ABAGABO BAKUNDA UMUGORE URANGWA N’IYIHE MYITWARIRE?


ABAGABO BAKUNDA UMUGORE URANGWA N’IYIHE MYITWARIRE?

Mu minsi yashize mwatubwiye imyitwarire iranga abagabo bityo abagore babo bakarushaho kubakunda, none ndashaka kumenya n’imyitwarire yandanga nk’umugore kandi igatera ishema umugabo wanjye!

Attractive couple cuddling on the couchIgisubizo cy’Abatoza b’Ingo: urakoze nawe gutinyuka kwibariza ikibazo! Umugore mwiza na we agira ibimuranga. Gusa ni byinshi, byose ntitwabishyira ku rubuga rw’abatoza b’ingo! Reka tukubwire bimwe mu byo abagabo bakundira abagore babo.

Abagabo bakunda umugore ugira isuku: isuku ku mubiri, ku mutima, ku myambaro, no mu rugo. Akenshi iyo bavuga ko umugore asusurutsa urugo, iyo suku iba irimo.

Abagabo bakunda umugore umenya kwakira abashyitsi: akabakira mu byishimo, akabaganiriza kandi buri wese akamwubaha. Iyo avugwa neza n’abagenda mu rugo rwe, aba ari ishema ry’umugabo we!

Abagabo bakunda umugore amenya kuzirikana umugabo we: umugabo akenshi ugirango ni umwana wawe mukuru. Witoza  kumutoranyiriza ibyiza mbere y’abandi. Uramenye nta mushyitsi umuruta! Uzamenye kumuvana muri rusange, mu kivunge, n’aho byaba bitabuze, umenye ko mu mafunguro iryiza cyane ari irye. Tuboneyeho no kukubwira ko umugore mwiza amenya icyo umugabo we akunda.

Abagabo bakunda, umugore umenya gushyira ibintu ku murongo: akamenya aho afashije n’aho abariza buri kintu cyane cyane iby’agaciro. Nk’impapuro z’ubutaka, iz’urugendo, indangamanota z’abana, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi niba muzifite, n’ibindi.

Abagabo bakunda umugore unyurwa: kunyurwa ni ni umwitozo w’ingenzi buri mugore aba agomba kugira. Icyo umugabo agukoreye, ukamenya kugira ijisho rikibona vuba kandi ugashimira. Uramenye umugabo atazatakaza imbaraga mu gikorwa iki n’iki ngo nikirangira ubifate nk’ibisanzwe. Byamuca intege!

Abagabo bakunda umugore umenya gushishoreza urugo rwe: aha twavuga ku bikenewe. Ikindi kandi iyo afite ubwo bushishozi, aba ari we mujyanama wa mbere w’umugabo. Nubona umugabo wawe afite abandi agisha inama atabikubwiye uzamenye ko yagaye ubushishozi bwawe. Gusa hari igihe ibyo agishaho inama uba nta gitekerezo ubifiteho, bwo muyigisha ahandi, ariko na bwo mwembi mukaba mubiziranyeho. Ku buryo inama undi abahaye, mubasha gusuzumira hamwe niba ihuye n’icyo mwari mukeneye kandi kitabangamiye indangagaciro z’urugo rwanyu.

Abagabo bakunda umugore umenya umwihariko ahuriyeho n’umugabo we bonyine:aha turashaka kuvuga kumenya utwambaro twanyu tw’imbere n’icyumba muraramo. Si rusange, si iby’umukozi. Mu bwumvikane, binatewe n’ufite umwanya, mwabyumvikanaho, ariko byibura bikitabwaho n’umwe muri mwe.

Abagabo bakunda umugore ugerageza kubona igihe cyo kuba hamwe n’umugabo we bari bonyine: abagabo ntibakunda kuba bonyine. Twa ducogocogo tw’urugo jya umenya kudushyira ku murongo kuko ntitujya turangira. Abagabo bakunda gutinda mu kabari cyangwa bakaba mu kazi kugeza ijoro riguye baba bahunga irungu. Si buri gihe kandi bahigira imico myiza, hari igihe basakuma. None se utabonetse ngo muvugane ibyubaka urugo rwanyu, wumva ari nde wundi wagusimbura? Jya umenya guhitamo muri byinshi ufite byo gukora ubanze iby’ingenzi, nibiba byinshi ubanze ibyihutirwa, nibiba byinshi ukore ibidashobora gusimburwa byonyine. Ubundi ube hamwe n’umugabo wawe.

Abagabo bakunda umugore umenya igihe cyo kuvuga ikibazo afite cyangwa icyamubabaje: wifata ibihe byiza ngo abe ari byo uhinduramo urubuga rwo kuvugiramo ibitagenda. Mumenye kuvugana no kugena igihe cyo kuganira no kureba ibigenda n’ibitagenda.

Abagabo bakunda umugore umenya uko umugabo ameze kandi akabyitwaramo neza:niba ananiwe, ashonje, arwaye, yabuze amafaranga, aha uba ugomba kumuba hafi kuko ni ibihe bitorohera abagabo bose muri rusange. Ntuzamusonge umutura ibibazo, ahubwo bizabe igihe cyo gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo. Naba ameze neza kandi, uzabimenye noneho usabe guteteshwa!

Abagabo bakunda umugore utigira nyoni nyinshi mu buriri: hari abagera mu mushyikirano w’abashakanye, bagakora nk’aho ari umugabo wari ubikeneye umugore ntacyo bimubwiye. Biba byiza cyane iyo wemeye kubigiramo uruhare! Nta kiba giteye isoni kirengeje ko wamwambariye ubusa! Yagushatse agira ngo muri icyo gikorwa mwese mugirirane akamaro. Ni wowe yagiriye icyizere ko mwasangira byose bikarushaho kuryoha, wimutera kukwibazaho no gushakishiriza umunezero hanze yawe kandi nawe wifitemo ubushobozi bwo kuwugira no kuwutanga.

Abagabo bakunda umugore umenya guhanga udushya cyane cyane mu myambarire no mu gikoni: dutekereza ko ibi bitagoye cyane kuko muri kamere y’abagore habamo kwibuka cyane no kurambirwa vuba. Umugore yibuka imyenda yose uko yagiye ayambara kuva ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi kugeza ku cya nyuma. Abagira myinshi, ukwezi gukurikiraho abura icyo yambara! Uwo afashe akabona awuheruka bityo bityo. Ni byiza kandi abagabo barabikunda! Gusa uritonde umutungo w’urugo wose utazashirira muri ibyo. Aha na ho bisaba ubushishozi no kubiganiraho n’uwo mwashakanye, kugirango udasesagura. Imwe  mu mpamvu zijya zitera abagabo guca inyuma abagore ni uguhora mu bintu bimwe,  urajye menya guhinduranya amafunguro, wibande ku byo umugabo wawe akunda, n’ibyo ukunda birumvikana, kandi buri gihe ubitegurane umutima mwiza, umwenyure n’aho haba hari ibitagenze neza.

source:abatozabingo.org (kuri ino website ushobora kubonaho nizindi nkuru nziza nyinshi ku urukundo n’ urugo)

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s