SI JE LE SAVAIS PART 14


SI JE LE SAVAIS PART 14
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
abasore ati: mumufate mumusubize aho mwamukuye, kandi mushake ukuntu muhamagara iwabo baze bamutore, phone ye simuyifite!? umusore ati: yego boss, iri mo hariyamugakapu kiwe!! papa angella: mumujyane rero, kandi ntihagire uwongera kumukoraho, ntimutume kandi hari ubabona! abasore bati: yego boss.
.
PART14
.
ubwo papa angella yategetse abasore be gusubiza obedia aho bari bamukuye ndetse bagasiga bahamagaye iwabo, ikindi kandi bakirinda ko hagira ubabona. birumvikana amasaha yari amaze kuba makuru, abasore bakoze uko boss wabo abategetse, bajyana obedia bamugeza hamwe bamuvanye, umwe muribo afata phone ya obedia areba muri nimero zose, abona iyanditseho ngo “ mumy” ahita ayihamagara yumva hitabye umugore, aramubaza ati: niwowe nyina wa obedia!? umugore nawe ati: yego niwe! byagenze bite!? umusore ati: vuba cyane, muze mumutore kumuhanda nimero TN 034 imbere ya D.M. BAR, murabona ahantu haparitse imodoka ye…… atarakomeza mama obedia ahita avuga ati: yeeeh! nonese …….. umusore ahita amuca mwijambo aravuga ati: mada! reka kuvuga byinshi uze utore umukobwa wawe kuko nukomeza gutinda arapfa kuko ubu tuvugana ubuzima bwe bumeze nabi!. umusore arangije kuvuga ahita kupa, abwira abandi bavaho barigendera. ubwo mama obedia nawe nkumubyeyi ukunda umwana we, yahise akora ibishoboka byose aza gutora umukobwa we.
.
.
.
kuri TH HOSPITAL ho, ari naho william arwariyemo, angella yari yamaze kugera mucyumba david yari arwarijemo william, gusa william we yari agisinziriye ari muri koma,ariko abaganga bari bamwitayeho ndetse barimo gutanga icyizere ko ashobora kubaho. angella we wari wicaye aho hafi amarira amushoka mumaso, tutibagiwe david wari watukuye amaso kubera amarira ndetse nimitsi yagahanga yireze, yarebye angella aramwitegereza cyane, yakwibuka uburyo william amukunda ndetse akaba ari nabyo bitumye ajya muri koma bene ako kageni, akumva agahinda kagiye kumuhitana, niko guhita yegera hafi, abaza angella ati: bite se angella!? angella asubiza mukajwi gatoya kuzuye akababaro ati: ni byiza! gusa njye murimo kuntungura nukuri!! david ati: gute se angella!!? angella nawe ati: numvise muzi izina ryanjye ariko njye ntago nari mbazi, dore nkuyu musore wantabaye numvise avuga izina ryanjye!! david ati: yeeeh! yagutabaye ate se angell!? angella ati: nyine narimo nitemberera ndi kumwe na……. bla bla bla, amubwira uko byose byagenze, noneho david yumva agize agahinda kenshi cyane, ahita abaza angella ati: nonese uwo musore mwari kumwe we ntago bamukubise!? angella ati: hoya shn! we yahise ahava kuberako yarafite igikomere mwijosi, iyo ahaguma bari kumukomeretsa cyane! kandi nawe nibwo yarakiva mubitaro! david nawe ati: harya ngo ni chr wawe!? angella nawe ati: yego! yitwa japhet, ahubwo uranyibujije reka muhamagare mubaze uko amerewe! david kumutima ahita yivugisha ati:” ariko mana urukundo ni feke, angella ntano kwibaza impamvu uwo yita umukunzi we yamusize mubibazo nkibyo kweli!””. ubwo yibajije atyo, yitsa imitima ahita abwira angella ati: hoya ba uretse kumuhamagara,tubanze tuganire shn angella sibyo!? angella nawe ati: yego ariko banza umbwire ukuntu munzi! david nawe ati:ehee! nibitari izina turabizi angella! gusa njye nitwa david, uyu wagutabaye nawe yitwa william ndi inshuti ye, natwe twiga kuri N.C.E UNIVERSITY! angella ati: yooh! disi ni umwana mwiza, ibi byose bimubayeho kubera njye nukuri! david nawe ati: yooh, ntakundi nyine gusa wenda aramutse agaruye ubuzima, wamenya impamvu yabikoze! angella ati: yooh! disi imana……. atarakomeza babona papa angella arinjiye, angella angella amubonye aravuga ati: papa! dore nguyu umusore wantabaye! ubwo papa angella yegeye hafi, areba william yumva arishimiye cyane, ako kanya ahita ahamagara umuganga, umuganga nawe ntiyatinda aba arahageze, papa angella ati: bite madamu! umuganga nawe ati: ni byiza nyakubahwa charles bennnett!! papa angella ati: uyu musore se urabona aribuze gukira!? muganga ati: yego rwose, twamukoreye isuzuma, uretse amaraso yavuye, ntakintu cyimbere cyangiritse bihambaye! papa angella ati: good! noneho facture ye yose, mbese ibi zakoreshwa mukumuvura agakira muzabinyandikeho, sibyo!? muganga ati: ndabyumva cyane nyakubahwa!!
.
.
.
papa angella ati: ubwo….. atarakomeza bumva william aho aryamye atangiye gukorora, bose barikanga, bagiye kumva bumva atangiye kuvuga mwijwi rito cyane ariko agisinziriye ati: angellaaaaaaaa…. angellaaaaaaa…. angellaaaaaaaa! bishoboke ko yarotaga, gusa bose bayobewe ikirimo kujya mbere, bakanura amaso bararebana, ntawundoi waruzi urukundo william akunda angella uretse mushuti we david. ubwo papa angella yumvise william arota avuga izina ryumukobwa we, areba angella mumaso aramubaza ati: niko se angella, ntiwambwiye ko uyu musore mutaziranye!? angella nawe ati: nukuri ntago tuziranye papa, icyakubwira ko nonaha aribwo menye ko yitwa william!! gusa nanjye ndumva bintunguye pe! papa angella ati: ok! reka tubireke,ahubw reka mbareke hano njye mfite akazi kenshi, nakohereje abarinzi babiri wababonye!? angella ati: yego ariko nababwiye ngo bagume hasi, ntampamvu! papa angella ati: nibyawe ibyo, gusa uhumure obedia ntacyo azongera kugutwara twamwihanangirije! angella ari: merci papa! njye ndarara hano nshaka kubona william avuga kandi areba. papa angella ati: sawa, nanjye nimbona akanya nzajya mpaca ndebe uko byifashe! ubwo papa angella yamaze kurenga, david wari wishwe nubwoba bitewe no kumva angella ari umukobwa wa charles bennett, abaza angella ati: uriya niwe papa wawe!? angella nawe ati: yego shn dav! ese ubundi william nta babyeyi agira ko mbona ntanumwe uhari!? ubwo david yumvise icyo kibazo yibuka ko atigeze amenyesha iwabo wa william ibyabaye, ahita avuga ati: yiweee! uziko ntigeze mbabwira ko william umwana wabo ari mubitaro, reka mbandikire message kuko mbahamagaye sinabona ibyo nsobanura! angella ati: yooh! ntago nakurenganya, warufite byinshi mumtwe dav!! ubwo david yahise afata phone ye yandikira mama william sms agira ati:” hello mom! ni david nagiranga ngo mbamenyeshe ko william arwariye muri TH HOSPITAL, kubera yahuye nabagizi banabi baramukubita benda kumwica, mushake ukuntu muhagera!!” birumvikana david yari afite nimero ya nyina wa william kuko yari inshuti ya william cyane ndetse agenda iwabo kenshi gashoboka!. ibyo byatumye david agarura ubwenge kugihe, yibuka ko yari kumwe na cyntia mbere yuko aza kureba william, ndetse yumva agomba kumuhamagara akamubwira ko bagomba kongera guhura, kuko batandukanye bitunguranye ataramubwira ko yamukunze, kandi aribyo yaragambiriye. bitewe nuko nta nimero ye yagiraga, yahise ahamagara kellia dore ko we bari ninshuti kandi banaturanye muri cartier, kellia nawe ntiyandinda kuyitaba, aritaba ati: hello david!! david nawe ati: bite kellia, amakur! kellia nawe ati: nimeza cyane, gusa warunyanzeho tu! david ati: iryo niryo kosa ntakora! ahubwo se wampaye akanimero ka cyntia nkamuvugisha shn!? ubwo yavuze atyo, kellia yitsa imitima, aravuga ati: shahu se, cyntia ntari muri koma hano kuri ibi bitaro byo hafi y’ikigo! david ati: ngo!!!!! muri koma se byagenze bite!? kellia ati: yewe nihatar kabsa, nabaganga byabayobeye!….. ubwo david igitima cyahise kidiha, birumvikana ntawakumva ko umukobwa akunda ari mubitaro ngo atuze,yahise aba nkutaye umutwe, akareba william aho aryamye akumva ntiyamusiga, nanone kandi yakwibuka cyntia akunda akumva nibindi bindi, niko guhita yegera angella akamubwira ati: angella! ihangane ntuve iruhande rwa william, mpaka ngarutse hari aho ngiye,sibyo!? angella nawe ati: ntugire ikibazo kabsa dav, ndamuba hafi rwose!. ubwo david yahise amanuka yihuta, nubwo hari hamaze kuba ninjoro cyane ndetse bwenda no gucya, ariko burya urukundo ni urunyembaraga, yafashe imodoka ye yerekeza aho cyntia umukobwa yapfiriye arwariye, kandi nyamara ntamenye ko cyntia nawe yagiye muri koma kubera urukundo akunda william.
.
.
.
ubwo amasaha yakomeje kwicuma, mpaka mugitondo murukerera kare cyane, gusa murugo kwa william ho amahoro yari ntayo, papa william areguka abaza madamu we ati: william nanubu ntawe chr!? mama william nawe ati: reka da! ariko buriya bishoboke ko yaraye kwa mushuti we david,erega nimukuru ntampamvu yo kumuhangayikira! papa william ati: eeeeee! ntago mbyumva njyewe, gusa reka nigire kukazi , turaza kuvugana kumugoroba ntashye, ambwire impamvu atagitaha! mama william ati: reka muhamagare numve aho ari ariko ubundi!! ubwo mama william yagiye gufata phone ye ngo ahamagare, papa william ahita amubuza aravuga ati: hoya mureke, ninjye uzi ibibazo ndibuze kumubaza kumugoroba ntashye! mama william ati: hahaha sawa, ubwo ushaka gutongana nawe!!. ubwo papa william nkuko abapolisi bose bamera, yahise agaguruka aritunganya, ibyebera bye nabyo ntibyatinze kuhagera, bahita burira imodoka berekeza, kubiro bikuru bya polisi yumugi kuko niho papa william yakoraga. ubwo mama william nawe byakomeje kumwanga munda, akibaza impamvu umwana we yaraye hanze ntanabamenyeshe, bituma afata imwanzuro wo kumuhamagara nubwo bwose umugabo we yari yaramubujije. yafashe phone rero, agikanda abona hari umuntu wamwohereje message, arebye abona ni david mushuti w’umuhungu we, ayisomye agwa mukantu, arikanga akanura amaso uwoba buramwica, hita abaduka kuburiri yambara vuba vuba, yerekeza kuribyo bitaro umuhungu we arwariyeho, ndetse ntiyanabona umwanya wo guhamagara umugabo we ngo amumenyeshe inkuru mbi yibyabaye kumuhungu wabo, ahubwo akumva umutima wenda guturika kubera ahahinda nubwoba afitiye umuhungu we dore ko ari nawe wenyine bari barabyaye.
.
.
.
ubwo david we yari yamaze kugera kare aho umukobwa akunda ariwe cyntia arwariye, gusa icyamubabaje ndetse kikamutera no kurira nuko yamukozeho akumva cyntia ameze nkaho ntabuzima, gusa nanone agahumurizwa nuko muganga yamubwiye ko bitaratinda ngo akanguke, kandi ko byatewe nuko umutima we wikanze ntakindi kibazo kidasanzwe gihari. gusa kandi ibyo byose byatumaga kellia yibaza impamvu david yitaye kuri cyntia cyane ndetse bikageraho bimuriza, kumutima akibaza ati:” ese inshuro imwe bavuganye, bahise baba inshuti koko bigezaha!!!”. kellia acyibaza kuribyo yumva david amubajije mwijwi ryuje agahinda ati: nonese kelli! ubundi byagenze bite, ngo cyntia ajye muri koma!!? ubwo kellia yumvise icyo kibazo, yibuka ukuntu cyntia yaguye hasi avuga william, bituma aho kugira asubize nawe abaza ikibazo david ati: ahubwo se dav! william araho ntakibazo ntakimwe afite!? david yitsa imitima aravuga ati: sh william rero ubuzima bwe aho buri sihafi kabsa, ejo yagiye gutabara umukobwa witwa angella akunda…….. bla bla bla, amubwira byose uko byagenze, gusa yagiye kurangiza kellia, icyuya kivanze namarira aricyo kirimo gushoka mumaso he, umutima udiha ndetse cyane, ahita avuga ati: ese kumbe burya yari william!! david ati: yego! ese ubundi mwabyumviseho !? kellia nawe ati: yewee! nyine…. nyine…. urebye…… ubwo…… ashaka uko abivuga biramunanira, sinzi ukuntu yibutse ko cyntia yaravuye kugura na david mbere yuko ahwera, niko guhita abaza david ati: ese ntakintu kibi wabwiye cyntia cyerekeye william igihe muhura!? david nawe ati: sh ntacyo kabsa, uretse ko twari kumwe bakampamagara ngo william baramwishe, keretse nimba aribyo yumvishe! kellia ati: shn dav! ibyaribyo byose yaje kubyibazaho, menya arinayo mpamvu yaguye hasi avuga william, ubwo yashakashatse uburyo amubwiramo, ariko amuhisha ko aribo bateguye gushimuta angella bikaba ariyo ntandaro yikubitwa rya william. ubwo david we yabaye nkucanzwe, ntiyabyitaho cyane abaza kellia ati: nonese ubundi, william yaba ariwe watumye cyntia ajya muri koma!! kellia nawe ati: icecekere sh dav, buriya ntuzi urukundo cyntia akunda william, akaba yaratinye kubimubwira!! david akibyumva amera nkuguye mukantu, areba kellia akanuye cyane,aravuga ati: uvuze ngwiki!? kellia ati: shn dav! nukuri cyntia akunda william cyane, ahubwo buriya cyagihe nibyo yaragiye kukubwira ngo uzabimufashemo, nuko ibyo nabyo byahise bizamo, gusa aramukunda cyane birenze pe! ubwo david yumvise iyo nkuru, amera nkutaye umutwe, yumva umutima uramuriye, agahinda kenda kumuhitana, ikiniga kiraza, ashatse kurira arihangana abwira kellia ati: reka njye kwihagarika ndaje!! ubwo yahise asohoka agenda yihuta, ageze muri toillet aba araturitse ararize, ndetse yumvaga ibyo atari ibintu yapfa kwakira, kumutima akivugisha ati:” ariko mana kuberiki ibi bibaho koko, kuberiki umukobwa nakunze yikundira william inshuti yanjye!! ooooh, naho twe ngo kellia niwe ukunda william!! mbega weee!!!””. ubwo david yararize ndetse bimara umwanya yicaye mu nguni muri toillet, yibaza byinshi cyane agahinda ari kose, gusa igihe kiza kugera arahaguruka, agenda nta morale asubira kubitaro aho william arwariye, ndetse ntiyanasubira kureba kellia ngo basi amusezereho!
.
.
.
kubiro bikuri bya polise ho, hari umugore bisa nkaho arimo kurira cyane, ndetse umujinya wenda kumuhitana, ndetse asa nkurimo gushwana naba polisi baraho, umwe muribo aravuga ati:wamudamu we, ihangane umuyobozi abanze ahuguke murahura ntakibazo! umudamu namarira menshi ati: hoya njye ndashaka kuvugana nawe, ntago dushaka abantu bazajya bahohotera abana bacu, nkaho iki gihugu kitagira abayobozi!! ubwo umudore yakomeje gushwana cyane, ako kanya papa william ahita asohoka mubiro, aza abaza ati: aha habayiki ko numva musakuza cyane!? umupolisi umwe ati: afande, uyu mudamu yatsemaraye ngo arashaka kuvugana namwe!! papa william ati: mumureke aze!! kumbe papa william niwe mukuri wa polisi mu mugi wose. ubwo umugore yahise akurikira umuyobozi, ageze mubiro imbere, papa william aramubaza ati: ufite kibazo ki mada!!? umudamu ahita akora mugakapu ke, akuramu phone yereka papa william ati: reba ukuntu umukobwa wanjye bamugize!!! ubwo papa william nawe yafashe iyo phone areba ifoto, abona ukuntu umukobwa bamugize, nawe yumva biramurenze, ahita abaza uwo mugore ati: nonese madamu, abakoze ibi urabazi!! umugore nawe ati: yatubwiye ngo ni umugabo witwa charles bennett nabandi basore bari kumwe………. ubwo bavuze iryo zina, papa william amera nkuwikanze, aravuga ati: ngo nde!? umugore ati: charles bennett! papa william ati: umva rero wamudamu we, uriya mugabo akorana nabantu bakomeye udashobora kwiyumvisha, ndamutse mvuze ngo ngiye kumukurikirana, njye nawe ntawamenya aho twarengeye, icyiza rero isubirire murugo uvuze umukobwa wawe, wagize imana ntiyana mwishe maze! ahubwo ntiyaranaherutse nukuri pe!! umugore nawe yumva agizemo ubwoba, aravuga ati: egoko!! ubwo se…. papa william ati: ahubwo wenda icyo nakora, nagerageza nkareba ko yagusaba imbabazi nahubundi……. umugore ati: yewee! nta nimpamvu ahubwo reka njye kuvuza obedia wanjye, ntakundi!! “yooh! disi umugore ni nyina wa obedia!”. ubwo mama obedia yarasohotse, papa william nawe aramuherekeza, gusa papa william yumvaga byamurenze, kumutima akibaza ati:” ariko charles yongeye koko kandi yarambwiye ko atazongera, ndaba ndeba ibyo ansobanurira!!”
.
.

.
kurundi ruhande, japhet we yari kumwe na erick na jack nkuko bisanzwe bitemberera munzira, jack aba abajije japhet ati: ese mn japhet, cya angella ntago urakivugisha nyuma yicyo gihe!? japhet ati: reka reka! sinzi niyo bamutwaye, yewe sinzi ko ari na muzima ahubwo kuko ibijama byaje kumufata nabonaga bitoroshye! erick nawe ati: ibaze nukuri! nonese basi ntanubwo wamuhamagarango wumve ko byamurekuye amahoro!!? japhet ati: reka ntagende sha! ndabizi nimba akiri muzima azahita ampamagara tu! jack nawe ati: cyakora byo mwana, kiriya kidemu kirakwemera byhatar! japhet ati: sha noneho nahita nkora ibishoboka nkabirangiza hakiri kae kabsa, kuko ndimo kubona ashobora kuzangendana ahubwo!! erick ati: nyamara shahu…….. atarakomeza, phone ya japhet ibairasonnye, arebye ahita aberekaati: dooo!! sinabivuze, angella ahise ampamagara!..
.YOOH! ESE DAVID ARABYIFATAMO ATE!?
. ESE KUBERIKI PAPA WILLIAM ABWIYE MAMA OBEDIA KURIYA, YABA SE AZIRANYE NA PAPA ANGELLA!?
.SINGAHO ANGELLA WE RURACYAMURIMO!
. NTUCIKWE PART 15….LOADING…..

Advertisements

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

2 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s