SOBANUKIRWA N’ INDWARA YO KUNUKA MU BIRENGE, IKIYITERA NUKO WAYIRINDA NO KUYIVUZA


Iyi witegereje usanga hari abantu banutsa ibirenge, ugasanga amasogisi ye ahora adahumura neza, menya ikibitera nuko wabyirinda

img_9433

.
Reka tuguhe ubusobanuro Ku kibazo n’ubufasha warudusabye,

Indwara yo kunuka ibirenge

Kunuka ibirenge bitera ipfunwe,
Kunuka ibirenge bitera ipfunwe kandi cyane pe,Nyamara iyo umuntu abyitayeho umunuko uragenda burundu.

Kunuka ibirenge biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kwambara amasogisi atameshe, kudakaraba neza ibirenge, mikorobe zitwa Brevi Bacteria n’ibindi.

Ibi rero bituma benshi mu bakunze kugira iki kibazo cyo kunutsa ibirenge bagira ikibazo cy’icyo bakora ndetse ugasanga bibatera ipfunwe ryo kujya mu bantu kuko iyo bahageze batangira ku binuba kubera umunuko ukabije aba afite.

Iyo ibirenge bimaze umwanya munini byambaye inkweto bibira icyuya cyinshi. Iki cyuya gishobora gutera impumuro mbi ariko imara igihe gito.

Amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon atuma ibirenge bidahumeka neza, nabyo bikaba bishobora gutera umwuka mubi mu birenge.Impumuro mbi imara igihe kinini, ikahaguma iyo ukuyemo inkweto, akenshi iterwa na mikorobe ziba ku ruhu rw’umuntu.

Mu busanzwe hari mikorobe zibera ku ruhu rw’umuntu ntiziteze ikibazo, ni izo bita ‘resident bacteria’ mu rurimi rw’Icyongereza. Iyo izi mikorobe ziyongereye cyangwa hakaza izindi zidasanzwe nibwo ziteza ibibazo.

Guhumura nabi kw’ibirenge akenshi biterwa na mikorobe bita brevibacteria zirya uruhu rw’inyuma ruba rwapfuye zigakoramo methanethiol ihumura nabi.

Mu bintu bishobora gutuma ziyongera harimo icyuya, kumara igihe kinini wambaye inkweto, amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon, n’ibindi.

Mu zindi mikorobe zibigiramo uruhare twavuga nka propionibacteria na staphylococcus epidermis.Izi mikorobe akenshi zikunze kwibera hagati y’amano no munsi y’ikirenge.Iyo zimaze kuba nyinshi nibwo zitangira guteza impumuro mbi mu birenge.

Icyo wakora ngo urwanye iyo mpumuro mbi

Mu kiganiro yigeze kugirana n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, Dr Ndagijimana James yavuze ko hari uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kurwanya iyo mpumuro mbi yo mu birenge:

kugabanya umubare w’izo mikorobe no kugabanya icyuya mu birenge.

Mu kugabanya icyuya mu birenge, wagerageza kujya wambara inkweto zifunguye nka sandari, pantufure cyangwa izindi nkweto zifunze ariko zidafunze cyane, bigatuma ibirenge bihumeka neza, ukareka no kwambara inkweto za bote niba wazambaraga.

Ikindi ni ukwambara amasogisi akoze mu ipamba (cotton), guhinduranya inkweto kenshi gashoboka, no kwanika inkweto zikuma neza mbere yo kuzambara.

Hari n’undi muti ushyirwa ku birenge wafasha abagira icyo kibazo witwa isopropyl alcohol.

Uyu ushobora kuboneka muri farumasi bawukoresha kabiri ku munsi mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Ibindi wakora ni nko gukoresha umubavu (deodorant) batera mu kwaha cyangwa ahandi, iyo ikoreshejwe ku birenge ishobora nayo kwica microbe kandi igasimbuza impumuro mbi inziza.

Gusiga puderi mu birenge no hagati y’amano, ubashije kubona irimo ‘aluminum chloride hexahydrate’ cyangwa ‘activated charcoal’ byaba byiza kurushaho.

Mu gihe binaniranye ushobora no kureba abaganga b’inzobere mu ndwara z’uruhu (dermatologists) bakagufasha mu gihe ubu buryo butagushobokeye cyangwa bitagize icyo bikumarira, kuko hari n’izindi ndwara zishobora gutera impumuro mbi mu birenge, nk’ibimeme n’izindi.

Menya ko hari n’izindi ndwara zishobora gutera kunuka kw’ibirenge kandi ntaho zihuriye nabyo,

Menya ko amafunguro n’ibinyobwa dufata nabyo bishobora kugira uruhare mu kunuka ibirenge

Niba hari ubundi bufasha mukeneye, twiteguye kububaha!

Reposted by Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s