SI JE LE SAVAIS PART 18


SI JE LE SAVAIS PART 18
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
turabihasanga koko!? kellia ati: humura turabisanga. ntahandi bibarizwa! cyntia ati: nizere kandi ko baremera kubivamo, kuko ntago nshaka kongera kwikuririra ibyago! kellia ati: tuza yewe! twe turagenda tubabwire bareke akazi twabahaye, nibatubwira kubahemba tubahe ayabo ariko tugire amahoro.
.
PART 18
.
ubwo cyntia na kellia bakomeje urugendo muri iryo joro, bageze kuri bar aho bagombaga gusanga bya bisore, cyntia ahita avuga ati: sha kelli! ndumva ntangiye kugira ubwoba kabsa! kellia nawe ati: ese ubwo uba uri mubiki cynti! dore kandi ubwo ari wowe uraza kubyereka ko ufite ubwoba!! cyntia ati: hoya reka tugende ndaza kwikomeza ntakibazo! kellia ati: uziko ushobora kubereka ko ufite ubwoba ugatuma natwe batwambura ibyo dufite byose, cyo jya imbere tugende!. ubwo bahise binjira muri bar, kellia afata phone ahamagara bya binimero byabo, igisore gihita kitaba kiravuga kiti: ariko sinakibwiye ko utagomba kujya umpamagara cyane, uragira ngo bazadufate !! kellia nawe ati: hoya! ahubwo ndi kuri ya bar, nashakaga guhura namwe, ndababona se!? igisore ki ti: ok! zamuka muri room 047, niho turi twese! kellia nawe ati: sawa, ndaje!! ubwo kellia yakupye phone, arangije abwira cyntia ati: ngo tuzamuke muri room 047 niho tubasanga! cyntia nawe ati: sawa, reka tugende! ubwo barazamutse, bagera kuri icyo cyumba bumva ibisore birimo kunkwa inzoga binasakuza cyane, kellia ntiyagira ubwoba arafungura ahita yinjira na cyntia arakurikira ndetse ahita yongera yegekaho urugi, ibisore nabyo bibakubise amaso biba biracecetse. ba kellia bamaze kwinjira muri icyo cyumba, ako kanya kurugi hahita hagera wamugabo papa angella yashinze gushaka umukunzi wa cyntia, ndetse yegereza ugutwi kurugi kugira ngo yumvirize ibyo cyntia avugira muri icyo cyumba, brumvikana umugabo yari yabakurikiye inzira yose batabizi!. ubwo imbere mucyumba ho, kellia na cyntia bari barimo kwitegereza ibisore biteye ubwoba nabyo bibitegereza ntakuvuga, kimwe cyambaye isengeri yumukara nibituza binini kiba kiravuze kiti: ariko se bwa dukobwa mwe, muje kudukanurira amaso gusa!!? ubwo cyntia wari wenda kwinyarira kubera ubwoba, yahise akora kuri kellia ngo ababwire nubwo nawe atari yorohewe, gusa kellia we yarihanganye ahita avuga ati: hoya! twari tuje kubabwirako mugomba guhagarika akazi, kuko ……… atararangiza, ibisore byose biba bisekeye rimwe, kimwe kiravuga kiti: ariko uranyumvira uyu mwali bana! ninde se wakubwiye ko akazi katunaniye wowe sha!! kellia ati: hoya ! nuko tudashaka……… atarakomeza, ikindi gisore gihita kivuga kiti:ok! nimba mushaka ko duhagarika akazi, mutwishyure ayacu kuko twe tubabibara nkaho twakoze! ikindi nacyo kiti: yego kabsa! kuko kuba angella bennett yaraducitse inshuro imwe ntibivuze ko akazi katunaniye!! kellia ati: ntakibazo rwose pe,reka tuyabahe ariko ntimuzagire icyo mutwara umukobwa wabandi!! ubwo muri ibyo bisore hari icyari cyiyicariye kidakoma, bagiye kumva bumva kiravuze kiti: njye ntago ayo mafaranga nyemera, ibi bicucu byibikobwa byaradukinishije bibona tungana nabyo koko!! ikindi nacyo kiti: yego ra! reba nkukuntu batumye twica undi musore wabandi urengana, batuma duta umwanya wacu ngo turimo guhiga angella bennett, none ngo tubivemo! ntago bishoboka nagato pe!! ubwo cyntia we icyuya cyari cyatangiye kuva muntoki, ubwoba ari bwose, ahita avuga ati: hoya hoya weee! nukuri mwutwihanganire nukuri, kandi william ntago nawe yapf……. yarashatse kuvugishwa byinshi, kellia ahita amukoma inkokora, avuga buhoro ati: ceceka se nyine! arangije ahita abwira bya bisore ati: nukuri turabinginze mutubabarire, icyo twashakiraga angella cyarakemutse!! igisore kimwe kiti: ok! noneho sawa ntakibazo,twe turakomeza akazi kacu, cyangwa mukube kabiri ayo mwagombaga kuduha kugira tubivemo!! cyntia ati: yego ntakibazo reka tuyabahe! ubwo cyntia yahise akora mugakapu akuramo cheque arabasinyira, ahita abahereza, igisore kimwe kirayakira, gihita kivuga kiti: ubutaha ntimukongere gukinisha abantu!, mbabure kandi mumaso yanjye nonaha!!. wa mugabo wari kurugi yumvise ko bagiye gusohoka,ahita ava kurugi yikomezesha nkiyo hirya, ba cyntia nabo barasohoka bagenda biruka byahatr bavaho, sibo barose bageze hanze batega tax voiture barataha bajya kuryama , dore ko bwari bumaze no kwira cyane. ijro ryaratambutse rero igitondo kiragera!
.
.
.
david na mama williambo bari baraye kubitaro nkuko byakagombye kugenda, ndetse william we yari yaraye agarutse mubuzima, david abaza mama william ati: ese ko mbona atureba gusa atavuga mama willia! mama william nawe ati: humura nabyo biraza! ubundi se warufite icyizere ko azano kongera kureba!? david ati: yewee! nihatar cyane, gusa nahanaho gushimira imana nukuri! ahubwo se hahandi urajyayo ryari!? mama william ati: hehe harya!? david ati: nigeze kumva uvugana numuntu kuri phone nimugoroba, aguha gahunda ya……. atarakomeza, mama william ahita avuga ati: eeeeee! kuri P.U.S.F se!! navuganye na papa william ngo abanze aze udasigara hano wenyine, namagara kuhagera ndahita ngenda! david ati: ee! ariko njye gusigara ndwaje mushuti wanjye ntacyo bintwaye, ubundi se navaha nkajyahe ko ntajya nshobora kugenda tutari kumwe! mama william ati: haha. ubwo se………… aratakomeza kuvuga,bumva william atangiye guhamagara david ati: davi….david….david!!! david nawe ahita yegera hafi vuba cyane, aritaba ati: yeah! bite william, ndihano mbwira! william arongera ati: ange….angella arihehe!!? ubwo william yabajije icyo kibazo, david na mama william barumirwa bararebana, mama william ahita avuga ati: humura mwana wanjye, angella araza kukureba mukanya! william arongera mukajwi gatoya ati: mama! angella arihehe koko!? david ati: we william, buretse angella araje humura! sibyo!? william ati: yego! angella ariko mumubwire aze hano mubwire, ndamushaka cyane!! mama william ati: ngo!! avuze ngwiki davi!? david ati: arimo kuvuga gahoro cyane, ariko banza avuze ngo ashaka angella ngo amubwire! mama william ati: ariko mana yanjye! ubwo se……… akivuga yumva hari ufunguye urugi, barebye babona ni papa william uhageze, ndetse yinjira baza ati: umuhungu wanjye amerewe ate chr!? mama william ati: yewe yatangiye kuvuga, gusa arimo kuvuga angella gusa, ndetse ngo aramushaka hano vuba!. ubwo papa william yahise yegera hafi, afata ukuboko kwa william aravuga ati: bite sha william!!? william asubiza mukajwi gatoya nkibisanzwe ati: papa! uzanye angella!? papa william ati: ariko reka njye kureba charles, tuzane angella hano turebe icyo ashaka kumubwira! sibyo ra!? david ati: nibyo rwose! ashobora no guhita agira imbaraga mukumirwa! mama william ati: chr! rero njye reka njye kwitegura njye hahandi nakubwiye nijoro, dore amasaha bampaye ari hafi! papa william ati: ntakibazo nyaruka urebe ko wabona murumuna wawe! nanjye kanjye kureba charles twinginge angella aze! dav, ihangane ube usigaye hano! david ati: ntakibazo kabsa, ndaba mpabaye!
.
.
.
murugo kwa angella ho, papa angella yari yarangije kwitegura, yambaye costume ye icyeye nkabakire bose uko bamera ndetse ahagaze hanze imbere yimodoka nziza cyane, ndetse nabarinzi be biteguye, ako kanya angella nawe aba asohotse munzu, papa we ahita amubaza ati: warangije tugende!? angella nawe ati: narangije papa! gusa mfite amatsiko yibintu urimo gupanga! papa angella ati: humura urabibona mukanya! ahubwo injira mu modoka!. ubwo angella yahise yinjira muri rimozini, papa angella mbere yo kwinjira abanza gufata phone ahamagara umuntu, ndetse ntuyatinda nawe aritaba ati: hello boss!? papa angella ati: hello alliana! warangije kubisoma neza!! “kumbe wa muntu yitwa alliana”, alliana ati: yego boss, biriya ni ibintu byoroshye rwose, ko aribyo twirirwamo hariya kuri hotel se!? papa angella ati: good! noneho nizere ko uzi ukuntu urabikora ubu!! alliana ati: humura rwose, ahubwo se mugezehe!? papa angella ati: turimo kuza, tugusange muri icyo cyumba! alliana ati: nahageze kare ahubwo mwihute!. ubwo papa angella nawe yahise yinjira muri rimozini, abarinzi bafungaho,shoferi nawe akandagira kumuriro baragenda. ntibyatinze rero bahise bagerayo dore ko hatari na kure cyane,papa angella na angella bahita basohoka mumodoka, papa angella ati: ngaho nkurikira angella!? angella ati: papa aha nihehe!? papa angella ati: ntubibona se ko ari kuri guest house!? angella ati: hhm! papa nibwo nakubona uje ahantu haciriritse gutya pe! papa angella ati: ngwino yewe! sinakubwiye se ko ari ukugerageza uwo wita umukunzi wawe! angella ati: hahaha! erega papa nubundi japhet ndamuzi, ibyo bamuvuga ni ukumubeshyera! papa angella ahita afata angella ukuboko, aravuga ati: nanjye ndaza kubyishimira ninsanga uwo wakunze ari umwana mwiza! vayo rero tuzamuke!. ubwo bahise binjira muri iyo guest house, barazamuka bageze kucyumba, papa angella arafungura barinjira, angella arebye abona harimo umukobwa mwiza cyane wo kukigero cya, ashatse kugira icyo avuga, papa we ahita amutanga aravuga ati: angella rero dore uyu yitwa alliana, ni umwe mubakobwa nkoresha hariya kuri hotel yanjye, agiye kudufasha muri gahunda zacu! alliana ati: angell! nishimiye kukumenya! angella nawe ati: nanjye ndabyishimiye pe!! papa angella ahita abaza alliana ati: uriteguye se alliana!!? alliana ati: nditeguye rwose pe, wabinyohereje mfite phone muntoki mpita mbisoma, ubu nditeguye ndabikora neza rwose!! papa angella ati: ariya magambo uko nayanditse abe ariko uyakurikiranya allian! sibyo!? ubwo angella we yari yatakaye, atazi ibyo barimo kuvuga ngo nibiki,agiye kumva yumva se aravuze ati: angella! hereza alliana nimero za japhet!! angella ati: ngo!! papa ibyo nibiki!? papa angella ati: muhereze nimero za japhet nyine wiyumvire umuntu wwahaye umutima wawe uwo ariwe! ubwo angella yahise atanga nimero byihuse, ahita yicara kugitanda cyaraho.papa angella ati: angella rero, ndusanga japhet ntakibazo cye biraba ibyishimo kandi nidusanga ibyo bamuvuga ari ukuri, nawe urabyumva! kandi uzi ibyo twasezeranye! angella nawe ati: ntakibazo papa!. papa angella ati: allian itegure!.
.
.
.
ubwo alliana yahise afata phone ye ahamagara nimero ya japhet, agiye kumva yumva japhet aritabye ati: hello! ako kanya allianaahita yongeza volume kugira papa angella na angella bumve, arasubiza ati: hello! ni japhet tuvugana!? japhet nawe ati: yego niwe! wowe se urinde!? alliana ati: woow! nitwa alliana, wanyemerera se tukavugana shn japhet ko numva mbishaka cyane!! ubwo alliana nawe yavugaga yirya bimwe byabakobwa. japhet nawe nkuko umuryi wabana bose amera, ahita avuga ati: wooow! ubwo se uruva nakwanga kuvugana nawe koko!? alliana ati: shn urakoze cyane! gusa ibyo nshaka kukubwira sinzi aho nabihera nukuri! japhet ati: hoya humura rwose, mbwira nguteze yombi! alliana nawe ati: shn.. nyn…nyine…. urebye…buriya….nyine……. japhet abonye umukobwa atavuga ahita amenya ko ari ipinda nshya, ahita ahengeka ijwi, aravugaati: yooh! umwali! kuberiki utavuga koko, uziko ndimo kumva umutima ugiye guturika kubera amatsiko yibyo ushaka kumbwira!! alliana nawe ati: shn nyine, hari agashuti kanjye kampaye nimero yawe ngo wagakoreye neza, mbese karakundatira numva nanjye ndakwifuje, sinzi nimba naba nibeshe! japhet nawe aho ari atangira kwisetsa, ibyishimo bitangira kuza, aravuga ati: oooh! ni nkibisanzwe rwose, ese ubundi waretse tugahura nkanakureba ko numva mfite amatsiko! alliana ati:ooh! nukuri rwose ihangane ubanze unyemerere, kuko ndumva ngushaka cyane!! japhet ati: ntakibazo rwose, nonese…… atarakomeza, alliana ahita avuga ati: yooh! shn urakoze cyane chr, nonese wansanze kuri BLUELAND GUEST HOUSE, ko nahafashe icyumva nimero BL.R 23 ! japhet nibyishimo byinshi ahita avuga ati: yego ndaje nonaha, ntugire ikibazo chr!!. ubwo alliana yahise akupa phone, azunguza umutwe, papa angella yari yumiwe cyane, angella we icyuya cyari cyatangiye kuza nagahinda katangiye kwikuba, papa angella aravuga ati: angella, mwana wanjye ngaho nyumvira ibya chr wawe!! angella ati: papa! njye ndmera nimbona aje koko!? alliana nawe ati: ubwo se haraburiki ngo aze, ahubwo boss, gira vuba atabasanga mo hano!. ubwo papa angella yahise afata akantu kameze nka phone agahisha munsi yumusego wigitanda cyaraho, arangije abwira angella ati: ngwino tujye mukindi cyumba, ibyo baravuga byose turaba tubyumvira kuri phone yanjye! maze wiyumvire japhet chr wawe!! ubwo angella ntiyazubaje, nubwo bwose umutima we wendaga guturitswa nagahinda, ariko yarihanganye ngo ageze kumunota wanyuma!
.
.
.
kurundi ruhande,japhet we yari kumwe na erick munzira, gusa bari bameze nkabarimo gushwana cyane,erick yarakaye birenze,aravuga ati: noneho ushatse kuvuga ko uretse kujya kwa jack!? japhet ati: erga wowe ntuzi aho uburyohe bwubuzima buba sha, genda ndaba ngusangayo! erick ati: ariko se japhet, urabizi ko kumugoroba jack yatashye atameze neza , tukaba kandi turi guhamagara phone ye ikabura uyifata, none aho kugira ngo uze tujye kureba uko amerewe wigiriye mubusambanyi, japhet rwose waretse!! japhet numujinya mwinshi ati: umva rero erick, genda wenyine cyangwa nabyo ubyihorere ntawe uguhata kujya kwa jack, kandi narakubwiye ngo ujye umenya ubuzima bwawe, wa mushenzi wee!! ubwo erick ntaindi yarengejeho, yakomeje inzira wenyine ajya kureba ikibazo mushuti we yahuye nacyo, japhet we ahita atega tax voiture bwangu yerekeza kuri iyo guest house. erick yageze aho jack mushuti we aba, asanga urugi rufungiyemo imbere arakomanga ariko habura uwafungura, ateze ugutwi neza yumva harimo umuntu urimo gutaka cyane, ntakindi yakoze, yasubiyinyuma ashaka ikibuye kinini ahonda kurugi rurafunguka, agezemo imbere asanga jack aryamye kugitanda byamukomeranye, ndetse arataka cyane, erick biramuyobera aramubaza ati: jack… jack byakomeje kwanga se!? ariko jack aho gusubiza agataka, erick abonye ntakundi ahita akuraho ishuka jack yari yitwikiriye, arebye asanga jack byakomeye, igitsina cyabyimbye kingana umusozi, ndetse arebye neza, abona hariho ibintu byibiheri byinshi, yifata kumunwa arumirwa ndetse nubwoba buramwica, gusa ntiyatinza mumayira, ahita yikoza kumuhanda ashaka abamufasha, baraza bajyana jack kubitaro vuba vuba!
.
.
.
japhet we yaramaze kugera kuri P.L guest house, nkuko nimero yicyumba yari yayibwiwe, yahise azamuka imbaraga nakanyamuneza ari byose, ageze kuri icyo cyumba arahagarara abanza kurigata ururimi. arangije arafungura arebye umukobwa urimo noneho amera nkutaye umutwe, aravuga ati: ndarota cyangwa!!!, ubwo alliana nawe yahise ahaguruka, ntiyazubaza aba atangiye kumwisomesha itubizu dukaze, aravuga ati: shn chr nukuri nari ntangiye kwiheba ko utakije!!japhet ati: ibaze ariko ntaje we, jolie mignone!. ubwo japhet ntiyazubaje, dore ko no hasi byari byakomeye cyane, yahise aterura alliana amushyira kugitanda aba atangiye kwiyambura ishati, alliana ahita avuga ati: shn japhet nukuri saho unkuye! gusa reka mbaze nkubaze akabazo kamwe!! japhet ati: ndakumva chr, ma belle!! alliana ati: nizere ko udafite undi mukobwa ukunda, kuko ndashaka guhita nibera umukunzi wawe wibihe byose!! japhet ati:ooh! mbese wumve ko ariwowe wambere mpuye nawe kandi rwose sinzi uko bigenze, ndumva uhise untwara umutima!…bla bla.. ubwo japhet yakomeje gutaka umukobwa ari nako yiyambura imyenda, birumvikana umuhehesi ntajya yemera ko afite abandi akunda, gusa aho papa angella na angella bari bari ho byari byakomeye, angella yari yarize amarira atagira uko angane, papa angella ati: mwana wanjye! ntubyiyumviye se kandi,nizere ko urimo kubyumva!! angella we byamunaniye kwihangana, ahita ahaguruka numujinya mwinshi cyane ajya muri cya cyumba japhet na alliana barimo, ndetse na se aramukurikira,japhet agiye kubona abona bamuguye hejuru yambaye akenda kimbere gusa,angella ahita amusimbukira amukubitagura inshyi kumatama,agezaho intege ziracika aramanuka yicara hasi ararira bimwe birenze, ubwo papa angella we yaraho yitegereza japhet umujinya ukenda kumuhitana, ariko akababona ntacyo yamukorera,dore ko burya ubuze uko agira agwa neza, papa angella ntacyo yamutwaye ahubwo yahise amubwira ati: ambara imyenda yawe vuba umve mumaso wamushenzi we, kandi ntituzengere guhura kuko niduhura nzakwica! urakoze rata alliana!! ubwo japhet nubwoba bwinshi buvanze namasoni, yahise yambara atumva atabona ahita asohoka agenda nkumurabyo!
.
.
.
ubwo papa angella nawe yatangiye kuzenga amarira mumaso, bitewe ko yumvaga atabona umukobwa ababaye, ndetse aramanuka atangira kumuhoza, akamubwira utugambo tumuhumuriza ati: mwana wanjye, ihangane kandi ushime imana kuba bigaragaye hakiri kare atara……. atararangiza yumva alliana aravuze ati: sh boss! njye ndumiwe pe, nukuri habaho abahungu gusambana babigize umwuga pe! ubwo se yabonaga umuntu bahuye bwa mbere…… papa angella nawe ati: nyine buriya byamugiye mumaraso, byamutwaye ubwenge, mbega umusore wiyiciye ejo hazaza, ariko wabonye uburyo ari numusore mwiza buriya!? ubwo bakomeje kuganira gahoro gahoro, ari nako bahumuriza angella wari ugiye guhitanwa nagahinda, bagiye kumva bumva angella aravuze ati: papa! ubuntago mbabajwe niriya njiji ngo ni japhet!! ahubwo nanjye ubwanjye ndumva niyanze nukuri!! papa angella ati: yooh! humura mwana wanjye, wikwiyanga rwose!!! angella mukajwi gato kuzuye agahinda ati: ubu se koko mana, kuberiki ntumvise ibyo obedia na david bambwiye, iyo menya ko bambwizaga ukuri simba mbabaye gutya!! papa angella ati: hhm! nyine ubonye isomo mwana wanjye! buriya ntureba allian!! alliana nawe ati: iki se boss, njye ko buriya numiwe!! ppa angella ati: buriya burya urukundo ntirutuma umuntu abona, ubu tuvugana hari umusore wemeye gutanga ubuzima bwe kubera urukundo akunda angella, ariko…….. atarakomeza, bumva angella ararize cyane, ndetse avuga mumarira ati: papa! winyibtsa william nukuri, uburyo nabwiye david ko ntashobora kugunda william kubera iriya ngegera ngo ni japhet!! papa angella ati: humura mwana wanjye, ubu ibintu byose bigiye kujya muburyo!! william araguku…… atarakomeza, phone ye iba irasonnye arebye abona ni smith, aritaba ati: bite sha smith! papa william ati: charles! ko nakubuze iwawe, no kubiro byawe wagiyehe!! papa angella nawe ati: yewe nibire bire nzaba nkubwira wamugabo we!! papa william ati: reka!! shahu rero muhungu wanjye yakangutse ndetse ari kuvuga, ariko ijambo rimwe niryo rimuva mukannwa ngo bamuzanire angella!! papa yitsa imitima aravuga ati: yewe! wikwirushya, ahubwo tuhahurire nonaha ndamuzanye!! papa william ati: ok! sawa urakoze muvandi!! ubwo papa angella yakupye phone, abwira angella ati: angella, haguruka tujye kureba uwagukunze byanyabyo, sibyo!? angella nawe yitsa imitima ati: nibyo papa! ariko ndumva ntari bubone icyo mvuga imbere ya william nabandi baraba bahari! papa angella ati: humura mwana wanjye! hanyuma wowe alliana, guhera ubu ntago wongera gukora muri biriya, ndaje ntekereze kumwanya ushimishije ngushyiramo ngushimira, urakoze cyane! alliana nawe ati: urakoze cyane boss!
.
.YOOH! JACK DISI! AKA JAPHET KO KASHOBOTSE!
. ESE KO KELLIA NA CYNTIA, UMUKOZI WA PAPA ANGELLA YABUMVISE BAVUGANA NIBISORE BIZACURIKI!?
. ESE MAMA WILLIAM BYAGENZE BITE KURI P.U.S.F!?
.

.NTUCIKWE PART 19…LOADING……

Advertisements

4 comments

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s