SI JE LE SAVAIS PART 19(pre-final)

SI JE LE SAVAIS PART 19(pre-final)
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
imitima ati: nibyo papa! ariko ndumva ntari bubone icyo mvuga imbere ya william nabandi baraba bahari! papa angella ati: humura mwana wanjye! hanyuma wowe alliana, guhera ubu ntago wongera gukora muri biriya, ndaje ntekereze kumwanya ushimishije ngushyiramo ngushimira, urakoze cyane! alliana nawe ati: urakoze cyane boss!
.
PART 19
.
ubwo angella na se bamaze gutahura japhet, ndetse angella yari amaze kumera nkuwabyakiye, barasohoka burira imodoka yabo berekeza kubitaro william arwariyemo nkuko papa william yari yabisabye mushuti we papa angella, bagiye baganira utuntu dutandukanye bavuga mutujwi dutoya, twuzuye agahinda birumvikana, angella wari uryamye kumatako yase wari wicaye kuntebe muri iyo rimozini barimo abaza se ati: ariko papa! ubona ntari akagoryi!? papa angella nawe ati: hoya mwana wanjye! kuberiki se wumva umeze utyo angella! angella nawe ati: ariko papa, ubu koko igihe cyose gishize niyumvisha kandi nkizera ko japhet ankunda byukuri, kuberiki ntamutahuye kare, papa ndi agacucu nukuri!! papa angella ati: mwana wanjye! buriya urukundo niko rumera! kandi iyo wakunze ubona ibyumukunzi wawe byose ari byiza, kabone nubwo abantu benshi bakubwira ububi bwe, niyo mpamvu rero ntakosa ufite angella mwana wanjye! angella ati: nibyo papa, gusa iyo menya ko……. atarakomeza, phone ya papa angella iba irasonnye, arebye abona ni wamugabo yashinze gucunga angella akamenya umusore bakundana, ahita yitaba ashyira phone kugutwi, umugabo ahita avuga ati: boss! igihe nagushakiye koko….. atarakomeza, papa angella ahita avuga: yewe! nibagiwe kukubwira kobyose nabimenye, ahubwo ejo tuzahurire kukazi! umugabo nawe ati: boss! ndabizi neza ko ibyo nshaka kukubwira utabizi nagato, ahubwo ushatse waza nkabikubwira! papa angella ati: yeeeh! mbwira kuri phone, hari ahantu tugiye hihutirwa! umugabo ati: boss! nyamara ushobora gusanga ibyo nshaka kukubwira aribyo byihutirwa, kandi singombwa kubivugira kuri phone kuko ndabizi ntibiri bukorohere nagato! papa angella ati: yampayinka data! ese ko untera ubwoba sha….. ok ngusange hehe!? umugabo ati: nyine ndi kubiro byawe, niho narinje kukurebera, hansange wihuta!!. ubwo papa angella yahise akupa phone, abwira angella ati: angel! wowe komeza ujye kureba william, nanjye ndaba mbabasanga mukanya! angella nawe ati: yeeeh! papa ubwo se ugiyehe kandi!? papa angella ati: ndaje wigira ikibazo, ni umuntu ngiye kureba kukazi, kandi ubwire smith ko ntari butuinde kuhagera, sibyo!? angella ati: nibyo papa, gusa nawe ntutinde cyane!. ubwo papa angella yahise ategeka shoferi guhagarara, shoferi nawe ntiyatinzamo, papa angella arasohoka ndetse aremera atega agatax voiture kamugeza kubiro bye, ariko angella we bakomeza kumutwara mpaka ku bitaro william arwariyemo.
.
.
.
kurundi ruhande ho, cyntia na kellia bicaye mumodoka yari iparitse imbere ya byabitaro kandi william arwariyemo, gusa bo basaga nkabarimo gushwana ndetse cyane, kellia avuga ati: ariko rero cyntia, sinzi igihe uzareka ubugoryi bwawe, ko twari tuvuze ko tugiye kwishuri ,aha ngaha uhanzanye gute!!? cyntia ati: nonese wumvanga nkubwira ngo ubaze david ahantu william arwariye ntacyo mpashakira!!? kellia ati: ibaze nukuri! kandi ariwowe wambwiye ngo ntushaka kuza kureba william arwaye ari wowe wabiteye!!! cyntia ati: nanjye niko nabyumvaga ariko rwose byarananiye pe, ndumva nshaka kureba william ndetse nkanamubwira ko mukunda nukuri!! kellia ati: ninjye wakoze ikosa kuba nakubwiye aho arwariye nukuri, ibintu byose ugiye kubivanga pe, ubwo se ntuributume aremba cyane!! cyntia ati: gute se, ubwo se uri…… atarakomeza, kellia ahita avuga ati:icya mbere; arwaye kubera urukundo akunda undi umukobwa, none nawe ngo ugiye kumubwira ibyizindi nkundo, cynti! nukuri ugiye gutuma ……… atarakomeza cyntia ahita arakara cyane, ndetse ahita asohoka mumodoka aravuga ati: ok, ngaho twara ujye kwiga nimba udashaka ko tujyana kureba william! kellia ati: sawa! reka nguherekeze turajya kwishuri nimugoroba, gusa ……… cyntia ati: mperekeza cyangwa ubireke, ndabizi ko uzi uburyo nkunda william, ariko ubu sinzi icyaguteye nukuri pe! kellia ati: hoya ndanagushyigiye urabizi rwose! gusa numvaga wabitwara gakeya akabanza agakira, sibyo!? cyntia ati: ndabimubwira ye! nanyanga anyange! ahubwo ngwino tugende. ubwo kellia yaremeye binjira mubitaro, gusa babaye bakizamuka etage yambere baba bakubtanye na david sinzi aho arimo kujya, david nawe ababonye yumva agatima karadishye, birumvikana iyo umuntu ahuye numukobwa akunda, mugihe cyntia we yamubonye agahita amubaza ati: dav! william ameze ate!? kellia nawe ati: ese ko ugiye umusiganye nande!? david ati: ntago ngiye kure ndahita ngaruka, gusa ameze neza yatangiye kuvuga, mwari muje kumusura se!? cyntia ati: yego shn, ahubwo reka tujye kumureba! ubwo cyntia na kellia bamunyuzeho, ariko bataragira aho bajya david ahita afata cyntia akaboko, aramubwira ati: cyntia! mbabarira umpe akanya mvugane nawe, sibyo!? ubwo cyntia yaguye mukantu,areba na kellia mumaso, kellia nawe ahita azunguza umutwe yemera, asa nkubwira cyntia ngo yemere, cyntia nawe arasubiza ati: ntakibazo dav, gusa ntidutinde pe!! david ati: ntago dutinda nukuri! kelli! wowe ubwo turagusanga hamwe na william!. ubwo david yahise afata cyntia akaboko amujyana kuruhande, bava munzira yabantu bajya ahandi hatuje atangira kugira ibyo amubwira.
.
.
.

ubwo papa angella yageze kuri MMT HOUSE, azamuka yihuta cyane ageze kubiro bye asanga wamugabo ntawuhari, afata phone ngo amuhamagare,abona nawe nguwo arahageze, umugabo ahita amubwira ati: boss! ntari ngiye kwihagarika hariya hirya! papa angella ati: iyo utuma nguhamagara ntiwari kunkira! umugabo ati: ngaho fungura, ndabikbwirira imbere mubiro!, ubwo papa angella yitegereje umugabo mumaso, yiba ibintu ashaka kumubwira biramuyobera, ariko arihangana arafungura barinjira. babaye bakigera imbere mu biro, umugabo ahita avuga ati: boss! ese ubundi nibiki wowe wamenye kuri cyntia, iyo ngirwa chr wawe!? papa angella ati: umva we gicucu, utongera kwibeshya ngo uvuze cyntia nabi, cyangwa mpite kwereka nonaha!! umugabo ati: ooh! sorry boss, gusa nyine nashakaga kukubwira ko cyntia hamwe nundi mukobwa winshuti ye aribo bagerageje kwica angella umukobwa wawe!! papa angella ati: yeeeh!ariko wasaze cyangwa, ubwo se cyntia ubona ari umukobwa wagira uwo mutima koko! ese ubundi yaba agamije iki! ntasoni!!! umugabo ati: yewe simbizi, gusa njye ndaguhamiriza ko, namukurikire muriri joro ari kumwe nundi mukobwa……. bla bla bla, amubwira ibintu byose cyntia na kellia baganiriye nabya bisore, dore ko yabumvirizaga, gusa yabirangije papa angella atabyumva neza, yabize icyuya mumpanga ndetse no muntoki, ahita abaza umugabo ati: ibyo bintu umbwiye nibyo koko!? umugabo ati: nimba utabyemera akira byumve kuko nabafashe namajwi!. ubwo umugabo yahise amuha akaradio, ndetse aranagafungura, papa angella abyumvise noneho amera nkumusazi, abaza uwo mugabo ati: nonese basi ko binshanze! ba cyntia bashakiraga iki angella!? umugabo ati: reka sinamenya, cyntia niwe wabikwibwirira tu!! papa angella ati: ngaho mvimbere! ubwo papa angella umujinya nagahinda byari byamwishe, akumva aho bigeze nawe ariyanze, yibazaga uburyo cyntia akunda yashaka kumwicira umwana bikamuyobera, nibwo yahise afata umwanzuro wo kuba abyikuyemo akabanza yajya kubitaro, nkuko smith mushuti we yari yabimusabye. ubwo ntakindi cyabaye, yahagurutse kuntebe yari yicayeho, gusa ubona ko ntagatege namba kuko inkuru yaramaze kumva yo yari insha mugongo, ubwo yaramanutse yurira indi modoka arerekera.
.
.
.
kuri cyakigo gishinzwe guhuza imiryango P.U.S.F ho, ibintu byari byabaye ibindi bindi, mama william ndetse na mama cyntia bishimye cyane bigeza naho barira amarira menshi cyane, wamukobwa witwa dallia wo muricyo kigo we yaraho nawe yanezerewe cyane, aravuga ati: ngaho rero mujye kwishura dore murongeye murabonanye!! dallia yavuze atyo, mama william na mama cyntia baratanguranwa, umwe ati ninjye wishyura nundi nawe ati ninjye!! mama william arongera aravuga ati: hoya maellina! icyakubwira igihe gishize ngushakisha ntiwabyumva, reka rero nishyure! mama cyntia nawe ati: njye se wabaza uyu mukobwa inshuro ngeze kuri iki kigo di!! dallia nawe ati: hahahaha! ariko mana, mbega ibintu byiza we, ndimo kwibuka ukuntu mwageze hano mutanaziranye, ntimwana suhuzanya none dore mumenye ko muri abavandimwe disi!! mama cyntia ati: ceceka, ntuko utazi ukuntu nishimye, maze nari naratangiye kwiheba ngo sinkibonye umuryango wanjye, none nyuma yimyaka yose……. atarakomeza, dallia ahita avuga ati: sha nibyiza pe, harya sinumvise muvuga ko mwese mufite abana bakuru!? mama william nawe ati: cyane rwose, dore ubu njye mfite umusore wimyaka 24 yose!! mama cyntia ati: nanjye umukobwa wanjye nimukuru ma!! 22 yose muko!! disi imana igira neza, dore twongeye kubonana turi abyeyi nukuri! dallia nawe ati: shn nukuri mukore ikirori mwishime pe! ahubwo se ko nigeze kumva muvuga umwana urwaye, ni uwande muri mwe!? mama cyntia ati: yiweee! umva tujye kwishura vuba vuba, ujye kunyereka umusore wawe kubitaro, gusa nizere ko arimo koroherwa!!. ubwo baragiye barishyura, bahita basohoka bose binjira mumodoka mama cyntia yajemo, mama cyntia ahita avuga ati: ahubwo se imodoka yawe irataha ite!? mama william ati: atsa tugende yewe! ndabwira umusheferi wacu aze ayifate, ese ubundi waretse ngatwara ko arinjye uzi iyo tugiye!! mama cyntia ati: akira!! ariko mana numva mfite amatsiko yo kubona umuhungu wawe nukuru ma soeur!! mama william nawe ati: ceceka ntuzi njye sha, ntago niyumvisha uburyo ufite inkumi ingana ityo nukuri pe!! mama cyntia ati: twaraariko ndumva urimo gutinda. ubwo mama williamya yahise yatsa icyuma, bagenda baganira berekeza kubitaro william arwariyemo.
.
.
.
kubindi bitaro byaraho muruwo mugi, hamwe erick yanjyanye kuvuriza jack mushuti we, jack yari yatangiye kwitabwaho ndetse banamufashe ibipimo byindwara nubwo bwose ibisubizo bitari byakabonetse, erick we yari aho hafi yicaye kugatebe ibibazo byamurenze, birumvikana urwaje wese niko amera, murako kanya yumvise phone ye isonnye arebye abona ni japhet aramwitaba, japhet ati: mn erick, ndimo kuza ariko nabanje guca murugo, uzi ibintubimbayeho noneho!!! erick ati: nibiki se kandi!? japhet ati: ntuzi cyagikobwa cyampamagaraga…… atarakomeza erick ahita avuga ati: utambwira ibyo byawe bipfuye amaso, nimba aribyo umpamagariye ngiye kugukupa japhe!!! japhet ati: haha! ubundi se wowe ko uri idage! none jack ameze ate!? erick ati: turi kubitaro ubutu vugana barimo kubwitaho! japhet ati: yeeeeh! byakomeje kwanga se mn!? erick ati: wimbaza byinshi, dusange kuri D.K HOSPITAL,room DK 078.japhet ati: sawa! ubwo japhet nawe yahise yerekera yo vuba cyane ndetse ahagera ahumagira nicyuya cyamurenze, abaza erick ati: uriya ni japhet uryamye hariya kuriya!!? erick ati: yego, ariko abanganga batubujije kumwegera! japhet ati:yeeeh! nonese…… atarakomeza, hahita haza umuganga arabaza ati: niwowe erick wazanye uyu murwayi jack!? erick nawe ati: yego muga ninjye! muganga ati: nonese erick! jack umuzi hehe!? erick ati: ni inshuti yanjye, kandi turigana!! muganga ati: eee! isuzuma rero ryagaragaje ko arwaye indwara yitwa syphilis, kandi ikaba yandurira mubusambanyi! iyo ngeso mwaba muyimuziho!? muganga yabajije icyo kibazo, erick na japhet bahita barebana habura usubiza, gusa japhet we ubwoba bwahise bumurenga atangira gukanura amaso, erick ahita avuga ati: yego muganga, tuyimuziho pe!! muganga ati: nibyo rero, gusa we yagize imana nta SIDA twamusanganye, gusa namwe simbizeye byaba byiza mwemeye bakabapima!! erick ati: yego rwose muganga, mwaba mugize neza! japhet ati: yeeeh! reka reka……. erick ati: japhet rwose ndakwinginzereka badupime tumenye uko duhagaze,sibyo!? ubwo japhet we ubwoba bwari bwamwishe cyane, muganga na erick bakomeza kumwinginga banamuhatiriza kujya kwipimisha, ndetse nyuma aza kugeraho aremera nubwo bitamworoheye. ubwo erick na japhet nabo bagiye gutanga amaraso baragaruka bategereza ibisubizo nkuko bisanzwe bigenda.
.
.
.
tugaruke kubitaro william arwariyeho, ahantu david na cyntia baganiriraga byasagankaho byakomeye, cyntia avuga ati: davi! ibyo bintu umbwiye ntago bishoboka nagato nukuri, ubwo se……. atarakomeza, david ahita avuga ati: cyntia! mbabarira rwose unyumve, niwicara ukumva ko hari ugukunda uzamenye ko ari njyewe, aho uzaba uri nushake uziyemere ko ngukunda nukuri!! cyntia nawe ati: david! nahereye kare nkubwira ko bidashoboka, kuko nanjye ……… atarakomeza, david ahita avuga ati: yego ndabizi ko ukunda william cyane, ariko william nawe afite undi akunda kandi cyane, waje nkakwihera urukundo koko cyntia, ndeba mumaso….. ubu koko ntubibona cynti!! cyntia ati: david! ntubifate nkaho nkwanze, gusa uje mugihe kibi kuko nanjye nikundiye william kandi ngomba gukora uko nshoboye nkamubona, kabone basi iyo ubimbwira ntafite william muri njye!!! ubwo david yumvise ayo magambo agahinda karamwica, mumaso hazengamo amarira, iminwa itangira gutitira, ndetse na cyntia arabibona ko umuhungu ababaye, nawe yumva agahinda karamwishe, ahita afata david mubiganza amureba mumaso, avuga mukajwi gatoya ati: dav! ndakwinginze rwose ihangane, ubwo se ndamutse ngukunze nubundi ko william atazamvamo,urumva wakwishimira urwo rukundo rumeze rutyo!? david nawe namarira aravuga ati: cynti! bitewe nuko ngukunda, nakwemera basi bikitwa ko uri uwanjye nanjye nakora ukonshoboye nkakwibagiza william! mbabarira nukuri cynti!!. ubwo cyntia yitegereje david mumaso umutima uramurya, akumva abuze icyo amubwira, agezahi aravuga ati: dav! ihangane rwose ntibyakunda, ahubwo ngwino tujye kureba william. ubwo david yabonye ko ntakundi, burya ngo uhombye arabyimenyera, yahise yihanagura mumaso barazamuka bajya mucyumba william arwariyemo. (
.
. AHAAA! SINGAHO BOSE BAGIYE GUHURIRA MUCYUMBA WILLIAM ARWARIYEMO! ,BYOSE SE BIRASOBANUKA!?
.ESE PAPA ANGELLA NA DAVID NINDE UZEGUKANA CYNTIA!?
. ESE ERICK NA JAPHET, IBIPIMO BIRATANGA IKI!?
.
.
. NTUCIKWE PART 20( FINAL)… LOADING…

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s