IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 11


95a36e17-78b1-492c-98d0-d5e4b92f747c-5179-00000110e9116562-4

IKIMENYETSO GIKOMEYE part-11

Party-10 yarangiye ubwo nari maze kubona Henry arambaraye hasi yuzuye amaraso ndamwegera ngo ndebe ko yaba agihumeka maze……………. Loading

Nkimara kuzanzamuka natunguwe no kubona Henry arambaraye hasi. nagize ubwoba pe! kumva ko umuntu apfiriye murugo kandi akaba ntanabantu babimenye kuko nahise ntekereza ko arinjye ugiye kubibazwa cyane ko ari nanjye wari nyibayazana wabyo.

naramwegeye nyeganyeza umutwe we ndamuhamagara nti: Henry, Henry numva wapi ntagihinduka. nabuze icyo nkora nicyo nareka njya munzu ngo mfate phone mpamagare abo kumfasha gusa ngeze muri salon disi nibuka bayinyatse maze numva ntay’ubwenge.

narebye aho Samantha yari yibereye mbona we disi ari kugona ntazi ikijya mbere ndangije ndamwegera ngo mwake phone nshake uko nahamagara abantu ngo mbabwire ibimbayeho. namukoze mu mufuka nkuramo phone mbona havuyemo n’agapapuro ndagafata sinahita ngasoma manza gushaka nimero ya Jule kuko bo twari duturanye ntekereza ko baribuhite bangeraho.

Naramuhamagaye numva ntabwo ahise amenya Kuko yumvaga ntari Samantha maze mubwira ko ndi Linda maze numva aratunguwe pe! yambwiye ko atatekerezaga ko nshobora kumuhamagara kuko ngo abona byaba bidakwiye kuko ngo antinya.

ibyo byavuyeho maze kumubwira ko ntakidasananzwe kandi adakwiye kuntinya kuko ntacyo ndusha abandi , mboneraho kumubwira ko ngize ikibazo kinkomereye cyane ko mukeneye byihutirwa hano murugo. Gusa nawe yambwiye ko hari gahunda yar’afite kandi ko niwababo ntabahari kandi ko atasiga abana munzu bonyine ntamuntu mukuru uhari. naramubwiye nti: ndakwinginze mpa iminota 5 (5min) yonyine tuvugane ntabwo uri butinde urahita usubirayo.

Jule: none se Linda, mubyukuri niba atar’ibanga uranshakir’iki?
Njye: umva sinabona aho mbihera kandi niyo nahabona ntabwo nabivugira kuri phone ndumva ntizeye umutekano kuri phone niba wumva ari ngombwa mbwira nib’uje. sibyo Jule?
Jule: Linda ko numva unteye ubwoba?

Njye: wigir’ubwoba Jule ntabwo bikomeye cyane gusa ndagukeneye byihutirwa kuko uko utinda niko ibintu birushaho kumbera bibi cyane.
Jule: sha reka mpagere gusa bibe bitari butinde. Sibyo?
Njye: ntabwo utinda pe ahubwo ihute.

Jule yahise afata inzira iza murugo gusa nk’umuhungu kandi ukiri muto yatangiye kwibaza icyo Linda amushakira. yaratangiye ati: ariko se ko nziko Linda ari umukobwa mwiza cyane ntashobora no kuba namukora mu biganza aranshakir’iki iri joro? ariko nanjye sind’umwana ngiye kugenda nanjye nihagazeho byanze bikunze ndamweza tu. Eeeeee ubwo wabona yarankunze akaba agira ngo abimbwire. nubundi nanjye ndamukunda kuva kera ahubwo amata abyaye amavuta rwose.

Mu minota mike cyane Jule yahise ambipa kuri phone, nanjye ndasohoka njya ku muryango kugira ngo abe ariho ansanga ataza yabona uko Henry ameze akaba yahita agir’ubwoba. nkigera ku mumuryango nahahuriye na Jule maze nshaka ku musuhuza muha umukono gusa mbona asa nutishimye we arashaka ku mpobera ndamwihorera. Nahise mbona ko ashobora kuba yumvise muhamagaye agatekereza ibindi maze ntangira kumubwira nti: Jule ndagushimiye kuba wemeye ukaza hano kuko nagushakaga cyane.
Jule: oya ntakibazo Linda byari ngombwa. Njye: ok ntakibazo. hagati aho injira tuve hano hatagira nuza akatwendereza cyangwa akatwumva.

Twahise twinjira manza gufunga urugi ariko ntitwajya munzu dukomeza kuba hafi y’umuryango.
Jule: none se Linda ko wambwiye ko ufit’ikibazo kandi gikomeye, ni kibazo ki?

Njye: wowe urumva ariki se Ju?
Jule: sha ntabwo nabimenya kuko kigimbe kuba ari ikintu umaranye iminsi ku mutima kuko ikintu wanze kuvugira kuri phone numvise gikomeye.

Njye: ok reka twere gutinda muri ibyo bintu kuko sicyo cyihutirwa. (manza kwitsa imitima ariko nakubita akajisho kuri Jule nkabona afite utuntu tw’udusoni soni ubona hari ahandi yibereye.) narakomeje nti: Jule umbabarire kuba nkuhamagaje aya masaha y’ijoro. gusa nanjye ngize ikibazo kandi numva ari wowe undi hafi wahita umfasha.

Jule: (asa nukangutse noneho) byagenze bite ko mbona ufite ubwoba??
Njye: hano haje abagizi banabi baradutera basanga hari umusore wari wagiye kudushakira umuganga wo kwita kuri mama bajyaho barahonda bamusiga ari akarambo kuko yuzuranye amaraso sinzi niba akirimo akuka.
Jule: arihe none?
Njye: reka tugende nkwereke aho aryamye.

Twahise tuhagera arareba maze nawe ubwoba buramwica arambaza ngo: none se Linda, urumva nagufash’iki?
Njye: ndabizi ko wize ikiganga. mfasha rero urebe ko akirimo akuka tumujyane kwa muganga.

Jule yakoze uko ashoboye maze arambwira ngo arumva umutima uri gutera. ubwo Jule yahise ambwira ngo reka asubire murugo gato arebe ko afite udukoresho twatuma Henry adakomeza kuvirirana cyane kandi azane moto tunarebe uburyo twamugeza kwa muganga byihuse.

Iminsi yaragiye iricuma maze Henry aroroherwa ndetse aranasezerwa ajya kuba afatira imiti murugo. muri ibyo bihe byari bingoye cyane nabonaga Henry ashobora kuba ankunda pe! kandi yaranabinyerekaga ariko mu bukuri njye nabaga ntabyitayeho nkumva sinshaka no kuhiha agaciro kuko narimfite umuhungu nakundaga twahuriye hano kuri fb gusa nkagira ikibazo kuko nari ntamuzi gusa naramukundaga pe kandi nawe akanyereka ko ankunda nubwo andi kure kandi tutarabonana.

sinari narigeze mubwira ibi bibazo byose byambayeho kuko ntashakaga ko ahangayika gusa nari naramubwiye ko mama arwaye ariko bidakabije. byarakomeje rero duhana gahunda ko agomba kuza kunsura akamenya murugo ndetse nanjye tukamenyana amaso ku maso. najyaga ndeba udufoto twe ashyira kuri profile ye nkabona ni umusore mwiza pe!

ku munsi yagombaga kuza kunsura nasize mama wa muganga w’umushinwa Henry yari yaratuzaniye ari kumuvura maze njya gushaka ibyo kwakiza Chr wanjye wagombaga kunsura. narangije gutegura ubyo kurya mbona ahise ampamagara ambwira ko ageze muri gare ngo njye kumureba.

icyo gihe sinzi aho Samantha yari yaragiye kuko mu gihe nari ndwaje Henry nasanze atakiba murugo iwacu. Nasize mfunze mfata ka moto njya kureba Chr wanjye. nkigera muri gare nahagaze ahantu ku buryo ndeba abantu bose ndangije ndamuhagara. nabonye umuntu yitabye phone ndetse iruhande rwanjye ariko atapta kumbona numva ndatunguwe cyane maze kumenya ko ari Didie najyaga mbona ku mafoto.

Nabonye amafoto ye yarambeshyaga cyane rwose! Nabonye akuze kandi numva sinamwemera pe! kuko uko namutekerezaga siko namusanze. nahise nsubira inyuma ndangije ndamuhamagara ndamubwira nti: nakubonye nushake wisubirireyo kandi ntiwongere no kumpagara.
Didie: none se……… ……….watch out part-12
.
.
Mbega ubuhemu!
.
©Ese Linda yakoze amakosa? Ese ari wowe wari gukor’iki?
©ese ari Linda na Didie ni nde wahemukiye undi?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s