IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 10


IKIMENYETSO GIKOMEYE part-10

.
Duherukana ubwo murugo hari hinjiye umushyitsi utatumiwe maze……………… Loading
.
Reka dukomeze tudatinze twumve uko byaje kurangira.
.
Ubwo njye na Henry twibazaga icyo twakorera Samantha nagiye kubona mbona umuntu aje nk ‘iyagatera akubita urugigi rimwe ahita yinjira asanga twese twifashe ku munwa ndetse twarakariye Samantha kubera ukuntu yari yasinze kandi azi neza ko na muganga yatubujije kwegereza inzoga cyangwa umwuka wayo hafi ya mama.

Uwo muntu acyinjira twese twahise twikanga kuko yari yambaye ibintu bimupfutse hose utabona mu maso he. numvise noneho ibyanjye birangiye mu gihe nibaza mu mutima icyo nakora mbona ahise akuraho ibyari bipfutse mu maso tugiye kubona tubona ni Rick. maze ahita atera intambwe imwe aranyegera aho narindi nicaye hafi ya mama maze ahita akura icyuma 🔪 mu mufuka ahita amfata ishati atangira kunkurura. ubwo njye umutima wari wamvuyemo kare ubwo nabonaga akuyemo icyuma.

uko yankururaga Henry nawe yahise ahaguruka amfata ukuboko nawe arakurura maze Rick ahita ahindukira abwira Henry ati: nawe niwitambika ur’umupfu.

Nkibyumva numvise ibintu bihinduye isura maze ntekereza kuri mama wari udashobora no kwinyagambura nkumva noneho ibyanjye imbwa zibirwaniyemo. nakubise akajijo kuri Samantha mbona we ibitwenge byamwishe aravuga ntirive mu kanwa maze kumbe we yari yabonye mubwiye ko ngiye kuri boutique maze nawe ahita apanga gahundaze na Rick doreko bury nayamafaranga yari yanzaniye turi kubitaro nkamubwira ko ntayakoresha kandi ntanayakoraho burya nayo ni Rick wari wayamuhaye.

ndetse bari bamaze kuba bamenyerana kuko Samantha yari asigaye ataha nijoro kandi yaza Kuko yabaga yanyoye inzoga kandi aziko njye ntazinywa ndetse nawe narakoze uko nshoboye kose nkazimucaho nanamwereka ibibi byazo yarazaga agahita ajya kurara mu cyumba cy ‘abashyitsi akajy’ambwira ko aba yatashye ananiwe yahagera akirambika akibuka yasinziye. Ibyo byatumye nibuka uko Samantha yageze murugo iwacu.

Ubundi Samantha akimara kuvuka mama we yamaze igihe gito ahita apfa. Birumvikana ko kari gasigaye kakiri agahinja. byageze aho bibangbwa ko papa we azana undi mugore kuko yari akeneye uwo kwita kuri Samantha kandi papa we akaba yari akiri na muto kuburyo yagiriwe inama n’abantu benshi yo kuzana undi mugore.

gusa nyuma yo kumuzana Samantha we yahise atangira kubaho nabi kubera mu kase utaramukundaga kandi akiri umwana mutoya. Samantha rero amaze kwegera haruguru yatangiye guhangayika cyane kuko mukase yaramutotezaga, akamukoresha imirimo adashoboye, akamutoteza ndetse rimwe narimwe akamwima n’ibyo kurya.

noneho uwo mukase akamubwirako umunsi azabibwira papa we azamuca umunwa kandi Akanamwica maze bigatuma Samantha agira ubwoba bwo kubibwira se cyane ko papa we atakundaga no kuba murugo kubera impamvu z’akazi. byageze aho papa wa Samantha aho yakoraga baza kumwimurira kure aho bitari bishiboka ko yajya akora ari gutaha buri munsi.

ntibyatinze rero Samantha wari umunyeshuri ariko akaza kurivamo ataranije kubera ko mukase yarimukuyemo ngo ntabwo yakomeza kwiga kandi abana be batagira ubarembera. Samantha yahise ava mu ishuri maze aba ariwe urera barumuna be bo kwamukase. abantu b’abaturanyi bajyaga babwira papa wa samantha ko umwana we adafashwe neza ariko we yabaza umugore we kuri phone akamubwira ko Samantha ntakibazo afite ndetse akajya anamumuha bakavugana. Samantha nawe akajya abwira papa we ko ntakibazo na kimwe afite kubera gutinya mukase.

Rimwe rero Samantha yibutse ko twari incuti ya papa we dore ko mama we atarapfa twasuranaga gusa aho apfiriye tukajya tujyayo tugiye kureba uko ka Samantha kameze. yigiriye inama yo gutoroka aza kudusura atabwiye mukase. yatubwiye uko bimeze maze njye na mama tumubwira ko atari busubire yo ko araba aho murugo tukibanira. Samantha nawe yarabyemeye ubundi aba nk’ umwana murugo.

Nagiye mutembereza ahantu hose ngiye, nkamwereka incuti zanjye ndetse abenshi bari bazi ko ari murumuna wanjye. ibyo byatumye nibabaza icyahinduye Samantha maze ikiniga kiramfata mpita ndira.
.
.
Haciyemo umwanya munini ntazi iyo ndi kubera ibitekerezo byari byandetse maze aho ngaruriye ubwenge nisanga hanze. gusa nkebutse kuruhande mbona Henry arambaraye hasi yuzuye amaraso. nibutse ko Rick yari yamfashe ndetse nibuka abwira Henry ko nawe nitambika ari akarambo (ari bumwice). nihutiye kureba niba Henry yaba akirimo akuka gusa nsanga………………… Watch out part-11

95a36e17-78b1-492c-98d0-d5e4b92f747c-5179-00000110e9116562-1

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s