IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 2


img_8970-2

IKIMENYETSO GIKOMEYE Part2
~~~~~~~~~~

.
Muri part 1 twasize maze kubona agapapuro kari kavuye muri rya koti ryanjye maze ndagafata ngo ntangire nsome. dore uko kari kanditse:…………..wait
.
.
“Linda nakugezeho nanirwa gukora icyari kinzanye. Naje mfite gahunda yo kugufata nkakujyanira abari bakuntumye ariko nkugeze iruhande mbura imbaraga kuko nabonye uri umwana mwiza kandi ufiye uko ateye neza, umutima mwiza n’uburanga butangaje. Gusa iyo siyo mpamvu nyamukuru yatumye ntakujyana ahubwo natekereje kubizakirikiraho k’ubuzima bwawe kandi uri umuziranenge.
Ntabindi nkubwiye gusa nubishaka nzabikubwira.

From Henry
.
Narangije kugasoma umutima wongeye kumvamo nibaza icyo naringiye kuzira numva sindi kubyumva neza kuko nziko nta muntu nari narahemukiye watuma bampiga bakageza ubwo bashaka kunshimuta.
.
.
Tuvuye hano Henry yageze kuri Rick wari wamutumye gushaka Linda maze yamubuze ko yiriwe tissue ahantu yari yamubwiye Seiko umunsi wose ukaba wije Linda atahanyuze. Rick yahise abwira Henry n’uburakari bwinshi ati: umvasha Henry witonde kuko njyewe sinkina. Iyo mikino y’ubwana uri kuzana mu kazi sinyishaka. Yep means wumukobwa yarambabaje sinamureka Ngomeri ancike gutyo gusa.
Henry: none se Rick ko nubundi napfaga kugenda ubundi Linda yakoz’iki?
Rick: reka mbikubwire nawe wumve kandi wishyire mu mwanya wanjye.
Henry: mbwira dore nguteze yombi đź‘‚ đź‘‚ rwose!

Rick: ariko se ubu ndabihera ra? ariko reka nkubwire. Njyewe ubundi Linda twamenyanye akiri kwiga muri secondaire ndamukunda mu mwaka wa 3 nifuza kumukorera buri kimwe cyose gusa nagira ngo muhe udufaranga ajye yifashisha akayanga kugeza uyu munsi agiye kujya mu mwaka wa 6 yambwiye ko iwabo bamuhagije ntakintu yaburanye ababyeyi be. kuburyo numva ntamahoro mfite kandi mbabazwa cyane nuko mubona buri munsi sha iyo ngiye kukazi nyura kuri boutique yabo nkabona niwe urimo nkahagarika imodoka ngo musuhuze arako nkabona ntanubwo ashaka ko hagira numenya ko tuziranye.
Henry: sha ndumva ubabaye pe! Gusa….

Rick: si ibyo gusa kuko ibyo ntibijya bimbabaza cyane nk’igihe nagiye kumereba ku ishuri basoje ibizamini batashye. Nageze ku ishuri ryabo nsanga hari amamodoka menshi cyane ajegutwara abanyeshuri batandukanye.
Nashatse Linda manza kumubura ariko bishize kera nza kumubona. Namubwiye ko nje kumutwara nabwo abanza kubyanga ariko kuko bwari butangiye kwira kandi nta modoka zitwara abagenzi zabuze maze aza kwemera ndanucyura. twageze ahantu ndamubwira nti nareke njye kumugurira icyo kurya kuko nabonaga ashonje ariko aransembera ngo ntajya arya ibiryo byo muri restaurant. Ubwo naramuretse kuko nabonaga yihagazeho kandi pee nabibonaga yaru ashonje pe! Nihuse rero twageze hafi y’iwabo mpagarika imodoka ahita ashaka gusohoka ndamubwira ngo nabe aretse ndamugeza iwabo ahubwo mubwira ko hari icyo nshaka kumubwira gusa nkibivuga yasanye n’uwikanze ariko akomeza kwihagararaho. Naramubajije nti: ese bundi Linda kuki utampa umwanya ukaba utanashaka no kumvugisha?
Ubwo uzi uko yansubije?
Henry: oya ntabwo mbizi mbwira numve!

Rick: yarambwiye ngo ntamwanya aba afite. Mubajije niba basi boyfriend ambwira amagambo yambabaje cyane kuburyo niyo mubonye ayo magambo niyo ahita anza mu mutwe. yarambwiye ngo: “ntawe mfite kandi ntanuwo kuko yaba ari uwo kuntera igihe kandi nkiri muto. Nahise numva ncits’intege mbura icyo narenzaho maze abonye uko nanjye mpindutse ahita ambwira ngo reka avemo ahasigaye arahagenda n’amaguru. Naramwinginze ngo areke mugeze iwabo arabyanga ahubwo ahita akura amafaranga mu mufuka arayampa ngo niyo asanzwe ategesha. naramwinginze ngo ampe iminota 2 mubwire akandi ku mutina arabyanga. Mbonye akomeje kubyanga nafashe bag ye (igikapu) nshyiramo impano (cadeau/gift/zawadi) nari namugeneye ndangije ndanureka aragenda gusa ntiyigeze amenya ko nabishyizemo. gusa kugeza nanubu ntacyo yari yambwira ntanubwo yanshimiye pe!
urumva ko rero nkwiye kumufata nkamugira umugore akazaba yiga ariko tubana.

Henry: muvandimwe rero buriya unteye ubwoba! Ibyo bintu si ibyo guhubukirwa kuko ushobora no gufungwa kuko iryo ni ihohoterwa. Ahubwo njyewe sinanabusubiramo gusa nanone sinakuvamo.
Rick: umva Henry niwowe ugomba kubikora kuko niwowe umaze kumva uko uko Linda yansuzuguye. cyangwa nawe niba ubyanze umbwire mpite nshaka icyo gukora nonaha!
Henry: Rick uzi nikindi?
Rick: Oya!

Henry:……. ……. ………watch out part 3
.
.
Uri Henry se wakor’iki?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s