SI JE LE SAVAIS PART 16

SI JE LE SAVAIS PART 16
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
cyntia urimo kweguka akanuye amaso, ndetse aba atangiye kuvuga ati: yesuu! aha ndi nihehe!? ubwo kellia yabonye mushuti we agarutse ibuntu, ahita yihuta aramuhobera yishimye cyane, cyntia ahita amubaza ati: kelli! ko mbona dusa nkabari kwamuganga bite!?…
.
PART 16
.
ubwo cyntia yakangutse abaza atyo, kellia wari wishimiye cyane kubona mushuti we akanguse kandi akiri muzima, ahita amusubiza ati: yego nyine turi kubitaro wa kajiji we!! cyntia nawe ati: yeeeh! nonese habayiki ko mbona ndihano kelli!? cyntia yakomeje kubaza ibyo bibazo, kellia ahita areba muganga aramubaza ati: muga! uziko ntakintu nakimwe arimo kwibuka!!! muganga nawe ati: hoya humura, ntihashira iminota itanu ubwonko butaragaruka!! ubwo kellia yahise arekura cyntia, cyntia nawe akomeza kwicara kugitanda abaza ibibazo byinshi cyane ariko ntibamusubize, hashize umwanya ahita amera nkuwikanze, areba kellia aravuga ati: kelli…. kellia!!, ako kanya muganga ahita abwira kellia ati: ubwonko buragarutse buriya, yibutse icyatumye ahwera!. ubwo cyntia we yakomeje guhamagara kellia cyane, kellia abibonye ahita avuga ashyira urutoki kumunwa, aravuga ati: suuuu! ceceka cyntia!!. ubwo kellia yacecekesheje cyntia, ahita abwira muganga ati: muga! mwatwihanganira mukaba muduhaye akanya tukavugana!? muganga nawe ati: ntakibazo rwose! nubundi se ko akazi kanjye karangiye!!. muganga yamaze kurenga, kellia ahita yegera cyntia vuba vuba, aramubwira ati: cyntia ndashaka ko wumva ukomeye kumutima, utaza gutuma twiha rubanda kandi bakanadufunga, sibyo!? cyntia ati: nonese kelli! william…. …. atarakomeza, kellia ahita amukubuta urushyi mumugongo, ahita amubwira ati: have wagacucu we wivuga iryo zina, hatazagira numenya ko aritwe tubiri inyuma!!
.
.
.
ubwo kellia yasubije atyo cyntia, nkuko umuntu ukunda wese amera, cyntia yongeye yibuka urukundo yakundaga william, noneho yumva neza neza byarangiye, ikiniga kiramurenga aba atangiye kurira avuga izina william mukajwi gatoya cyane ,kuzuye kandi akababaro nagahinda. kellia nawe yabonye cyntia atangiye kurira,ahita amenya ikimuriza, ahita amukoraho aramubwira ati: humura ariko yewe, ntago william yahitse apfa ari mubitaro! cyntia yumvise ibyo amera nkuwikanze, akanura amaso areba kellia aramubaza ati: kellia! mbabarira wimbeshya nukuri!! kellia ati: ntago nkubeshya yewe! njye nivuganiye na david ambwira ko yahageze atarapfa bagahita bamujyana kubitaro, ndetse namubwiye byose!!! cyntia nawe ati: genda se kellia! ibyo umbwira byizere koko!? kellia ati: cyane rwose, ahubwo haguruka tujye kureba bariya basore tubabuze, batazanadukoraho!! cyntia ati: ibaze nukuri kellia! nonese nitubabuza urumva angella atarakomeza kuba wawundi!!? kellia ati: nonese cynti! urabona nubundi uwarubigendeyemo ni william ukunda, ubwo se ubutaha ni biba mama wawe uzabyifatamo ute!? cyntia ati: ariko nibyo nukuri! gusa ndumva william byaba birangiye kumubona kelli! kellia nawe ati: shn cyntia rwose humura, william uzamubona dore ko david azahita anamubwira ko umukunda! cyntia ati: yeeeeh! harya ngo warabimubwiye nabyo!? kellia ati: cyane rwose, ndetse nabimubwiye uyu munsi, mubwira uburyo ukunda william cyane, kuko yarambajije icyatumye ugwa muri koma!. ubwo cyntia yahise yitsa imitima, abaza kellia ati: nonese basi, wabonye david hari umutima afite wo kumfasha nkabona william umutima wanjye ugatuza kelli!!? kellia nawe ati: shn ntago yansubije yagiye kuri toillet sinzi uko byagenze ntiyagaruka, gusa nkurikije…… atarakomeza, cyntia ahita avuga ati: oooh! ubwo se ntubyumva nyine, yabuze uko aguhakanira agenda atavuze! kellia ati: hoya shn cynti! ariko uzi ko david akimara kukubona uryamye, yahise ashoka amarira mumaso!! cyntia ati: yeeeh! ubwo se…….. atarakomeza, kellia ahita avuga ati: david ntago ari umwana mubi bigezaho pe, humura rwose azabikugiramo kandi bicemo, kuko nabonye inshuro imwe mwavuganye yarahise yarahise akugira inshuti! wizere rwose ko atakwima iyo servisi! cyntia ati: yooh! disi yaba angiriye neza, ahubwo nanjye nzamushaka nongere mbimusabe nukuri pe!! “ yoooh! disi ntago bazi ko david nawe yakunze cyntia byo gupfa!!”. kellia ati: ese ubundi ntago uzajya gusura william aho arwariye!? cyntia ati: hoya shn! mubonyeho nukuntu arinjye watumye ajya mubitaro kwihangana byananira nukuri! ahubwo reka ntahe njye murugo, buriya mama arahangayitse! kellia ati: yiwee! kandi ntanubwo namumenyesheje, hogi tugende nubundi byose narabyishyuye ntagisigaye!
.
.
.
kuri bya bitaro william arwariyemo ho, imodoka irimo papa angella na papa william yo yarimaze guhagera, baraparika bavamo, papa angella atangira kureba hirya no hino bisa nkaho hari umuntu arimo gushakisha, papa william we abibonye ahita amubaza ati: ese charles, ko mbona ucyebaguza urimo gushaka nde!? papa angella ati: ibicucu bibiri nasize ngo birinde umukobwa wanjye ko ntabyo mbona hano byaba byagiyehe!! papa william ati: hhhh! nizere ko atari imitwe utangiye kuzana! wabona ushaka kumbwra ngo ntababahari kandi ubwo!! papa angella nawe ati: hoya ariko smith ntukamfate gutyo, nonese ko mvuze abarinzi mvuze umurwayi!? papa william ati: hhm! sawa ngaho nyobora wowe uzi aho uwo musore arwariye! ubwo papa angella yahise ajya imbere, barazamuka bageze muri etage william arwayiyemo batambika igikorodoro cyaraho, bageze imbere basanga david aracyicaye hamwe yaganiriye na angella, ndetse kubera agahinda kenshi byaje kugeraho arahasinzirira. ubwo papa william yaramubonye arikanga, ahita amukoraho aramuhamagara ati: david… david!!! david nawe akangukira hejuru arikanga, ahita yihanagura mumaso vuba vuba , arebye abantu bari imbere ye,abona ni papa william na papa angella, ahita avuga ati: muraho papa willia!! papa angella ati: smith! uyu musore se uramuzi!? papa william nawe ati: yego! ni inshuti yumuhungu wanjye! david nawe ati: nonese ko mwari mwatinze kandi nabonye mama william we yaje mugitondo!? papa william ati: yeeeeh! twatinze hehe se,mama william yaje hehe!? ubwo papa william yabajije atyo, papa angella ahita yikanga aravuga ati: smith, utambwira ko umusore urwaye ari we muhungu wawe!! papa william ati: ngo umuhungu wande!! ibyo se nibiki ubwo murimo kumbwira kweli!? ubwo david yabonye ko papa william ntamakuru afite, ahita avuga ati: yego nibyo rwose papa willia, william niwe urwaye, ahubwo narinzi ko ubizi pe!. papa william na papa angella bumvise ibyo bintu bumva ntibishoboka,bose bagwa mukantu bitegerezanya mumaso bakanuye, papa william ahita avuga ati: reka nze njye kureba da, njye ndumva bidashoboka nukuri!.
.
.
.
ubwo bose bahise bagenda bihuta, binjira mucyumba william arwariyemo, bazegemo basanga mo mama william wari wanze kuva iruhande rwumuhungu we, papa william amukubise amaso ahita abona ko byabintu bitoroshye, ahita akambya agahanga, yumva agize ubwoba bwinshi cyane aravuga ati: chr! uyu koko ni william umuhungu wanjye!! mama william ati: yego chr! nanjye ubu rwose numiwe nukuri, naho twebwe ngo yaraye kwa david!! papa angella nawe ati: ewa ndumiwe pe, niko sha smith,uziko iyo menya ko uyu musore ari umuhungu wawe mba naguhamagaye nkimubona! papa william ati: genda se nyine! ibi byose sibitewe nuwo mukobwa wawe ngo yatabaraga! papa angella ati: ooh! simith ariko jya wihangana, nonese ibi njye nigeze mbitegura, nyirabayazana si uriya mukobwa baje kurega ngo ni obedia nakubise!!. mama william nawe ati: ariko se ubundi ubwo muri mubiki, gutabarana ko ari ibintu byumvikana, si nkuko nundi wese yari kubona bagiye kumugirira nabi akamutabara! papa angella ati: mumbwirire rwose! ahubwo dusenge akire!! papa william ati: ese ubundi sha davi! ko nziko mutajya mutandukana na william, ibyo bisore byamukubise ureba ntiwagira icyo ukora koko!? ubwo david bamubajije icyo kibazo, abura icyo asubiza, ahubwo yitsa imitima yirbera hasi, papa angella nawe ati: niko sha ntago ari wowe babaza, ko mbona wirebera hasi!!? ubwo david yahise yegura umutwe, aravuga ati: rero mwababyeyi mwe, ibi bintu ni birebire ntago mwapfa kubyiyumvisha nonaha!! papa william ati: hoya tubwire yewe ntakibazo! david ati: nyine angella yari kumwe numusore bakundana, basohoka mukigo ngo bagiye gutembera william, david nawe ahita abakurikira…….. atarakomeza, mama david ahita avuga ati: nonese yabakurikiraga ngo bigende bite nyine!!! david ati: ubundi aho byahereye, kuva william yabona angella yumvise rwose amukunze cyane ndetse birenze cyane….. ……. bla bla bla, ababwira uburyo william yakunze angella cyane, ndetse nuburyo yatinye kubimubwira bitewe nuko angella yikundiraga japhet, ndetse ababwira nuburyo uwo japhet ukundana na angella ari umunyangeso mbi akaba arinabyo byatumye william afata umwanzuro wo kubakurikira, bitewe nuko yatinyaga ko japhet yaza gukoresha angella ubusambanyi kandi atanamukunda……… gusa yagiye kurangiza bose bumiwe, ndetse banarebana bakabura icyo bavuga, mama william niwe wihanganye aravuga ati: none william umuhungu wanjye aryamye aha kubera urukundo akunda angella rero!? david ati: yewe nukuri nimbibabwira mwumve ko bitoroshye nagato, nimba hari umuntu ufite urukundo ni william, kuko akunda angella birenze urugero pe!! ubwo papa william na papa angella bo bari bumiwe, bazunguza imitwe bifashe kuminwa, papa angella ati: donc! angella umukobwa wanjye akunda icyo gihomora cyigihungu!!? david ati: nukuri rwose pe! uwo japhet ndamuzi kuva kera, akazike ni uburaya ntarukundo agira naruke! papa angella ati: aambon! smith reka mbe mbaretse njye kubonana numukobwa wanjye, ahite ajya kunyereka iyo ngegera ngo ni japhet!! papa william nawe ati: reka nanjye numanukane, hari utuntu nasize ntatunganyije kukazi nturangize, mbone ngaruke hano! papa angella ati: kabsa, ngwino……. atarakomeza yumva phone ye irasonnye arebye abona ni angella umweohereje message agira ati:” hello! papa waje vuba murugo ko hari inkuru ibabaje nshaka kukubwira!!”. ubwo papa angella yahise ayisubiza mumufuka, we na papa william bahita basohoka.
.
.
.
ubwo bageze hanze, papa william ahita abwira mushuti we charles ati: urabona umuhungu wanjye uburyo yapfiriye umukobwa wawe ariko charles!! papa angella ati: sha ruriya nirwo rukundo ndakubwiye, none kariya gacucu ngo ni angella karikujya ku gihomora kitanakitayeho kweli!! papa william ati: nizere ko ntamanananiza, ngira ngo ubonye ko umuhungu wanjye atashobora kubaho mugihe adafite angella!! papa angella nawe ati: hoya birumvikana, erega ujye umenya ko uri inshuti yanjye kuva mubwana, ubwo se nigute angella yashaka muwundi muryango kandi nawe ufite umusore umukunda sha smith!! papa william ati: ubwo rero nahawe, nyabuna ukore iyo bwabaga wumvishe angella urukundo william amukunda! papa angella ati: niko biri rwose ntugire ikibazo, ahubwo buriya nashaka no kubyanga, icyo gishenzi ngo ni william nzagiha amasomo agikwiye kuburyo kitazongera kumvugishiriza umukobwa! papa william ati: hoya mwa! nonese urumva wahatiriza angella urukundo rutamurimo kweli, wowe uzamutware gake gake tu!! papa angella ati: ariko sha smith, harya nigeze nkubwira ko nanjye nenda gushaka umugore wakabiri sha!!? papa william ati: hahahahaha! reka reka sha charles, koko se!? papa angella ati: yampayinka data, cyane rwose!! papa william ati: nonese ubundi ko utaranyereka uwo munyamahirwe wagutwaye umutima sha! papa angella yumvise ikibazo, atangira kwitsa imitima, aravuga ati: smith rero umva nkubwire, none wamfunga wagirute,hari umuntu ntazihanganira kabsa!! kuko nshobora kuba nenda kwica undi muntu pe!! papa william ati: umva kandi bwa buswa bwawe! ubwo se uzaba umuhoyiki kweli ubwo!!? papa angella agahinda kaba gatangiye kumwica, aravuga ati: buriya ntureba ngo uriya muhungu wawe bavuga ngo afite urukundo!!? papa william ati: yego! kuberiki se!? papa angella ati: buriya njye hari umukobwa nakunze inshuro nkicumu kurusha uburyo william yakunze angella, gusa namubwiye ko nshaka ko tubana ambwira ko afite undi musore akunda!! papa william ati: nonese wumvako niwica uwo musore uzigarurira uwo mukobwa!, cyangwa ahubwo uzatuma aba umusazi!? papa angella ati: nonese shahu mbigenze nte, ko nanjye ntashobora kubaho nzi ko umukobwa nakunze harundi bari kumwe! papa william ati: ariko rwose charles….. atarakomeza, papa angella ahita avuga ati: ihangane rwose smith, uwo niwowe mwanzuro nafashe, niwumva uzamfunga uzamfunge ntakundi ,ariko rwose wumve ko nanjye nakunze umukobwa kandi ntashaka kumubura, gusa uhumure ntakindi cyaha uzongera kumbonamo ndetse na nyina wa obedia nzajya kumusaba imbabazi, sibyo!? papa william ati: ok, reka tubireke, uzakore uko ubyumva gusa ntuzatume hari umenya ko ari wowe ubiri inyuma,utazanshirishamo ngo mpishira abagizi ba nabi kandi ndi umwe bubapolisi bakomeye mugihugu sha charles! papa angella ati: woow! ewa niwowe nshuti kabsa pe! papa william ati: sawa! ngaho reka tugende. ubwo bahise bavaho baragenda, simth ajya kukazi na papa angella asanga mukobwa we murugo iwabo!
.
.
.
tugaruke kuri kellia na cyntia bo bari bamaze kugera murugo kwa cyntia, gusa basanze ntamuntu numwe uhari uretse abakozi biwabo, ubwo cyntia yahise ahamagara umwe mubakozi aramubaza ati:niko se mama yagiyehe ko ntawuhari kandi uyu munsi atajya akora!? umukozi ati: sh cynti! nubundi nejo yaje atinze none nuyu munsi yazindutse kare cyane, sinzi ibyo arimo kwirukaho nukuri! kellia nawe ahita abaza umukozi ati: nonese papa cyntia we arihehe!? cyntia nawe ati: ego! harya ntago nakubwiye ko papa yagiye hanze mumahugurwa kelli!? kellia nawe ati: egoko mana reka da! none se……. atarakomeza, bumva hari imodoka irimo guparika hanze, barebye babona ni mama cyntia, cyntia ahita avuga ati: reka twicare muntebe, ndebe ko ambaza aho naraye nimbona atabimbajije tumwihorere sibyo,kelli!? kellia nawe ati: haha! nonese ubundi wari kumubwira ko waraye muri koma, ko uzambera akajiji kubutwi bubi!!… ubwo ntibyatinze nyina yahise yinjira, gusa yinjira ameze nkunaniwe cyane, ahita yicara muntebe abwira cyntia ati: cynti! nzanira ikirahure cyamazi dore inyota iranyishe mwana wa, amakur se kelli!? kellia nawe ati: nimeza ntakibazo, gusa urasa nkunaniwe cyane uze kuruhuka bihagije pe!! ubwo cyntia we yaramaze kumusukira amazi, nyina arayafata aragotomera, arangije ahita avuga ati: yiigo shn ! ndananiwe cyane hari ibintu maze iminsi nirukaho, byantesheje umutwe!! kellia ati: hoya, bitesheje umutwe bigakemuka ntakibazo burya! mama cyntia ati: cyakora da!! cyntia nawe ati: nonese mama ko narinzi ko kuwa kane utajya ukora, noneho byagenze bite!? mama cyntia ati: hoya ntago ari kukazi shn cynti! ntuzi ikigo nakubwiye gishinzwe gushaka imiryango yaburanye nabayo!? cyntia ati: yego ndakibona, nonese baba bakuboneye abo muvukana mama!? mama cyntia ati: hoya! ejo nibwo bampamagaye ngo njyeyo, ngezeyo banyereka imiryango myinshi yabuze abana bakiri batoya, gusa ngo njye bakeka ko naba nkomoka ahantu hitwa muri zonderland! cyntia ati: eheee! nonese aho nihehe mama!? mama cyntia ati: nyine nanjye simpazi, bambwiye ngo ntegereze papa wawe ave hanze maze tuzajye kubareba batujyaneyo turebe ko hari uwamenya basi nizina ryanjye,dore ko aricyo kintu cyonyine narinzi! cyntia ati: mama humura rwose, umuryango wawe uzawubona, kiriya kigo narumvise ngo kirakora cyane. mama cyntia ati: yego kabsa byo nanjye mfite icyizere, gusa nimbona abavandimwe banjye cyane cyane mukuru wanjye twakinaga nzumva nishimye we!! kellia ati: humura rwose, ibidapfuye ntibibura guhura pe! mama angella ati: ikindi kandi nishimiye cyane, boss yanyimuye ntago nzongera gukorera uruguru iriya! cyntia ati: yeeeh! mama nonese bakuzanye hafi byibuze!? mama cyntia ati: cyane rwose ndetse nahise mba manager mukuri, nzajya nkorera kuri MMT HOUSE kuri ya hotel yaho! ese ubundi urahazi!? cyntia ati: ndahazi mama, narageze mbona ni heza cyane!! mama cyntia nawe ati: reka ntukabeshye cynti! hariya hantu se ubwo wahagera ute koko!, ko hagera abantu bakomeye gusa!! cyntia ati: yewe na…… atarakomeza, nyina ahita avuga ati: sh reka mbareke njye kuba ndyamye, ndumva naniwe cyane pe, tuzongera tuganire nyuma! ubwo mama cyntia yahise abasiga muri salon yinjira mucyumba ariryamira, cyntia na angella nabo basigara baganra ibyabo muri salon!!
.
.
.
tugaruke kuri ba erick, japhet na jack bo baracyitemberera mumugi gahoro gahoro bagenda banaganira, erick ati: ubundi umuntu wananiye gutsina muri billiard ni japhet wenyine, naho jack we namazi imbere yanjye! japhet ati: haha! erega njye ndi umwami muri byose, uretse ko wowe uri feke na jack utamutsinda, sibyo rata jack!!? japhet yavuze atyo barebye babona jack ntawe, kumbe yasigaye inyuma, barebye neza babona yahagaze, yinjije ukubuko mwipantaro ye arimo kwishima yakambije impanga, bigaragara ko arimo kuribwa cyane, japhet abibonye ahita asubirinyuma, aramubaza ati: ese sha jack, ko kuva kare nakubonye wishima kugitsina kenshi cyane watewe nibiki!? erick nawe ati: nanjye byanyobeye, nashatse kubimubaza kare ndabyihorera! ubwo jack yahise akurayo ikiboko, aravuga ati: mwana nanjye sinzi kabsa, guhera ejo nimugoroba hatangiye kundya hayagara byahatr, wagira sinzi ibintu bahasize! japhet ati: hahahaha! mwana ndumva binsekeje kabsa! erick nawe ati: ariko sha japhet uri feke, ubwo wabona ibintu bikomeye ukaba wabigize imikino! rata jack, urimo kumva ari ibintu bimeze bite!!?…….
.ESE ANGELLA AGIYE KUBWIRA SE IYIHE NKURU!?
.ESE PAPA ANGELLA AZICA KOKO UMUSORE CYNTIA AKUNDA!?
.ESE JACK NIBIKI ARWAYE KANDI KO YISHIMAGURA!
.
.
.NTUCIKWE PART 17…LOADING……

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s