IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 2


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-7

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~21

Twihuse cyane n’inkuru yacu dore ko ntampamvu yo gutinda kandi dushaka gukomeza kuryoherwa. Duheruka ubwo nyuma y’isuzuma rya autopsy, hari hamaze kwemezwa ko muganga yavuyemo umwuka kandi ko……… Loading

Nyuma yo kwemeza ko muganga yashizemo umwuka abaganga bavuze ko nubwo bakoze icyo kizamini batigeze babona uburwayi bugaragara bwaba bwishe uwo muganga. bavuze kandi ko mu gihe cyose bari bamaranye nawe batari barigeze babona agira ikibazo ikibazo icyari cyo cyose.

ibi byatumye barushaho kudufatira imyanzuro mibi kuko noneho byari bitangiye kugaragara ko aritwe twagize uruhari mu rupfu rwa muganga. abo baganga kandi bavuze ko uko bigaragara yapfuye nyuma y’uko Henry nawe ashiramo umwuka icyakora natwe ntabwo twari tubizi ko na Henry ashobora kuba yapfuye. nahise mba nk ‘umusazi nkimara kumva iyo nkuru ko Henry yapfuye.

ahantu twari dufungiye narisajije abantu twari kumwe bagira ubwoba ko nanjye naba ngiye gukurikira Henry na muganga gusa umwe muba police bari baturinze yahise aza aramfata anjyana mukindi cyumba ngo ndeke kuba ndabasakuriza.

cyari icyumba cyijimye kuburyo ntashoboraga no kuba namenya ahantu ndi, cyangwa ibintu ibyaribyo byose biri muri icyo cyumba. namaze iminota mike ntuje nibaza ibiri kumbaho ndangije mfukama ahantu nari mpagaze nsenga isengesho ryanyongeye imbaraga.
mbivanye ku mutima ndavuga nti: Mana sinzi uko ubigenza nuko ubikora, gusa icyo nzi cyo unyitaho. ndakwinginze umpe kwihanganira ibiri kumbaho undinde gucika intege no kwiheba kandi uko wapanze itegenya gihe ry’ubuzima bwanjye bizabe uko kuko ntakibasha kurogoya imigambi yawe. ngaho bana nanjye muri ibihe mu izina rya Yesu…. Amen. 🙏🙏.

Nkimara gusenga numvise ngize imbaraga numva wagira ngo ntacyabaye gusa muri njye nkumva ijwi rimbwira ngo “humura turikumwe sinagusize kandi sinakwibagiwe mwana wanjye.” byanyongeye imbaraga maze ngwa agacuho mba ndasinziye.

ahantu twari dufungiye sinibuka neza, gusa twari tuhafungiwe turn benshi kandi turegwa ibyaha bitandukanye.

hashize ibyumweru nka bibiri njyewe mfungiwe mu cyumba cya njyenyine, sinzabyibagirwa kuko muri icyo gihe cyose namaze mba muri icyo cyumba ntacyo kurya cyangwa icyo kunywa nabonaga, uretse ko numvaga ntanashonje. njye natekerezaga ko buriya iyo abantu bafunzwe bose baba batemerewe kubona ibyo kurya, kumbe kuko nageze mo nkahita ntuza sinongere gusakuza ntamuntu wigeze amenya ko ndi muri icyo cyumba.
.
Nyuma y’igihe kirekire rero imanza zacu zaratangiye maze tuzaburana nk ‘ejo, wamupolisi wadufunze yahise aza kutureba kuko hari amakuru yashakaga kuduha ajyanye n’urubanza rwacu. yahamagaye angel maze kuko ariwe yabonaga hafi ahita amubaza ati: Linda arihe?
Angel: ariko mperuka umujyana sinongoye kumubona ndetse nawe sinongeye kukubona ngo nkubaze amakuru ye kuko ndumva mfite impungenge zuko yaba atakiriho.
Police: ugize ngo? no no no! simbyumva! ubuse kuva icyo gihe cyose aracyari muri cyacyumba??
Angel: nimwe mubizi kuko nimwe mwamujyanye yo.
.
Uwo mupolisi yahise asiga angel aho ngaho aza kundeba aza ari gutorosha ndetse afite igihunga kuko ntacyizere yari afite ko naba nkiriho. yasanze ndi gusenga abanza kwikanga ahita azimya itoroshi ndangije abona kunyegera. twaganiriye igihe gito ambaza uko meze nuko mbayeho, mubwira ko mbayeho kubw ‘Imana kuko kubw’abantu mba narapfuye.

uwo mupolisi yumvise iyo mvugo yumva irakakaye arambwira ngo: Linda ndakwinginze umbabarire kuba ntarakwitayeho kuko nanjye sinjye, ahubwo narinzi ko buriya agahinda wari ufite kashize ugasanga abandi dore ko hano hahora hafunguye.
Njye: ibyo ntamwanya mbifitiye warakoze kuko watumye menya aho imbaraga z’Imana zitandukanira n’iz’abantu.

Police: Sawa ntakibazo. gusa rero ntatinze, maze iminsi ntaba hano nkurikirana ikirego cyanyu kuko ninjye ugishinzwe, ari nayo mpamvu utigeze ubona ngaruka hano, gusa e-e-e biragaragara ko mushobora gukatirwa burundu kuko urupfu rw’uriya muganga byagaragaye ko arimwe mwamwishe. ubwo rero hari ikintu nashakaga kubafasha ariko cyane cyane wowe.

Njye: (nubwoba bwinshi) ayiweee! Ubu se koko byaraduhamye kandi tutarabyigeze? none se ubwo koko ni iki twakora ngo dutsinde uru rubanza ko ntinya gufungwa?
Police: ok, nibyiza rero ubwo utinya uburoko ubwo uremera ibyo nkubwira. sibyo?
Njye: yego ndabyemera.

Police: amahirwe usigaranye rero ninjye gusa! sigara ubitekerezaho ndagaruka nimugoroba umbwire umwanzuro wawe mbone ntange raport. ikintu cyatuma udafungwa nuko wakemera ko turyamana (have sex /avoir sex ). Urabyemera?
Njye: (nariyunamiye, ntekereza nk’iminota 5 ntavuga) mpita mubwira nti:………………..watch out


°mbeg’ihurizo!!!
.
Ni iyihe nama wagira Linda? Yemere babikore cyangwa abyange?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s