bye!?
.
.
.
jack ati: yego ra! uyu numurezi byahatr mn japhet! kumbe wamuntu ni japhet! japhet ati: hahahaha, apu mureke uwo muswa, azikunkwa inzoga gusa! jack ati: mn ariko uyu munsi ho menya byari hatari! japhet ati: umva umuswa nawe yewe, iyaba uzi inyatsi nahuye nayo sha! ubwo erick yumvise batangiye ibyabo kandi bimurya mubwonko arabasiga ajya kuba yikinira! jack ati: genda gatsindwe, urashaka kubeshya nde se wamurezi we, kuramo iyo pantaro ndebe nimba utavuye kukazi umunsi wose! japhet ati: wapi mwana, uziko nari maze kumufatisha yemeye ko tujyana gutembera ahantu, agacucu kumukobwa bigana kakamuhamagara ngo bafite presentation ntazi ibyayo! mana wee sha! jack ati: eheee! mn ko numva kaguhemukiye, ariko ntacyo ubwo ario kukumva bizasozwa gisaza! japhet ati: shn jack, kabsa uriya mwana arankunda byahatr kabsa, ntacyo yanyima kabsa, nuko utazi bizu namuteye tukaguruka tukajya mubicu wallah,mbega umukobwa ufite ibisukari wee! jack ati: hahahahaha, msaza ibintu nuburyohe kabsa! reka ahubwo nkomeze nikinire mbone uburyo njya gukaraba.
.
.
.
kellia na cyntia bo bari bageze murugo kwa kellia,cyntia aryamye kugitanda yiseguje imisego ibiri, naho kellia we yicaye muntebe zari aho, nkuko ibyumba byabakire byose bimera, afite ikinyamakuru muntoni, gusa agahinda kagaragaraga mumaso yabombi, kellia areba cyntia aramubaza ati: esubwo ko wagize imana akaba arinjye gusa wamenye ibi, iyo biza kumenyekana hose urumva utari kuba iciro ryimigani, kubera ubugwari bwawe cynti!? cyntia ntiyagira icyo asubiza ahubwo atangira gusuka amarira, kellia ahita ahaguruka aramwegera, amubwira amukabukira ati: siwowe mvugisha se cyntia!? cyntia namarira menshi ati: ese ubu mvugiki kelli!? kellia nawe ati: ubwo se warubonye igisubizo cyiza ari ukwiyahura koko cynti! ubwo se warunsiganye nande koko, ko ariwowe nshuti ngira! ubwo kellia yavuze atyo, bose baba baraturitse bararize,ndetse bimara umwanya baza guceceka, ariko agahinda ko ntikabura, kellia aba aravuze ati: cynti! nimba udashoboye kubaho nta william, haguruka urwane intambara yurukundo! cyntia ati: nanjye ndumva aribyo ngiye gukora pe! kellia ati: wakoriki rero ngo william areke kwiyumvamo angella! cyntia ati: ibaze nawe! nakoriki se nyine, ko ntakwica angella, ko ntacyo namukoraho uburyo william yamwanga urunuka! ese kelli, nkubaze!?
.
.
.
kellia nawe ati: mbaza ndakumva! cyntia ati: ubona angella ari mwiza kundusha!? ubwo kellia yahise aseka nyine bimwe byagahinda, areba cyntia aramubwira ati: cyakoracyo urakajiji gasetsa pe, uzi se ngo urukundo ibyo rubyitaho! cyntia ati: sha nanjye sinzi pe! gusa njye nzakora ibishoboka byose william abe uwanjye! kellia ati: reka nkwereke uko tugomba kubigenza rero cyntia! cyntia ati: gute se kelli! kellia nawe ati: reka twangize umubiri wa angella kuburyo william azajya amureba akenda kuruka! cyntia ati: eheeee! mana yanjye wee, ubwo se twabigenza dute koko! kellia ati: ubwo twabura uburyo koko, reka tumushimute ubundi tumujyane ahantu ha kure tumwangize isura namaboko, mbese ahantu hose hagaragara kubryo nawe wamureba ugagira iseseme! maze turebe ko william azakomeza kumukunda! cyntia ati: ariko uziko aribyo koko, ahubwo se ubwo twamushimuta dute koko !? kellia ati: ibaze nukuri! ubwo se wabura ubasore bo mutubari uha amafaranga bakamukuzanira koko! ubundi ugakoresha acid cyangwa ibyuma ukamwangiza! ubwo bakomeje gupanga gahunda zabo burundi bwira.
.
.
.
william we yari yibereye iwabo murugo, arimo kwirebera agafilm, sinzi ukuntu byamujemo afata phone ahamagara david, david nawe aritaba ati: bite se mn ko umpamagaye!? william nawe ati: harya ngo cyagihe wabwiye kellia ko nkunda angella ubona bimugizeho ingaruka arababara byahatr!? david ati: hahaha, ubwo se ibyo nibyo umpamagariye mn!? william ati: yego wangu, ubu njye ibintu byanyobeye pe! david ati: sha njye nkurikije uburyo kellia yendaga no kurira, kabsa njye mbona agukunda ahubwo aruko atabikubwiye nyine! william ati: shahu buriya byambereye ihurizo rikomeye, ndimo kwibaza niba nakomeza kwiruka kuri angella cyangwa nkamureka nkirebera kellia, ariko byanshanze pe, ndumva angella andi kumutima cyane kuburyo nsigaye mbona mama nkabanza kubona ari angella kweli! david ati: hahahaha… arik…. atarakomeza phone ihita icika, william nawe ntiyongera guhamagara ayijugynya kuntebe,akomeza kwirebera film!
.
.
.
kurundo ruhande, papa angella yiyicariye muntebe iwe arimo kwinkwera agacupa, steven na max baba bamugezeho, aravuga ati: ese basha ko mwatinze cyane, igihe nabagamagariye koko! max ati: twabanje kujya guhura na alex, ngo wari wamudutumyeho kandi merci twashimye cyane boss! papa angella ati: eeeeh! mwabonye amafaranga yanyu noneho!? steven nawe ati: yego kabsa mwakoze cyane! ahubwo se boss ko alex yanatubwiye ngo wabivuyemo, nibyo!? papa angella ati: nibyo rwose, gusa muhumure ntacyo muzambura! ahubwo akantu nagiraga ngo mbabaze…. cyntia muramuzi wiga…… atarakomeza max ahita avuga ati: umwe alex yatubazaga se!? papa angella ati: yego, uwo kabsa! steven ati: yego kabsa! turamuzi! papa angella ati: mugende munshakire nimero ze, ejo nzabe nzifite! max ati: yabababa! ibyo byoroshye koko, ese ntuzi ko yiga muri kaminuza imwe niyo umukobwa yigamo!? papa angella ati: ngaho da! sinarinzi naho umukobwa wanjye yiga! ngaho munshakire izo nimero!……

.
.ESE KELLIA NA CYNTIA IMIGAMB YABO IZACAMO!
.NGAHO WILLIAM YAKETSE KO KELLIA ARIWE UMUKUNDA!
.ESE PAPA ANGELLA NA CYNTIA AHAA!
.

.NTUCIKWE PART 7….LAODING……..

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s