SI JE LE SAVAIS PART 17

SI JE LE SAVAIS PART 17

.
aho twagarukiye ubushize!
.
aravuga ati: mwana nanjye sinzi kabsa, guhera ejo nimugoroba hatangiye kundya hayagara byahatr, wagira sinzi ibintu bahasize! japhet ati: hahahaha! mwana ndumva binsekeje kabsa! erick nawe ati: ariko sha japhet uri feke, ubwo wabona ibintu bikomeye ukaba wabigize imikino! rata jack, urimo kumva ari ibintu bimeze bite!!?……
.
PART 17
.
erick yabajije jack icyo kibazo, jack nawe wari wihangayikiye ahangana nuburibwe yifitiye, aravuga ati: ariko se ubwo nkubwire ko bindya gute erick, gusa ndumva ari hatari! reka ntahe mn ntago ngikomeje gutembere ndumva meze nabi byahatr! japhet ati: genda mn uhakarabe nisabune, banza ari nkikintu cyakubabye wenda birakira! erick ati: yego kabsa, genda ukarabe urebe ko haricyo bitanga! jack ati: reka njye kugerageza ndebe, ubwo nimbona bikize murabona mbasanze muri bar! erick ati: sawa mn, ariko ube nkumugabo ntiwongere kugenda wishimagura munzira! japhet ati: hahaha!cyakora byo mn, uziko urimo kwiha rubanda! jack ati: ntaribi mn, ahubwo reka ntege agatax voiture! ubwo jack yahise yitahira, erick na japhet bakomeza gutembera umugi berekeza kuri bar bakundaga kunkweramo ndetse bakanahakinira billiard, erick yitonze cyane areba japhet aramubwira ati: ahaan! japhe mbonye akanya ko kuganira nawe cya jack kidahari, kuko gihita kizana ibigambo byinshi! japhet ati: hhm! nizere ko atari bwabuswa bwawe ugiye kumbwira!! erick ati: ese niki wita ubuswa japhet!! buriya ubundi wibuka ko ababyeyi bawe baba bazi ko witwara neza kwishuri, bagakora iyo bwabaga ngo utagira icyo ubura, ahubwo wowe ukigira muburaya!! japhet ati: umva rero wamuswa we, udashaka se kuntuka, ubund se wowe murugo urahazi!? erick ati: simpazi, gusa ujye wibuka ko kuba ababyeyi bawe barakwizeye bakakugurira inzu muruyu mugi, ngo ukunde wige kuri universite nziza mugihugu, aruko bagufiteho icyizere cyejo hazaza! japhet ati: hahahaha! ariko uri dage kweli, ubwo se wumva ko umugi wiwacu nta univiersite ufite nziza!? erick ati: ooh! japhet nyumva rwose…. atarakomeza, japhet ahita avuga ati: umva rero erick, njye na jack ntutuzi nagato, twaje tugusanga muruyu mugi wanyu, utubera inshuti ndetse dukunda cyane, ariko ntago ugomba kutwigisha uko tugomba kubaho, urumva neza!? erick yitsa imitima aravuga ati: yego rwose ndabyumva, gusa se basi ubona uburyo ubayeho, ningeso mbi zawe hari icyo bizakumarira ejo hazaza!? japhet ati: ese ubundi nkwibire ibanga erick! waba uzi impamvu njye na jack twahise kuza kwiga muruyu mugi tugasiga ibigo byiwacu!? erick nawe ati: ni iyihe se ubwo japhet!? japhet nawe ati: kwiga ni ibya mbere, icya kabiri ni ukugira ngo tutaba hafi yababyeyi bakatubuza kwiryohereza! dore nkubu, iyo nshatse ntahana icyana iwanjye ntihagire ukoma, jack nawe biba uko iyabishatse agicyura iwe bakaryoshya, uretse wowe se matama gusa! ubundi ubwo wowe uzabaho ubuhe buzima koko!?
.
.
.
ubwo erick we yahise aseka ariko ababaye ati: hhaha! ariko japhet nkubwire nikindi kintu!? japhet ati: iki se ko ibyawe byose ari fo! erick ati: abakobwa ntago batekereza kure nukuri pe!! japhet ati: kuberiki se wamurezi we!? erick ati: buriya nka angella ntago ajya akwitegereza ngo abone uwo uriwe kweli! ukuntu…….. atarakomeza, japhet ahita avuga ati: ceceka se nyine! kandi ubwo ari wowe wabone ugize icyo umubwira ntariyumvira kuburyohe imana yamuhaye!! erick ati: nukuri ntakubeshye japhet, hari igihe kigera nkumva najya kumushaka ngo mbimubwire, ndetse umunsi umwe nagarukiye iruhande rwe mugezeho, nuko mpita ntekereza uburyo mwandakarira kandi arimwe nshuti ngira! japhet ati: ibaze nukuri! ariko ubimubwiye waba uri igicucu we, ubwo se wabura inshuti zawe musangira akabisi nagahiye kubera igikobwa kiraho, utanazi nagato, kabone basi iyaba ari mushiki wawe ho birumvikana byibura!! ubwo erick we yari yamaze kuzana amarira mumaso aravuga ati: ese basi ujya utekereza kurukundo agukunda, ndetse ukibaza ko hashobora kuba hari nabamwifuza bakamubura!? japhet ati: ariko ntukarizwe nubusa wamuswa we! ok noneho reka nkwereke, ndumva angella waramwibanzeho cyane, ndakwizeza ko nimara kubona icyo mushakaho nzamureka mumahoro, sibyo!? erick ati: umva nukuri! erega simvuga angella wenyine, kuko abakobwa ubeshya ni benshi,ahubwo nuko angella ariwe untera agahinda kuko urukundo agukunda ni urwo kubaka, ntago ari rumwe rwateye!! japhet ati: ok! tunabireke ahubwo. ntiwongere kunsakuriza , njya imbere tugende!! ubwo erick yarazibye, bafata injira baragenda!
.
.
.
hagati mumugi ho, hari imodoka nziza cyane yo mubwoko bwa rimozini, rimo kugenda yihuta byhatari, iraza ihita yinjira murupangu kwa angella ndetse abarinzi ntibanayisaka, igezemo imbere imiryango ihita ifunguka havamo umugabo wambaye costume yirabura, ahita afungura umuryango winyuma, papa angella ahita avamo arakaye cyane, yinjira munzu iwe numujinya mwinshi cyane, agezemo imbere asanga umukobwa we yicaye munyebe muruganiriro yubitse umutwe mumaguru, papa angella abibonye araza ahita amukoraho amwegura umutwe asa arimo kurira. ubwo papa angella wangaga cyane kubona umwana we wikinege arimo kurira, ntawamenya aho wa mujinya wahise unyura, yegera angella amwicara imbere, avuga mukajwi gatoya ati: angella chr mwana wanjye, ninde kandi wongeye kukubabaza koko!? angella ati: papa, noneho nukuri birababaje, sinzi aho ndibuhere mbikubwira! papa angella ati: niko watinya kumbwira mwana wanjye, ko ubizi imbaraga nzifite, mbwiraumuntu ugushengura umutima mpite mumerera nabi nonaha!. ubwo angella yahise areba se mumaso, aramubaza ati: nonese papa, wamukobwa ukunda witwa cyntia mwaravuganye!? papa angella mukumva icyo kibazo, bimera nko kumutoneka, yumva agahinda gatangiye kuza, ahita abwira umukobwa we mukajwi gatoya ati: mwana wanjye! cyntia twaravuganye rwose, ariko ntago byagenze neza icyo gihe, gusa ndakwizeza ko ndimo kubyitaho, nkamuzana akambera umufasha! angella ati: none papa, ntago yemeye kubana nawe!? papa angella yitsa imitima ati: se shahu angella mwana wanjye, wagize ngo siyambwiye ko afite undi akunda! gusa ngira ngo uranzi ntakijya kinanira, cyntia agombe abe uwanjye kuko ndamukunda cyane! angella ati: papa nukuri ndumva umbabaje pe, mba numva ntashaka ikintu nakimwe kikubabaza nukuri! papa angella ati: hoya humura mwana wanjye, cyntia nuwanjye ntawundi yaremewe, ahubwo reka mpamagare numve aho bageze bashaka umuntu cyntia akunda!! ubwo papa angella yafashe phone agiye guhamagara, angella ahita avuga ati: papa byihorere nubundi, cyntia ntago uzigera umubona nukuri! papa angella ati: gute se ubwo uvuga ibyo sh angella!? angella nawe ati: papa! ntureba uriya musore ngo ni william wantabaye!? papa angella ati: yego ndamubona, byagenze bite se kandi!? angella ati: nyine uyu munsi kumwanwa cyagihe ndi ku bitaro, urya musore witwa david waruri hariya……. papa angella ati: yego! ndamubona nawe! angella ati: yaje arambwira ngo nshoke tuvugane hari akantu ashaka kumbwira…… bla bla bla, amubwira byose nkuko david yabimubwiye ariko birumvikana ntago yari kuvuga japhet nabi, amubwira kandi uburyo william amukunda ndetse akaba ari nayo mpamvu yamutabaye, ndetse anamubwira ko uwo cyntia akunda nawe yikundira william byo gupfa, ndetse kandi nuburyo david yamusabaga ubufasha ngo akunde william kugira nawe abone cyntia kuberako, gusa yagiye kurangiza papa we byamucanze, ahita avuga ati: yeeeh! ntago mbyumvise neza pe! ubwo se birashoboka angell!? angella aongera ati: mbese urebye ukuntu ibintu bimeza, nanjye byanyobeye nukuri, ngo william arankunda, cyntia nawe agakunda william, wowe na david namwe mugakunda cyntia mwese, kandi ikindi nuko nanjye nifitiye umusore nahaye umutima wanjye!.
.
.
.
ubwo papa angella yumvise ibyo bintu, yumva umutwe uramuriye atangira kwishima mumutwe, umujinya nagahinda biramurenga, kumutima akibaza ati:” ese mana yanjye mbigenze nte koko, umusore cyntia akunda ni umwana winshuti yanjye smith kandi yatabaye umwana wanjye!, ukunda cyntia nawe ni inshuti ya william, mana yanjye koko mbigenze nte!!!?””. ubwo umugabo yibajije ibyo bibazo ndetse nicyuya gitangira kuza muntoki, akabura umwanzuro yafata, akibaza niba yakwica william na david, akemera agahemukira smith mushuti we, gusa umutima na ukamubwira uti:” sigaho nyabuna!!”. ururukundo rugoranye gutyo, rwamuriye kumutima, amaso aratukura hazamo amarira menshi areba umukobwa we angella warumwicaye imbere, aramubaza ati: nonese angella mwana wanjye, urumva ari so wakubyaye na david uremera gufasha nde!? angella mukumva icyo kibazoagwa mukantu, aravugaati: ngo!! papa ngufashe nte se kandi wowe!? papa angella nawe ati: angella rwose cyntia ndamukunda kandi urabizi, sinzi ko nabaho ntamufite pe, william nawe yaragutabaye urabizi kandi ni numwana wa smith mushuti wanjye, ntago namwikiza ngo mukure munzira, david nawe nuko……..atarakomeza, angella ahita avuga ati: papa rwose nizere ko utagiye kuba nka david, ngo umpatirize gukunda william kandi nifitiye japhet wanjye nkunda!! papa angella ati: icyo gikomora ngo ni japhet ntiwongere no kugihingutsa mukanwa kawe angella! kandi sindimo kuguhatiriza ahubwo ndagira ngo ngufashe nawe umfashe mwana wanjye!! angella ati: papa, niwowe ututse chr wanjye gutyo koko!? papa angella ati: mwana wanjye sinzi impamvu waba umuswa bigezaho koko, ese ko uwo mushr wawe mwari kumwe icyo gihe, william yagutabaye arihe ko atamufashije basi!? angella ati: papa yarirukanse kuko yarafite igikomere mwijosi, iyo ahaguma bari kumukomeretsa!! papa angella nawe ati: nonese william we ko bari bagiye kumwica kubera wowe! ubwo urumva aruwatabaye ubuzima bwe agahunga, nundi wemeye gutanga ubuzima bwe akwitangira, arinde ugukunda murabo bombi!!? angella atekereza gatoya yabuze aho areba, aravuga ati: ariko papa, koko ibyo byose nukugira ngo nkunde william nawe ubone cyntia wawe, kuberiki udaha agaciro urukundo rwanjye na japhet!? papa angella ati: oooh angella! ikindi kandi numvise wanze kumva ukacyirengagiza, japhet ngo ni indaya butwi ntarukundo agira namba, nyamara mukobwa wanjye washishoje ko nubundi ndamutse nkuretse akakwangiza namumerera nabi bakamfunga!! ubwo angella yumvise ibyo se avuga, yumva ukuntu barimo gutuka chr we, agahinda karamwica arongera araturika ararira, papa we abibonye ahita ahaguruka aramufata amuryamisha kubituza, aravuga ati: humura angella mwana wanjye, ntago nongera kuvuga nabi! angella ati: papa nukuri ntwongere, japhet ndamukunda cyane! ! ubwo papa angella yarebye hejuru amarira atangira kuyamira, aratekereza cyane arangije ahita avuga ati: angella, nungutse agatekerezo noneho!! angella ati: akahe se papa!? papa angella nawe ati: reka uwo japhet ukunda tumugerageze turebe ko ibyo bamuvgaho ari ukuri, nidusanga bamubeshyera nzabashyigira murukundo rwanyu nanjye nemere mpombe cyntia, ariko nidusanga ari indaya koko ntarukundo agira, nawe urabyumva! angella ati: ubwo se wabigenza ute papa!? papa angella ati: wowe vuga uti yego, ubundi nkwereke uko tumugerageza! angella nawe ati: ntakibazo rwose pe, gusa ndakwizeza ko uzasanga umukunzi wanjye bamubeshyera nukuri! papa angella ati: sawa, ngaho jya kuryama dore burije, ejo nzakureba tujyane nawe aho hantu uzabe uhibereye!
.
.
.
kubitaro ho, hamwe william arwariye, david na mama william bari bakimwicaye iruhande, gusa mama william we yari yatangiye gusinzira nitewe numunaniro nibibazo byumwana we yari yifitiye, david yari arimo gusoma ikinyamakuru, murako kanya phone ya mama william iba irasonnye, ashidukira hejuru ava mubitotsi arebye obona ni nimero nshya itariho izina, aritaba yumva ni umugore avuga ati: hello! muravugana na dallia, left agent muri P.U.S.F. ni madam smith tuvugana!? mama william nawe ati: yego niwe! ariko P.U.S.F ntago nasobanukiwe! dallia nawe ati: ni ikigo gishinzwe guhuza imiryango yatandukanye, bitewe nibiza, inambara cy ubugizi bwa nabi! mama william ati: yego ndabyumva, ubushize……. atarakomeza, dallia ahita avuga ati: amboon! hashize amazi atatu, utuzaniye ibyandiko byemeza ko wabuze murumuna wawe witwa maellina, uvuga ko mwari mutuye muri zonderland bakamwiba akiri umwana mutoya cyane!? mama william nawe ati: yego rwose ninjye, ndabyibuka! haba se hari icyo mwamenye!? dallia ati: nkuko P.U.S.F ari ikigo cyigenga kandi cyita kubakigana, ntago twatereranye ubusabe bwawe, gusa nyine hari umudamu turimo kugerageza guhuza huza ngo turebe ko yaba ariwe muvandimwe wawe…… atarakomeza, mama william yumva agatima karadishye, arahaguruka ashaka kwshima aravuga ati: yiwee! mwaba se mwamboneye……… akivuga, dallia ahita avuga ati: madam ! ndango nakwizeza neza ijana kwijana, gusa nyine bishoboke ko uwo ducyeka yaba ariwe! mama william ati: yooh! disi mubyiteho muraba mugize neza cyane! dallia arongera ati: ok! none ejo mugitondo nka saa mbili, uzabona umwanya ngo ugere hano!? mama william ati: ntakibazo, nubwo rwaje umwana ariko nzashakauko niyiba mpagere! dallia nawe ati: amboon! ubwo nuwo mudamu twumva ko yaba ariwe muvandimwe wawe,tugiye kumuha gahunda yejo saa mbili, kugira muzahahurire murebe ko hari ibyo mwakwibukiranya, sibyo!? mama william ati: yego rwose, muzaba mukoze cyane pe! dallia nawe ati: murakoze cyane kubwumwanya wanyu, ibyo kwishyura biza nyuma mumaze kubona abantu, yari dallia ,P.U.S.F left agent! ubwo mama william yamaze kuvugira kuri phone atangira gushima imana kumutima, agiye kubona abona williamaho yararyamye atangiye kwinyeganyeza, we na david bahita bajya kureba basanga william yubuye amaso arimo kureba….
.
.
.
tube tuvuye kuri william ugaruye ubuzima, tuze mumuhanda aho kellia na cyntia barimo kugenda namaguru, ndetse basa nkabagenda bihuta muri iryo joro, cyntia ati: ese ubundi kelli! buriya bya bisore turabihasanga koko!? kellia ati: humura turabisanga. ntahandi bibarizwa! cyntia ati: nizere kandi ko baremera kubivamo, kuko ntago nshaka kongera kwikuririra ibyago! kellia ati: tuza yewe! twe turagenda tubabwire bareke akazi twabahaye, nibatubwira kubahemba tubaye ayabo ariko tugire amahoro………
.
.ESE PAPA ANGELLA NIGUTE ASHAKA KUGERAGEZA JAPHET!?
.ESE MURUMUNA WA MAMA WILLIAM NIWE MAMA CYNTIA KOKO!?
.ESE JAPHET AZAGERA KUBYO ASHAKA!?
.
.
.NTUCIKWE PART 18…..LOADING………

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s