SI JE LE SAVAIS PART 10

SI JE LE SAVAIS PART 10
.
.
aho twagarukiye ubushize!
. uhamagara izi nimero, sibyo!? umurinzi ati: ntakibazo rwose, gusa bib ari amahoro!! igisore kiti: humura, nuko namukunze gusa, ariko nyine bibe ibanga ryannjye nawe,sibyo!? undi ati: yego! ubwo igisore yamusigiye nimero, nifoto ya angella, ngo azagihamagare namubona, kirangije kirigendera.
.
PART 10
.
ubwo icyo gisore cyamaze kuhava, umurinzi asigara yibaza impamvu angella ashakwa cyane, biramuyobera ariko niyabitindaho, ahitamo kwirira amafaranga ibindi bikazaza nyuma, nibwo yahise afata icyemezo cyo gucunga igenda niriza bya angella, akamenya nimba yaje mumodoka cyangwa namaguru, akamenya nimba yinjiye mukigo cyangwa asohotse, kugira ngo abashe guha cyagisore amakuru ubundi akibonera amafaranga, kandi nyamara ntamenye ko abashaka angella batamushakira ibyiza, ahubwo ari ukumugirira nabi!.
.
.
.
ubwo bwari bumaze kwira, ari mumasaha ya nimugoroba nka saa kumi nebyiri, william we yari amaze kugera murugo iwabo, avuye kwishuri nkabandi bose,asanga umwe mubakozi biwabo arimo koza imodoka, ahita amubaza ati: salama umusaza! umukozi nawe ati: salama william, ngo bimeze bite ariko ko nakubuze! william ati: wang, niyamasomo nyine ariko tu mba mpari ntakibazo! umukozi ati: dore tuba tumaze nkibyumweru bibiri tutanavugana nukuri! william ati: sh, narimpuze byahatr ariko ubu ngiye gushaka akanya tuganire tu, nonese mama yaje ryari!? umukozi ati: aje mukanya asa nkuvuye mumisozi, subona ko ndimo koza imodoka ye yasaga nabi byahatr! william ati: eee, kanze murebe noneho! umukozi ati: ese ubundi william, ko mbona iyawe utajya uyitwara, wagiye untiza nkajya kwitemberera kweri! william ati: hahaha, singiyo aho iparitse wajyuyifata ko ntakunda kuyijyana kwishuri!! umukozi ati: woooww! urakoze cyane kabsa william! . ubwo william yahise yinjira, asanga nyina yicaye muri salon, aramusuhuza bimwe byumwana nanyina, nyina ahita amubaza ati: bite se william, amasomo aragenda se!? william nawe ati: yeah, kabsa aragenda ntakibazo pe, ahubwo hari akantu nashakaga kukubwira!
.
.
.
nyina ati: ngwino nyine wicare umbwire nguteze yombi! william ati: ariko banza umbwire, ndabizi uvuye muri zonderland! nyina ati: hhm! ubimenye ute se willia!? william ati: mbonye barimo koza imodoka yawe,yuzuye igitaka kandi nigeze kumva wowe na papa muvuga ko haba imihanda yigitaka gusa! nyina ati: hahahah! harya ntago uragerayo willia!? william ati: ko mwanze kunjyanayo se, ngo ntazabona ahantu mwavukiye,mucyaro kibi! nyina ati: hahaha, umva mbese! uretse ko zonderland atari nicyaro! william ati: nonese papa we asigayeyo mama!? nyina nawe ati: yego asigayeyo, kuberako ikibazo kitaracyemuka! william ati: ikihe kibazo se kandi mwari mwagiyemo mama!? nyina nawe ati: harya sinakubwiye ko hari karumuna kanjye twabuze kera tukiba muri zonderland, tukakabura kakiri gato!? william ati: yego wigeze kubimbwiraho! nyina nawe ati: nyine umugore wakajyanye baramufashe, ariko nawe avuga ko yakabuze, none babuze icyo bamukorera kuko nawe amaze kuba umukecuru cyane! william ati: ibaze nukuri! nonese basi abaye akiriho ntiyari kugaruka murugo iwanyu!!? nyina ati: yewe ntawamenya wamwana we, njye nubundi namaze kumuheba kuko imyaka ishize ari myinshi, uziko namurushaga umwaka umwe nigice gusa, kandi akaba yarabuze tukiri bato cyane!! william ati: mama ndumva ngize agahinda, nonese yitwaga nde!? nyina ati: yitwaga maellina! ngaho reka tubireke nanjye ndumva ntangiye kwibuka uburyo twakinaga kera! ahubwo nyibwirire byabindi washakaga kumbwira! william ati: eeeh! mama nzaba mbikubwira, ni ibyumukobwa nakunze, nshaka ko ungira inama gusa, ariko nzabikubwira hari umwanya munini! nyina ati: woowwwh! haha umaze kuba umugabo mwana wanjye, sawa ntacyo uzambwira! ubwo william yahise asiga nyina aho, yigira mubye mucyumba cye!
.
.
.
ubwo saa 19:00 zari zibura mike cyane ngo zigere, cyntia yarimo kwitegura vuba vuba mucyumba cye ari kumwe na kellia mushuti we, wamufashaga guhitamo imyambaro, cyntia akambara kellia akamubwira nimba bijyanye cyangwa ari bibi,cyntia akongera akayikuramo, bigezaho cyntia aravuga ati: apuuh, reka nubundi mfe kugenda,sinzi numuntu tugiye guhura! kellia ati: ariko rata genda, dore nubundi amasaha mwahanye agiye kugera! ubwo cyntia yahise afata utwangombwa twose ahita asohoka afatata imodoka ye yerekeza kuri MMT BEACH, ahageze aparika ahabugenewe, akiva mumodoka abona abagabo babiri bambaye costume zimikara kandi zihenze bamugezeho, umwe aravuga ati: hello, madam! nimwe mwitwa cyntia!? cyntia nawe ati: yego ninjye! umugabo ati: dushinzwe kuyobera abantu hano, wowe dukurikire! cyntia ati: nonese muzi aho ndimo kujya njye!? umugabo ati: siwowe ugomba guhura na boss wahano se!? ubwo bavuze batyo, cyntia biramucanga, kumutima aribaza ati:” ngo boss wahano!!!!”. yibajije atyo, ariko arihangana akurikira abo bagabo, baramujyana bamugeza ahantu heza cyane, hari akayaga gahuha, hafi yinyanja, hari abantu benshi basohokanye nababo, birebera imikino yo munyanja arinako binywera banarya mbese hasa nkahantu hahenze cyane,abakire bajya kuruhukira no kuganirira.
.
.
ubwo cyntia yarahabonye yumva arikanze, abaza babagabo ati: aha hantu munzanye nihehe!? umwe mubagabo aramusubiza ati: humura dore ugushaka ni uriya wicaye hariya! amutungira agatocyi, cyntia arebye abona hari umugabo ukuze, ucyeye cyane kandi wumusirimu, cyntia atangira kumva agatima kadiha, ariko arihahangana arakomeza asanga wamugabo, umugabo amubonye, ibineza neza biramutaha, arahaguruka aramusuhuza,arangije aramubwira ati: ngaho icara cyntia mukobwa mwiza! ubwo cyntia wari wishwe nubwoba, aricara, divayi ihenze iba yamugezeho, umugabo nawe aba aravuze ati: cyntia… cyntia, icara rwose wumve utekanye, kandi uhumure ntakibazo ugira, ndabona usa nkaho watunguwe! cyntia yisetsa bimwe byabakobwa, arasubiza ati: ee, hoya ntakibazo ahubwo nuko nishimye, ndumva njye byandenze nukuri! umugabo ati: yooh! nibisanzwe, ahubwo rata ntaratinda mubindi, ntwa charles bennett, ninjye wifuje kuva kera kuganira nawe!! “” kumbe wamugabo ni papa angella bennett! “”. cyntia nawe ati: yooh! nibyiza disi, ndabyishimiye cyane! nanjye nitwa cyntia maellina “agasubiza arinako yisomera kuri wino”. papa angella ati: icyakwereka ibyishimo mfite kumutima wanjye, nukuri ndishimye cyane kuba nkubona imbere yanjye nkumukobwa nak……. atarakomeza cyntia ahita avuga ati: egoko! ubwo se ibyo byonyine nibyo…….. papa angella ati:buriya nuko utabizi cyntia, kuva nakubona, sinongeye gutekana, wahise wigarurira umutima wanjye wose, numva ndagukunze cyane birenze! cyntia ati: ego yesu! ubwo se birashoboka kweri!?
.
.
.
papa angella ati: shn cyntia nukuri ubyumve kandi ubihe agaciro, nubwo bwose ubona nkuruta cyane, ndetse buriya mfite numukobwa uri mukigero cyawe, ariko rwose ndagukunda cyane, ndakwinginze ntiwite kumyaka yanjye ahubwo wite kumutima ugukunda! ubwo cyntia we yari yumiwe, atabyiyumvisha neza, abona uburyo umugabo yicishije bugufi akamusaba urukundo, ndetse akanatekereza kurukundo akunda william, akumva abuze umwanzuro yafata, akomeza kubitekerezaho cyane. papa angella abonye umukobwa adasubiza atangira kuzenga amarira mumaso, avuga mukajwi gatoya ati: cyntia…… ndakwinginze, ntumpakanire, kuko ndagukunda cyane! cyntia nawe ati: nonese charles, koko buriya urabona naba umukunzi wawe kandi ufite umukobwa tungana koko,ese ubundi yitwa nde!? papa angella ati: yitwa bennett, turintiranwa! cyntia ati: mbega byiza, ninkuko nanjye nitiranwa na mama wanjye! papa angella ati: nonese cyntia, hakunda imyaka cyangwa hakunda umutima, erega numukobwa wanjye narabimuganirije, mbese wumve ko ntamuntu ntabwiye ko ngukunda kandi byanyabyo! cyntia nawe ati: yooh! nukuri rwose unyihanganire, ntago byashoboka kuko nanjye mfite undi nikundiye, kandi namuhaye umutima wanjye wose! ubwo cyntia yavuze atyo, papa angella intege zihita zicika, atangira kubira ibyuya, imitsi yo mumpanga irabyuka, mbese bigaragarira buri wese ko yishwe nagahinda, areba cyntia aramwitegereza cyane mumaso,arahaguruka amufata amaboko, amufata mubiganza, amubwira mukajwi gatoya, kuzuye agahinda ati: cyntia, ibyo umbwiye birumvikana, gusa sinzi ko napfa kuguheba, keretse nanjye mfuye! nukuri ndumva ugomba kuba uwanjye iteka ryose! ubwo cyntia nawe yabonye agahinda ateye umugabo wabandi, umutima uramunanira aba araturitse ararize, aravuga ati: nukuri charles, mbabarira unyumve, mfite umusore nakunze, kandi ntago napfa kumwikuramo, ahubwo reka nigendere ntakomeza kugutera ibibazo! papa angella nagahinda kenshi, areba cyntia cyane namarira mumaso, aramubwira ati: ntacyo basi genda, ariko uzirikane ko ngukunda kandi rwose wumve ko ntashaka kukubura nubwo bwose bidakunze! ubwo cyntia yarebye umugabo abona ntakindi yarenzaho, aramureka arigendera, babagabo baramuherekeza bamugeza kumodoka ye arataha!. papa angella we asigara aho yubitse umutwe kumeza, arira nkuruhinja kandi ariwe boss waho hantu.
.
.
.
tugarukie kubitaro, aho angella arwarije chr we japhet, birumvikana bwari bumaze kwira, angella abwira japhet ati: chr! reka ntahe dore burije, ejo mugitondo ndaza kureba uko umerewe! japhet nawe ati: yewe! nubundi nzataha ejo, ntibizakubuze kwigira kwishuri, ahubwo muganga nansezerera nzahita nza kukureba kwishuri! angella nawe ati: egoko! ubwo se uzaba ufite imbaraga chr! japhet ati: cyane, nonese harubwo amaguru yanjye yavunitse! kandi kubwawe urabizi ko nakora nibidashoboka mukundwa! ubwo angella yahise yibwiriza akubita japhet bizu nziza cyane y’inyenyeri eshantu arangije asezera naba erick arigendera, gusa byagaragaraga ko erick atishimye nagato. ubwo angella yamaze kurenga, japhet ahita abaza jack ati: ese mn cyagihe yakubaza iki!? jakc nawe ati: uziko ka obedia kabimubwiye koko mn!, nibyo yambazaga ariko namubeshye ibintu kuburyo atazangogera no kumuvugisha! japhet ati: hahaha, ariko kariya gacucu kagira amagambo we, nonese wamubwiye ute mn!? jack ati: nabubeshye….. bla bla bla. amubwira uburyo yabeshyeye obedia, baraseka cyane byahatr, japhet ati: igisigaye nugucunguza uburyo umwete, kuko ndabona angella atangiye kuzamo amananiza, ibaze anyanze ntaragira icyo nkora nukuri, noneho sinagukira! jack ati: waba uri idage nyine…. ubwo bakomeje kuganira, amasaha aricuma.
.
.
.
ubwo ijoro ryaratambutse, mugitondo haragera ndetse abajya mukazi bajyayo, abajya kwishuri nabo najyayo, ndetse william nawe yari yageze kwishuri ryabo, gusa aguma ahagaze hafi ya parikingi, hashize akanya david nawe aba arahageze, agiye kwigira class aba abonye william nkaho hirya ahagaze, aramusanga aramubaza ati: bite se mn willia, ko utaza ngo tujye class!? william ati: wapi mwana, uyu munsi ngomba kurara ndikocoye! david ati: hahahaha, ndaba ndeba sha! nonese ko uhagaze hano!? william ati: ntegereje angella, aramara guparika namugezeho ubundi mpite mubwira amarangamutima yanjye kuriwe, bibe uko byakabaye! david ati: woww! noneho wakuyehe akanyabugabo ra! william ati: mwana naraye mbitekerezago, mbona ibyo mba ndimo ari ubucucu, nafashe umwanzuro wo kurikocora nkamenya ikivamo! david ati: woww! nonese urumva ufite icyizere sha willia! william ati: shn, simbizi gusa ndamukunda kandi nawe urabizi, ahubwo nuko japhet ashaka…… atarakomeza babona imodoka ya angella irinjiye, igana muri parikingi, david ahita abwira william ati: aaambon! ngaho genda rero urangize gahunda, dore angella araje!
.
.
.
ubwo angella yarakomeje yinjira muri parikingi, aparika imodoka ye arasohoka, agiye kujya class abona japhet aramuhamagaye kuri phone, yitabye japhet ahita amubwira ati: chr, guma aho ndimo kukubona! ubwo angella yahise areba hirya no hino, abona nguwo japhet nkaho hirya, arimo kuza gahoro gahoro nibipfuko mwijosi, angella nawe wishwe nurundo rwa japhet ahita yiruka amugana, aramuhobera cyane, japhet ahita asoma angella cyane banahoberanye mumaso ya william, wari witeguye kurikocora. birumvikana byari agahinda numujinya kuri william. ubwo angella na japhet bakomeje ibyurukundo rwabo, angella abaza japhet ati: ese chr, uhize uza koko, narinzi ko basi ari nka nimugoroba! japhet ati: hhm! nubundi ariko sindagera murugo, nuko numvaga ngukumbuye cyane mbanza kunyura hano ngo tuhagurire, erega iyo ngutekereje numva imbaraga zikubye! angella ati: yoooh! nukuri ndumva nishimye pe! japhet ati: ngaho rero mperekeza murugo chr!! angella ati: ntakibazo rwose, gumaha nzane imodoka! japhet ati: hoya shn! ubwo se waretse tukagenda namaguru twiganirira chr, ko atari kure cyane, sibyo!? angella ati: keretse icyo udashaka chr, ngaho tugende, nitunanirwa tuzajya twicara turuhuke, twiganirire chr, sibyo!? japhet ati: yoo, urakoze cyane chr!. ubwo bahisemo kugenda namaguru baganira, japhet ahita afata angel kurutugu basohoka mugiko, birumvikana uwo munsi ibyamasomo babaye babishyize kuruhande. umurinzi we yabonye batambutse kumarembo ahita akora akazi ke, ahamagara za nimero za cya gisore, ndetse kiranamwitaba kiti: yeah, ninde !? umurinzi ati: ninjye nyine, nagiraga ngo nkubwire ko wamukobwa asohotse nonaha kandi ari kugenda namaguru! igisore kiti: eeee, umurinzi kwishuri!? umurinzi ati: yego nyine ninjye, kabsa angella asohotse mukigo ari hamwe nundi musore ufite ibipfuko mwijosi! igisore kiti: urakoze cyane! tuzabonane!! “ yoooh! disi umurinzi atanze angella atabizi!!”
.
.
.
ubwo william na david bo bari bumiwe, david abaza william ati: ngaho ndebera, buriya japhet ntagiye kubirangiza!! william ati: dav! ntago natuma japhet yangiriza umukobwa nkunda nukuri! david ati: sha njye ndumva ngize agahinda pe! nonese urakoriki ko ubona byarangiye! william: akira mfasha icyi gikapu, mbakurikire aho bajya hose ndaba mbarinyuma batabizi, gusa sinemera ko japhet akorera angella biriya bintu, sinzi uko ndibubigenze ariko simbyemera pe!. ubwo william yahise abakurikira……..
.ESE PAPA ANGELLA AREMERA GUHEBA CYNTIA!?
.ESE ANGELLA ARAHAROKOKA!
.ESE MURUMUNA WA MAMA WILLIAM BABUZE NINDE!?
.
.
.NTUCIKWE PART 11..LOADING…..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s