IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 3


 

img_8970-1

IKIMENYETSO GIKOMEYE Part3
•••••••••••••••••••••••
.
.
Ndakeka mwese mwibuka ukoo part2 aho abenshi twufuje kumenya ibyakurikiyeho.
Twasize Rick na Henry bari kuganira kumpamvu Rick ashaka Linda byanze bikunze gusa Henry amubwira ko……………………plz wait!👇👇
.
.
Henry: Rick uzi nikindi? Njye mbivuyemo sinongera gusubirayo kuko ndumva wowe ushaka kujya mu buroko bidatinze kandi njye ndacyakunze amagara yanjye. icyakora sinzakuvamo da! uzakore iby’ushaka.

Rick: Henry nawe nizeraga nuk’umbwiye? Sha buretse nzagire uwo mbyumvana nibwo uzamenya Rick ni muntu ki kuko ushobora kuba utaramenya nubwo tumaranye imyaka irenga itanu (5). Gus’urambabaje Henry ariko reka manze njye ku kazi ndabizi nawe urasigara ubitekerezaho ubwo nintaha urambwira amakuru meza ko wisubiyeho. Ahubwo fata peace👊.
.
Rick amaze kugenda Henry yasigaye yibaza icyo ari bukore biramuyobera pe! yibazaga inzira ari bubinyuzemo kugirango aburire Linda ariko akabura uburyo kandi akagira ubwoba ko Rick yazahita amumerera nabi umunsi bayibenye kuko yahita anamwirukana mu nzu akabura aho yerekeza kandi ntanakandi kazi afite ngo wenda azagira uko yibeshaho. gusa nanone yatekereza uburyo yabonyemo Linda akumva adashaka ko hagira ikibi kimubaho kandi abizi.
.
.
Ubwo rero byari bigeze mu masaha ya nimugoroba nka saa kumi 16h numvise ntameze neza mfunga boutique kuko nubundi nabinaga nta nabakiriye (clients/customers) benshi bahari maze ndataha ngo njye no kumva icyo mama ashaka kumbwira. Ntibyatinze nahise mfata akamoto ndataha gusa ngeze mu rugo nsanga mama adahari ahubwo murumuna nsanga Samantha yari yaje kudusura ahubwo ari no mugikoni atetse. Nahise mubaza ati: ariko se sama kuza kudusura utambwiye wabitewe niki?

Samantha: chr Sha umbabarire kandi sinjye kuko naguhamagaye wanga kumfata kandi sinzi ikibazo dusigaye dufitanye kuko n’ejobundi nabwo niko byagenze ahubwo ninabyo nashakaga kukubaza.

Njye: sha umbabarire pe nanjye sinzi ibyo ndimo mur’iyi minsi.
Samantha: wambwira se nkumva niba har’icyo nagufasha? Kuko uko bigaragara ufit’ikibazo kandi gikomeye pe! Gusa icyiza si uko wabyihererana kuko iyo ugize ubutwari ukagira umuntu wizeye ukamubwira ikibazo ufite biraruhura kuko har’igihe aguha inama nzima. Gusa niba ar’ikibazo gikomeye ugomba kubanza kwitonda ukamenya umuntu kubibwira kuko ukabanza ukamenya koko niba hari icyo yagufasha.

Njye: (yitsa imitima) Samantha, urakoze cyane gusa ndumva naniwe cyane reka manze noge kuva uri burare ndaza kubikubwiraho kuko nubundi urabizi ni wowe wenyine mfite nshobora kubwira ibyanjye, ukangir ‘inama.
Samantha: Sawa rero ahubwo dore nari nanashyuhije amazi ubwo gira woge.
Njye: yego sha Chr.
.
Amasaha yaricumye maze buba burije gusa mama ntiyari araza kandi bwari bumaze guhumana maze ntangira guhangayika kuko naritazi aho mama yagiye kandi yari yambwiye ko hari icyo ashaka ko tuganiraho none ntiyari yaza kandi adasanzwe ataha bwije.

Samantha: sha humura ntacyo yaba nawe ni umuntu mukuru ntabwo yagira ikibazo. gusa agenda yari yambwiye ko atari butinde kuko ngo nawe yagushakaga.
Njye: none se we yanyuze he agenda?

Samantha: sha ugirango se namenye naho yanyuze? narindi mu gikoni ambwira ko hari umuntu agiye kureba ko aahita agaruka.
Njye: sha ndumva nifitiy’ubwoba reka tujye kumushaka. sibyo?
Samantha: ariko se Li, ubu koko urumva mama wawe yabay ‘iko koko? Njye ndumva ntakibazo mfite kuko buriya mu kanya arab’aje.
Njye: ivugire sha nuko atari mama wawe.

Samantha: oya sha wivug ‘into kuko mama wawe ni nka mama kuko bose bamfata kimwe. ahubwo Linda ba umbwira ikibabazo ufite nyamukuru mu gihe dutegereje ko mama yaza. Sibyo?

Njye: yego shn reka tumutegereze gato ariko nihashira iminota 30 atari yaza uramperekeza tujye kumushaka. Sibyo?
Samantha: sha ntakibazo turahita tugenda basi tumenye ko ntakibazo yagiriye mu nzira. Ngaho mbwira nkuteze yombi👂 👂.
Njye: Sama, sha mfite ikibazo pe gusa sinzi icyo nakora.
Samantha: mbwira nyine wenda har’icyo nagufasha.

Njye: sha nyine urabizi sinigeze nkunda kujya mu bintu by’urukundo. ariko ub’uko umbona nshobora kuba narabiguyemo mu buryo nanjye ntazi .

Samantha: (yatangaye) ese mama! sha nabibonaga gusa nkanga kubikubaza. Ariko uwo muntu wagutwaye ubitekerezo n’umutima ninde, ko kuva kera ntigeze nkubona ukurarana n’abahungu ra? Eeee ubwo yagushoboj’iki? Ko mpereka abahungu bose twiganaga bashakaga kukuvugisha ariko ukabatsembera?

Njye: byihorere sha icyakubwira. Nanjye nakubwiye ko ndi kubyibomo ntazi uko byaje. gusa biragoye kuko n’uwo muntu wumva umaze kuntwara ibitekerezo simuzi.
Samantha: ngo? Ngo ntumuzi? Cyangwa numvise nabi??
Njye: ntiwumvise nabi niko bimeze.
Samantha: ubwo se ukunda umuntu utazi gute? Waramweretswe se none uramutegereje?

Njye: oya, sinamweretswe.
Gusa urabizi ko kuva nagera mumwaka wa Kane (S4) kugez ‘ubu ngiye mu wagatandatu.Ariko se uribuka wa mugabo wakundaga kuza kuncyura akajya aza no k nsura ku ishuri?
Linda: ndamwibuka? Sumwe wakundaga kukuzanira utuntu rwo kurya?
Njye: yego nuwo.
Samantha: none se ntiwambwiye ko ari uncle(so wanyu) wawe?
Njye: sha burya ntanubwo muzi gusa nababeshyaga ko ari uncle kugira ngo mutajya munserereza ngo mfite shuga dadi. ariko nawe yarantunguye ambwira ko ankunda…. Samantha ahita anca mu ijambo ati: yooo mbega byiza!! nukuri nabonye ntacyo abaye kandi ni umukire pe! Ntumwirengeshe, ahubwo nizere ko wamaze kumwemerera. Sibyo Linda?

Njye: (arahigima) wowe ahubwo sinzi ibyo uri kivuga kuko wanciye mu ijambo ubyina mbere y’umuziki. Njye nakoze ibitandukanye n’ibyo wowe uri kumbwira. Rick simukunda nagato kandi sinanamukunda. ahubwo mu minsi yashize nagiye kubona mbona kuri facebook umuntu anyatse ubushuti mpita mwemerera ahita ananyandikira. twakomeje kujya twandikirana nka kunda gusoma n’udukuru yakundaga kwandika kuri paje (page) 📄 ye maze kera kabaye anyaka numero ndayimuha ubundi tukajya tuvugana akampamagara nanjye nkajya muhamagara. Ubwo twese twari abanyeshuri ubu we agiye kujya muwagatanu (S5).

Twajyaga gutangira igihembwe nkumva kitazashira kubera ko nari maze kumumenyera pe. yageze aho araritobora ambwira ko ankunda kandi nanjye nabimwumvagaho gusa nkumva ntabimuganizaho kuko numvaga yaba ari amahano. namusabye kubitekerezaho gusa kuko tweendaga kujya ku ishuri numva nahita musubiza ariko nihagaraho mubwira ko nzamubwira tuje mu biruhuko. Narangije igihembwe bingoye kuko burigihe nabaga mutekereza. Ubwo rero sinjye warose kirangiye nawe urukumbuzi rwari rwose maze akigera murugo ahita ampamagara ambaza uko igihembwe cyagenze mubwira ko nagerageje uko nshobiye kandi ngatsinda. Yahise ambaza igusubizo cye rero nanjye sinazuyaza mpita mwemerera kandi mubwira ko mukunda mbikuye ku mutima.

Icyakora cyo nawe arankunda pe kuko nubwo ntaramubona amaso ku maso ariko ntacyo atanyeretse kandi arankunda bivuye ku mutima nawe.
Samantha: ariko Linda uzi ko uri akajiji burya? Ubwo se ukunda umuntu nkuwo utazi gute? reka rwose hagarikir’aho abagukunda kandi uzi neza barahari benshi ureke guta umwanya ku muntu utazi.
Njye: Linda uko biri kose nubwo unduta mu myaka ariko najye mfite ibutekerezo. Abo bankunda menya ngo njye simbakunda kandi sinanabakunda kuko narangije gukunda. Kandi sinamuhemukira narabimusezeranyije.
.
.
Samantha ataragira ikindi avuga bahise bumva hanze umuntu yebiye rimwe bahita basohoka…………….watch out part4
.
.
Ese koko uri Linda Niki wakora?
.uwo muntu se ninde? Abay ‘iki?

 

Advertisements

One response to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 3

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s