IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 1

 

img_8970-1

IKIMENYETSO GIKOMEYE part1
~~~~~~~~~~~~~~~~~
Writer: hope

Kuki yiswe gutya?
Burya urukundo si umunyenga nkuko benshi babitekereza ahubwo habamo ibigeragezo n’umunezero gusa burya urukundo rugaragarira mu buryo witwara muri ibyo bigeragezo.
.
.
Sinibuka neza umunsi nahuriyeho na Henry gusa icyo nibuka nuko Hari nimugoroba ubwo murugo Bari bantumye guhaha ibyo kurya bya nijoro. Mama amaze kumpa amafaranga nahise mfata urugendo nerekeza ku isoko gusa ndenze murugo ho gato ngeze kumuhanda mbona umusore wari wiyicariye hafi y’inzira ijya iwacu ari kuri phone asa nuri gucatting yambaye ingofero imupfutse mu mu maso kuburyo ntashoboraga kumenya uwo ariwe. nahise numva ngize ubwoba ntekereza ko har’igihe yaba ari umujura ushaka kutwiba akaba yaretse ngo bubanze bwire. nahise nongera intambwe ngo nihute kugirango nze kugaruka hakiri kare. Namaze nk’iminota 5 (5 minutes) ngenda ntareba inyuma ariko sinababeshya ni ubwoba nari mpfite.

nagize ntya nti reka ndebe ko yaba akicaye hahandi gusa natunguwe no gusanga yangeze iruhande kareee!. Numvise umusatsi umvuyeho numva isi imbanye ntoya mbura aho ndigitira maze arandeba, arandeba, arongera arandeba icyuya kirabira sinababeshya ni ubwambere naringize ubwoba bigeze aho. yabonye ubwoba bwanyishe maze amwenyura ho gato arambwira ati: “Linda,… Linda uru umunyamahirwe.” ntakindi yarengejeho yahise ahindukira asubirayo ntacyo tuvuganye kuko atigeze yumva no ku ijwi ryanjye.
.
Amaze kugenda dore ko njye nari nkihagaze hahandi maze ntekereza gusubira murugo gusa natekereza kwisubirira murugo ariko ntekereza kuba murugo ntabyo kurya nabike bihari nkumva nikindi kibazo. narihanganye nkomeza kujya ku isoko ariko kugenda biri kwanga mpageze ndahaha ariko umutima n’ibitekerezo byari biri kubimaze kumbaho naho ndibuce ntashye nkumva ubwoba burantashye. Nafashe urugendo yewe nanga no guhamagara mama ngo mubwire uko byagenze kuko natekerezaga ko yahangayika.
.
Sinibuka uko nageze murugo gusa icyo nibuka nuko nahageze ngasanga murugo hari abantu benshi ariko sinabitindaho mpita njya kwryamira. bwakeye ntazi iyo ndi mbyuka bwakeye cyane kandi bitari bisanzwe gusa sinabitindaho kuko njye narinz’impamvu yabyo gusa mbyutse nsanga uko nagiye kuryama meze atariko mbyutse. Nasanze iruhande rwannjye kuburiri harambuye umwenda wa mama nibaza uko byagenze biranyobera kumbe yari yumvise ndikurotaguzwa aza kuryama iruhande rwanjye.

narabyutse ndabanza ndasenga nkuko bisanzwe mbere y’uko njya mukazi. Narangije kwitegura nerekeza kuri boutique (kiosque) aho nacurizaga gusa nshatse ikoti nari nambaye nimugoroba ndaribura kandi numvaga nkonje gusa nkumva ntarindi nakwambara atari ryo. nahisemo kugenda ntakoti nambaye maze uko nagenda ngeze ku muhanda numva mbuze imbaraga mba mpagaze gato ngo ntegereze umumotari (motorcyclist).

Mu gihe nari nkir’aho nahise mbona mama aturutse yepfo yanjye yambaye rya koti amabaza impamvu nakerewe kujya kukazi mubwirago numvaga ntameze neza maze ahita ampa rya Koti(coat) gusa arambwirango nze gutaha kare hari icyo ashaka kumbwira. nahise mfata motor gusa uko nageragezaga nahitaga nibuka ibyaraye bimbayeho. twageze kuri boutique ntabizi nibuka motari ambwira ngo nimwishyure. maze kumwishyura Samantha yahise amamagara kuri phone ambaza impamvu nimugoroba yampagaye simwitabe kandi iri gusona kurinda kugeza mu gitondo. namubwiye ko atarinjye wari ufite phone ariko yanga kubyemera mbonye ucyo ndamukupa. Nasubije phone mu mufuka w’ikoti nkuyemo mbona havuyemo agapapuro ngira amatsiko yo kugasoma. nkigafungura narumiwe! Dore uko nasanze kanditse:……………whatch out part2
.
.
Ese urakeka arinde wakanditse?
.
.
Iyi nkuru uratumva ute: dukomeze cyangwa turekere aha?
.
Ibitekerezo byanyu na comments nyinshi cyane ubundi dukomeze

(biradushimisha cyane iyo mushyizeho comment)

 

 

Advertisements

9 responses to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 1

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s