IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 18

95a36e17-78b1-492c-98d0-d5e4b92f747c-5179-00000110e9116562-7

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~18

Duherukana ubwo henry yari ahamagawe kuri phone kugira ngo amenyeshwe ibya Rick gusa babwirwa ko Henry……………… Loading
.
.
Uwitabye phone ya Henry yabwiye police ko Henry yagize ikibazo adashobora kwitaba phone.

bumubajije impamvu nyamukuru abasubiza ko arwaye. Yabaye akawawundi ngo “burya bagenzi urukundo ni ndwara, kandi utavuwe yakica nk’izindi zose, uzagukunda nawe uzajye umukunda.” ibyo nibyo byabaye kuri Henry ubwo nabwiraga muganga ko njye na Henry tutari murukundo.

namaze kugenda musiganye na muganga maze nawe ahita yitura hasi bigaragare ko yari atunguwe n’igisubizo nari ntanze. Henry yabaye aho mubitaro nawe noneho arwaye nsigara nsa nutagira noneho umurwaza gusa nari nsa nuri gukira kuburyo nashobraga kunyaruka nkareba uko mama amaze nkamuha umuti nkagaruka kubitaro kwivuza no kwita kuri Henry kuko nawe ntawundi muntu wari umuri hafi cyane ko nta nundi muntu wari uzi uko byamugendekeye uretse njye na muganga.

nakomeje kujya mwitaho muganga nawe akamfasha kuko nubundi sinari ndakagira imbaraga zo kuba nakita ku murwayi.

Henry yamaze ibyumweru birenga 2 ubona amaze nabi pe! Kuburyo byageze aho numva ntangiye kugira ubwoba niko kubaza muganga ati: ariko se muga ubundi mu byukuri ni ikihe kibazo nyamukuru Henry afite?

Muganga: Linda reka kwigira umwana n’umutesi kuko ibya Henry byo birakomeye nyine nkuko nawe ubibona. gusa ikibabaje nuko…. Nako reka mbireke da.
Njye: ikibabaje nigiki mbe muga?
Muganga: biragoye kubisobanura kuko nanjye bimaze kundenga.
Njye: oya muga wikomeza kuntera ubwoba pe mbwira ntugire ikibazo ntacyo ndaba bimbwire.

Muganga: buriya rero Linda ushobora kuba utarigeze ugira umuntu ukunda by’ukuri.
Njye: have winyibutsa ibyo bihe muga, naramugize ndamukunda yewe ndenza ibikenewe ariko ibyo nabiboneyemo igikomere nzagisazana.

Muganga: cyangwa niyo mpamvu utakigira icyo witaho kijyanye n’urukundo ubungubu?
Njye: (ikiniga cyamfashe) mbabarira muga tubireke kuko byantera umutima mubi nkomeje gutekereza Didie.

Muganga: ihangane shenge ndumva ushobora kuba warakomeretse bihagije nawe. gusa ubishoboye wambwira kuko yaba imwe munzira yo gukira ibikomere (kugira uwo ubwira ibyakubabaje ariko iyo umwizeyeho kugufasha).

Njye: muganga rero buriya hari igihe kigera nkumva sinshobora gusubira mu rukundo kubera ibyo naruboneyemo.
Muganga: mbwira nyine uko byakugendekeye.

Njye: (namubwiye ibyanjye na Didie uko byagenze nuko byarangiye).
Muganga: yooo! ese burya nuko byagenze? warakomeretse pe!
Njye: wowe ntushobora kubyumva neza uko byangendekeye nuko byangoye kubyakira kandi nanubu sindabyakira.

Muganga: Linda rero reka nkugire inama kandi nzima. “buriya ntushobora gukira icyo gikomere utagize undi muntu wo kukuba hafi no kwibagiza ibyo bihe. uzahorana intimba ku mutima igihe cyose ukiri wenyine.

Njye: none se ubwo koko urumva hari umuntu wankunda aramutse amenye amateka yanjye??
Muganga: yoooo! cyane rwose kandi akagukunda kurenza uko wowe ubitekereza.

Njyewe: hm! gute ubwo?
Muganga: ariko se Linda utambeshye koko wowe ntabwo ukunda Henry?
Njye: yewe, sinakwirariraho nanjye Henry ndamukunda gusa……..
Muganga: gusa iki Linda??

Njye:: muga, simpamya ko Henry ankunda kuko sinkiri uwo gukundwa n’umusore mwiza nka Henry.
Muganga:: wigir’ikibazo Linda, Henry ndabizi aragukunda kandi agukunda akuzi neza ninayo mpamvu yiteguye gufasha kuva mubwigunge. Ahubwo Linda ndakwinginze nawe mufashe umuruhure umutima kuko ari n’imiti tumuha nukubura uko tubigenza kuko ntacyo yamufasha kandi ngira ngo nawe urabibona ko aho gukira arushaho kuremba.

Njye:: none ubwo njye namufasha ute?
Muganga:: Linda bwira Henry ko nawe umukunda ndabizi ntazatinda gukira.
Njye:: muga, reka nere guhubuka nza banze mbitekerezeho neza.
Muganga:: oya witwara igihe kandi ntanundi wenda kugisha inama.
Njye: ntamuntu ngisha inama byo gusa numvaga ari ngombwa.

Muganga: ok ngiye kumutegurira imiti nawe usigare ubitekerezaho ndagaruka mukanya tujyane aho ari umuhe igisubizo. Sibyo?
Njye: Sawa ntakibazo.

Tugarutse kuri Mandela yageze Tanzania ategereza ko Linda yazamuhamagara araheba. yibajije icyatumye atamuhamagara kandi yaramusigiye amafaranga menshi yo kuguramo phone ariko akaba ataramuhamagara. ubwo yari agarutse mu Rwanda rero yageze hahandi yahuriye na Linda maze aca muri yanzira Linda yari yamweretse umugeza iwabo maze ageze kumazu atangira kubaza niba baba bazi umuntu witwa Linda gusa bamubwira ko bamuzi ariko bimutse nyuma y’uburwayi bukomeye bwa Linda na mama we, ko bimukiye hafi y’ibitaro. Mandela yahise azunguza umutwe bigaragare ko yari ababaye ahita asubira inyuma yiha guhunda yo kuzajya kumushakisha.

Tugarutse kubitaro rero muganga yarangije guha Henry imiti baranaganira gusa amubwira ko amufitiye surprise idasanzwe mukanya. Henry we wabonaga ko ntacyo bimubwiye asa nutanabyumvise.

Muganga yahise abwira Henry ati: ahubwo b’unteregereje ndaje gato. Yahise asohoka aza kundeba asanga ndicaye mfashe agafoto ka Henry muntoki nari narakuye hafi yaho arara ubwo nari ngiye kuhakora isuku. sinamenye igihe yaziye nisamye yambonye maze ndamwaragurika ahita ambwira ati: ndabizi ko igusubizo ari yego.

Ahubwo tugende ubimubwiregusayb aradutegereje. Numvise ngize ubwoba gusa ndavuga nti ntakibazo tugende. Ntibyatinze twahise tuhagera gusa nkajya numva ntari bushobore kubivuga nkurikije uko narimeze. numvaga nshobora no kubivuga akambwira ko nawe yabivuyemo gusa amaherezo y’inzira yari munzu. muganga yatangiye kuganiriza Henry amubaza uko yumva ameze Henry nawe akamusubiza bimwe nabimwe ibindi akamureka ariko akajya asubiza anyitegereza cyane.

byagez’aho muganga arambwira ati: Linda wowe ntacyo watubwira?
Njye:: (mu dusoni twinshi) ati: njyewe se? ibyo nababwira byo nibyinshi mubinyemereye. Henry yahise asubiza vuba vuba ati: turakwemereye rwose tubwire.
Njye : murakoze. Nahise mfukama hasi ndarira mbwira Henry ati: Henry ndakwinginze umbabarire kuba naragiye nkubabaza nkanakwirengagiza ndetse nkanagukomeretsa bikomeye gusa umbabarire nanjye ntiyari njye.

Henry wagaragaraga ko ntaningufu afite cyane ko twavuganaga aryamye, yashatse kweguka bwambere biranga muganga aramufasha aramuhagurutsa. yahise amfata akaboko kuko nari mfukamye iruhande rw’igitanda cye arambwira ngo nimanze mpaguruke. ndangije yarambwiye ati: Linda humura ntugire ikibazo, njye ntakosa nkubonaho uretse ko ari igihe cyari kitaragera. Kandi nkuko nabikubwiye ndagunda kandi ntibintera isoni kuba ngukunda rwose.

Njye:: (amarira y’ibyishimo yantembye mu maso) ndamubwira nti: Henry tuza umutima nanjye ndagukunda kandi mbikubwiye bimvuye ku mutima ❤ kandi nubyemera sinzaguhemukira.

Ibyishimo byari byose ku mpande zose gusa Henry we byar ‘ibindi bindi muganga nawe yishimye afata amafoto n’amashusho (video) maze bagiye kumva bumva umuntu ahise…………………. Watch out next


Mbega byiza weeee!
® ayiwee! Uwo ninde ugiye kubabihiriza?

Advertisements

7 responses to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 18

  1. izi episode koko ko zivangavanze zimwe tukazibura mwazidushiriye kumurongo surtout ikimenyetso gikomeye

    thx

    Like

    • Sorry, ikimenyetso gikomeye ni nshyanshya niyo iheruka , nukuvuga ko ugiye ahagana hasi ugakanda kuri old post zose urazibona. ( sorry ntiturazishyira ku murongo nkizindi turabikoraho vuba)

      Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s