BAGABO, DORE IMICO UTARUZI IRANGA UMUGORE

Hari byinshi bigora abagabo kuko usanga abagore babo akenshi babikora umugabo ntabyumve ntabibonere ibisobanuro , burya ngo abagabo n’ abagore bateye kuburyo butandukanye dore igikwiye gukorwa rero:

img_0538

Niba warashinze urugo hari imwe mu mico buriya abagore bagira kandi nawe ukwiye kwihanganira,wayihanganira cyangwa utayihanganira we ntacyo byahindura,ubundi urebye n’inkaho ari ibintu bimubamo.

1.Akunda gukinisha cyane telephone y’umugabo we:

Iki ni kimwe ugomba kumenya ku mugore wawe,niba uziko washakanye n’umugore umenye ko buriya gukinisha telephone yawe aribyo bintu bimushimisha cyane,uko kuyikinisha nta kundi aba ashaka mureba ko hari ubutumwa bugufi abandi bagore baba bakohererje, mbese akabaho yizeye neza ko afite umugabo utamuca inyuma,kandi nkubwize ukuri niyo yaba akwizera gute ntibyamubuza gufata telephone yawe ngo arebe ubutumwa bugufi ufitemo.

2.Kugufata akaboko mu nzira:

Abagore iki kintu baragikunda,mu gihe muri mu nzira mujyenda aba yumva yahora agufashe akaboko kugira ngo yereke abandi ko uri umugabo we hatazagira ukwibeshyaho, nukuvuga ngo aba atambukije ubutumwa bugufi kuri rubanda.

3.Igihe kimwe na kimwe yumva atameze neza njya umwihanganira:

Ibi biba kubagore bose muri rusange,kuko unjya kubona mu minota mike arahindutse kandi nta n’igitumye ahinduka kigaragara,bityo mugabo ugomba k’umwihanganira aho kumubwira nabi ahubwo ugerageza uburyo umuhata urukundo,nawe akagenda agarura ibyishimo buhoro buhoro.

4.Azaguhatira cyane kw’ifotozanya:

Abagabo benshi ubundi ntibakunze gufata umwanya wo kwifotozanya n’abagore babo,ariko waba waba ubukunda cyangwa utabikunda ibyo umugore we ntacyo biba bimubwiye kuko azaguhatira ko mwagira umwanya munjyana kwifotozanya amafoto atagira ingano.Ibi rero nabyo ugomba kubimenya ubundi umugore wawe n’abigusaba ntuzirirwe ushidikanya.

5.Azashaka ko ari wowe unjya k’umuhitiramo imyenda yo kugura yakwambara myiza:

Ubundi Abagore ntibanjya biyizera bo ubwabo ku binjyanye no guhitamo imyenda yo kwambara,niyo mpamvu usanga aguhatira ko mwanjyana ku isoko ngo umuhitiremo imyenda myiza,erega aba anashaka imyenda yakwambara ubundi akabona urishimye.

6.Azashaka ko mukina:

Igihe kimwe na kimwe abagore baba bumva bakina n’abagabo,nicyo cya gihe uzanjya kumva agukubise agashyi ku rutugu,cyangwa muri mu buriri araje akuryamye hejuru.

7.Bakunda kwambara imyenda y’abagabo babo:

Abagore aho bava bakagera bakunda kwambara imipira y’abagabo baba,amakabutura kubayambara,amashati nibindi,Gusa rimwe na rimwe bizashimisha umugabo,ariko hari n’uwo bitazashimisha.Bityo Bagabo mugomba kumenya buryo mutwara abagore banyu mukurikije imico yabo.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s