SI JE LE SAVAIS PART 13


SI JE LE SAVAIS PART 13
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
namucunze, namubonanye numuhungu mukigo aho yiga, gusa nabonye ntazi ibyo barimo kuko umuhungu yahise amusiga bitunguranye, ntago ndamenya neza nimba ariwe muhungu bakundana, ndaje mbikurikirane!””. kumbe ni wa mugabo papa angella yashinze gushaka umusore cyntia akunda.
.
PART 13
.
ubwo papa angella yasomye iyo message, azunguza umutwe arangije nawe yandika indi asubiza agira ati:” ok sawa! ariko bigire vuba cyane, uwo musore ndamushaka cyane!!” arangije ahita abaza angella ati:warangije tugende!? angella nawe ati: yego papa, narangije tugende!!. ubwo angella na papa we bahise bagenda bihuta, berekeza hamwe william yakubitiwe, ndetse ntibyatinze baje kuhagera, baparika imodoka barasohoka, angella atungira se agatoki ahantu byabereye, bahageze basanga ntamuntu uhari uretse amaraso yarahuzuye, n’amasazi yahatumaga. papa angella yabaonye uko ayo maraso angana arikanga, arahindukira areba umukobwa we angella, aramubaza ati: urashatse kumbwira ko uyu ari umuntu bakubitiye hano se!? angella ati: nibyo rwose papa, gusa nanjye nduma ngize ubwoba, banza baramwishe nukuri! papa angella ati: eeeee! ubwo se ibi ni umukobwa wanjye bari bagiye kubikorera koko !? angella arongera ati: papa! nukuri mfite ubwoba tuve hano, banza uriya musore baramwishe! papa angella ati: birumvikana, ntago umuntu yava amaraso angana atya ngo abe muzima pe! gusa numvaga nshaka kumurebaho basi byibuze nkamushimira kuba yaragutabaye! angella ati: nonese ko byarangiye papa, waje tukigendera kweli! . ubwo papa angella byamwanze munda, areba hirya no hino abura umuntu yabaza, gusa akumva kumutima ntatekanye, abonye ntakundi afata umukobwa we akaboko basubira mumodoka.
.
.
babaye bakigera mumodoka babona umuntu wacagaho yibereye kwigare rye, papa angella ahita amuhamagara, umuntu nawe ntiyaba umwana mubi, aza yihuta ahagarara iruhande rwikirahuri cyimodoka, papa angella aramubaza ati: bite se mushuti!? umuntu nawe ati: ni byiza cyane kabsa! papa angella ati: nonese ko hari akantu nshaka kukubaza hari ikibazo!? undi nawe ati: ntakibazo kabsa, mbaza ndagusubiza!? papa angella nawe ati: waba uzi cyangwa wigeze kumva ibintu byabereye hano!. ubwo umuntu yahise ahindukira areba hamwe hari amaraso ya william, arangije aravuga ati: ntacyo uretse umusore bakubitiye hariya muriki gitondo bakenda kumwica, doo! hariya ubona amaraso!! papa angella ati:yego! nonese ubwo yaba atapfuye!? umuntu nawe ati: yewe ninkaho yapfuye pe, nubundi abantu bari bazi ko yapfuye nuko haje umumusore akamukoraho tukumva arakoroye, bagahita bamujyana kwamuganga, gusa sinzi ko aribuze gukira pe! papa angella ati: yooh! nonese basi ntiwamenyera ibitaro bamujyanyemo ibyari byo!? umuntu ati: aho naba nkubeshye kabsa, bamujyanye bihuta cyane bishoboka!. ubwo papa angella yashimiye uwo muntu ,arangije aravuga ati: ibyaribyo byose ntago bamujyanye kubitaro bya kure, reka dushakishe kubitaro byose biraha hafi turamubona, sibyo angella!? agella nawe ati: yego papa! imana ishimwe ko batamwishe nukuri!. ubwo angella na se batangiye gushaka shaka kubitaro byose….
.
.
.
tugaruke kwishuri,cyntia nyuma yo kuyoberwa impamvu david amusize akuruka, yaramaze kugera muri class aho kellia mushuti we yari ari, gusa nawe yasanze bitamworoheye kuko yari muntekereza za kure cyane, yibaza ukuntu abasore we na cyntia bahaye akazibatangiye kwica abantu. ubwo cyntia yabonye kellia yatwawe, ahita amukoraho arikanga, ndetse ahita avuga ati: ahwuih! cynti!urankanze nukuri! narinzi ko ubu ugeze iwanyu! cyntia nawe ati: hoya ntago nagiye,cyagihe nahise mpura na david shn! kellia ati: mwaganiriye se basi!, hari icyo yemeye kugufasha!? cyntia ati: byahe se shn! gusa banza umbwire ibintu byari byagutwaye umwenge bigezaho, uzi ukuntu wari watwawe nintekerezo kelli!! kellia nawe yasubije yitsa imitima ati: shn cynti! noneho ibintu byadukomeranye nukuri, uziko dushobora kwisanga muri gereza bidatinze!! ubwo cyntia byahise bimutera ubwoba, ahita yicara kuntebe areba kellia aravuga ati: ubwo se ushatse kuvugiki kelli!? kellia arongera ati: uzi babasore ibintu badukoreye shn!? cyntia ati: bamwe se…… kellia arongera ati: ngo bari bagiye gufata angella nyine, ngo haza agasore batazi aho katurutse, gatangira kubarwanya gashaka gutabara angella, none ngo bahise bakica bagatsinda kuruwo muhanda! cyntia ati: ubwo ibyo urimo kuvuga nibiki!? kellia ati: nonese wakajiji we, urumva biramutse bimenyekanye,batahita badufunga cynti!? ubwo cyntia wari watangiye kubira ibyuya kubera ubwoba, arongera abaza kellia ati: ngo bahise bamwica se uwo musore!!? kellia ati: yego nyine, niko bambwiraga, ubu njye nabuze icyo nakora pe! ubwo cyntia we yahise atekereza uburyo david amusize, akiruka yikanze byahatr ndetse akaba yatelephonnye avuga william, ndetse abaza aho ari kubera uwo bavuganaga atari ari we , ndetse yibuka nuburyo william akunda angella,ahita amenya ko ariwe washakaga kumutabara, umutima we uhita ukubita rimwe, akanura amaso , atangira kuvuga ati: yesuwee! ni wi…willi…..willia……….. atararangiza kuvuga, ako kanya ahita amanuka yikubita hasi arahwera, angella nawe abibonye, ubwoba buramutaha, kumutima ati:” yiweeeh! bigenze bite se ubwo!!”. ubwo nawe yahise ata umutwe, atangira gukora kuri cyntia amuhamagara cyane ati:cynti… cynti…! ariko cyntia we yari yageze iyajya. kellia abonye bimucanze aratabaza cyane, abantu baza gutabara, bafata cyntia bamujyana kubitaro byari aho hafi yikigo vuba vuba!
.
.
.
ubwo hari hamaze kuba mumasaha ya nimugoroba, abanyeshuri bo bari batangiye gutaha, ndetse obedia nkabandi bose yasohotse class yabo wenyine, dore ko na angella wari inshuti ye magara atarakimuvugisha. yarakomeje rero yerekeza muri parikigi yigigo aho bose basigaga imodoka zabo, yinjira mumudoka ye ntakibazo rwose, kumbe kuruhande hari akagabo kamurebaga, kaba gafashe phone yako kandika message kagira kati:” yinjiye mumodoka, agiye gusohoka, ni imodoka yumukara ifite mark ya benz!! karangije kayohereza kuri nimero runaka, gahita kavaho karagenda. ubwo obedia we yakoze nkibisanzwe, arasohoka afata inzira arataha, gusa yabaye akiva mumuhanda munini, yerekeje mumacartier yiwabo, abona imoka ebyiri nini ziraje zimuparika imbere ziramwitambika, agiye kubona abona havuyemo abagabo bambaye amakoti yimikara, bafite nimbunda muntonki, baraza barazimutanga , umwe muribo ahita avuga ati: sohoka mwaho ngaho vuba nonaha!! ubwo obedia ubwoba bwaramutashye, ahita agira bwangu arasohoka, ashatse kugira icyo avuga aba akubiswe urushyi ryiza cyane mumatama, atatse bamushota umugeri uremereye cyane munda ahita agwa nkaho hirya, umugabo umwe araza ahita amuterura, amwinjiza muri bya bimodoka byabo barafunga bahitabavaho baragenda!
.
.
.
murugo iwabo wa william ho, hari imodoka yahinjiraga, iraparika havamo umugabo wambaye imyenda ya gipolisi ndetse bigaragara ko ari umuntu ukomeye,ndetse nabandi basore babiri bafite imbunda muntoki barasohoka, bishoboke ko bari ibyegera byuwo mugabo. ubwo uwo mugabo yinjiye munzu atanakomenze, agezemo asanga mama william yiyicariye muntebe arimo kureba TV, amuturuka inyuma aramusoma, aravuga ati: chr wiriwe ute se!!? “kumbe wa mugabo ni papa william!!”.ubwo mama william nawe yahise yishima cyane, arasubiza ati: nari ngukumbuye cyane chr, uziko wagira ngo warugiye gutura uri zonderland!! ubwo yavugaga ahaguruka ajya gushaka ako kunywa mukabati, azana icupa ryinzoga nikirahuri ahereza umugabo we! papa william ati: eeeh! ndananiwe cyane kandi ngo ejo ngomba kubyukira kukazi……. ese ubundi william arihehe!? mama william ati: yagiye kwishuri, none ntago arataha kandi ntibyari bimusanzweho pe, ubundi yatahaga kare none dore saa moya zigiye kugera! papa william ati: hahah! kariya gahungu kamaze gukura, buriya kagiye mudukumi! gusa ibintu byo mumiryango yanyu nihatar! mama william ati: nanubu se wamukecuru yakomeje kuvuga ko atazi aho yashyize maellina kandi ariwe wamujyanye!? papa william nawe ati: cyane rwose, nawe avuga ko yamwibye byageraho akamubura, ngo ntazi aho yarengeye! gusa ikigaragara cyo nuko akiri muzima! mama william ati: yoooh! disi buriya nawe yarabyaye aho ari hose, ariko mana uwanyereka murumuna wanjye namushima!! papa william nawe ati: humura yewe! ibidapfuye ntibibura guhura! gusa njye sinzasubira iriya muri zonderland mubibazo nkibyo! mama william ati: yewee! niyo wambwira ngo murumuna wanjye maellina ari munyanja hagati najyayo!. ubwo bakomeje guganira biratinda, birumvikana iyo umugore numugabo batangiye kuganira badaherukanye, ntibarangiza.
.
.
.
tugarukie kuri papa angella numukobwa we, bo bari bagishakisha ahantu umusore watabaye angella arwariye, ndetse bari bamaze kugera kubitaro byagatatu babaza ariko ntibamubone, berekeza kubindi bitaro byigenga byaraho hafi, nkuko bahoze babigenza, bajya kubaza aho bakirira abantu, bahageze umugore warurimo kuhakora ahita ahaguruka arabasuhuza ati: muraho neza, charles bennett!! birumvikana umugabo wumukire nkuwo ntamuntu utari umuzi, ndetse nawe yahise asubiza ntakuzuyaza ati: turaho ntakibazo! gusa twagiraga ngo tubabaze nimba ntamuntu wakubiswe akaba indembe waba wazanywe kuvurirwa hano! umugore ati: aaaaaa!! ntazina rye se mwaba muzi nyakubahwa!? angella nawe ahita yitanguranwa ati: hoya ntaryo tuzi, gusa numusore ukuri muto , bashobora kuba bamuzanye uyu munsi kumanwa, yakomeretse cyane!! umugore nawe ati: reka nze ndebe!!! ubwo umugore yahise ajya mumashini ye areba abarwayi binjiye nabasohotse, arangije aravuga ati: hari uwo mbona bazanye muma saa munani, urwariye muri room 068 TH, mwazamuka mukajya kureba ko ariwe mushaka nyakubahwa! papa angella nawe ati: murakoze cyane!!. ubwo yarashimiye arangije ahita afata angella ukuboko, barazamuka gusa bataragira aho bajya phone ya papa angella iba irasonnye, arebye abonani umwe mubarinzi be, aritaba ati: byagenze bite ko umpamagara!!!? umurinzi ati: boss! nashakaga kukubwira ko cyagikobwa twakibonye ubu turi kuruganda wahadusanga! papa angella ati: good job! mugize vuba cyane, reka mpite nza, ahubwo bwira derrick na cinnuk, baze babe barinze umukobwa wanjye hatagira ikimubaho, ari kuri TH HOSPITAL! umurinzi ati: yego boss!! ubwo papa angella ahise abwira angella ati: genda urebe uwo musore wagutabaye, nanjye ndahagusanga ubu ngiye kureba kakagacucu ngo ni obedia! angella ati: yego! papa ariko ntumugirire nabi, umuhe gasopo gusa! papa angella nawe ati: genda humura, ibyo ndibukore ndabizi!
.
.
.
ubwo papa angella yahise, afata imodoka yerekeza kuruganda, aho abasore be bari bajyanye obedia, ahageze baza kumufungurira, abaza umwe ati: ibintu byose byakozwe neza ntakibazo!? undi nawe ati: ewana kabsa boss, umukobwa turamufite ntakibazo! papa angella nawe ati: njyana aho ari! ubwo umusore yahise ajya imbere, boss arakurikira, bagera mucyumba kinini cyane ariho nabandi basore be bari bari, ndetse abona bazengurutse umuntu uziriritse kucyuma, amabako hejuru namaguru byose biziritse, yegeye fafi abona hasi huzuye amaraso, arebye umukobwa abona abasore be bamuhondaguye cyane ndetse baranamukomeretsa bikabije, arahindukira areba umwe wari ubakuriye amufata mumashati numjinya mwinshi aravuga ati: nigeze mbabwira ngo mukubite uyu mukobwa!!? umusore nawe atangira gutanga ibuisobanuro bidafatika, akavuga adidimanga, papa angella ahita amujungunya nkaho hirya, aravuga ati: muragira ngo njye charles bennett, abantu bongere kumbona mwisura yakera bantinye! ntasoni!! undi ati: boss, twagize ngo ninka kera, niyo mpamvu twabaye tumukibita! papa angella ati: ceceka se nyine, mumuhambure vuba! ubwo bahise bamuhambura, bamwicaza kugatebe haraho, papa angella aramwegera aramubaza ati: obedia, umukobwa ugerageza kwica umwana wa charles bennett, wiyumvamo iki wowe!? ubwo obedia yazunguje umutwe ahakana, ndetse agashala kuvuga bikamunanira kubera yari yakubiswe cyane! papa angella arongera ati: umukobwa witwa angella uramuzi!? obedia nawe ahita azunguza umutwe yemera!, papa angella ati: ese ubundi ko mbona atarubwambere nkubonye, ntiwigeze kuza kumusura murugo sha wagakobwa we!? ubwo obedia yashatse kuvuga, yishakamo imbaraga zose, atarngira kuvuga ati: yeg..yy…. atarakomeza papa angella ahita avuga ati: umva rero nkubwire wagakobwa we, nundi munsi ntuzongere gutekereza kuba wakoza imitwe yintoki kuri angella umukobwa wanjye, nizere ko ibikubayeho bikubereye isomo!! ubwo obedia yabonye ntakundi byamera, azunguza umutwe aremera. papa angella ahita ahita ategeka abasore ati: mumufate mumusubize aho mwamukuye, kandi mushake ukuntu muhamagara iwabo baze bamutore, phone ye simuyifite!? umusore ati: yego boss, iri mo hariyamugakapu kiwe!! papa angella: mumujyane rero, kandi ntihagire uwongera kumukoraho, ntimutume kandi hari ubabona! abasore bati: yego boss!!
.
.SINGAHO CYNTIA IBYO YATEGUYE BIRAMUGARUTSE!!
.AFANDE NAMENYA KO UMWANA WE BARI BAMUHITANYE!!!!
.

.NTUCIKWE PART 14…..LOADING………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s