IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 9


IKIMENYETSO GIKOMEYE part-9

Mu gice giheruka twasize ngeze aho nabababwiraga ko wa mushoferi witwaga Mandela amaze kumbwira uko nawe abayeho naramubwiye nti ihangane mu is niko bimera gusa……………. Loading
.
Igihe yambwiraga ibyiza byose yumva yangezaho ndamutse nemeye kujyana nawe muri Tanzania nakomeje gutekereza cyane nibaza uko naba mfashe uwo mwanzuro nsanga naba mpubutse gusa natekereza ku buzima bugoye ngiye gutangira nkumbmva nahita nemera tukajyana. naramubwiye nti reka nzabanze mbitekerezeho nzaguha igisubizo niba uzagaruka mu Rwanda.

Mandela (choffeur): ubwo so koko ushaka gutekereza iki kigusaba kumpa gutegereza iminsi ingana gutyo?
Njye: birumvikana ku bwanjye nahita nkwemerera tukajyana ariko mfite umuryango kandi ngomba kubanza kumenya amaherezo ya mama cyane ko hari umuntu wagiye kudushakira umuganga w’umushinwa.
Mandela: noneho niba bimeze bityo reka ngende ntabwo mbonye umwanya wo kugera iwanyu gusa akira nimero yanjye uzampamagara tuvugane.

Njye: yewe unyihanganire wa muntu wari wamfashe yatwaye phone yanjye kandi ntamafaranga mfite ngo nagura indi gusa ahubwo nugaruka inaha waca muri kano kayira kari hano haruguru inzu wageraho yambere niho murugo. cyangwa se uwo wabaza uhageze ngo mundangire kwa Linda bahita bahakwereka.
Mandela: yoooo! ese burya witwa Linda? Ufite akazina keza pe! ndumva mpise nkwishimira kurushaho rwose ndumva nanakwikundiye.
Njye: ehee! murakoze. ubwose koko urumva wankunze?

Mandela: yego cyane ahubwo.
Njye: yewe ndumva ibyo ari indi page (urundi rupapuro/rukuta) ntabwo nshaka kubitindaho kuko mfite byinshi binshishikaje kandi bindeba kurusha uko najya mur’ibyo.

Mandela: yego ndabyumva ariko wikumva ko uri wenyine nzajya mbigufashamo. Sibyo Linda?
Njye: yewe reka ngende hatagira icyongera ku ngirira nabi dore ndabona butangiye kwira. Gusa nabashimiye cyane kuba mwemeye kumfasha mukankiza abagizi ba nabi, nubwo ntacyo mfite nabaha cyo kubashimira gusa nzajya mbasabira imigisha ku Mana.
Mandela: oya ntampamvu yo kunshimira ahubwo byari ngombwa ko mbikora. ahubwo buretse gato ndebe akantu mu modoka ubone ugende.

.
Mandela yikojeje mu modoka akora icyo yari agiye gukora, gusa njye nibazaga Niba ibiri kumbaho Imana iri kubireba gusa nkumva murinjye Imana yaranyibagiwe. Mandela yahise aza asanga nitangiye itama arendeba mbona azunguj’umutwe gusa ntiyagira ikindi arenzaho ahita ambwita ati: Linda mbuze icyo mvuga kubera uko mbonye umeze gusa akira aka kabahasha (✉) uze kugasoma ugeze murugo.

Njye: murakoze ndabashimye kandi ineza mwangiriye naho tutakongera kubonana Imana izabikwibukire maze ibiguhere umugisha kubwanjye.
Mandela: Linda wikomeza kumbwira gutyo kuko byatuma nanibagirwa ko ndibutahe ahubwo genda tuzasubira.
Njye: sawa bye (bayi) murakoze.
.
.
Tugarutse kuri Henry yaraje ageze kwa Linda asanga Linda ntawe ndetse na Samantha ntawe yibaza icyabaye biramucanga. yahise akora ku rugi yumva ntirukinze gusa akomeza gukomanga yumva cwe! yahamagaye phone ya Linda yumva nayo ntiriho ashaka kwinjira munzu ngo byubuze arebe uko mama wa Linda ameze gusa agira ikibazo ko Linda na Samantha bashobora kubyakira nabi kuba yaba yinjiye munzu ntaburenganzira afite. mu gihe Henry yari icyibaza icyo yakora yagiye kubona abona idirishya ryo muri salon rirakingutse arebye neza abona urikinguye akoresheje inkoni ndetse akomeza kuyizunguza cyane.

Henry yabanje kwikangamo maze bigez’aho ahengereza muri rya dirishya atungurwa no kubona mama wa Linda aryamye muri salon ari yenyine. yahise yinjira ku muryango maze asanga bamuteguriye ibyo kurya ariko yabuze uwabimuha ndetse n’imiti irambitse kumeza yabuze uwo kuyimuha. Henry yahise akora uko ashoboye abanza kumuha ku miti birangiye amuha ibyo kurya. Kuko bwari bumaze kwira kandi Henry akaba yari afite izindi gahunda yarebye gusiga mama wa Linda wenyine kandi arwaye abona yaba akoze amakosa ahamagara uwo bari bafitanye gahunda amubwira ko atakije kuko agize ikibazo.

Ntibyatinze Henry yagiye kubona abona ndaje (njye Linda) maze abona ndikugenda nangiira imbaraga ntazo nacits’intege mpita ninjira njya munzu nsuhuza Henry ariko mpita nikomereza mu cyumba Kuko numvaga ndi kuzungera sinagira byinshi nabaza Henry gusa mubwira ko numva meze nabi cyane, nawe ati: nanjye ndabibona rwose bigaragarira buri wese wakubona. ahubwo ufite kuryama ukabanza ukabanza ukaruhika ndetse ukanatuza.

.
Maze kugera mu biriri Samantha nawe hadaciye umwanya munini ab’araje gusa aza avuga ubugambo bwinshi kandi buterekeranye maze nanjye numva kwihangana biranze ndabyuka maze ngeze muri salon numva inzu yose yuzuye umwuka w’inzoga numva sinzi ukombaye kandi kwa muganga bari baratubujije icyitwa inzoga ndetse numwuka wazo mu gihe mama atakarira kuko byarushaho gutama mama arushaho kuremba.

Bwari ubwambere mbonye Samantha yanyweye inzoga kuko ntitwari twarigeze tujya mu ngeso nkizo icyakora sinabitindaho ndavuga nti ni umuntu mukuru ubwo afite impamvu gusa mbabazwa no kuba yabikoze azi nukuntu mama ameze ndetse akaba yari yanamusize wenyine akigendera. uwo mwanya twagiye kumva umuntu akubise urugi rimwe ahita yinjira maze……………..watch out part-10
.
.
Uyu ninde winjiye c atabanje no gukomanga? birabe ibyuya!!
.
Ubu se koko Linda arakorera iki Samantha??

95a36e17-78b1-492c-98d0-d5e4b92f747c-5179-00000110e9116562

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s