SI JE LE SAVAIS PART 9


SI JE LE SAVAIS PART 9
.
.
aho twagrukiye ubushize
.
tukamumenaho acide agahindana!!? umwe ambere ati: yego kabsa, nibintu byoroshye byahatr, ahubwo guhera ejo nukujya kureba aka gakobwa kuri ririya shuri, tumenye uburyo gatahamo, imikorere yako. mbese tukigeho neza tubone uburyo tuzagafatisha, amazina yako ni angella bennett!..
.
PART 9
.
ubwo ibyo bisore byapanze gahunda bityo, bifata umwanzuro ko bigomba gukorera amafaranga uko byamera kose, bakangiza umubiri wa angella kuburyo igikundiro yari yifitiye adasikarana nagato.
.
.
kurundi ruhande kwishuri, obedia nibwo yari akihagera avuye gushaka agakapu kiwe, gusa byagaragaraga ko adatuje nagato, bitewe nibintu yari amaze kubona kumuhungu ukundana na mushuti we ,angella. ubwo yaraje yihuta ahita yinjira muri class yabo, asanga mwarimu arino kurangiza kwigisha, ahita yihuta yicarana na angella ntanijambo narimwe avuze, ahubwo yitegereza angella mumaso cyane akumva amugiriye agahinda kenshi, angella nawe abibonye biramuyobera ahita amubaza ati: niko se obedi! ko mbona unyitegereza cyane nkaho………… atarakomeza, abona obedia yatangiye kuzenga amarira mumaso, angella biramuyobera, ahita ahindukira afata obedia muntoki aramubwira ati: ese obedia byagenze bite ko mbona………… agakapu kawe wakabuze se!? angella arebye abona agakapu obedia aragafite, noneho biramuyobera, akomeza kwibaza icyaba kibaye kuri mushuti we biramucanga, hashize akanya yashobewe yumva obedia aramubajije mukajwi agatoya kuzuye akababaro nagahinda kenshi ati: ese angella, nkubaze akabazo gatoya!? angella nawe ati: yego obedi! kandi rwose wihangane umbwire icyo wabaye kuko ndumva ngize ubwoba!. ubwo obedia, yeguye umutwe arongera areba angella, aramubaza ati: angella, japhet uramukunda!? angella ati: hahahaha, ibaze nukuri! cyangwa niyamikino yawe obedi!? obedia arongera ati: angell, ihangane umbwire nukuri pe! angella ati: ndamukunda rwose kandi nawe urabizi, ubwo se kuberiki urimo kumbaza ibyo bibazo!? obedia ati: uramukunda cyane kuburyo utamureka!? angella ati: cyane rwose, kuko nawe arankunda ndetse cyane, kuberiki ariko ubundi!?.
.
.
.
obedia ati: umva rero angella, uri inshuti yanjye ariko sinakwifuriza gukundana numuntu nkuriya, kuko……… angella ati: yeeeh! ariko se noneho watewe nabahe obedia, ko urimo kuntungura cyane! obedia ati: angella! japhet ni inkozi yibibi nushake…….. atarakomeza, angella ahita amukubita urushyi rwiza cyane ,aravuga ati: nundi munsi ntuzongere gusebya umukunzi wumuntu, dore ko mugira amashyari kubi! obedia ati: ariko se angella, mubakugirira ishyari nanjye ndimo koko!? angella ati: nonese ubwo ibyoumbwira nibiki koko! japhet wanjye nkunda nawe akankunda………. atarakomeza, obedia ahita avuga ati: nukur kwimana angella, unyizere kandi, japhet ni indaya yumuhungu, njye ubwanjye namwiboneye hamwe nindaya yo mukabari, ubwo nari nagiye gufata igikapu cyanjye! angella ati: reka reka, nonese ………. ubwo angella yari yatangiye gushoka amarira mumaso, atiyumvisha uburyo japhet yaba yakoze ibyo bintu. obedia we yakomeje kumubwira uko byose byagenze, amubwira uburyo yakubitanye na japhet arimo gusomagura uwo mukobwa, ndetse kandi bavuye mucyumba, mbese amubwira byose ntanakimwe asize, bituma angella yumva abaye nkutaye umutwe, arararira cyane, agahinda karamwica, obedia agerageza kumuhoza ariko biranga dore ko arinabo bonyine bari basigaye muri class, obedia yashatse kumufata ngo amuhanagure mumaso, angella aranga aramwiyaka ndetse ahita yikubita arasohoka arigendera asiga obedia wenyine, obedia nawe abonye ntakundi byamera, aribwira kumutima ati:” reka mureke abanze atuze, wenda ahari arafata umwanzuro muzima!!”. ubwo angella we yarasohotse, ajya gufata imodoka ye ngo yitahire, ariko akumva atari bubone imbaraga zo kwitwara, nibwo yahise akora mu gakapu ke afata phone agira ngo ahamagare umushoferi wabo aze amutware, agikanda kuri phone abona hari message yaje,kumbe ni nimero ya japhet yohereje message igira iti:” hello angella, ni jack, inshuti ya japhet chr wawe, nkwandikiye iyi message nkumenyesha ko chr wawe japhet yagiye mubitaro ejo hashize bitewe nimpanuka ikomeye yagize, akaba yarafashe igitanda, ubaye ushoboye wagera LONGLIVE HOSTIPAL, ukamusura,thanks!!”. angella yasomye message arikanga, yibaza ukuntu obedia yaba yabonye japhet muri EAST COAST BAR nindaya kandi ari mubitaro, kikamuyobera, ubwo sinzi ahantu yahise akura akabaraga, ahita yatsa imodoka yerekeza kubitaro japhet arwariyemo!
.
.
.
aho kellia na cyntia bari bari, nundi bari bakiri kwishuri, basohotse class ahubwo bari mugakantine karaho hafi mukigo, barimo kunkwa utu jus banaganira, nkuko inshuti zose zimera, cyntia ati: hari igihe nicara ngatekereza njye na william twicaye imbere yameza ateguye neza, turimo gusangira utuntu dutandukanye, twishimye duseka, anyita chr, honey cyangwa darling nanjye ngasubiza………….. kellia ati: hahahahaha, ariko uri akajiji basi!, gusa humura igihe kizagera, ubone uwo wahaye umutima wawe, kandi rwose humura william uzamubona, reka angella abanze ave munzira gusa! cyntia ati: erega nanjye mfite icyizere ko william azaba uwanjye, ahubwo buriya njye harigihe nziha akanyabugabo ngahita mubwira ko mukunda! kellia ati: hahaha, wabishoboye se sha! gusa banza witonde kuko ushobora kuhakura indobo, kuko william akunda agella! cyntia ati: ariko nibyo pe, ahubwo se babasore……………. kellia ati: reka wizana icyo kiganiro nawe, uragira ngo hazagire utwumva tubizire! wowe humura nibabikora bazahita baduhamagara tubahe amafaranga yabo! cyntia ati: cyakora cyo ndabizeye, kuko………….. atarakomeza yumva phone ye irasonnye, arebye abona ni nimero nshya atazi.
.
.
.
ubwo cyntia yafashe phone yereka kellia, aramubaza ati: doo! ni nimero nshya, buriya si babasore kelli!? kellia ati: reka reka, babasore se sitwabahaye nimero yanjye gusa, hari iyawe bafite!? ubwo cyntia yafashe phone ashyira kugutwi aritaba ati: hello!… yumva ijwi rumugabo ati: hello, bite cyntia!? cyntia nawe ati: nibyiza, naho mwe se!? umugabo ati: natwe turaho ntakibazo, nonese cyntia…… atarakomeza cyntia ahita avuga ati: nonese muri bande ko ntarimo kubamenya!? umugabo ati: oooh! birumvikana ntago wari kumenya, gusa ndi umuntu wifuje kuganira nawe kuva kera cyane….. cyntia ati: yeeeh! ngo kuganira nanjye!! umugabo nawe ati: yego rwose, ndakwinginze kandi ntumpakanire, kuko ndabishaka cyane! cyntia ati: hoya humura pe! kuganira se hari ikibazo kirimo!! umugabo ati: nonese basi, kuruyu mugoroba nakubona nka saa 19:00!? cyntia ati: naboneka rwose ntakibazo! umugabo ati: wooow! nukuri cynti, urakoze cyane, cyane kandi kuburyo utabumva, ngaho rero ndaba ndi kuri MMT BEACH, ndaba ngutegereje! cyntia ati:yego ntakibazo! umugabo ati: woow! urakoze cyane,bye, naha mukanya. ubwo bakupye phone, kellia ahita abaza cyntia ati: uwo ninde cynti!? cyntia nawe ati: reka reka simuzi, gusa yambwi………… kellia ati: hoya byose nabyumvaga maze! ariko uwo muntu ashobora kuba akomeye cyane! cyntia ati: kuberiki se!? kellia ati: ubwo se umuntu murahurira kuri MMT BEACH koko!!!! cyntia ati: hhhm! nonese niyo mpamvu…….. kellia ahita avuga ati: ariko buriya uzi aho hantu ukuntu hahenze sha, ntago ujya ujya wumva ngo MMT HOUSE se!? cyntia: yego ndanahazi, iriya nzu yubatse kunyanja se!? kellia ati: yego nyine, ubwo murahurira kuri beach yayo!! mbega, ahubwo njye ngize ubwoba! cyntia nawe ati: wakora niki sha! njye ndumva noneho umutima ugiye guturika! kellia ati: ahubwo wasanga ari william ashaka kugukorera surprise shn cynti!! cyntia ati: yiweee! ceceka sha, uyu munsi nawandika mumateka pe, gusa nibishoboka shn!! ubwo bakomeje kuganira, amasaha akomeza kwicuma.
.
.
.
ubwo angella we yaramaze kugera kubitaro, aparika imodoka ye vuba vuba, arasohoka,afata phone ahamagara za nimero, jack aritaba ati: yego angella!! angella nawe ati: ngeze kubitaro, japhet arwariye mkiye cyumba!? jack ati: eeeh! ngwino muri LLH 789 room,niho turi! ubwo angella yahise azamuka yihuta, agera muri iyo room koko asanga japhet aryamye kugitanda namabande mwijosi, erick na jack nabo bicaye aho hafi, angella ntakindi yakoze, yahise yiruka ajya kureba aho japhet umukunzi we aryamye, amukoraho aramubaza ati: chr, byagenze bite!? japhet nawe, avuga mukajwi gatoya ati: shr, humura ndaza kumera neza, muganga uyambwiye ko bitarenze ejo nzaba ntashye! birumvikana angella we, yari yatangiye kurira nkuko abakobwa bose bamera, ariko japhet agakomeza kumwihanganisha ati: ariko humura chr, urimo kurira ugatuma ndushaho kuribwa nukuri! angella nawe, mwijwi ryuzuye agahinda, ati: chr, kuberiki utambwiye kare koko!? japhet ati: ejo se ko narimeze nkuwapfuye kweli, ubwo nari kukubwira nte, ko aruko bahise banzana mubitaro vuba vuba!
.
.
.
ubwo japhet yavuze atyo, bituma angella akomeza kuvangirwa, akibaza kumutima ati:” ese kukuberiki obedia yaba yambeshye koko!!” angella yabaye acyibaza atyo yumva japhet amufashe akaboko,amureba mumaso, avuga mukajwi agatoya ati: angella ndagukunda cyane!. ibyo bigatuma angella akomeza kugira ikiniga, nagahinda, ariko nawe arihangana arasubiza ati: nanjye ndagukunda cyane japhet!. aho jack na erick bo bari bicaye, bari basa nkabarimo gushwana, erick akabwira jack ati: njye nyamara ahari igihe nzabwira angella ukuri, kuko ndabona murimo gukina nubuzima bwe mugakabya cyane! jack ati: ariko waba uri imbwa shahu!! ubwo se……… atarakomeza, abona erick yatangiye kuzana amarira mumaso, ahita avuga ati: ese mn! biranakurijije kweri!? erick ati: ariko se koko jack, mwaretse ibyo bintu murimo ko ntakeza kabyo kweri! jack ati: umva nukuri pe!! ese wabayute mn…… atarakomeza yumva umuntu amukozeho, arebye abona ni angella, aramubwira ati: jakc waje hanze nkakubaza gatoya! jack nawe ati: ntakibazo kabsa! ubwo bahise bajya hanze, angella afata jack mumaboko aramubaza ati:ese jack! koko japhet yakoze imanuka ejo!?
.
.
.
jakc nawe ati: yego,yarimo gukora sport kwigare yikubita hasi agwa mukintu kimushinga mwijosi! angella banza gutekereza ho gatoya, arangije aravuga ati: urimo kuvugisha ukuri se jack!? jack ati: egoko!ubwo se nakubeshya ngo bimarire iki kweri! angella ati: shn, nanjye sinzi pe! jack arongera ati: ariko njye ndabona hari ikibazo kidasanzwe ufite, kitaturuko chr wawe arwaye! angella aho gusubiza, akitsa imitima! jack abibonye atyo, aramufata amujyana ahantu kuruhande, hatarabantu bari gutambuka, aramubaza ati: ariko se angel, ufite kibazo ki kweli!, ko ntabyumva neza! angella ati: hoya! nuko umukobwa winshuti yanjye, yaramaze kumbwira ko abonye japhet muri E.C.BAR nindaya! jack ati: jesus!! kandi ubwo wabona ari umwe witwa obedia wabikubwiye!! angella ati: yego nyine niwe! kuberiki se!? jakc nawe yitsa imitima, aravuga ati: sha burya kutamenya nibibi pe, uriya mukobwa wirirwa yiruka kuri japhet ngo aramukunda, kandi azi ko mukundana niwe ushaka kubateranya kweri!! angella ati: yeehh! reka reka, ibyo ntibishoboka jack!! jack ati: yewee! nanjye byananiye kubyakira pe, siwe wazanye agapapuro wandikiye japhet!? angella nawe ati: yego nyine ni obedia! jack ati: nonese ubundi yaje gukunda ate japhet kandi azi ko nawe umukunda, ko aribyo nibaza bikanshanga! ubwo angella we yari yaguye mukantu, atabyumbva neza! jack arongera aravuga ati: nonese ntegereza hano, nyarukire murugo kwa japhet nkuzanire amabaruwa yose obedia amwandikira, ngo aramwikundira, ngo angella afite abandi akunda…… gumaha ndaje nzizane, uzibone, umenye uwo wita inshuti ashaka kuguteranya na chr wawe! ubwo jack yabaye nkutera intambwe, angella ahita avuga ati: hoya zireke nubundi namenye ukuri!, mbega obedia wumugome we!! uzi ukuntu yanyumvishaga uburyo japhet ari inkozi yibibi, kumbe nawe aramushaka di!! jack ati: singaho ra! yewe njye narumiwe pe! gusa imana ishimwe ko bimenyekanye kare! jack kumutima ati:” ahuih! imana ishimwe imitwe irakoze!” ubwo angella yabwiwe ibyabwirwa, arangije asubira kurwaza umukunzi we!! ‘’’ yoooh! obedia disi ararenganye!”””

kwishuri ryaba angella ho, umwe muri bya bisore biri guhiga angella, yari ageze kwirembo, asuhuza umugabo waharindaga, aramubwira ati: waje tugapanga se wangu! birumvikana ntiyari kubyanga kandi harimo agafaranga, igisore cyahise gikora mumufuka gikuramo inoti imwe, kiyiha wamurinzi, kiramubwira ati: urabona iyi photo! umurinzi nawe ati: yego! igisore kiti: nzaguha andi mafaranga, nubona uyu mukobwa yinjiye cyangwa asohotse mo hano uzahite uhamagara izi nimero, sibyo!? umurinzi ati: ntakibazo rwose, gusa bib ari amahoro!! igisore kiti: humura, nuko namukunze gusa, ariko nyine bibe ibanga ryannjye nawe,sibyo!? undi ati: yego! ubwo igisore yamusigiye nimero, nifoto ya angella, ngo azagihamagare namubona, kirangije kirigendera.
.
.YOOH! SINGAHO JACK ATERANYIJE ANGELLA NA OBEDIA!!
.ESE NINDE UHAMAGAYE CYNTIA, NGO BAHURIRE KURI MMT BEACH!?
. SINGAHO UMURINZI AGIYE KUTANGA ANGELLA!
.

NTUCIKWE PART 10…LOADING..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s