IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 25

7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-11

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~25

Ndakeka twese twibuka neza uko twarangije part ~24. yarangiye ubwo njye na Angel twari tumaze gusoma akandiko Ricky yari yanyandikiye mbere yuko dutanduka.
nyamara yari yansabye ko nasubira mureba.

Niko dutangiye na part yacu rero aho Angel akimara gusoma yahise ambwira ati: Linda njye ndumva ahubwo ugize amahirwe. ntampamvu yo kuzuyaza ugomba guhita ujya kumureba mu cyakare kuko nkuko wabyumvise ejo nibwo bazajyanwa kuri gereza nkuru. wowe se siko ubyumva?

Njye: aho ntitubyumva kimwe Angel. biragaragara ko ukiri umwana kandi wikundira ibintu gusa. njye ndumva ntazajyayo kuko ntakintu nakoraho kivuye mu maboko ya Ricky kubera ubuhemu bwe.
Angel: ariko ushatse watekereza neza Linda ukareka kunyita materialist (ukunda ibintu).

Njye: ahubwo ndumva ntameze neza reka ndyame ndarara nanabitekerezaho neza ubwo ejo nzakubwira uko bimeze. ariko ndumva na mama yasinziye gusa nizere ko wamwitayeho ntakibazo yagize.

Angel: sha humura mama yasinziye ntakibazo afite kuko twari turi kumwe. gusa nubwo unaniwe bwose nanjye nari nkumfitiye ubutumwa.
Njye: ntakibazo niba bwihutirwa wambwira.

Angel: nyine utari waza, nabonye utinze njya ku muhanda ngo ndebe ko wahinguka kuko numvaga mfite irungu kubera ko na mama wawe yari amaze gusinzira. nahamaze igihe gito ngiye kubona mbona imodoka iparitse hafi yanjye ngiye kubona mbona havuyemo umusore mwiza shahu!

Njye: hm! ntumbwire ko ari umukunzi wawe wari waranze kumbwira. zimpe neza kabisa.
Angel: hm! waretse kwijijisha ariko?

Njye: nijijisha nte se?
Angel: ni wowe yashakaga rero gusa nabonye ashobora kuba agutinya. kuko wahingutse ahita akubona niko guhita ansezera arambwira ngo azagaruka.
Njye: sha ndumva uwo muntu ntamuzi ubwo nagaruka nanjye nzamubona ndebe. reka ndyame.
Angel: sha irambike ubwo nahejo reka nanjye ngere murugo.

ntagahora gahanze kandi bitinde bitebuke nuhemukira umuntu uzamenye ko uri kwishyira mu kaga.

nyuma yo y’imyaka myinshi Samantha avuye kwa Linda ndetse yarabaye umwe mubacuruzi bakomeye hamwe nawamuganga w’umushinwa, ibintu byatangiye kubabera bibi kuko batangiye guhomba maze Antonio (umugabo we akaba na muganga) yisubirira iwabo mu b’ Ubushinwa asiga Samantha n’abana 2 ntiyongera kugaruka. buri munsi yaramwandikiraga,agategereza ko yamusubiza agaheba. yahamagaraga nimero bakamubwira itigeze kubaho. ubuzima bwatangiye kumubera umubirizi abura epfo na ruguru ashaka uko yabigenze biramucanga.

Nkuko nari nabibwiye Angel namubwiye ko ngiye kuryama nyamara kuva nagera mu buriri sinigeze nsinzira ngo nduhuke nkuko nabyibwiraga. nagiye kubona mbona Henry araje aza antunguye ahita angwamo arampobera biratinda ambaza ikibazo kimwe ati: Linda urankunda?

Njye: ndagukunda cyane rwose urabizi gusa narakubuze.
Henry: yooo! ntiwakumva ukuntu nishimye kuba ndikumwe nawe uyu mwanya. gusa nsezeranya ko naho napfa utazampemukira.

Njye: ubwo se nagusiga nkajyahe?
Henry: reka mbyizere kandi nkwibutse kujya ugenzura neza ibyo uhawe byose.
Uwo mwanya nahise nkanguka gusa numva mfite ubwoba bwinshi.

nibajije ibibazo byinshi ntangira gutekereza ko Henry ashobora kuba akiriho nubwo ntamakuru nari mbifiteho. nahise mbyuka mfata umupira w’imbeho naherukaga kwambara nkiri muri gereza maze nibuka ko hari agapapuro muganga yansigiye nawe mbere y’uko apfa. nahise nkabona muri uwo mupira ndigaya nsanga nanjye ndi indangare. nasanze kanditse ngo:

Linda njye gukomeza kubaho ntibishobotse, gusa ntukigere narimwe uhemukira Henry kuko aragukunda cyane. ndabizi ugiye guca muri byinshi bikomeye ariko uzihangane bizagira iherezo kandi henry muzabana nubwo hari amakuru ugiye kumva atari meza.
.
Nahise ndushaho kugira ubwoba burinda bunkeraho. nari niyemeje kujya kureba Ricky akampa ibyangombwa ubundi byose nkabifashisha abakene. maze kwitegura nabanje guha mama umuti ubundi mpamagara Angel mubwira ko ngiye kureba Ricky ko agomba kuza kureba mama ndabona akanya. twasezeranyeho ndabwira nti bye (bayi) chr ndakubwira ninza.

.
Nkigera kumuryango nahise mbona………………….watch out.


°
Linda se mama abonye iki?
.
°ESE NIKI WABWIRA SAMANTHA??

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s