UMUBYIBUHO UDASANZWE NUKO WAWIRINDA

UMUBYIBUHO UDASANZWE NUKO WAWIRINDA

Tuvugako umuntu afite Umubyibuho udasanzwe iyo igipimo cye cya BMI kirenze 30.

BMI ni iki

Iki ni igipimo cyerekana uko uburebure bw umuntu bujyana n ibiro afite. Ushaka kubipima ufata uburemere bwawe muri kg ukagabanya n uburebure muri metero bwikube kabiri.

BMI =mass(kg) /[height(m) x height(m)]

Gusa iki gipimo ntigikoreshwa ku
Umugore utwite
Umuntu ukora sport yaba iyo kwiruka cg guterura ibiremereye.

Ese Uyu mubyibuho uterwa n iki

Ku isonga haza imirire. Ibyo kurya by ibinure cyangwa ibivuta, amafiriti, inyama n ibizikomokaho,

Ibyo kunywa birimo inzoga za rufuro, n ibinyasukari ku bagore

Kudakora sport no kuryama amasaha menshi

INGARUKA

Ibyago byo kurwara umutima byikuba 3 ugereranyije n abandi kuko uko ubyibushye niko n imitsi y amaraso igenda iziba bikagira ingaruka ku muvuduko w amaraso

Diabete nayo uba ufite kuyirwara kuko isukari ufite ntiba ikoreshwa uko bikwiye bitewe n ibinure byinshi biri mu mubiri.

Ku bagabo ingufu zo gutera akabariro ziragabanyuka cyane ndetse hari n abo byanga burundu

Tugiye hanze y ubuzima, bideforma umuntu ukabona ateye nabi rimwe na rimwe

Ku bagore uburyo bumwe bwo gukoramo imibonano burananirana ibishobora gutera ikibazo mu rugo

Bitera ubugumba kuko ubushyuhe bw umubiri buriyongera bikica intanga. Kandi no gukorwa kwazo biragabanyuka

Biteza ibyago bya kanseri y ibere n iy amara

Agasabo k indurwe karabyimba kakazamo n utubuye. Bikabangamira igogorwa ry ibiryo. Ingaruka yabyo ni constipation ihoraho

Abagore benshi bibatera kubyara abana badashyitse (prématuré)

Kubura ibitotsi.

TWAHANGANA N IKI KIBAZO DUTE?

Umuti wa mbere ni sport. Sport nziza ku bantu bose ni ukoga aho bishoboka cyangwa gutwara igare. Ibi bituma umubiri wose ukora
Niba utazi gutwara igare cyangwa koga, genda n amaguru, unirukanke uko ushoboye.
Simbuka umugozi byibuze inshuro 50 ku munsi. Utazigejejeho ntacyo ariko ugerageze

Cika burundu ku byo kurya by ibinure. Inyama zitukura, iz ibinure, amafiriti na mayoneze, Ibyo kurya byo mu makopo (fast food) nabyo si byiza

Ibinyampeke birye gacye. Ibyo ni umuceri ingano n ibibikomokaho

Amagi, amata bigabanye cyangwa ubireke

Nyuma ya sport nywa amazi menshi ndetse buri gitondo jya unywa amazi y akazuyazi arimo indimu

Gabanya ifunguro urye bicye kandi gacye. Umubiri nubura ingufu uzakoresha bya binure bigutera Umubyibuho ugabanyuke

Ryama amasaha macye ku munsi ntarenge 6.

Niba ukunda film jya ureba iziteye ubwoba. Ibi bituma umutima utera cyane bityo umubiri ugakoresha ingufu nyinshi.

N.B; ibi byose ushobora kubyihorera ahubwo ugakoresha
Icyayi cya Proslim tea cg ibinini bya Chitosan capsules
icyayi cya Proslim ukinywa igihe kingana n’ibyumweru bitatu naho ibinini byo binywebwa mu gihe kingana n’ukwezi.
Ibi byombi bikozo muburyo bw’umwimerere kuva mubimera nabyo bitagize aho bihurira namafumbire mvaruganda kuburyo biri naturel 100% kuburyo ntangaruka nimwe mbi bigira kuwabikoresheje ahubwo bimufasha gukuraho ikibazo warufite cy’ibinure byinshi mumubiri

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s