IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 15


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-2
IKIMENYETSO GIKOMEYE part~15

Twibuke neza ko part ibanza yarangiye tugeze aho Linda yari afashe umwanzuro wo kwiyahura nyuma yo gukorerwa ibya mfura mbi.
.
ESE BYAJE KUGENDA BITE? ntucikwe….
.
(Linda) natekereje kubimbayeho maze nogufata umwanzuro wo kuba nakwiyahura mpita njya muri salon aho mama yari aryamye dore ko we yumvaga ibyo turimo igihe narwanaga na Samantha gusa ntakindi yari yabikoraho kuko nawe ubwe atari ashoboye byibuze no kwiyegura.

yarandebye abona narize nsa nuwahogoye maze nawe nubwo wabonaga ko ubwenge bwe busa nubwagiye ariko mu byukuri yabonye ko nagize ikibazo kandi gikomeye.

icyo nakoze nahise muha imiti yari asigaranye maze nyishyira hafi ye kuburyo wenda nagira ubwenge azabasha kujya ayiha maze ndangije muhereza uwo yagombaga kunywa nijoro nsiga nanditse agapapuro nako nkashyira hamwe na ya miti kanditse ngo :” muntu Imana iyoboye hano, ndakwinginze ntugatererane mama nubwo njye ntabashije kumwitaho. ntimuzirirwe muranshaka kuko mutazambona.

UWASE Linda.
.
Ibyo mbirangije nahise negekaho urugi maze njya mu cyumba cyanjye ndaharangaza ubundi njya munsi y’urugi aba ariho nzirikira wa mugozi ariko kuburyo umuntu aje yihuta atabona ko mpari.

mbere yo kwishyira muri uwo mugozi nibutse ko munzu harimo ikinini cy’imbeba (sumu ya panya) maze nayo njya kuyishaka ndetse mpita nyibona hafi mu kabati ko mucyumba cyanjye ubundi aba ariyo manza kunywa.
.
Tugarutse kuri Henry akiri mu isoko yagiye kumva yumva umutima uramuriye noneho n’imvune irabyutse, abira icyuya kuburyo buteye ubwoba maze ahita yiyumanganya afata utwo yari amaze kugura ahita afata akamoto ngo kamugeze iwe aho yari atuye. ntubyatinze mu minota mike ishoboka bari bageze iwe doreko hari nahafi y’isoko maze motari amufasha kuva kuri moto amugeza munzu kuko yari yabonyeko Henry ashobora kuba afite ikibazo gikomeye.

yaramubajije ati: Henry kombona utameze neza nkufashe tujye kwa muganga barebe ikibazo gihari?
Henry: oya singombwa gusa ndumva umutima ariwo uri kundya cyane kandi unatera cyane.

Motari: eee! ko numva bishobora kuba bikomeye cyane? ariko se usanzwe uwurwara??
Henry: oya sinsanzwe nkurwara gusa bikunda kumbaho iyo hari ikintu kibi kigiye kumbaho.

Motari: rero njyewe ndabona biri kurushaho kuba bibi ndangira aho ubika mituel (ubwisungane mukwivuza) yawe maze nkujyane kwa muganga barebe ko ntakindi kibazo waba ufite.

Henry yarangiye motari aho abika ibyangombwa bye maze ntibyatinda ahita anayibona ubundi arongera aramuterura amushyira kuri moto. mbere yuko bahaguruka Henry yagiye kumva yumva baramuhamagaye kuri phone biba ngombwa koe motari amufasha akamurebera umuhamagaye.

yagiye kubona ni numero atazi (unknown call number) maze Henry aramwitaba kuko yari agishobora kuvuga. reka wumve ikiganiro bagiranye:

Heney: allo?
Unknown: yes allo, ni Henry?
Henry: yego niwe. mwe muri bande ko tutabamenye?

Unknown: kumenya ntacyo byakumarira ahubwo hari service twaahakaga ko udufashaho niba bishoboka kandi ntuduhakanire.
Henry: ni service bwoko ki? ubwo se urumva bwo nakemerera umuntu ntazi koko?

Unknown: impamvu nuko burya kumenya izina ryanjye ntacyo byagufasha. Gusa nitwa Jule. ubwo rero ntatinze mu magambo kuko igihe gihenze, turakwinginze koresha ibishoboka byose ugere hano kwa Samantha urakenewe byihurirwa.

Henry: konaringiye kwa…… (yumva bihise byikupa atarangije kumubwira).
Henry yahise abwira motari gukata bakabanza kunyura kwa Linda akabanza kumva icyo bamushakira. byabatwaye igihe gito kuba bageze kwa Linda maze batungurwa no kubona hari abantu benshi benshi cyane ariko ubona ko bose bababaye ndetse ab’imitima yoroshye amarira yabakamanye nahogoye.

Henry yahise atekereza ko buriya mama wa Linda ashobora kuba yapfuye. yahise atangira gutekereza ko buriya bagiye kumubaza impamvu yabarangiye umuganga utazi kuvura maze noneho umutima urushaho gutera cyane.

yatekereje kubwira motari ngo bisubirireyo ariko abona ko bahita bamugarura kuko hari abari bamaze kumubona, maze abwira motari ati: rero muvandimwe ukomere kandi ube umugabo. utantererana kuko hano hashobora kuba hari ikibazo gikomeye.

Motari: humura turikumwe kuva kumunota wa mbere kugeza kuwa nyuma.
bakoranye mu biganza bamwenyuramo ubundi bahita binjira gusa bakihagera Henry bahise bamufata bwangu bahita…………..Watch out next one.
.
.
Ayiwe !!! Birabe ibyuya.
ntucikwe agakurikira.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s