IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 13


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~13

Duheruka Ubwo nari maze gusohora ibintu byose bya Samantha kuko numvaga amaze kungera ahabi. Kubw’amahirwe Samantha yahise aza. Yahise…………. Wait…

Samantha akihagera nubwo yari yasinze ariko yabonye ko zahinduye imirishyo. yaraje ashaka kwinjira munzu dore ko no kugenda cyar’ikibazo kubera uko yari yasinze.

nahise muhagarika ndamubwira nti: ntiwemerewe kurenga hano. Samantha yahise ansunika nenda kwitura hasi maze nonoho umujinya uranyica ni ubwambere nari ngize umujinya bigez’aho.

narahagurutse mpita mukubita urushyi rwiza maze Samantha mbona yageze hasi ndangije ndamureka nsubira munzu gutegurira umukecuru amafunguro ya nimugoroba ndetse mbaze na wamuganga w’umushinwa niba hari icyo twakora kugira ngo mama abe yakira nsiga Samantha aryamye aho hasi.

Nkigera munzu wamuganga yarambajije igitumye ndi gushwana na Samantha maze musobanurira uko bimeze maze nawe mbona azunguje unutwe ahita ambwira ngo nawe biramubabaje kubona umwari mwiza nka Samantha wifata nabi bigez’aho.

Namubwiye ko njye kwihangana binaniye maze arambwira ati: Linda humura. Mu gihe gito nkumenye nabonye ur’umukobwa w’intwari kandi uzi ubwenge cyane ahubwo hahirwa uwo wimitse mu mutima wawe uwo uhora utekereza kandi ukamuha urukundo rukwiye.

numvise ntunguwe cyane kuburyo bukomeye n’amagambo uwo muganga yambwiraga kuko numva ahari atari njye ari kubwira. naramubwiye ati: urakoze cyane kuba umbona nk’umukobwa w’intwari. Gusa amagambo usorejeho ahari sinjye yari agenewe.

Muganga: Linda umbabarire niba nkukomerekeje gusa niwowe nabwiraga. cyane ko ntanundi muntu turi kumwe hano.

Njye: ok ntakibazo gusa kur’ubu sinkeneye umuntu umbwira amagambo nkayo atuma ntekereza kuby’urukundo.

Muganga: yoooo! Mumbabarire pe! nubwo ntabizi, ariko ndumva usa nuwakomeretse kubera urukundo.
Njye: (nahise numva ngize ikiniga ntekereje uko Didie yampemukiye nukuntu namukundaga) yewe reka tubuveho simba nshaka umuntu wongera kubinyibutsa.

ahubwo nyibwirira icyihutirwa kuri mama cyatuma arushaho kuba neza.
Muganga: ntakibazo ubwo nzabikubazaho neza umeze neza umbwire wenda hari nicyo nagufasha kugira ngo ubashe kwakira ibyakubabaje.

Naho mama wawe we ndabona amahirwe yo kuba yakira akongera kumera neza nka mbere nimake pe! Gusa ndacyakora uko nshoboye ndetse hari n’indi miti natumye nayo yo gukomeza kumufasha wenda tuzareba ko hari icyo byatanga.

Njye: Mana weee! ubwo se nzabona amafaranga yo kuyishyura?
Muganga: humura icyo sikibazo ntuhangayike.

nasize muganga ari kuri phone njya mu cyumba cyanjye ngo mpindure imyenda maze nkebutse kuruhande nza kubona envelope igifunze kandi mbona imaze iminsi. narayifashe ndayifungura nsanga nimwe Mandela yari yampaye (ibuka part-9) ngo nzayisome ngeze murugo maze kubwo guserera no guta umutwe nyishyira muri valise (ivarize) sinongera kwibuka ko irimo.

narayifunguye nsanga harimo amafaranga menshi kuburyo nagize ubwoba nyabonye kuko ntari mbyiteze. natekereje ukuntu maze iminsi ntagira agafaranga habe nayo kugura agafu k’igikoma cya mama maze numva nongeye gushima Imana.

Burya nubwo tutazi uko ibigenza nuko ibikora ariko yo iba ifite inzira nyinshi inyuzamo kugirango igutabare.

Nakomeje kureba ibyo Mandela yashyize muri ya envelope nza gusangamo n’urwandiko ndetse hariho na numero ya telephone yari yampaye ngo nzamuhamagare nimara kugura phone.

Yari yanyandikiye ibintu byinshi gusa arambwira ngo icyo nzakenera cyose nzamumenyeshe azamfasha uko ashoboye.

Numvise nigaye kuba ntarahaye agaciro iyi envelope kandi yari ingirakamaro gusa na none ngira ubwoba bw’umuntu wari utangiye kumpa amafaranga atanzi.

ibyo byatumye ntekereza kubyo nari maze kubona bitandukanye ndetse n’amagambo numvaga abantu bambwira barimo Henry nyamara njyewe nkumva ntamutima wo kongera gukunda undimo pe!

natekereje ko ahari ndakajiji nkaba ntabona ibyo abandi babona ariko na none nkumva ko naba ngiye kwitera stress maze nkajya nkora uko nshoboye ngo nirinde kuba nasubira mu rukundo kuko Didie naramukundaga cyane birenze nyamara nza kwisanga ntagishoboye kubi controra (control).

Nahugiye muri ibyo bitekerezo maze ngiye kumva numva umuntu ahise akora ku rugi kandi nari niyambuye ntarambara maze ngiye kumva numva hari undi bari kumwe basa nabahoze barashwana maze………….. Loading next part14
.
.
Uyu c kdi ni nde uje?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s