SI JE LE SAVAIS PART 7


SI JE LE SAVAIS PART 7

aho twagarukiye ubushize!

kabsa! turamuzi! papa angella ati: mugende munshakire nimero ze, ejo nzabe nzifite! max ati: yabababa! ibyo byoroshye koko, ese ntuzi ko yiga muri kaminuza imwe niyo umukobwa yigamo!? papa angella ati: ngaho da! sinarinzi naho umukobwa wanjye yiga! ngaho munshakire izo nimero!……
.
PART 7
.
ubwo max na steven basezeye kuri boss wabo ariwe papa angella barigendera. papa angella nawe asigara yisetsa, mbese ubona ko afite utunyamuneza twinshi, isura rwose ikeye ntakibazo nakimwe yifitiye, umutima we wuzuye umwamikazi yikundiye ariwe cyntia, dore ko akari kumutima gasesekara kumunwa, uko yasomaga kwicupa niko ijambo cyntia ryasohokaga mukanwa ke, kandi ntanumuntu bari barikumwe.” yooh! disi muzehe yari yakunze byanyabyo!!”. birumvikana isi yari arimo muri ako kanya niyurukundo akunda cyntia, wamutwaye umutima nubwenge byose, akamutwara uruhu nuruhande, amaso ye akabona we gusa mubakobwa bose bo kuriyi si!. ubwo papa angella yabaye aho ndetse yanatwawe byahatr, intekerezo ze zose ziri kuri cyntia, agiye kumva yumva umuntu amukozeho ashidukira hejuru arikanga cyane, arebye abona ni angella umukobwa we, aravuga ati: ahuiih! sh urankanze angel, winjiye utanavuze koko! angella biramucanga, ayoberwa icyo se yabaye, aramubaza ati: ese papa, ni amahoro ntakibazo nakimwe ufite!? papa we nawe ati: yeeh! reka ntacyo angella!! angella nawe ati: ntibishoboka kabsa papa, maze naje ndagusuhuza nguha numukono urananyikiriza, ndangije njya guhindura imyenda none ngo ntiwamenye igihe naziye! papa angella ati: yeeeh! sh nukuri ndumva ntazi igihe wagereye hano! nagella ati: papa! njye ndabona bidasanzwe kabsa!” papa angella ati: yeweee! buriya sinarindi aha hafi, cyntia yanyibye ubwenge bwanjye bwose, ntarimo nkumva mumutwe!
.
.
.
angella ati: yeeeh! ngo cyntia!? papa nawe ati: yego nyine, uwo niwamukobwa nakubwira cyagihe! angella ati: woooww! noneho basi menye impamvu utabashije kumenya igihe nagereye hano, kumbe ni urukundo papa!? papa nawe ati: wahora niki mwana wanjye, buriya ndimo kumva ubuzima bwanjye bwahindutse nukuri,ndimo kumva umutima wanjye ushahagirana, ndimo kumva rwose meze nkaho nabaye umusazi byeruye kubera cyntia, arimo kunyibutsa kera ntangira gukunda mama wawe! angella ati: yoooh! mbega papa, sinarinziko nabantu bakuru bajya murukundo bakananirwa kwihishira nukuri! ese ubundi papa ko utanamunyereka ngo murebe, ndebe umukobwa watwaye umutima wa data!? papa ati: harya ubundi ntibambwiye ngo mwiga mukigo kimwe!? angella nawe ati: yeeeh! ibaze abaye ari cyntia nzi nukuri! hari umukobwa witwa cyntia nkunze kubona……… atarakomeza papa we ahita avuga ati: cyntia nkunda, ni umukobwa utari muremure ndetse utari na mugufi, ufite imisatsi iri naturel miremire cyane,amaso yumukara numweru………. akivuga, angella ahita avuga ati: aaaambon!namumenye umukobwa ufite imisatsi iri naturel miremire, sakunda kuyisokoza ikaryama mumugongo!? papa nawe ati: cyane rwose, nuwo wamumenye! nagella ati: wooow! mbega byiza weee, uzi ukuntu buriya uriya mukobwa nanjye mwikundira papa, nkunze kumubona mukigo ariko mbona ari umwana witonda cyane, nukuri papa uzi guhitamo kandi rwose imana ishimwe! eeee kumbe ni cyntia!! papa nawe ati: kabsa mwana wanjye, dore uriya niwe mukobwa undi kumutima ubu! ahubwo muminsi iri mbere nzavugana nawe nzakubwira inkuru nziza! angella ati: woow! papa nukuri ndumva nishimye cyane kuba ari cyntia wahisemo pe! ahubwo reka mpite ngutegurira twatuntu ukunda, ndabona namasaha ahuze!
.
.
.
ubwo amasaha yaricumye, ijoro riratambuka, mugitondo cya kare, cyntia wari waraye kwa kellia, abyutse asanga kellia ntawuhari, arasohoka ashakisha inzu yose araheba, ndetse ashaka no kwinjira mucyumba cyababyeyi ariko yumva kontawaba arimo, arasohoka abaza abakozi bari bibereye mukazi,nabo bavuga konta kellia babonye, abonye bimuyobeye ahita yisubirira mucyumba, afata phone ngo amuhamagare ariko yumva phone irimo gusonera aho hafi, arahaguruka ahengereza mwidirishya ngo arebe ko imodoka ya kellia yo ihari, agiye kubona abona nguwo kellia nibwo arimo kwinjira murupangu ndetse agenza amaguru, cyntia kumutima aribaza ati: “ ese mana yanjye kellia avuyehe!” ubwo cyntia yahise asubira kuburiri yigira nkutagize icyo amenya ndetse arongera arisinziriza, murako kanya kellia aba yinjiye mucyumba ahumagira, akora kuri cyntia aramubaza ati: cynti! ba mama ntago bigeze bambaza iri joro ngo bambure!? cyntia ati: hoya shn, ese ubundi ko naherutse turyama, waje kugenda ryari!? kellia ati: shahu se wagize ngo nari gusinzira nziko udatekanye cynti!? cyntia nawe ati: hhm! nonese nyine uvuyehe!? kellia nawe ati: nyine buriya sinzi nimba utabyumvaga!, nari nabuze amahwemo pe, natekerezaga uburyo urimo kuribwa kumutima nkumva birambangamiye, nibwo nahise mpaguruka njya gushaka abasore bazadufasha muri ya gahunda! cyntia ati: eeeeh! imwe ya angella se!? kellia ati: igo shn, uriya mushenzikazi tukambwambura igikundiro cye, tukareba icyo azakururisha william! cyntia ati: wowww! sha nukuri uri unshuti nziza pe! ahubwo se iyo umbwira tukajyana! kellia ati: ahubwo byuka witegure tujye kuvugana nabo, nsize mbwiye umusore umwe ngo anshakire abandi nka bane, gusa ambwiye ko arahita ababona, kandi nawe urabizi mukabyiniro ntibabura! cyntia ati: kabsa pe! sinzi icyo nzaguhemba nukuri,ahubwo reka nandikire message murugo mbabwire ahona naraye!
.
.
.
kwishuri ho abanyeshuri bari batangiye kuhagera nkibisanzwe,ndetse bamwe bamaze kugera mumaclass yabo, angella na mushuti we obedia bo bari barimo kuganira bava muri parikingi berekeza aho bagombaga kwigira, obediaati: reka genda urabeshya! ubwo se…… atarakomeza angella ahita avuga ati: yiwee! nukuri kwimana pe, uzi ukuntu yansomye antunguye nkumva umubiri wose wirukansemo utuntu ntazi shn! ntiwabyumva pe! obedia ati: woooow! mbega byiza wee, buriya wumvaga uri mukirere neza neza ! angella ati: sha nukuri ndashimira imana, kuba yarampaye umukunzi mwiza nka japhet, ahubwo sha buriya uzi ukuntu wampemukiye! obedia ati: egoko mana yanjye! ryari se ubwo!? angella nawe ati: cyagihe wampamagaye twari tumaze gupanga gahunda yo kujya gutembera ahantu heza shn! obedia ati: yoooh! shn ihangane nukuri, gusa nyine nabyo byari ngombwa! angella ati: rata ntakibaz! ubundi se ko japhet umukunzi wanjye agihari nanjye nkaba mpari! obdia ati: ariko shahu nsigaye mbona uriya muhungu yarahinduye ubuzima bwawe pe………. angella ati: imva yewee, buzahinduka neza kumunsi wubukwe bwacu, igihe nzaba nambaye ikanzu year nawe mwikoti ryiza ryumukara ndetse nawe uraho kuruhande uduhereza………. obedia ati: hahahaha, woowwww, urabivuga nkumva byahise bigera maze! angella ati: ahubwo shn ntiza kakatabo wandikagamo uturirimbo twiza twurukundo nzakamwohereze! obedia ashatse kukamuha abura agakapu ke, akanura arikanga areba angella cyane, aravuga ati: ese tuvuge ko ngasize mumodoka angella!? angella nawe ati: agaki se!? obedia ati: sac a main yanjye se hariyo ubona mfite, kandi na phone yanjye nimwo iri, ariko se ubwo sinataye umutwe! angella ati: hahaha, esubwo ubutwayiki usize phone nagakapu koko!? obedia ati: yiweeeeh! ahubwo ishobora kuba itanari mumodoka,…… yiwee uziko nayisize ahantu munzira nankwereye agakakwa mukanya angel! angella ati: ibaze nukuri pe, ubwo…….. obedia ati: ndagusanga class reka nsubireyo ndebe ko mbibona shn! ubwo obedia yabaye nkutaye umutwe, asubirinyuma yatsa imodoka ariruka ajya kureba ko yakahasanga hamwe yankwereye café! na angella arakomeza ajya kwiga.
.
.
.
mwishuri ryaba william ho, nkuko inshuti zibikora akenshi zikunda kwicarana, william na david bari bari kumwe baganira, david ati: mwana, ntegereje umuntu ariko ndabona ataza! william ati: cyntia se mn!? david nawe ati: yego mn, iyo ndi muri class atarimo mba numva ntatekanye kabsa, buriya nuko utabizi iyo mukubiseho akajijo numva nezerewe maze ibisomo nkabyumva weee! william ati: hhahaha, noneho niyo mpamvu umaze iminsi ubyumva sha!! david ati: cyane rwose, ariko mn uziko na kellia adahari bana! wiliam ati: igo mn, ariko ibyaribyo byose aho bari bari kumwe! david ati: ese ubundi wamuswawe, waretse angella ukikundira kellia, urumva dukunze inshuti natwe turi inshuti bitaba ari sawa!!? william ati:uzabaze sha, nakubwiye ko nzareba kellia aruko angella byanze neza neza, kuko kellia we arankunda isaha nisaha namushakira namubona! david ati: nonese ko mbona udatera nintambwe wa murezi we, angella uzamubona ute ntacyo umubwira!? william: byihorere sha, ninjye uzi ingamba nafashe! david ati: wafashe izihe ngamba se wangu!? william ati: angella ntago nzajya mfa kumukuraho ijisho, nshaka kuzamubona igihe kimwe ari wenyine ngahita mbimubwira yashaka akantuka cyangwa akemera! david ati: ubwo se urumva uzamubona ryari kweli, aza kwiga mumodoka, akajya class numenya nigihe yatahiye…….. william ati: eheee! ntamakuru ufite, ntanubwo angella akunda kwitwara, akenshi atega tax cyangwa akaza namaguru, ubundi wowe iturize gusa nzaza nkubwira inkuru nziza cyane! ubwo bakomeje kuganira mpaka batangiye kwiga.
.
.
.
kurundi ruhande ho, kellia na cyntia nabo bari bamaze kugera mukigo, bahagaze aho baparika imodoka, kellia areba kwisaha aravuga ati:ahubwo bariya basore ntanubwo badukereje cyane! cyntia ati: eeeh! ariko mana yanjye bariya bantu bateye ubwoba cyane, mbega ukuntu bingana, tatu umubiri wose, sha njye banteye ubwoba kabsa! kellia ati: ariko cyakora byo bateye ubwoba kabsa,menya bazabikora neza ahubwo nuko baduciye amafaranga menshi cyane! cyntia ati: eheee! niyo bayakuba kabiri maze ariko nkabona william! kellia ati: nonese cyntia ubundi iriya photo wabahaye iragaragara neza kuburyo batazamwitiranya! cyntia ati: cyane rwose, kandi maze iriya niyo angella aherutse gushyira kuri facebook, urumva kontakubwitiranya guhari kabsa! kellia ati:nizere ko bazaduhamagara babirangije,acide yo ndabizi ntibazayibura nibamara kumushimuta! ubwo bakomeje kuganira bagiye kumva bumva umuntu arabasuhuje ati: morning!! bose bahita bikanga barebye basanga ni abahungu babiri, umwe muribo ahita avuga ati: nitwa max, uyu nawe yitwa steven.” kumbe ni max na steven”, kellia ahita ababaza ati: nonese amakuru yanyu, nanjye nitwa kellia uyu nawe yitwa cyntia! birumviana steven na max bari bazi abakobwa hafi yabose bitewe nakazi bakoranaga na papa angella. ubwo baribwiranye birangije steven waruzi gusetsa byahatr, abasetsaho gakeya cyane, abakobwa nabo bajyaho baratwarwa sinakubwira, bibagirwa ko bari banagiye kwiga, cyntia erebye ahita abwira kellia ati: uziko lecturer wambere asohotse kelli!? kellia nawe ati: yeee! shn steve reka tubareke nahubutaha, tugiye kwiga! max nawe ati: yooh! shn ntakibazo nukuri, ariko buriya ibi bintu ntanubwo tubipanze nonaha! cyntia ati: ibihe se max!? steven ahita asubiza ati: nukuri twajyaga dukunda kubabona tukumva turabikundiye cyane, sinzi ukuntu max yanyunguye igitekerezo ngo tuziyongoze tubavugishe rimwe twibere inshuti! kellia ati: wooooww! nukuri turabyishimiye, inshuti naha ziva ntanahandi nukuri! cyntia ati: yoooh! mbega byiza wee! sha nukuri mrakoze cyane max! steven ati: noneho byaba byiza duhanye nimero, kugirango tujye tunavugana kuri phone, kuko ndabona turimo kubakereza! kellia nawe ati: ntakibazo rwose, nanjye ndumva ari byiza cyane. ubwo bahanye numberz, barangije basezeranaho, steven na max basigara bishimye, max ati: woowww! noneho boss araduha menshi wallah, nabonye izi nimero za cyntia azikeneye cyane! ubwo ba kellia nabo berekeje muri class yabo, bagenda munzira cyntia aravuga ati: ariko nukuri bariya bahungu ni abana beza disi! kellia ati: ahubwo njye nagize ngo bumvise ibyo twavugaga……… cyntia ati: reka twinjire shn!
.
.
.
kurundi ruhande,obedia we yageze muri kagacafeteria, abaza abantu bahakora ngo yumve ko baba bakamubikiye ariko bose baramuhakanira, yumva ataye umutwebitewe nibintu yari afitemo mrako gakapu, niko kwegera umwe mubantu bahakoraga aramubwra ati:” nukuri mfasha gushaka agakapu kanjye ndakwinginze! umuntu nawe ati: ese ubundi tujyubikamo phone!? obedia nawe ati; ahubwo se nayo siyari irimo! umuntu ati: akira shyiramo nimero zawe uhamagare wumve ko hari umugira neza wagatoye! ubwo obedia yafashe phone arahamagara yumva irimo gucamo ariko ntihagire uyifata, abikora inshuri nyinshi ariko biza kurangira hari umuntu uyitabye, obedia ahita avugana ibakwe ati: hello, nitwa…… undi nawe ati: ndabizi ko uri nyirigikapu mfite, nimba ushoboye unsange muri EAST COAST BAR nkaguhe kuko ubu niho ndi!

.
.ESE OBEDIA ARABONA AGAKAPU KE!?
. YOOH, ANGELLA DISI AGIYE KUZIRA IBINTU ATAZI!
. PAPA ANGELLA SE WE NA CYNTIA BIZAGENDA BITE KO ABONYE NIMERO!
. NTUCIKWE PART…8…………

Advertisements

One comment

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s