WARUZIKO AMAKARA ATURUKA KU GITI CYA MAYIDENI ARI UMUTI KU NDWARA NYINSHI?


img_0483

DUSOBANUKIRWE N’UBURYO AMAKARA ATURUKA KU NTURUSU YA ‘MEYIDENI’ ARI UMUTI KAMERE UVURA INDWARA NYINSHI CYANE-CYANE IZO MUNDA

Mu makara ava mu biti bitandukanye niyo akunda kubonekamo ayo dusanga mu gihugu cyacu cyane

Ku buryo buri muturarwanda wese aba ayasobanukiwe kuko abantu baturiye mu mijyi ndetse no mu ducentre akenshi ni yo bakoresha.

Mayideni ni ubwoko bw’ibiti by’inturusu bigira akamaro nk’ak’ibindi biti harimo gukorwamo amakara, ubwubatsi, imbaho, ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye, bwagaragaje ko aya makara ya maiden afite akamaro kanini ko kuba kavura ibintu byinshi bisa n’ubumara cyangwa se uburozi nk’uko byatangajwe mu gitabo cyiswe Bois d’Oeuvre cyanditswe na D. Louppe.

Aha hatanzwe urugero rw’umuntu ushobora kuba yarumwe n’inzoka, iyo agize amahirwe hagafatwa agafu k’aya makara maze kagashyirwa mu gatambaro gasukuwe bityo bagapfuka aho irumye mu maguru mashya, ya makara akurura ubumara bwose maze bukayasanga muri ka gatambaro.

Na none kandi kugira ngo aya makara abe yagira umumaro ni ngombwa kuyahinduramo ifu kuko nibwo abona gufata umumaro wo kuba umuti.

Elisaphante HARERIMANA, Muganga ku kigo ndera buzima cya Muganza we avug ako ikintu cyose kigira umumaro mu gihe cyakoreshejwe neza.

Akomeza avuga ko amakara afite umumaro mu kuvura indwara zimwe na zimwe mu mubiri w’umuntu bitewe n’ingufu agira mu gukurura cyangwa kunyunyuza imyanda.

Akomeza anavuga ko amakara asanzwe nayo yahoze yifashishwa mu koza amenyo kuva na kera mu Rwanda ndetse akaba yacya kimwe n’akoreshwaho colgate.

Gusa avuga ko iteka umuntu afashwe n’uburwayi yakagombye kwihutira kugana muganga akamufasha.

Aya makara na none akunze gukoreshwa n’abavuzi ba gihanga barimo bavura indwara zitandukanye harimo nko gukamura ibisebe by’imifunzo, kurogora ndetse n’inindi.

Mu bakoresha aya makara bivura ndetse no kuvura abandi, bavuga ko aya makara ya Mayideni avura igifu akanacyoza neza kigakora neza.

Usibye n’igifu ngo ayamakara avura ifumba, afasha umuntu wariye cyane akagwa ivutu, cyangwa arigutura ubwangati ngo akaba yamufasha kongera kugubwa neza.

Ubu bwoko bw’ibiti bya maiden bukunze kugaragara henshi mu gihugu, bikaba ari n’ibiti bikunda imvura cyane, kandi hari n’aho bakunda kubyita imvuvu nko mu burengerazuba bw’ibihugu.

Niba Hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kububaha!

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s