SI JE LE SAVAIS PART 15

SI JE LE SAVAIS PART 15
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
japhet ati: sha noneho nahita nkora ibishoboka nkabirangiza hakiri kae kabsa, kuko ndimo kubona ashobora kuzangendana ahubwo!! erick ati: nyamara shahu…….. atarakomeza, phone ya japhet ibairasonnye, arebye ahita aberekaati: dooo!! sinabivuze, angella ahise ampamagara!..
.
PART 15
.
japhet yeretse ba jack, jack nawe arebye abona koko ni angella uhamagaye, ahita yifata kumunwa aravuga ati: yiweee! mbega igikobwa cyapfuye mumutwe we, mn uziko narinzi ngo azahita akwanga! japhet ati: ceceka numve uko ambwira!. ubwo japhet yahise ashyira phone kugutwi, aritaba ati: hello darling! angella nawe ati: yoooh! chr amakur se!! japhet nawe ati: nimeza shn, ese cyagihe ntago bakugiriye nabi!? angella nawe ati: hoya shn! haje umusore arantabara,ahubwo imana ishimwe ko wahise uhava batagutonetse mwijosi disi! japhet ati: ooh! mbega umusore wagize neza, ariko chr uzi ukuntu nari mfite ubwoba ko baba baricyo bagutwaye!! angella nawe ati: humura mukundwa, ntakibazo rwose!! japhet ati: ariko buriya nuko basanzwe ndwaye, mfite igisebe mwijosi nahubundi nari kurwana nabo, ahubwo se chr….. angella ati: yego vuga ndakumva mukundwa! japhet arongera ati: ko numva ngushaka se cyane, nakubona nte koko, ko numva urukumbuzi rugiye kunturitsa umutima!! angella nawe ati: ceceka ntubizi njye sha, gusa ndaza gushaka umwanya………. atarakomeza abona hinjiye umugore, yihuta cyane ndetse arimo kurira, yerekeza aho william aryamye avuga ati: william ….. william mwana wanjye!!! kumbe ni mama william waruhageze. angella ntakindi yakoze, yahise abwira japhet bavuganaga kuri phone ati: chr ba unyihanganiye gatoya, ndibuze kongera nguhamagare nkubwire ukuntu obedia ariwe warunyohereje babantu ngo banyice!! japhet nawe ati: sawa chr!! ubwo bamaze kuvugana, jack ahita areba japhet aramubaza ati: ngo obedia niwe wohereje abantu ngo bice angella, cyangwa numvise nabi sha!!? japhet nawe ati: ngo yego yewe!! jack ati: ntibishoboka, nonese yaba amuhora iki buriya!! japhet nawe ati: yewe ntumbaze, gusa wabona ariwe yaketse kuko wamubeshye ko nawe ankunda! jack ati: eeeee! ubwo akaba yagize ngo……….. japhet ahita avuga ati: ubwo se wowe ntubumva nyine!, buriya yumvaga obedia ashaka kumwica ngo ambone mbe uwe nyine!! jack ati: eheee! mwana ikinyoma cyanjye cyarakoze kabsa, hehe no kongera kuvugana bariya bakobwa bombi!! erick nawe waraho yumva yicecekeye, gusa umujinya wamurenze, akareba japhet na jack akabura icyo yabakorera, arahigima aravuga ati: cyakora muri ibibwa kabsa! ubwo murumva guteranya inshuti aribyo bibashimishije kweri!!? jack ati: have mn witukana,kandi ujye uvana ubuswa bwawe aho! japhet ati: mureke mn! ariko ubundi uyu muswa ubona ari muzima wowe!? jack ati: nanjye sinzi kabsa, ahubwo rero japhet, ndumva angella akiri wawundi nanirwa guhita ufatiraho cyangwa uzacyure umuyaga!! japhet ati: ceceka ntuzi gahunda mfite sha! vuba vuba cyane, ahubwo atinze kongera kumpamagara.
.
.
.
tugaruke kuri TH HOSPITAL aho william arwariye, mama william yari yicaye atangiye gutuza, yihanagura mumaso ubwo muganga yaramaze kumubwira ko umuhungu we araza gukira, hashize akanya abona angella nawe yicaye nkaho hirya, aramubaza ati: bite ye muko!! angella nawe ati: nibyiza cyane! mama william ati: wowe se urinde! ko mbona uri wenyine david yagiyehe!? angella ati: nitwa angella! david sinzi aho agiye, yavuze ko atari butinde! mama william ati: nonese william murigana!? angella nawe ati: hoya, nuko arinjye yatabaraga abagizi banabi bashaka kungurira nabi….. atarakomeza, mama william ahita yumirwa aravuga ati: yeeeh! ngo agutabara!? angella ati: yego rwose, nanjye sinzi uko yaje……. atarakomeza kuvuga, david aba arinjiye, kumaso nta morale namba,abonye mama william ahita aza aramuhobera, mama william ahita amubwira ati: yooh! wakoze cyane mwana wanjye! david ati: hoya ntakibazo rwose, william ni inshuti yanjye magara, ntago namutererana! mama william ati: yooh! nibyo rwose mujye mukundana bana banjye!!. ubwo baganiriyeho gatoya, david abwira mama william ducye azi kubyabaye kuri william, hashize akanya areba angella aho yari yicaye adakoma, aramubwira ati: angella! angella nawe ati: karame davi! david ati: waje hanze akanya gato nkakubwira! angella ati: ntakibazo rwose! ubwo angella yagise ahaguruka, david abwira mama william ati: muraba mutwihanganye gatoya! mama william nawe ati: ntakibazo bana banjye!. ubwo david yahise afata angella akaboko barasohoka.
.
.
.
kurundi ruhande, kuri MMT HOUSE hari imodoka yahageraga, nyuma yo guparika muri parikingi yaho hahita havamo papa william, ndetse bigaragara ko kumaso arakaye cyane, ntawe umuhagaritse ntanuwo bavuganye, abarinzi bose bamureba bagaceceka bishoboke ko bari bamuzi, ahita azamuka mpaka kubiro bya papa angella, ahita afungura yinjira atanakomanze, ahita avuga numujinya ati: charles charles kandi wongeye!!! ubwo papa angella wari wiyicariye mubiro bye, ari kumashini amanaginga business ze, yumva haruje kumushyushya mumutwe, ahita amureba aravuga ati: oooh! genda gake smith, banza wicare hasi tuganire ariko!! kumbe papa william yitwa smith!. ubwo papa william yahise yicara kuntebe, areba papa angella numujinya mwinshi arangije avuga mukajwi gato ati: ariko charles, uragira ngo igihugu , kizankorere dosiye kubera wowe, uragenda ugakora ibyo wiboneye witwaje ngo nuko turi inshuti ntasoni!! papa angella ati: ariko banza utuze smith, byagenze bite niki nakoze kweli!? papa william ati: ntamukobwa se wowe nabasore bawe mwaraye muhondaguye!, uziko umugore waje kurega namubeshye ibyahe nibyahe kugira atuze, uzi buriya akavuye yari yateje kuri polisi!!? ubwo papa william yavuze atyo, papa angella yitsa imitima, nawe basa nkabamukoze mubwonko aravuga ati: smith ntugakabye rwose, ushatse kuvuga ko bazahohotera umukobwa wanjye angella nicecekere rero!!? papa william ati: yeeeeh! ninde se wakoze kumukobwa wawe!? papa angella ati: kariya gakobwa ngo ni obedia, ako nyine uvuga twakubise…….. papa william ati: yego ndakumva! papa angella arongera ati: kohereze abarara kwica umukobwa wanjye ngo nuko gakunda chr we, ngo gashaka kumwigarurira kweli! ibyo wowe wabyihanganira smith!? papa william ati: ariko se ibyo umbwira nibiki charles! umukobwa wawe se none bamwishe!? papa angella nawe ati: hoya, haje umusore aramutabara gusa uwo musore niwe wabaye igitambo cyumukobwa wanjye…….. atarakomeza, papa william ahita amubaza ati: yeeeh! utambwira ko uwo musore bamwishe, noneho sinabona ibyo nsobanurira president wigihugu charles, buri gihe mumugi nyobora koko niho haba ibintu nkibyo kweli!! papa angella ati: hoya! ntago yapguye humura!! papa william ati: ok, reka byihorere gusa tugomba kuzagenda ugasaba uriya mugore imbabazi, kandi nizere ko utarimo kumbeshya charles!! papa angella ati: reka sinakubeshya rwose smith, niba ugira ngo ndakubeshya noneho, ngwino tujyane aho uwo musore arwariye, nibwo wemera ko ibyo mvuga ari ukuri, ndetse na mukobwa wanjye niho ari yabikwibwirira, ariko ntukinyizera nibintu twasangiye smith!!? papa william ati: hoya reka nkwizere noneho, ahubwo sawa reka njye mukazi, gusa ushake umwanya tujye gusaba uriya mugore imbabazi!!. ubwo papa william yahise asohoka, gusa akigera hanze yumva bimwanze munda, kumutima ati: “ ariko se buriya cya charles nikimbeshye kweri!!”” yakomeje kwibaza kuribyo, kugenda biranga ahita agaruka, abwira papa angella ati: hoya charles! ngwino ubanze ujye kunyereka uwo musore uvuga ko yatabaye umukobwa wawe, niwe urabinyibwirira! papa angella ati: ntakibazo rwose hogi tugende!. ubwo bahise bafata inzira berekeza aho william arwariye, gusa nyamara papa william ntiyarazi ko uwo bagiye kureba ari umuhungu we. birumvikana kandi ko papa angella atari azi umuryango wa smith mushuti we, kimwe nkuko papa william atari azi uwe.
.
.
.
ku bititaro ho, hamwe william arwariye, david na angella bari bageze hanze, gusa bari bahagaze barebana gusa ntacyo bavuga, angella yitegereza david mumaso ndetse na david aruko, gusa david we mumaso he hari hazenze amarira menshi cyane. angella abibonye gutyo yumva biramucanze, ahita abaza david ati: nonese dav! ko utambwira icyo unzaniye aha ahubwo ukazenga amarira mumaso, biegenze bite!? david nawe ati: an..angel…angell.. david agerageje kuvuga ikiniga kiraza, ya marira noneho ashoka kumaso, gusa david ntiyaba nkabagore, ahubwo yahise ayahanagura arikomeza arangije ahita afatana angella mubiganza, aramubaza ati: angella, harubwo unzi!? angella nawe ati: ese ubwo kuberiki umbaza icyo kibazo dav!? david arongera ati: ndabizi ntago warunzi angell, gusa noneho kuri uyu mwanya wumve ko umusore uguhagaze imbere arimo kugusaba imbabazi, akwinginga agira ngo umufashe! angella ati:yooh! dav rwose nukuri mbwira nimba nshoboye ndagufasha rwose! david ati: angella rero, hari umukobwa witwa cyntia twigana, ndamukunda cyane ndetse banza birenze cyane pe……..atarakomeza, angella ahita avuga ati: yoooh! nonese hari icyo nagufasha dav! warabimubwiye se!? david ati: hoya gusa haburaga gatoya ngo mbimubwire,nuko naje kumenya amakuru ko yikundira william uriya uryamye hariya! angella nawe ati:egoko mana yanjye! kandi william ni inshuti yawe!! david ati: ngaho nawe umbwire pe, ibyo bintu bdabyitwaramo nte koko angell!? angella atekerezaho gatoya, ahita areba david aramubaza ati: nonese dav! william we hari icyo abiziho!?
.
.
Plz there no story to be offered freely through whatsapp, only those wishing to pay are welcomed!
.
.
ubwo angella yabajije icyo kibazo abona david gusubiza biranze yitsa imitima ndetse areba hasi, arongera aramubaza ati: kutansubiza dav!? ubwo david yahise yegura umutwe, areba angella aramubwira ati: angella nukuri sinzi ko ibi ngiye kuvuga arinjye wakabaye ubikubwira!…. angella ati: ariko se dav wavuze ko numva ukomeje kuntera ubwoba gusa!! david ati: buriya rero angella, buriya ikiryamishije william hariya ntakindi ni urukundo agukunda….. atarakomeza, angella aba nkuwikanze aravuga ati: yeeeeh! ngo uruki dav!? david arongera ati: byari kuba byiza ariwe ubikwibwiriye, gusa nukuri sinkubeshya, nimba hari umuntu ugukunda kuriyi si ni william, ntanundi wagukunda urukundo nkurwo william agukunda pe!! angella ati: ese dav! urabona uyu mwanya aruwo gutera urwenya koko!? david ati: ntago ntera urwenya nukuri, ndetse buriya ntugire ngo yagutabaye kubera ikindi, ahubwo yari yabakurikiye wowe na japhet!! angella ati: ntago njye byumva neza nukuri pe! ubwo se…….. atarakomeza, david ahita avuga ati: buriya rero angella nuko utabimenye, kuva kera william wari waramutwaye umutima…..bla bla bla, amubwira byose, uburyo william yamwihebeye, amubwira kuri japhet,ndetse amubwira aho byahereye kugira william afate umwanzuro wo gukurikira angella na japhet ,bikaba byaranamuviriyemo kujya mubitaro, gusa yagiye kurangiza angella atanakibasha no guhumeka neza, ahubwo amarira ariyo amushoka kumaso nkumugezi, arangije ahita areba david aravuga ati: dav! sinzi impamvu abantu mwese mudakunda umukunzi wanjye japhet nukuri, ubwo se william yumvaga japhet yankorera ibyo bintu nkaho atankunda koko!? david ati: angella, nyizera rwose wumve ko japhet atari umuntu mwiza wo gukundana nawe, njye ndabikubwira kuko muzi kuva kera, uriya ni umunyangeso mbi rwose banza nta nurukundo agira. ubwo david yavuze atyo, angella yumva ninko kumutera inkota murubavu,ahita akubita david urushyi, ashatse kumusiga ngo yigendere, david ahita amufata akaboko aramubwira ati: angella, ndakwinginze mfasha rwose!! ubwo angella yarahagaze abanza kubitekerezaho gatoya, arangije abaza david ati: ese ubundi ubwo hagati aho urashaka ko ngufasha nte njyewe!!? david nagahinda kenshi arasubiza ati: angella, nuramuka udakunze william, uko bigenda kose azakundana na cyntia, kandi rwose nabikubwiye cyntia nanjye naramupfiriye urabizi! angella ati: dav ntago narinzi ko nawe waba gutyo nukuri, naho utaniye na obedia rwose pe, mbikubwire kandi ubizirikane ntago nteze kwanga japhet umukunzi wanjye, ubwo se wagize ngo kumuvuga nabi nibyo byatuma nkunda william!!? david arongera ati: ooh! angella rwose ndakwinginze wituma mbura cyntia nakunze!! ubwo angella yariyumviriye, asubiza ubwenge inyuma, yibuka ko papa we nawe yamubwiye ko umukobwa akunda yitwa cyntia kandi yiga kuri N.C.E UNIVERSITY, ahita yikanga amera nkuguye mukantu, areba david aramubaza ati: harya ngo uwo mukobwa ukunda yitwa cyntia!? david ati: yego rwose, turigana!! david yavuze atyo, angella ahita azana icyuya muntoki, noneho ibintu biramurenga ahita yikibuta arataha ntanikintu yongeye kuvuga, ndetse ntiyongera no kujya mucyumba william arwariyemo. birumvikana, david we yasigaye aho yumiwe kandi yashobewe, agahinda kamushenguye umutima, bigeraho intege ziramushirana aramanuka yicara hasi atangira kurira byeruye.
.
.
.
kurundi ruhande,aho kellia arwarije mushuti we cyntia, yari yibereye kuruhande aganira muganganga warurimo koza ibikoresho, muganga ati: ariko rero, nubwo uvuga ko ufite ubwoba, twakubwiye ko mushuti wawe ntakibazo gihambaye afite!? kellia ati: nonese ko numva bimaze gufata igihe kinini kweli muga!? muganga ati: erega bishobora no gufata iminsi ibiri, ariko humura arakanguka, nuko umutima wikanze gusa ntakindi!! kellia ati: eeee! nonese buriya…….. atarakomeza, bumva umuntu ukomye inyuma, barebye babona ni cyntia urimo kweguka akanuye amaso, ndetse aba atangiye kuvuga ati: yesuu! aha ndi nihehe!? ubwo kellia yabonye mushuti we agarutse ibuntu, ahita yihuta aramuhobera yishimye cyane, cyntia ahita amubaza ati: kelli! ko mbona dusa nkabari kwamuganga bite!?…..
.REKA PAPA WILLIAM AGERE KUBITARO ASANGE UMUSORE URWAYE ARI UMUHUNGUWE!!
.SINGAHO ANGELLA AMENYE ABAKUNDA CYNTIA, UMUKOBWA SE AKUNDA!?
.ESE ANGELLA AZAGERAHO YUMVE IBYO BAMUBWIRA!?
.

.NTUCIKWE PART 16…LOADING……..

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s