Umwana watoraguwe mu muhanda arimo yonka umurambo wa nyina yateye benshi agahinda


Mu muhanda wa Gariyamoshi wo mu gace ka mu Karere ka Damoh mu ntara ya Madhya Pradesh mu Buhinde, hagaragaye umwana wo mu kigero cy’umwaka umwe arimo yonka umurambo wa nyina wari wamaze kwitaba Imana, ibintu byababaje abatari bake muri iki gihugu

umugore.ubuhinde

Polisi yo mu Karere ka Damoh muri Madhya Pradesh mu Buhinde niyo yatangaje iby’iyi nkuru ibabaje nyuma yo gusanga uruhinja mu muhanda rurimo rwonka umurambo wa nyina byagaragaraga ko amaze umwanya munini apfuye.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi nibwo Polisi yo muri aka gace yatangaje ko yatoraguye umwana mu muhanda arimo yonka nyina wari wamaze gupfa.

Umwe mu bantu babonye uyu mwana witwa Monu Balmiki w’imyaka 27 yagize ati “twabonye umuntu w’umubyeyi aryamye impande y’umuhanda wa Gariyamoshi umwana we arimo kumwonka ari nako arira cyane maze tumwegereye tubona yapfuye duhita ko dutabaza polisi.”

Yunzemo ati “Byari ibintu biteye ahgahinda kubona umwana arimo yonka umurambo wa nyina, twese ntitwamenye aho amarira yaturutse.”

Umuyobozi w’igipolisi cyo muri ako karere witwa Nand Ram, yagize ati “Natwe twasanze umwana arimo kuririra mu gituza cya nyina ubwo yakururaga mu mabere akumva nta kintu kiza. Byari biteye agahinda.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona izo nsanganya bahise batangira kwita ku mwana maze umurambo wa mama we bawujyana mu bitaro kugira ngo bawukorere isuzumamu gihe iperereza ku cyaba cyamwishe rigikomeje.

Daily Mail ivuga ko bikekwa ko uyu mubyeyi yaba yakoze impanuka kuko ngo basanze ari kuvirirana amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri we nko mu matwi mu mazuru n’ahandi.

Inzego z’umutekano zo muri aka gace zatangiye gushakisha umuryango uyu mubyeyi yaba akomokamo, mu gihe umwana ari gukurikiranirwa mu bitaro kuko ngo basanze yagize ikibazo cy’umusonga kubera imbeho nyinshi yamwiciye mu muhanda dore ko bahabakuye mu rukerera

umwana.ubuhinde

Ubuzima bw’umwana bumeze neza ariko ngo yari yabanje kugira ikibazo cy’umusonga kubera imbeho.

source:ukwezi.com

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s