SI JE LE SAVAIS PART 8


SI JE LE SAVAIS PART 8
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
yafashe phone arahamagara yumva irimo gucamo ariko ntihagire uyifata, abikora inshuri nyinshi ariko biza kurangira hari umuntu uyitabye, obedia ahita avugana ibakwe ati: hello, nitwa…… undi nawe ati: ndabizi ko uri nyirigikapu mfite, nimba ushoboye unsange muri EAST COAST BAR nkaguhe kuko ubu niho ndi!
.
PART 8
.
ubwo obedia yakomeje kuvugana nuwo muntu, amubaza ati: nonese basi nje nonaha nahaguzaga!? umuntu nawe ati: yego rwose ngwino ntakibazo! obedia ati: sawa noneho reka mpite nza nihuta! ubwo obedia yahise afata inzira yerekeza kuri EAST COAST BAR yihuta byahatr.
.
.
.
ubwo cyntia na kellia bo nibwo bari bakigera muri class yabo, binjiye bakerewe, william na david bo bari bamaze kubatera akajisho, william ati: ahaaan! sinakubwiye ko aho bari hose bari kumwe sha davi!? david nawe ati: erega biba byumvikana mn! ahubwo se mn willia!…….. william nawe ati: iki se mn davi!? david nawe ati: ko mbona basa nkaho batameze neza, urabona cyntia adasa nkuwahoze arira wangu!? william ati: sha cyntia ntago murebye neza, ese ubundi ubwo baba baririjijwe niki kweli! david ati: ariko se wamugani! ariko……. william ati: ese ubundi wagiye ukamubaza kellia ko ari inshuti yawe mn davi! david nawe ati: genda sha utazanyoshya, sinakubwiye uko twatandukanye cyagihe mubwira ko ukunda angella, nanjye rero nzamureka mpaka igihe azaza kumvugisha, kuko njye mba numva ntanikibi namukoreye! ahubwo wowe akunda niwowe wajya kumureba! william ati: ariko ntacyo njye ndaza kumubaza sha…… atararangiza kuvuga david ahita amubwira ati:ngaho genda umubaze nonaha se ndebe! singuwo arasohotse se! william ati: ok!rekambikwereke sha! ubwo william yahise asohoka, akurikira kellia , ageze hanze abona kellia arimo kwitaba phone, abanza kumutegerezaho gatoya. kellia yabaye agikupa phone abona umutype yamugezeho, william ati: bite se kellia!? ibyabakobwa birazwi, ntibapfa kuvugana numuhungu batisetsa, na kellia yawe yatangiye kwirya bimwe byateye, arasubiza mukajwikanononsoye ati: nibyiza shn willia! amakur se ! william nawe ati: shn nanjye nimeza ntakibazo, imana ibirimo rwose! kellia ati: wooow! gusa urantunguye pe, ntago narinzi ko…….. atarakomeza, william aravuga ati: gute se ngutunguye kelli!? kellia ati: kuba umvugishije noneho, narinziko utazi nizina ryanjye maze kandi twigana! william ati: eheee! ahubwo nayoberwa niryanjye ariko iryawe nkarimenya maze!
.
.
.
kellia ati: hahahah, ibaze nukuri, urabeshya ibyo ntibishoboka nagato! william ati: apuuh! reka ibyo tunabireke, ahubwo ikinzanye …… william avuze atyo, kellia ahita yikanga, kuko yibwiraga ko william agiye kumubwira nka bimwe david yamubwiraga cyagihe, ngo amusabe ubufasha, ariko yatunguwe no kumva william avuze ati: icyo nashakaga kukubaza, mubyukuri mbonye uburyo mwinjiye mukerewe kandi nundi wese yabibona mumaso hanyu wowe na cyntia, bigaragara komwahoze murira kandi byacyane!….. kellia agahinda gatangira kuza, ariko arihangana ati: haha, egoko mana yanjye, hoya rwose nuko twaryamiriye cyane! william arongera ati: hoya rwose kelli, sindi umwana wo kutamenya gutandukanya ibintu, ndakwinginze mbwira icyo wabaye! ubwo william yakomeje guhatiriza kellia kumubwira icyabaye, kellia nawe kwihangana bikomeza kumunanira, agahinda gakomeza kwikuba, ikiniga kiraza aba araturitse ararize, william abibonye gutyo, afata kellia amujyana kuruhande bava ahagaragara, william aravuga ati: yooh! kellia ihangane nimba mvuze nabi, ntago bizongera rwose! kellia we aho gusubiza ahubwo amarira akomeza kwisuka, bitewe nurukundo yakundaga mushuti we cyntia,no kwibuka aburyo yaragiye kwiyahura kubera umuhungu uhagaze imbere ye.
.
.
.
ubwo william we ibintu byaramucanze, akomeza kwinginza kellia amuhoza, aramufata amwegamisha kubituza bye, akavuga utugambo twiza tumuhoza ati: ooh!kellia rwose ndakwinginze ihangane uceceke, uziko arinjye urimo kubabara kweri! . william yakomeje guhoza hoza, agiye kumva yumva kellia avuze mwijwi ryuje agahinda ati: willia! nkubaze akabazo uransubiza!!? william ati: mbaza rwose ntakibazo ndagusubiza! kellia ati: koko angella uramukunda !? william ati: ese none ibyo byaba aribyo birimo kukuriza kweli kelli!? ubwo kellia yahise yeguka afata william amaboko yombi aramureba amwitegereza mumaso, aramubwira ati: willia! hari ikintu nshaka kukubwira kandi rwose wihangane ubyumve neza umutima wawe wowe, kandi uze kubiha agaciro kuko ni ibintu bikomeye! william ati: ntakibazo rwose mbwira niteguye kukumva, gusa nyine………. atarakomeza phone ya kellia iba irasonnye, kellia nawe aritaba, mugihe arimo kuvuga niya william iba irasonnye, arebye abona nidavid umwohereje message agita ati:” mn ihute lecturer atanze aga quiz, ihute ugakore byahatr!!” kellia nawe amaze kuvuga, abwira william ati: willia! ngo tujye gukora quiz, ni cyntia warumpamagaye!. ubwo william yahise akora mumufuka akuramo agatambaro ahanagura kellia amarira vuba vuba, bahita basubira class, batangira gukora quiz nkabandi!
.
.
.
kurundi ruhande, steven na max bo bari bari munzira, ibyishimo ari byose, bagana kwa papa angella bamushyiriye za nimero, munzira bagenda, phone ya steven iba irasonnye, arebyoe abona ni boss , aritaba ati: hello boss! papa angella ati: bite sha steve,gahunda igezeho ko mutambwira!? steven ati: ewana kabsa gahunda ni tayali, maze ubu turimo kuza iwawe tuzizanye! papa angella ati: wooow! ntago ndi murugo munsange kuri MMT HOUSE mubiro byanjye nihondi! steven ati: sawa turaje nonaha, ntidutinda kabsa! ubwo bahise bahindra amerekezo bagana kuriyo nyubako, bahageze barayitegereza, max ati: shahu ariko boss ni umukire, ndebera nkiyi nzu aba afite nukuri! steven ati: umva yewe, ahubwo se wavuze ko iyi ariyo ngufi muzo afite zose, uriya ni umukire wakataraboneka! ubwo bakomeje guganira arinako binjira, bahageze abarinzi ntibabatangira nagato, birumvikana boss yari yatanze itegeko, ubwo barazamutse bajya mubiro bya boss, bagezemo basanga papa angella ibyishimo ni byose sinakubwira, ibiro byuzuye inzoga zubwoko bwose, radio zicuranga indirimbo nziza cyane kandi zurukundo,” mbega umuzehe wari wakunze byanyabyo!!”. ubwo ntakindi papa angella yakoze, yabwiye ba steven ati: bana banjye ibibyose ni ibyanyu, mwicaremunkwe mwumve ko muguwe neza, ariko mbere ya byose mubanze mumpe izo nimero! ubwo max yahise akora mumufuka,akuramo agatabo nikaramu azimwandikiraho, papa angella azibonye noneho ibyishimo biramurenga, kugeza nubwo azanye amarira mumaso. ubwo bakomeje kwishima, bankwa wino baseka, barangije papa angella akora mukabati karaho, akuramo imfunguzo ebyiri nagapapuro abiha steven aramubwira ati: dore izo mfunguzo, rumwe ni urw’imodoka yubururu iparitse hariya hasi, uraza kuyibona, ndetse urwo rundi ni urwinzu iri kuriyo adress yanditse aho, byose nibyawe! arangije arongera akora mukandi karyango,naho akuramo imfunguzo nagapapuro aha na max, nawe amubwira ko ari ibye, kandi ngo ari ibyo kubashimira kubwakazi bakoranye. steven na max byabananiye kwihanga, barashima sinakubwira,steven ati: boss nukuri urakoze cyane! boss ati: hoya nimwe mukoze!, ngaho mugende kandi ntihazagire icyo mubura mpari bana banjye! ubwo bahise basezera barigendera, birumvikana ibyishimo byari byose kuribo. hari hasigaye aha boss, kubyaza nimero umusaruro!
.
.
.
tugaruke kuri obedia we, yari amaze kugera kuri EAST COAST BAR,araparika yinjiramo, gusa yinjiye afite nubwoba bitewe nuko atari amenyereye kujya mutubari nkutwo, byongeye kandi dufite nutubyiniro mo imbere, agezemo atira umuntu phone ahamagara za nimero, wamuntu nawe aritaba ati: hey, hello! obedia nawe ati: yeah! ninjye narimpageze, niwamuntu wataye agakapu! umuntu nawe ati: eeeh, ok, zamuka unsange muri room ECB 78. obedia ati: sawa! ubwo obedia yahise azamuka, ageze kuricyo cyumba arakomanga, baramubwira ngo yinjire, nawe arinjira agezemo imbere asangamo umudamu ukiri muto waruri kwandika kuri computer, aramubaza ati: niwowe wataye agakapu muri cafeteria!? obedia nawe ati: yego ninjye rwose! ubwo umudamu yahis akora inyuma mukabati, agakuramo gahereza obedia, aramubwira ati: banza urebe ko byose birimo! obedia arebye abona byose biruzuye, ahita avuga ati: oooh! rwose murakoze cyane, imana izabahe umugisha! umudamu ati: yego! ubwo ntakiburamo! ubwo obedia yarasezeye anashima cyane, arashoka aragenda, ariko atarava muriyo nzu, arimo gutambika muri coridor abona umuhungu numukobwa basohotse mucyumba basomana byahatr, ndetse basa nkabavuye kubirangiza, obedia arebye neza abona umuhungu ni japhet chr wa angella mushutiwe, biramucanga abanza kwihanagura mumaso ngo arebe neza, ariko akomeza kubona ari japhet ndetse bararebana banahuza amaso, obedia ahita amanuka yiruka ndetse atangira no gushoka amarira mumaso bitewe nibyo yari amaze kwibonera!
.
.
.
ubwo na japhet yarabibonye, kumutima ati: “kambayeho wee! arahita abibwira angella, kandi ntarabrangiza!!”. japhet yibajije ibyo, umukobwa bari kumwe ahita amubaza ati: chr, bigenze bite!? japhet aramureba aramubwira ati: chr, nukuri unyihanganire nzagusobanurira ubutaha, ahubwo reka ngende nihuta, uriya mukobwa ubonye yaranyibye, nzakubwira neza! atanshika! ubwo japhet yahise asohoka vuba vuba ajya kureba jack mushuti we, jack we yari kumwe na erick ahantu bakina billiard, japhet abageraho yahumagiye, ahita abwira jack ati: shaka icyuma vuba vuba, use nkumbaga kwijosi atari cyane ariko have amaraso! erick ati: yeeeh! kuberiki se kandi!? japhet ati: gira vuba wamuswa we, ubundi muhite munjyana kubitaro vuba cyane, kagacucu kinshuti ya angella kambonye ndimo kwirira undi mwana! jack ati: nonese nibyo biratuma wibaga mn!? japhet ati: gira vuba mn, ahubwo fata phone yanjye wandikire angella message ko nagiye mubitaro ejo hashize kubera impanuka, gira vuba ariko,ntago nshaka ko angella yivumbura ntaramwumviriza, naba ndimbwa kabsa! ubwo jack yahise abikora uko, aramucyeba kwijosi, bahita bamujyana kwa muganga afata nigitanda, jack yandika message nkuko yabisabwe. erick wari wabuze icyo kuvuga, abwira jack ati: ariko se ubundi murabona ibi bintu bizagarukira hehe koko jack!? jack nawe: wowe se ko uridage, ceceka tubanze turebe ko ibi bivamo sha! erick ati: sawa, dore nkukuntu mubeshye angella, mugambiriye kumugirira nabi gusa! ubwo bakomeje muribyo…..
.
(SI JE LE SAVAIS:IYO MBIMENYA)
.
.
.
tugaruke muri class ya ba william, quiz yarangiye , david ahita abaza williamati:ese mn nkubu warugiye kutara quiz, warukimara iki kanze na kellia!? william ati: yewee! ntiwabyumva sha, nabaye nkumubaza impamvu asa nkuwarize, mbona araturitse ararize! david ati: yeeeh! reka genda……… william ati: sha noneho nabyiboneye ukuntu kellia ankunda byahatr! david ati: gute se mn willia!? william ati: uziko yaragiye kubimbwira, ntegerejo kumva abisohora mukanwa kiwe, maze mugahita mutubwira ngo tuze gukora quiz sha! david ati: yiweee! ibaze nukuri wallah, ubwo se iyumubwira akabivuga mn! william ati: hhm!genda sha inota ninota hano!
.
.
aho kellia na cyntia bari bicaye, nabo bari barimo kuganira , kellia abwira cyntia uburyo yavuganye na william, cyntia ati: nonese umaze kumubaza nimba akunda angella yaguzubije ate!? kellia ati: nyine ndacyakubwira tuza, ubwo nyine aho kugira ngo ansubiza ahubwo yambajije nimba aribyo bindiza! cyntia ati: ariko mana yanjye wakumvise amasengesho yanjye, ukampa william akaba uwanjye ibihe byose! kellia ati: humura shn cynti, bizacamo, maze nabaye ngiye kumubwira ubryo umukunda numutima wawe wose, uhita umamagara ngo quiz! cyntia ati: eheee! ubwo se iyubirangiza wagacucu we! kellia ati: siwowe se wahise umpamagara, naringiye kumubwira ubryo washize, uburyo umukunda byanyabyo ndetse nari kumbwira ko wanashatse kwiyahura kubera wee! cyntia ati: yooooh! ese ubundi wazabimumbwiriy shn! kellia ati: reka da, nanjye sinzi aho nari nakuye akabaraga maze, ubu ndumva ntabishobora kabsa! ariko humura bizacamo, wowe uzikuremo ubwoba ubimubwire!
.
.
.
kurundi ruhande, ahantu kukabari kari kumuhanda, hicaye abasore batanu banini byahatr, bambaye amasengeri, inzoga kumeza namatab kumuminwa. umwe muribo wari wambaye igisengeri cyumukara na tatouage nyinshi cyane, aravuga ati: bariya bakobwa barimo gutanga amafaranga atubutse, niyo mpamvu tutakwanga kiriya kiraka! ikindi gisore kiti: kabsa byo, bariya bakobwa baraheba, ahubwo dushake uburyo tubirangiza hakiri kare! nizere ko ntakosa bazakora ariko! undi nawe ati: harya ngo si ugushimuta uwo mukobwa, ubundi tukamumenaho acide agahindana!!? umwe ambere ati: yego kabsa, nibintu byoroshye byahatr, ahubwo guhera ejo nukujya kureba aka gakobwa kuri ririya shuri, tumenye uburyo gatahamo, imikorere yako. mbese tukigeho neza tubone uburyo tuzagafatisha, amazina yako ni angella bennett!……

.
.ESE CYNTIA NAHURA NA PAPA ANGELLA, BIZAGENDA BITE!?
.OBEDIA NAKOZA ANGELLA INKURU MBI SE BYO!!!
. IMITWE YA JAPHET SE IRAKORA KOKO!?

.NTUCIKWE PART 9…LAODING…..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s