IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 23

7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-9

IKIMENYETSO GIKOMEYE ~Part 23
.
.
Duherukana ubwo twari tugiye kuburanishwa bakabanza kutubaza niba aho dufungiwe nta hohoterwa duhura na ryo wa mu polisi agatangira kudagadwa. Nahise mpaguruka mbwira umucamanza nti….
.
.
Nahise mpaguruka mbwira umucamanza nti: “Bwana muyobozi, nta hohoterwa rirenze gufungwa uzira ubusa.” Namaze kuvuga Ibyo mpita nicara nta kindi ndengejeho.

Umucamanza yaranyitegereje azunguza umutwe, arakomeza ati niba nta wundi ufite icyo kubivugaho ndagirango dutangire icyaduhurije Hano. Arko kanya ni bwo Ricky yahise yinjira ndamumenya ariko kuko nari namaze kwicara ntago yamenye ko mpari.

Salle twari turimo yari yuzuyemo abantu bari baje kumva iburanishwa ry’ababo njye natekereza ko uretse no kuhagera nta n’umwe uzi ko nafunzwe agahinda kakanyica arko ngerageza kwikomeza kuko nari nzi ko Imana itantererana. Narakebukaga nkahuza amaso na Angel wari wuzuye ubwoba ariko nkagerageza kumuhumuriza.
.
Umucamanza yasabye abari aho bose gutuza urubanza ruratangira.
Yatangiye ahamagara amazina yabagiye kuburanishwa Uko twari batanu ; Ricky, Njyewe(Linda), Angel n’abandi bagabo babiri bashinjwaga ubufatanyacyaha na Ricky. Akimara kuvuga amazina Ricky yabaye nk’utunguwe yumvisemo izina ryanjye mbona abuze amahoro.
.
Baratangiye bahera ku rubanza rwa Ricky na bagenzi be. Kubera ko Ricky na bagenzi be bari abakire bari bazanye abababuranira( avocats). Umwavocat wa Ricky yarahagurutse afata ijambo avuga ko Ricky arengana kuko ibyo aregwa nta bimenyetso bifatika bibyerekana.

Akivuga gutyo nahise mpaguruka ntawe ubinsabye ntangira kugana imbere. Abantu bagize ngo ndasaze Kubera umuvuduko nari mfite. Bahise bansaba gusubira aho nari nicaye kuko urubanza rwanjye rutaragerwaho ariko mbabwira ko ndaburana ebyiri.

Umucamanza yahise afungura igitabo asoma bucece arangije yubura umutwe arandeba ahita ambwira ati “ndabona abatanze ikirego gishinja Ricky ari Mukamana Marie na Irasubiza Henry , ndabona nta zina ryawe ririmo. Nahise mbabwira ko Mukamana Marie ari mama wanjye.( ikirego cyari cyatanzwe mu izina rya mama na Henry Ricky yashatse kwiga).

Urubanza rwa Ricky rwageze Ku musozo nta kimenyetso gifatika mbonye kuko yavugaga ko yari hanze y’igihugi kuri uwo munsi bavuga ko yageze mu rugo(igihe yasigaga akomerekeje na Henry). Ubwo bendaga gufunga urubanza rwa Ricky hahise hinjira umukobwa ubona warakaye nta mikino ahita aboneza agana imbere abantu Bose bahita batuza bategereje kumva ikimuzanye.

Ricky wari wubitse umutwe ategereje kumva umwanzuro wa nyuma yumvise abantu bajujuraga bacecetse ahita yubura umutwe ngo arebe ikibaye agikubitana amaso na wa mukobwa kwihangana biramunanira ahita avuza induru ati “ntibishoboka, Clara ugeze hano ute?!”. Ibi byose yabivuze yataye umutwe kuko ubanza yari yibagiwe ko ari mu rukiko. Ba bagabo bashinjwaga ubufatanya cyaha na Ricky bari batangiye kudagadwa bigaragara ko na bo bari bazi uwo mukobwa.

Ricky yahise ahaguruka ashaka guca mu bantu ngo yiruke ariko abashinzwe umutekano baba bamubonye kare.
Baramugaruye bamwicaza ku ngufu bategereza icyo wa umukobwa avuaga. Yahise yegera microphone(indangururamajwi) afata ijambo ati “nkuko mwabyumvise abivuga nitwa Clara. Uyu Ricky mubona ni umugome w’umwicanyi by’indengakamere. Gusa mbere y’uko ngira byinshi mvuga nimwakire iyi recorder(icyuma gifata amajwi) namwe mwiyumvire.

Recorder barayifunguye Bose batega amatwi gusa yarangiye abantu bose bimiwe. Yari amajwi y’ibiganiro Ricky yagiranye na bagenzi be aho byumvikanaga ko ari we wari boss wa bo, kuko ari we watangaga amategeko.

Yagaragaje uko gahunda yo kuza gutera iwacu yagenze ndetse yari afatanyije na Mandela nkuko byumvikanye muri iyo record ko ari we yari yahaye mission yo kwa muganga……
.

.
Nta kundi kuburana kubayeho njye na Angel bahise batubwira ko Ku munsi ukurikiyeho tuzarekurwa kuko abanyabyaha bagaragaye, na ho Ricky we bamubwiye ko ibyaha bye bikomeje kwiyongera, urubanza rwe rwimurirwa mu cyumweru gikurikiyeho, bategeka no gushakisha Mandela.
.
.
Nageze Aho twabaga mbanza gushimira Imana itarantereranye numva muri njye mfite ibyishimo bidasanzwe kuko numvaga na Henry akiriho.

Ku munsi ukurikiyeho mbere yo gutaha badutumyeho tugeze mu biro nsanga no Ricky(yambaye amapingu ) ari kumwe na wa mu polisi wansabye ko turyamana n’undi mu polisi umwe. Nababajije icyo bampamagariye bambwira ko Ricky hari icyo ashaka kumbwira…
.
.
.
Iyi record se Clara yayikuye he?
.
Clara se we apfa iki na Ricky?
.
.
Henry se koko yarapfuye?
.
Ricky se ashaka kumbwira iki?

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s