IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 6

IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 6

.
Muri part5 duheruka muganga aje kumpamagara arambwira ngo……………… Wait
.
Maze kubona muganaga ampamagaye numvise umusatsi umvuyeho maze mpita nzimya phone kugira ngo Chr wanjye adakomeza kumpamagara akaba ari ku ntesha umutwe kandi ntimereye neza. yambajije aho Samantha ari mubwira ko yagiye murugo gushaka ibyo kurya no kureba uko murugo hameze kuko hari nabari kudushaka.
Muganga: Linda rero nubwo bigoye kubyumva ariko ntakundi ubuzima niko muri iyi si dutuyeho niko bumera.
Njye: Oya weeeeeeee😭😭 ntumbwire ko mama yapfuye.
Muganga: Linda banza utuze rwose unteg’ amatwi wumve ibyo nkubwira. Reka manze nkumvishe aya magambo mama wawe yavuze mbura uburyo nza kukureba kuko nari njyenyine mu cyumba kandi nkabona ninza kukureba ndibusange ibyuma twari twamushyizeho bimaze kumwangiriza cyane.
(muganga azana phone ubundi afungura iyo record).
Nagiye kumva numva ngo: Linda mwana wanjye, aho bigeze sinkibashije gukomeza kubaho gusa icyo ngusaba ntuzigire icyomanzi, dore niwowe nzize kubera ko wanze umusore ifite imodoka. Gusa ntukikirukire ibintu mu gihe wumva udakunze nyirabyo. kuko icyambere ni urukundo naho ibintu nibishakwa. uzirinde ntihakagire uvuga ngo wabuze ukugira inama nubwo usigaye wenyine kuko ndumva aho bigeze ngeze mu marembera y’ubuzima. gusa naba mpari cyangwa ntahari umuryango wacu ntukazime kandi uhari. Jya ubanza utekereze mbere yo gukora ntukajye uhubuka kugira ngo hato utazicuza.
.
Narangije kubyumva umutima wamvuyemo mbaza muganga niba byarangiye gusa ambwira ko akirimo umwuka gusa imbaraga ziracyari ntazo kuburyo ntakemeza niba azakira kuko ikintu bamukubise cyahungabanyije ubwonko.
numvise nsubijwe mo ibyiringiro ndavuga nti wenda aho gupfa none yapfa ejo. muganga amaze kumpa ako ka record kuri phone yanjye Samantha nawe yahise aza ambwira ko yageze murugo agasanga hari umusore wari waje kundeba agasanga tudahari gusa amubwiye ko ndi hano kwa muganga amubwira ko ataza ku bitaro kuko ngo yari afite gahunda i Kigali. yahise ambaza ati : Linda uzi nikindi?
Njye: oya, ahubwo mbwira.
Samantha: sha nyine yahise ampa amafaranga ngo nze kuyifashisha mu kwita kuri mama.
Njye: yakubwiye ko yitwa nde?
Samantha: yewe yanze kumbwira gusa yambwiye ko wowe uribuhite umumenya.
Njye: umva ntawe namenya kandi sinayafata kuko ntazi aho aturutse ubwo wowe wakiye ni ayawe uyakoreshe ubwo niwowe yashakaga kuyaha.
Samantha: sha nukuri pe Linda wivuga gutyo kuko simuzi kandi ntuyampa amafaranga ntaho tuziranye.
njye: niba utari buyakoreshe rero uyamusubize. Wasanga ari ya nyamaswa ngo ni Rick.
Samantha: yewe uwo Rick simuzi gusa ubwo ndasubira mu rugo ndebe ko agaraka nyamusubize.
.
Tukivugana nabonye Henry aje adusanga maze gusa ubona ko ababaye maze araza aradusuhuza ariko njye umutima watekerezaga ku magambo mama yari yambwiye nubwo yari agihumeka we ibyiringiro byo kubaho byari byashize. Henry yabonye ntamwitayeho cyane ko na Samantha nawe yatekerezaga icyo ari bukoreshe amafaranga yahawe n’umuntu atazi maze bikamucanga, kera kabaye Henry aratubwira ati: nubwo nje ntabamenyesheje ariko hari amakuri nari mbazaniye.
Njye: (numujinya mwinshi) turakuzi iki kuzanye ubwo boss wawe agutumye kureba uko bimeze, genda umubwire ko umugambi we awugezeho.
Henry: Linda oya rwose sicyo kinzanye nubwo bifitanye isano.
Samantha: yewe nubwo ntakuzi tubwire twumve.
Henry: nkimara kumenya ibyababaye kuri mama wanyu nageze hano mbaza muganga uko bimeze ambwira ko bari kubona batazamushobora mubwira ko nshobora kujya gushaka umuganga w’umushinwa akaza akagira nawe icyo yamukoraho ambwira ko atabikora mutabizi ko ngomba kubanza kubibabwiraho mukabanza kubyemera.
Samantha: yoooo nukuri byaba ari byiza pee! ahubwo mudushakire turebe ko yagira icyo akora.
Njye: ndumva sinzi ibyo murimo ra!! Ubwo se mu mamaze kumugira kuriya none nibwo muugiriye impuhwe??? Ahubwo reka mpite………. ………watch out part7

img_8970-8

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s