SI JE LE SAVAIS PART 11

SI JE LE SAVAIS PART 11
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
byarangiye! william: akira mfasha icyi gikapu, mbakurikire aho bajya hose ndaba mbarinyuma batabizi, gusa sinemera ko japhet akorera angella biriya bintu, sinzi uko ndibubigenze ariko simbyemera pe!. ubwo william yahise abakurikira……..
.
PART 11
.
william yarabakurikiye, gusa birumvikana ntiyari yishimye nagato, umutima we wari wuzuye agahinda kenshi, bigatuma amarira azenga mumaso ye, ariko ntiyacika intege akurikira japhet na angella kuko yumvaga adashaka ko hari ikibi japhet akorera umukobwa yakunze. ubwo baragiye inzira yose, angella na japhet bari murukundo rwabo, bagenda bakina utuntu dutandukanye munzira bagaseka, arinako bahana utu bizu twahato nahato, ibyo bikarya cyane uwakunze byanyabyo wabagendaga inyuma ariwe william, bigatuma yakwihuta ngo arwane na japhet ariko akihanagana, akabona atariwo muti, gusa yatekereza uburyo japhet atari umuntu wo gukundwa numukobwa nka angella, akumva umutwe uramuriye.
.
.
.
kurundi ruhande, bya bisore byose havuyemo umwe wavuganye numurinzi wo kwishuri ryaba angella, byari bimaze kwitegura, kimwe muribyo kiba kiravuze kiti: ariko se uriya muswa ko atatubwira ngo tugende, aho ntiyabuze aho banyuze!? ikindi kiti: ibaze nukuri uriya mudage yababuze, ubwo aya mahirwe twazayakurahe koko! undi nawe ati: ariko…… atarakomeza, phone ye iba irasonnye arebye ahita avuga ati :dore niwe, banza ababonye! ikindi gihita cyaka iyo phone aba aricyo kiyitaba kiti: yeah! uhamagaye ati: umva wang, mugire vuba, ndimo kubareba bari kunyura mumuhanda nimero SN223, ntibaducike kabsa! nacyo kiti: harya ngo ari kumwe numusore ufite ibipfuko mwijosi!? uhamagaye ati: yego mn, mugire vuba ariko, ntimukore ikosa na rimwe!. ubwo ibisore byahise bihaguruka aho byari byicaye byurira imodoka ifite ibirahuri byimikara kuburyo utarebamo imbere uri hanze, birangije birerekera.
.
.
.
kwishuri ho, birumvikana david yari yasigaye wenyine, ndetse nawe bituma kujya class amera nkubiretse kuko yumvaga adatuje bitewe na mushuti we william warumimo kwicwa nagahinda kubera umukobwa yakunze. muri class yaba david ho bari barimo kwiga nkibisanzwe, ndetse kellia na cyntia bicayemo nkibisanzwe, gusa cyntia we bigaragara ko ntabyishimo afite kumaso, ahubwo ari muntekerezo za kure cyane. mushuti we kellia wari umwicaye iruhande,aramureba aramubaza ati: ariko se cyntia, ko ntigeze mbona umvugisha uyu munsi byagenze bite noneho, urabona ukuntu umeze di, biteye ubwoba nukuri! cyntia nawe yitsa imitima cyane, aramusubiza ati: shn kellia, noneho ibintu byanyobeye nukuri pe, ndimo kwibaza icyo nakora ariko byanyobeye nukuri! kellia ati: yeeeh! nonese byagenze bite nyine!? cyntia ati: shn! ntuzi hahantu nari nagiye nijoro!? kellia nawe ati:yiwee yego shn, uziko nari nibagiwe no kubikubaza bitewe nuburyo nabonye waramutse! cyntia nawe ati: shm rero buriya nahahuriye nagahoma munwa! kellia ati: eheee! have se wintera ubwoba! ninde se ubundi wagiye guhura nawe cynti!? cyntia ati: yewe, ni umugabo ngo witwa charles bennett, bisa nkaho …… atarakomeza angella ahita avuga ati: yeeeh! ngo charles bennett!!? cyntia ati: yego niryo zina rye! kellia ati: ntibibaho urambeshye , ubwo se uriya mugabo mwahura uri kande!? uziko MMT HOUSE ari iye ariko buriya!? cyntia ati: yego nubundi ariko abantu baje kuntora bamwbiraga ko ngiye guhura na boss,……….. kellia ati: ko numva ngize ubwoba, nonese yagushakiraga iki !? cyntia ati: nyine ubwo nabaye nkihagera…….. bla bla bla.. amubwira byose uko byageze ntanakimwe asize, gusa yagiye kurangiza kellia yumiwe, ahita amubaza ati: ngo yavuze ngo ntashobora kuguheba cynti!? cyntia nawe ati: yego rwose, maze yanarize maze kumubwirako hari undi nahaye umutima wanjye! kellia ati: shn cynti! ndumva ngize ubwoba pe, ubwo se umukire nkuriya yagukunda maze akemera ko utwarwa nundi muntu ubonetse wese! cyntia ati: shn! sinzi ariko nabonye uriya mugabo yicisha bugufi kandi banza yabyakiye, ahubwo buriya mfite ubwoba nukuri ko ngiye kuzaba iciro ryimigani! kellia ati: hoya wee, ubwo se byaba byagenze bite!?
.
.
cyntia nawe ati: nonese ubwo nkomeje kugenda nanga abantu ngo ntegereje william , maze nabimubwira akantera utwatsi, akankubita indobo naba mbaye uwande koko!? kellia ati: ariko ubwo wabaye ute cynti! urumva ibintu uba utekereza koko! humura wowe wibuke ko babasore bari kukiraka cyabo, nibamara kwangiza angella, william azasigara aruwawe gusa, sibyo!? cyntia ati: shn sinzi pe, gusa urukundo nkunda william rumaze kurenga urugero nukuri, nsigaye numva yaransajije ndigaye kujya genda muririmba munzira nukuri! kellia nawe ati: ariko wagiye basi wihangana cynti! erega njye ndabyizeye william azaba uwawe humura! cyntia ati: ese shn kelli! wigeze ubona david uyu munsi !? kellia nawe ati: hoya, ntawe nabonye pe, uretse ko na william ntawaje kwiga uyu munsi! umushakira iki se ubwo!? cyntia ati: ndumva nshaka kumuganiriza, nkareba nimba hari icyo yamfasha! kellia ati: ushaka ko agufasha kubona william se!? cyntia ati: yego shn, kuko ndumva kwihangana……. kellia ati: nimba kwihangana bikunaniye rero, sanga william ubimwibwirire! cyntia ati: eheee! hoya shn, mbimubwiye akamakanira banza nahita mfa nkagwa imbere ye pe! ahubwo ndashaka kuganira na david nkumva ko yangira inama cyangwa akamfasha! kellia ati: cyakorada, nabo birashoboka david ntago ari umwana mubi! dore ko ari ninshuti ya william cyane! cyntia ati: ahubwo ako kantu pe, niko ndibuze kubigenza, ahubwo undebere niyinjira umbwire! kellia ati: kabsa pe! kandi david nabijyamo nababasore bakangiza angella, biraza koroha ko william akwikundira.” yooh! disi cyntia ntazi ko david yamwihebeye, none arashaka kumubwira ko akunda william!!!””
.
.
.
tugaruke kuri angella na japhet bakiri munzira,bagenda gahoro gahoro, mbese ubona ko urukundo rwafashe hasi hejuru, bagenda bafata udufoto munzira yose bakoresheje phone ya angella, bakifotoza basomana munzira, ibyo bikababaza cyane william wabacungiraga hafi, ari inyuma yabo batabizi, gusa akihangana nubwo bwose umutima wendaga guturika kubera gahinda. ba angella bakomeje muribyo, bagenda gahoro gahoro bagiye kubona babona imdoka ibaparitse imbere,irabatangira, havamo ibisore binini cyane byambaye amasengeri yimikara naza maski mumaso, biraza bitangira gufata angella, japhet abibonye ashaka kuvuga bamukubita urushyi rwiza cyane mwisura abona ko ibintu byakomeye, ahita ata angella mumaboko yibyo bisore ariruka, amaguru ayabangira ingata, arenga atongeye kureba inyuma, angella nawe asigara atabaza anagerageza kwiyaka ibyo bisore ariko imbaraga zikabura, william waraho hafi abibonye ntiyatinzamo ahita aza yihuta nkiyagatera, aterura ikibuye kinini cyaraho agikupita ugisore cyari gifashe angella, kiramurekura kigwa nkaho hirya, ibindi nabyo biza kuri william birahondagura nawe akinwanaho gusa birumvikana niyari kunesha ibisore nkibyo, byamukubitiye mumaso ya angella, nawe wari wahagaze aho yabuze imbaraga zo kurwana nizo kwiruka ahubwo akarira byahatr, nkuko abakobwa bose bamera. ubwo william ibisore byaramukubise bimwe byahatr gusa we byasaga nkaho atarimo kumva inkoni, ahubwo agasakuza cyane ati: angella …. genda va hano wiruke… irukanka va hano!! ubwo igisore kimwe kibonye angella agiye kwiruka gishaka kujya kumufata,william aba yagicakiye ukuguru ndetse nabandi bose arabafata arabakomeza, akomeza gusakuza cyane ati: angella ihute va hano wiruke…..! . ubwo angella nawe yabonye ko ntakundi byamera, ahita asiga william ariruka, william abonye amaze kurenga arekura byabisore bitigeze birekeraho gukubita ariko william ntazumve. ubwo ibisore byo umujinya warabirenze, kimwe gitangira gukandagira william kumutwe kivuga kiti: uyu mushenzi urabona ukuntu atwiciye akazi di!! nibindi byose biraza birahonyora, birakubita ndetse bikajya bishota imigeri binakandagira william kumutwe, birumvikana william we yari yabaye amaraso gusa, ndetse bigera hamwe atagishoboye no kwinyagambura ariko ntibyanyurwa ahubwo bikomeza guhondagura, kimwe muribyo kiba kiravuze kiti: muyireke iyi mbwa banza yapfuye, muze twigendere police itanadusanga hano tukabizira! ikinti kiti: reka uyu mushenzi mwongeze!kiba giteruye ibuye ryaraho hafi kirikubita william mumugondo, ntiyanyagambura, kiravuga kiti: tugende yapfuye uyu mushenzi!! . ubwo byahise bivaho, byurira imodoka yabyo biragenda, bigenda byitotomba byahatari!!“” yo disi! william azize urukundo yakunze angella!!””
.
.
.
muri MMT HOUSE ho, papa angella yari yiyicariye mubiro bye, yubitse umutwe kumeza, bigaragara cyane ko nta morale afite ndetse yitsa imitima ubutitsa, mbese ubona ko adatuje nagato, ahubwo afite ikintu muriwe kimutesha umutwe kigatuma adakora nakazi ke nkibisanzwe. ubwo yabaye aho yabuze amahoro, aba afashe phone aarahamagara ati: hello! ngwino hano vuba vuba ndagushaka!. murako kanya hadaciyemo niminota itatu, umwe muri ba basore bakiriye cyntia aba araje, akomanga kubiro bya papa angella , papa angella nawe amuha karibu arinjira, agezemo ahita avuga ati: ariko se boss, ko mbona utameze neza byagenze bite!? papa angella nawe ati: ibyo byihorere, ahubwo ntureba urya mukobwa twari kumwe ejo nimugoroba kuri beach!? umugabo nawe ati: cyntia se!? papa angella ati: yego uwo! umugabo nawe ati: yego ndamubona boss, uramushaka nanone se!? papa angella ati: hoya , ahubwo ndagira ngo nguhe akazi kibanga! umugabo nawe ati: yeeeh! gateye gate se boss!? papa angella nawe ati: ndashaka ko ugenda ukamunshungira, ibyo akora byose ukamenya umusore bakundana, ubundi ukaza ukambwira! umugabo ati: ndabikora boss, rwose vubaha ndaba mumenye! ahubwo mpa adress zuriya mukobwa gusa! papa angella ati: ntanimwe mfite, uretse ko yiga kuri N.C.E. UNIVERSITY. umugabo ati: ibyo birahagije boss! ndahita menya umusore bakundana rwose! papa angella ati: ariko sinshaka ko hagira undi muntu ubimenya, sibyo!? umugabo ati: ndabyumva boss! ubwo papanze batyo gahunda, umugabo arasohoka, asiga papa angella mubiro bye, ako kanya ahita yakira phone ituritse kuri angella umukobwa we ati: papa! waje murugo ko ngushaka cyane! papa angella ati: ese ko uvuga uhumagira byagenze bite mwana wanjye!? angella ati: papa, ndakwinginze ngwino murugo vuba vuba, mfite ubwoba! papa angella ashatse kugira ikindi avuga angella ahita akupa. papa angella nawe nkumubyeyi wese uko amera, yahise areka ibyo yari arimo, ahita ajya kureba ikibaye kumukobwa we!
.
.
.
kwishuri ho, david yari yicaye ahantu agitegereje william, gusa yari yunamye muri phone ye ari kuri facebook,arimo kwisomera inkuru yitwa AMOUR EN COURS kuri page yitwa ABASOMYI, agasoma uburyo harimo umuhungu bitiranwa wakundaga umukobwa wumukene, ndetse akumva iramuryoheye byahatr, kumutima ati:” ariko uziko urukundo burya rubaho bana,banza tuba dutinya ubusa!!”. ubwo yakomeje gusoma ndetse parts zose arazirangiza, ahaguruka yinanura, kumutima ati:” reka ibi ntabyo rwose, nanjye kanjye gushaka cyntia mubwire ko mukunda nanyanga anyange! mbega agastory kari karyoshye wee!”. ubwo david yakomeje guhangana numutima nama we, ukamuhatiriza kujya kurikocora, umutima nawo ukagira ubwoba, gusa biza kurangiza afashe umwanzuro wo kujya gushaka cyntia akamubwira amarangamutima amufitiye, mbese akamubwira uburyo amukunda, kandi nyamara cyntia nawe ari munzira amushaka ngo amufashe kubona william!. ubwo david yahise afata inzira yerekeza muri class yabo, ajya gushaka cyntia, ngo arikocore.
.
.
.
kurundi ruhande, aho william yahuriye nuruva gusenya, hageze umusaza wari urimo kwitemberera hamwe numukobwa we, bahageze barikanga bifata kumunwa, umukobwa ati: yiwee! dore umuntu bishe papa!? muzehe nawe ati: egoko mana! ubu bugizi bwa nabi buracyabaho se!? umukobwa ati: papa, ngwino tumwegere turebe nimba tutamuzi! duhamagare police!

.
.ESE CYNTIA CYNTIA NABWIRA DAVID KO AKUNDA WILLIAM ……!!?
.ESE PAPA ANGELLA AFITE MIGAMBI KI KUMUKUNZI WA CYNTIA!?
.ESE WILLIAM YABA YAHASIZE UBUZIMA!?
.
..NTUCIKWE PART 12…LOADING…….

Advertisements

2 responses to “SI JE LE SAVAIS PART 11

  1. Mbega japhet wikigwari niko ahatari urukundo hamera. disi william ni musaza wa cyntia kwa nyina wabo. sibwo david nawe agiye kugirirwa nabi ngo akundana na cyntia ???? Ahaaaa

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s