URWENYA , JORIJI MU BIRUNGA


Joriji n’inshuti ze ebyiri biyemeje gufata urugendo n’amaguru rwamasaha abiri bajya gusura ibirunga, batwara ibyo kurya (imigati na fanta), baragenda bagezeyo baravuga ngo babanze barye kuko bari barikumva bashonje kuko mu birunga harakonja cyane.

Bagiye gutangira kurya basanga bibagiwe urufunguzo rwa fanta. Ubwo babwira Joriji bati kuberako wowe utigeze udutwaza ku gikapu ngaho ihangane usubireyo uzane urufunguzo rwa fanta ni amasaha ane kugenda no kugaruka, turagutegereza ntugire ikibazo.

Ubwo Joriji abanza kwanga arababwira ati “oya ntago njyayo ndabizi ngiye nagaruka nkasanga imigati mwayimaze” ubwo izo nshuti ze ziramwinginga zimubwirako batarayirya atari yaza.

Ubwo babona aragiye. Baricara barategereza, isaha ya mbere irashira, iya kabiri, iya gatatu, iya kane, ubwo baba batangiye kwitegura ngo Joriji agiye kugaruka.

Ubwo babona ntago aje amasaha atanu, atandatu, arindwi aba arashize bumva inzara igiye kubica, Bafata umugati umwe barawugabana, ubwo bagitangira kurumaho, babona Joriji avumbutse inyuma y’igiti cyari hafi yabo aho yari yihishe aza ari kwiyamira avuga ati “SINABIVUZE!!

NABIBABWIYE KO MURAYIRYA NTARI NAHAGERA, NUKURI NTAGO NJYAYO PE. NAMWE NIMUGEYO.” KUKO MWISHE AMASEZERANO TWARI TWAGIRANYE MU KARYAHO NTARAZA SINSHOBORA KUJYAYO.

Joriji aba abaye Joriji koko

img_8957-3

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s