SI JE LE SAVAIS PART 20( final)


SI JE LE SAVAIS PART 20( final)
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
yitegereje david mumaso umutima uramurya, akumva abuze icyo amubwira, agezaho aravuga ati: dav! ihangane rwose ntibyakunda, ahubwo ngwino tujye kureba william. ubwo david yabonye ko ntakundi, burya ngo uhombye arabyimenyera, yahise yihanagura mumaso barazamuka bajya mucyumba william arwariyemo.
.
PART 20
.
ubwo david na cyntia barazamutse berekeza mucyumba william arwariyemo, gusa babaye bakigera kumuryango wacyo bahita bahura na kellia asohoka ndetse bigaragara ko kumaso atishimye ndetse ashaka no kurira, cyntia ahita amubaza ati: kelli! bigenze bite ko mbona……. atarakomeza, kellia ahita avuga ati: cynti! ntago natuma winjira muri iki cyumba nukuri! david nawe ati: yeeeeh! kuberiki se kelli!? kellia ati: cynti! nukuri ndakwinginze winkwinjira aha hantu kuko ntago washobora kwihanganira ibyo wahabonera! kellia yavuze atyo ahubwo amera nkuwongereye cyntia ubushake bwo kwinjira mo, ubwo cyntia yahise asunika kellia aravuga ati: va munzira ntambuke, ariko ntukabe gutyo kelli, kuberiki se ntakwinjira!. ubwo kellia yabuze uko agira ava munzira david na cyntia barinjira, bagezemo cyntia amera nkuwikanze ahagarara aho yarageze atanyeganyega ,akanura amaso amera nkikibumbe, david abibonye ahita avuga ati: wamugani wa kellia ntago wari kwinjira hano hantu nukuri!!. ubwo william we yari aryamye umutwe yawegetse kubibero bya angella wari wicaye kuricyo kitanda,biganirira utuntu buhoro buhoro ndetse banisekera, bishoboke ko angella yari yahageze kare ndetse ibyinkundo byafashe agahe kabyo, kuko muri ako kanya ibyishimo byagaragaraga kumaso habombi, haba william ndetse na angella, ndetse sinzi akantu william yaje kubwira angella, angella araseka cyane bigaragara ko yishimye cyane, ahita amanura bizuu nziza cyane ayikubita william kumunwa, gusa mugihe william yafataga iyo bizu, cyntia we byari bimeze nko kumutera icyuma murubavu, ako kanya cyntia yahise agira intimba agahinda kamushengura umtima, amarira ashoka mumaso he nkumugezi, angella nawe yubuye umutwe abona cyntia, david ndetse na kellia bahagaze hafi yurugi ndetse arebye abona cyntia arimo kurira, niko guhita yegura william neza amuryamisha kugitanda, arahaguruka ngo aje kubaza ikibaye, gusa yabaye akigera imbere ya cyntia yumva urushyi kumatama, ako kanya cyntia ahita avuga mwijwi rinini ryuzuye umujinya nagahinda ati: angella, nimba unshakira amahoro reka william, uranyumva!!!? angella nawe ati: ego ko mukobwa!! ese ubundi ko uza unkubita inshyi bite wowe!!. cyntia we yitegereje angella. kwihangana biramunanira, umujinya uramurenga afata angella mwijosi aramuzunguza, ubwo david na kellia bahise batabara vuba, icyumba kiba urusaku gusa.
.
.
.
hanze ho hari imodoka yahageraga, iparitse havamo papa william, ndetse abaye atarinjira mubitaro imbere, abona na papa angella arahageze, gusa yabonye papa angella asohotse mumodoka wenyine, ahita amubaza ati: ariko se ko nakubwiye ngo uzane na angella ukaba uje wenyine charles!!? papa angella nawe ati: eheee! angella we yaje kare cyane ubu ari kumwe na william, ahubwo se nawe warutarahagera smith!? papa william ati: yeah! hari utuntu nabanje kujya gutunganya kukazi! papa angella ati: eee! tugende rero!. ubwo bahise binjira barazamuka, gusa bagiye kwinjira aho william arwariye bumva urusaku nirwose, papa angella ati: ese smith! aho ntitwayobye!? papa william nawe ati: reka ni hano, ahubwo nanjye biranyobeye pe!, reka twinjire turebe!! ubwo bafunguye umuryango barinjira, bagezemo imbere basanga ibintu byabaye ibindi bindi, david afite cyntia muntoki yamukomeje ndetse cyntia imyenda yatose kubera amarira, kellia nawe yafashe angella kurundi ruhande bose barira, papa angella na papa william bo bageze muri icyo cyumba birabarenga, bahagarara aho bibaza ibyabaye birabacanga, papa william ahita avuga ati: david! aba bakobwa mbona hano ko ntabazi nibande! charles wowe waba ubazi ra!! david nawe ati: yewee, papa willia ni hatari kabsa!! papa william ahita ahindukira areba papa angella, aravuga ati: charles! ibi we wabisobanukiwe!? ubwo papa angella we byari byamurenze, yitsa imitima azunguza umutwe ndetse arumirwa yifata kumunwa, ako akanya ahita aza afata cyntia akaboko amusohora amukurura kungufu amujyana hanze. papa william we byari byamuyobeye, atazi ngo nibiki bijya mbere, asigara abaza david neza, kuko yumvaga bimurenze!. papa angella yatwaye cyntia kungufu amugeza ahantu hatuje, ndetse hatari no munzira abantu bacamo, areba cyntia cyane mumaso, aramubaza ati: cynti! mwasaze koko wowe na angella!!? cyntia yumvise papa angella avuze atyo: ahiya yegura umutwe, abaza namarira ati: charles! nawe uriya mukobwa uramuzi!!? papa angella ati: ntamumenya se siwe mukobwa wanjye nakubwiraga!! papa angella yavuze atyo, cyntia arikanga, igitima kiradiha, akanura maso iminwa irabyina, aravuga ati: ngo!!!!? papa angella ati: yeah! icyo nshaka rero, ndashaka ko umbwira impamvu washakaga kunyicira umukobwa!!! ubwo cyntia yabajiwe icyo kibazo, abura aho areba, ubwoba buramwica, papa angella ahita yunama amureba mumaso, arongera aravuga ati: ntago ari wowe mbaza se cynti!? cyntia nawe yitsa imitima aravuga ati: yewe! icyo musanze dupfa ninacyo naringiye kumuziza!! papa angella ati: ni igiki se nyine, ko aricyo nshaka kumenya!! cyntia ati: charles! nukuri nkunda cyane william, ndetse mukunda kuburyo utapfa kubyiyumvisha!! papa angella yumvise iryo jambo, yumva umutima uramuriye agahinda kenda kumuhitana, ariko arihangana aravuga ati: ibyo nari mbizi cyntia! none se ko william we akunda angella urumva uzamubona gute, kandi urabizi niwongera gukoza imitwe yinoki kumukobwa wanjye ntago tuza kubyumva kimwe!!! ubwo cyntia yumvise ayo magambo, yubura umutwe areba papa angella aravugana agahinda ati: none se charles! ko numva ntashobora kubaho ntafite william, mbigenze nte koko!?
.
.
.
ubwo papa angella yitegereje cyntia yumva biramurenze, kumtima ati:”” ariko burya urukundo rubaho kabsa!!””. yibajijie atyo atekereza akanya gato, arangije abwira cyntia ati: cyntia rero! william mwibagirwe kuko akunda angella kandi ubu tuvugana yamaze kwigarurira umutima we wose!! ahubwo se….. .. aratakomeza, cyntia ahita avuga ati: charles rero, nubwo nareka william, ntago nashobora kuba uwawe kandi nzi ko umukobwa wawe yantwaye…….atarakomeza, papa angella ahita yitsa imitima, ahita avuga ati: ndabizi ko david nawe agukunda cyntia! njye nyuma yo kumva ko wagerageje kwica umukobwa wanjye nahise nikuramo ko wambera umugore, rwose njye ntungireho ikibazo nagito, kandi ndabizi ko utankunda kurusha uko wakunda david kuko njye ndi umusaza ntanubwo ndi kurugero rwawe, sibyo cyntia!! ubwo cyntia yariyumviriye, yitegereza papa angella mumaso abona amarira amuri mumaso umuntu wumugabo,ashaka kugira icyo amubwira ariko agahinda karamwangira, papa angella nawe abibonye, ahita afata cyntia akaboko basubira aho william arwariye. binjiye muri icyo cyumba rero, basanga abari barimo bose bicaye ntawe ukoma ahubwo bumiwe, bishoboke ko bari bamenye byinshi, papa william yabonye mushuti we aje atishimye namba, ahita azunguza umutwe aravuga ati: charles mwana wa mama! byose nabimenye david na mukobwa wawe bambwiye ukuri kose, gusa ndumva bikaze nukuri!!! papa angella ati: yewee smith! icecekere ntubizi sha, gusa ariko…… atarakomeza kuvuga bumva kurugi hari umuntu uvuze ati: dore naha ngaha umugungu wanjye arwariye!. ako kanya mama william na mama cyntia baba barinjiye, mama cyntia akubise papa angella ijisho, ahita yikanga aravuga ati: boss! nukuri rwose unyihanganire kuba ntakwatse agahushya kukazi, gusa ibyo naringiyemo byihutirwaga cyane! papa angellla ati: yeeeh! nonese hano uje kuhakora iki ubundi!? mama cyntia ati:hari aha………… atarakomeza aba abonye cyntia umukobwa we ahantu yari yicaye ashoka amarira mumaso, ahita yiruka amugana, amugeze imbere aca bugufi amureba mumaso, aramubaza ati: cyntia! ninde wagukubise ko urimo kurira!? papa angella ati: ariko se ibi ndimo kubona nibiki! uwo mukobwa se uramuzi maellina we!!? mama cyntia ati: ni umukobwa wanjye boss! ahubwo se yageze hano ate kandi!? niko kelli, hano murimo kuhakoriki wowe na cyntia!! ubwo abaraho bose bari bumiwe byahatr, papa william waraho akanuye amaso, ibintu byose birimo kuza bikamucanga, ahita ahaguruka yegera mama cyntia amureba mumaso cyane, aramubaza ati: ye mada! ngo witwa nde!? mama cyntia ati: nitwa maellina, kube……. atarakomeza, papa william ahita ahindukira areba mama william, mama william abibonye ahita yibwiriza ahita avuga ati: uwo niwe murumuna wanjye nari nagiye kureba……… atarakomeza, babona david ahise ahaguruka akanuye amaso asa nkuwikanze, areba mama william aramubaza ati: niko mama willia! ushatse kumbwira ko wowe uvukana na mama cyntia!!? mama william ati: cyane rwose! rwose imana…… atarakomeza, cyntia na kellia bahita bavugira icyarimwe bati: yesuuuuuh!………! william nawe aho yabyumviraga aryamye kugitanda ahita yeguka aricara, avuga cyane ati: yeeeeeh! mama wabonye murumuna wawe!? mama william ati: yego mwana wa………. akivuga, bose bumva cyntia araturitse ararize ndetse cyane, bagiye kubona babone cyntia aranagahurutse ajya kugitanda william yari ariho, amwitegereza mumaso namarira menshi cyane, avuga mwijwi ryuzuye agahinda, ati: willia! sinigeze menya ko uri musaza wanjye, none urukundo rwendaga kunsaza kubera wowe ntazi impamvu yabyo koko!! ubwo william nawe byabaye nkibimutunguye, ahita ahobera cyntia cyane ari nako bashoka amarira menshi mumaso, ubwo abandi baraho bumiwe, bitegereza cyntia na william. ubwo cyntia yarangije guhobera william ahita ahaguruka yihanagura mumaso, araza yegera kellia mushuti we aramubwira ati: kelli! nicyo gihe ngo tuvuge byose dusabe nimbabazi! kellia nawe byari byarenze ndetse bikageraho arira, ahita avuga mwijwi rito cyane ati: nibyo rwose cynti!! ubwo cyntia yahise ahagarara hagati yabantu bose baraho, azengurutsa umutwe abitegereza mumaso, avugana agahinda ati: mpagaze imbere yanyu ngira ko mbabwire ibyanjye na kellia ndetse na william musaza wanjye, kandi rwose ndashaka ko mubyumva kandi mukanatubabarira njye na kellia! papa william ati: yeeeh! ubwo se…. nako banza uvuge! cyntia ati: ubundi njye na william,david na kellia twese turigana, ntawamenya uko ruza rero nanjye naje kwisanga nakunze william cyane, ndetse uko namubonaga numvaga…… bla bla bla, ababwira urukundo yakunze william atazi ko bafitanye isano, ndetse ababwira uburyo yashatse no kwiyahura kellia akamugarura, ababwira nuburyo bari bapanze kwangiza isura ya angella kugira william atazakomeza kumukunda,mbese byose yabivuze ntanakimwe asize, gusa yarangije icyumba cyose ntanumwe utarimo kurira ndetse yewe na william, ako kanya papa angella ahita avuga ati: ese burya angella mwashakaga kumwangiza gusa!!!?
.
.
kellia nawe aho yari ari ahita avuga ati: rwose mutubabarire kandi rwose tubikuye kumutima, urukundo rurategeka kandi rugakoresha umuntu ibidakwiye!! cyntia ati: ikibabaje nuko tutigeze tumenya ko william nakunze ari na musaza wanjye nukuri!! papa angella nawe ati: ntakibazo bana banjye, nanjye reka mpite mboneraho mbabwire ibyanjye, buriya nanjye uyu cyntia mubona aha ………. bla bla bla, ababwira uburyo yakunze cyntia, ndetse akanafata umwanzuro wo kuzica umusore ukundana na we, gusa yagiye kurangiza mushuti we smith yumiwe, arangije aramubaza ati: ese burya ni uyu cyntia wambwira charles!!? papa angella nawe ati: nuyu rwose, ndetse sinigeze menya ko nyina ari uyu maellina ukora muri business zanjye, urukundo weee!!! mama cyntia nawe ati: yiweeeh! boss ibyo bintu uvuga nibyo koko!? cyntia nawe ati: nibyo mama!! nendaga kubikubwira mbura umwanya! mama cyntia ati: nonese, urabona wakwitesha umuntu nkuyu mwana wanjye!? ubwo mama cyntia yavuze atyo, david ahita yikanga ndetse aranahaguruka, agiye kuvuga yumva umuntu amufashe kukuboko, arebye abona ni cyntia, ndetse ahita avuga ati: mama guhera ubu umukunzi wanjye ni david ntawundi, nanjye nkuko yarunsabye ndarumuhaye rwose kandi mushimiye nuburyo yitaye kuri william arwaye!! ubwo mama cyntia yabuze icyo avuga areba boss we nubwoba, papa angella ahita avuga ati: ntakibazo rwose, mureke abana bikundanire nubundi njye na cyntia twari twabikemuye kare! gusa kutamenya nibibi nukuri!! papa william ati: ibi bintu rwose tugomba kubishakira umwanya tukabigarukaho tukishima, tukanywa ndetse tukanarya, gusa rero charles hari ikintu kimwe gisigaye!! papa angella ati: ikihe se…….. yiweee! smith, ngomba kujya gusaba imbabazi obedia na nyina nukuri!! papa william ati: cyane rwose, kandi rwose umaze kwiyumvira ko obedia yarenganaga! angella nawe ati: yiwe! obedia disi! gusa imana imbabarire, ejo nanjye nzamusaba imbabazi kwishuri! papa angella ati: birumvikana cyane angella! sha smith! ngaho mperekeza tujye kureba uriya mudamu musabe imbabazi rwose, maze kubona ko ari ngombwa rwose. ubwo papa angella na papa william bahise bafata inzira baragenda, abandi basigara aho baganira ndetse bagerageza kwiyibagiza agahinda bari barimo mukanya gashize.
.
.
.
kurundi ruhande, aho erick na japhet bari bicaye, bategereje ibiva mubipimo batanze, bagiye kumva bumva aho jack ayararyamye, arimo guhamagara ati: erick ..erick! erick nawe ati: yeah! jack mbwira ndakumva! jack arongera ati: ngwino hano hafi! erick ati: ko muganga yatubujije se kuza hafi yawe! jack ati: ndakwinginze ngwino, ntago uhatinda! ubwo erick yabitekerejeho, ahita ahaguruka ajya kwitaba jack, japhet nawe ntiyagumaho aramukurikira bicara imbere ya jack, bagiye kubona babona jack arimo kurira, erick abibonye ahita avuga ati: ese sha jack ko mbona urira nkaho……. atarakomeza, jack ahita avuga ati: erick sindi inshuti yawe!!? erick nawe ati: uri inshuti yanjye kandi cyane jack, ntubizi se!? jack nawe arongera ati: nukuri erick, wumve ko ngusabye imbabazi numutima wanjye wose! erick ati: ariko se byakugendeye gute jack, ibyo nibiki umbwira!!? jack ati: erick ndimo kwibuka inama wangiraga nkagutuka, mvuga ngo urimbwa ntacyo ushoboye nkumva agahinda karanyishe, rwose umbabarire pe! erick ati: humura ariko yewe! ko numva se uvga nkugiye gupfa jack!? japhet nawe ati: yego ra! jack nawe ati: cyangwa mwagize ngo ibyo muganga yababwiye kubyindwara ndwaye ntago nabyumvise!! ubu nyine ntakundi ngomba kwakira ibyo nikururiye kandi urwishigishiye ararusoma,iyo menya ko inama wangiraga zari zo simba ndyamye hano!! erick nawe ati: humura yewe!nonese nturi kwa muganga nyine, ntibari bukuvure ugakira se!! jack ati: yewe sha! simbizi kabsa, gusa ndamutse mbaye uzima, sinakongera ……… atarakomeza, babona muganga, umwe wagiye gupima ba japhet arinjiye, ndetse aje afite ibipapuro muntoki aravuga ati:aambon! erick niwowe harya!? erick nawe ati: yego ninjye!! muganga ati: good! akira ibyawe! urabona ko uri muzima rero, gusa nawe ugomba gukomeza ukurinda, sibyo!? erick nawe ati: yego murakoze cyane! none icya mugenzi wanjye cyo kirihe!? muganga ati: ntago nkizanye, haburaga gatoya, gusa nawe ndaje nkizane mkanya!. muganga yavuze atyo, ako kanya japhet ahita abira ibyuya, amaguru niminwa bitangira kubyina, erick abibonye ahita amubwira ati: humura ariko japhet, ko mbona ubwoba bugiye kuguhitana! ushobora gusanga uri muzima!! jack aho yari ari aba arisekeje ati: ariko erick nawe ntugakabye, ubwo se urumva kumuntu nka japhet byashoboka ko aba muzima!? erick ati: cyane rwose, ashobora kuba ari umunyamahirwe nukuri!! japhet nawe ati: sha erick, reka mbe ngiye uraza kumbwira icyo byatanze kabsa, ndumva nenga no kwinyarira kubera ubwoba!! jack ati: humura sha……. atarakomeza, muganda aba aragarutse, aravuga ati: japhet nuwuhe!? erick ati: ni uyu!? muganga ahita azunguza umutwe, aravuga ati: musore rero nukwihangana, kandi ukamenya uburyo ubyitwaramo, dore waranduye kandi sida ntijya ivurwa ngo ikire! ujye unka imiti kugihe kandi neza bizakongera iminsi yo kubaho!!!. ubwo japhet yumvise iyo nkuru mbi amera nkutaye umutwe, arira amarira atagira uko angana ndetse jack na erick nabo nkuko inshuti nziza zimera, baramufashije bararira dore ko nabo byari bibababaje cyane, ndetse erick we yafashe umwanya wo guhumuriza japhet, amubwira utugambo tumuhumuriza twinshi , agiye kumva yumva japhet aravuze ati: erick! cyakora mubuzima niwowe muntu wumugabo nahuye nawe kabsa! erick ati: ubwo se……….atarakomeza, japhet arongera ati: nukuri pe! gusa njye ubuntacyo maze nshatse nanakwipfira!! erick ati: umva yewe!! humura erega uracyafite ubuzima burebure imbere yawe, ahubwo byikuremo utangire upange ejo hawe hazaza numugore uzaba warashatse,sibyo rata jack!? jack nawe ati: nibyo da! natagerageza kubyiyibagiza ntago bizamuvamo!! japhet ati: ese erick! urumva koko nashaka umugore nuku meze ntya!? erick nawe ati: wabuzwa niki se!? japhet ahita avuga nagahinda ati: sinshobora nukuri!! ntago nifuza ko hari undi muntu ubabara ububabare nikururiye!! jack ati: ubwo se ushatse kuvuga iki!? japhet ati: ubu se iyi mpanya ngo ni sida nikoreye,urumva hari indi nzirakarengane nayiha koko, hoya rwose buriya nzapfa ntabyaye ninjye wabyikururiye ntakundi!! erick ati: yooh! ihangane mn japhet! japhet ati: gusa ibi byose byishwe no kutumvira erick!!. ubwo bakomeje guhumurizanya amasaha aricuma.
.
.
.
kurundi ruhande, hari imodoka iparitse ahantu imbere yurupangu, kumbe harimo papa william gusa bisa nkaho arimo kwitotomba cyane, kumutima ati: ariko buriya nka charles, aracyari mubiki ko barangije kumuha imbabazi!!?””. yakomeje kwibaza ibyo bibazo, ariko arihangana arategereza, hashize umwanya uhagije abona charles nguwo asohotse mugipangu ari kumwe na obedia, ndetse mukumusezeraho amukubita bizu nziza yo kwitama, papa william abibonye agita ngo ararose, papa angella nawe aza apepera cyane obedia, ageze mumodoka asanga papa william yasetse byahatr, ndetse ahita avuga ati: ese sha nibyo byawe burya!!! papa angella nawe ati: mwana rero! wabonye uburyo bano bantu batwakiriye kandi tuje gusaba imbabazi zibyaha twabakoreye!? papa william ati: nabibonye nyine! nyine se ko nabonye dusohona ngo turtatashye nyuma yo kuduha imbabazi, waje gusigara mubiki!? papa angella ati: haha! shahu rero smith, buriya njye sinzi uko nteye, ariko ubundi wowe ntiwabonye uburyo uriya mwana ngo ni obedia agira umutima mwiza!? papa william ati: yeeeh!ushatse kumbwira se ko…….. atarakomeza, ppa angella ahita avuga ati: cyane rwose, njye numvise anyuze cyane, numva ndamwikundiye ndetse nahise mbikora gisaza ndarumusaba! papa william ati: haha! nonese byaciyemo!? papa anglla ati: hahaha! umva sha! maze yanyemereye no kuzambere umugore, yewe na nyina mvuyeyo tubimubwiyeho! papa william ati: hahaha, harya ubundi sinumvise muvuga ngo yari inshuti ya angella mukobwa wawe!? papa angella ati: cyane rwose! ahubwo byikoze, atsa imodoka tugende!!
.
.
ubwo amezi nimyaka byaricumye ,william na jack baje gukira, ndetse william na angella baza gukora ubukwe bwiza cyane,cyo kimwe nka david na cyntia dore ko bwanabereye umunsi umwe, papa angella nawe yari yishimanye na obedia murugo ndetse anamufasha gutwara business ze dore ko nibyo kwiga byari byararangiye. japhet we uburaya yari yaraburetse yarabaye umuntu wumugabo ndetse yaje no kuba umukire ukomeye cyane, gusa nubwo bwose ntamugore yarafite, ntibyamubujije kurera abana umunani bimfubyi yarereraga iwe murugo ndetse akanafasha cyane ibigo birera imfubyi, yakomeje kandi kuba inshuti na erick na jack dore ko bose bari barabaye abantu babagabo, ndetse nkuko erick yabagiraga inama, yari yarabajyanye gusaba imbabazi angella na obedia kubibi byose babakoreye, ndetse byumvikane ko abantu bose bavuzwe muriyi nkuri byarangiye babaye inshuti kandi barababariranye…….. ngayo nguko rero, iherezo rya “ si je le savais!”
.

.
.nanubu ninde utarabona akamaro ka erick muriyi nkuru!?.

***** TURABAKUNDA CYANE, TUZASUBIRE!!******

Advertisements

2 responses to “SI JE LE SAVAIS PART 20( final)

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s