IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 12


95a36e17-78b1-492c-98d0-d5e4b92f747c-5179-00000110e9116562-5

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~12

Part-11 yarangiye ubwo nari maze kubona didie maze mpita nisubirira murugo ntakintu tivuganye ndetse ndamubwira nti: nushake wisubiriteyo.
Didie ati: none se…….. ..wait

Didie amaze kumva ko nakaniye ntakeneye no kumureba mu maso yarambwiye ati: none se ubwo koko urakomeje?

Njye: nta gihe mfite cyo gupfusha ubusa mvugana nawe gusa urambabaje ndetse unteye agahinda ku mutima ntazigera na rimwe nibagirwa mu buzima bwanjye.

Didie: Linda ndakwinginze basi garuka nanjye nkubone niyo wanyanga ariko nanjye nkuboneho. sibyo?
Njye: ariko se ugir’amatwi? Nakubwiye ko igihe nagutayeho ncyicuza kuko nibutse byinshi nigomwe kubwawe nanakwiyahura.
Didie: Linda sha wimbwir’utyo kuko nanjye sinorohewe ubu ndumva isi indangiriyeho ndabona imbere n’inyuma hafunze kubera ubuzima ndi gutkereza ngiye kubamo utaburimo. Linda urabizi……. (mpita mukupa na phone nyikuraho)

Navuye aho muri gare maze mpita nerekeza murugo gusa nirinda gutekereza kubyari bimaze kuba kuko numvaga mbyibutse nshobora no kwiyahura mu modoka nkurikije uko nakundaga didie byari birenze uko ushobora kubyiyumvisha. nahise mvuga nti reka nyure kwa Henry ndebe uko ameze dore ko nari maze iminsi ntamusura kubera mama nawe wari utorohowe n’ubuzima.

Ntibyatinze mu gihe gito nari ngeze kwa Henry maze nsanga yicaye hanze ari kwiyotera akazuba ko kugica munsi ubona noneho atangiye kugenda agarura agasura nyuma yo gukomeretswa bikomeye Ntibyatinze mu gihe gito nari ngeze kwa Henry maze nsanga yicaye hanze ari kwiyotera akazuba ko kugica munsi ubona noneho atangiye kugenda agarura agasura nyuma yo gukomeretswa bikomeye cyane na Rick maze ngihinguka Henry yahise ambona dukubitana amaso atangira kujya yisetsa gake gake kuburyo wabonaga ko yishimye pe!

Mugeze iruhande nahise musuhuza muha umukono gusa nawe ashaka kumpobera ndamunwira nti: have Henry utitura hasi ukongera ukibabaza kandi mbona wari utangiye gukiruka.

Henry: byihorere sha wowe ntaby’uzi. iyaba byashobokaga ko nakugwa mu maboko najyaga kuba mfite amahirwe.

Njye: uhm! Ubwo se kuba wagwa mu maboko yanjye nibyo wit’amahirwe?
Henry: cyane pe! Ariko Linda mbabarira umbwiz’ukuri. ubu koko ujy’undeba mu maso byibuze isegonda rimwe?

Njye: ariko nonoho nawe umenya ushaka kunsetsa si gusa. Ubwo se wavugana n’umuntu utamureba? Ubwo se non’aha ho sindi kukureba?
Henry: ubwo se iyo umbonye niki uhita ubona ako kanya tugihuza amaso?

Njye: icyo mbona nuko upfutse hahandi wakomeretse ubwo warimo ugerageza kundwanirira kandi nukuri ndabigushimira cyane ndetse nzahora mbigushimira nubwo mubyukuri ntabon icyo nguha cyahwana n’ibyo wankoreye.
Henry: yooo!

Linda biranshinije kuba ugez aha aya masaha. Mu byukuri ntanimpamvu yo kunshimira kuko kubwawe ntacyo ntakora Linda. Sinari kwemera ko ujya mu kaga nkanuye amaso. ndatekereza ko n’Imana yari kubimbaza. Gusa mbabazwa nuko ntakintu ubona mu maso yanjye. Linda sinakubeshya birambabaza pe!.

Njye: Henry umbabarire pe, sinzi niba nd’impumyi gusa icyo mbona nuko ubabaye kubera njye ukaba umaze iminsi uri mubitaro ntakintu ubasha gukora kubera njyewe. Gusa humura ineza wangiriye sinayibagirwa ndayizirikana.

Ahubwo narinyuze hano ngo ndebe uko uko umeze gusa ndishimye kuba uri koroherwa. reka ngenda nasize wa muganga murugo ndebe ko hari icyo yakoze kuko nasize Samantha hari ahantu ngo agiye kujya udasanga mukereje nimbona akanya nzagaruka.

Henry: (yits ‘imitima) Linda genda urebe uwo mukecuru gusa ugende uziko umitima wanjye ufite intimba kandi udashobora gutuza mu gihe cyose ukinyereka ko ntakintu umbona ho mu maso kidasanzwe.
Njye: Henry reka tuzashak’umwanya tubiganireho.
Henry: Sawa ndagutegereje ubwo nzabon’uje.

Ndi munzira nsubiye murugo nasubijeho phone kugira ngo mpamagare Samantha mubaze uko murugo bimeze gusa ntungurwa no kumva ijwi ritava mu kanwa. mu byukuri Samantha yari amaze kunanirana pe. yari asigaye aza buri gihe yasinze akaza ambwira nabi kuburyo nari maze no kubona ko ibyo ndiknyuuramo Samantha yari abifitemo uruhari kuko yirirwanaga n’abasore nagira ngo musabe umwanya tuganire akanyuka inabi nkibaza icyo yabaye nkumva simbyumva.

nahise mfata akamoto kangeza murugo byihuse kuko nari maze kwibwirako ibintu byazambaguritse imuhira. Nkihagera nasanze muganga arikumwe naemama wenyine maze bambwira ko Samantha twagendeye rimwe.

Nahise numva umujinya unyishe mpita mfata umwanzuro w’uko ngomba guhita mwirukana akava murugo nkagira amahoro. nahise njya munzu mfata ibintu bye byose mbishyira hanze maze kubw’amahirwe mbona Samantha ahise aza. yahise………. Watch out next one.
.
.
.ESE LINDA ARAHUBUTSE KURI IKI CYEMEZO?
.
.Ark c mu byukuri niki Henry ashaka ko Linda abona mu maso he?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s