IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 26


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-12

IKIMENYETSO GIKOMEYE part~26

.
nasohotse murugo mfite gahunda yo kwihuta kuko nabonaga nakerewe ndavuga nti reka ntege akamoto niko kari bwihute.

nagaye kubona mbona akamodoka kamanukaga kandi nge narazamukaga kaza guparika kuri side (mu ruhande) narindimo maze mbona havuye mo umusore mwiza muri fime (black eye glass) maze araza aransuhuza tuganira ho gato ndamubwira nti ndihano ariko nashakaga kujya kuri station ya police hari umuntu ngiye kureba.
Yarambwiye ati: ese wanyemerera nkahakugeza ko nubundi nanjye aho naringiye bambwiye ko baza nyuma y’isaha?

Njye: oyaweee! nere kubicira gahunda pe! reka ntegereze abamotari nuko mbona nabo uyu munsi wagira ngo babahagiritse.
We: oh! no. kandi maze kukubwira ko abantu ngiye kureba badahari?
Nye: ubundi se wowe nihe wari ugiye?

We: imbere gato kuri biro (bureau) y’Akarere nari mfitanye inama n’abakozi bose bo muri njyanama y’akarere gusa bambwiye ko hari umukozi bakorana wabuze umwana ubwo niho bose bagiye gutabara ariko nyuma y’isaha baraba baje. urumva ko rero ntacyatuma ngusiga ku nzira kandi wumva nubundi ntakintu ngiye gukora.

Njye: nahise nikangamo kuko nahise numvako ashobora kuba ari umuyobozi ukomeye. gusa naramubwiye nti niba bitabagoye ngaho mungeze imbere.

Twahise twinjira mu modoka nshaka kujya kwicara inyuma ariko aranyangira arambwira ati: vayo wicare hano kuko nshaka kugenda nkubaza aho tugeze uko hagiye hitwa. naremeye ubundi tugenda tuganira no kubyo mu buzima busanzwe. gusa nababajwe nuko nagiye kwibuka nkibuka nabwiye ibyanjye byooose ntanakimwe muhishe.

numvaga merewe neza ndikumwe na Jackson kuburyo byongeye kunkumbuza no kunyibutsa wa munsi nari kumwe na Henry. naramurebaga nkabona nsa naho muzi ariko nkabona we asa n’abazungu.
Maze kumubwira ibyambayeho byose yahise yubika umutwe mbona ikiniga kiramufasha ntangira guhinda umushyitsi no kugira ubwoba ntekerezako naba mukomerekeje cyangwa akaba hari ibindi nawe mwibukije.

nahise mumbwira nti: Jackson (niko uwo musore yitwaga) mbabarira ndakwingize niba nkukomerekeje sinabishakaga kuko narinziko ndikubwira Henry umwe nari maze kukubwira. none rero hagarika imodoka mvemo ntatuma unakora impanuka.

We: ( kuvuga biramunanira ahubwo arushaho kurira cyane.)
Narushijeho kugira ubwoba (ibaze nawe uri njye!) nibaza niba ndibushobore guhagirika imodoka numva sinabishobora kuko sinarinzi gutwara imodoka.

kubw’amahirwe twageze ahantu hatuje tuvuye mu mujyi mbona Jackson agiye guparika imodoka. mu mutima naravuze nti Imana ishimwe. ndangije ndamubaza nti: Jackson, nib’atari ibanga niki navuze cyagukomerekeje ngo nkusabe imbabazi?

Jackson: (abanza kwitsa imitima) harya ntiwambwiye ko witwa Linda?
Njye: yego niko nakubwiye.
Jackson: buriya rero hari igihe umuntu ananirwa kwihangana kubera byinshi aba yibutse.

Njye: nukuri mumbabarire kuko nahubutse cyane ndabakomeretsa.
Jackson: oya we kwirenganya kuko nanjye bikunda kumbaho.
Njye: none se wowe byakugendekeye bite?

Jackson atari yansubiza nagiye kubona mbona umuntu usa na Clara aza adusanga ariko simenye ko ariwe neza kuko twari tukiri mu modoka kandi nimvura yari imaze kugwa kuburyo utari wapfa guhita umenya umuntu neza.

Clara yakomeje kutwegera mbona niwe koko kandi mbona asa nuziranye cyane na Jackson kuko amaze kudusuhuza yahise afata jackson akaboko amujyana hirya batangira kuganira no guseka.

bamaze umwanya muto baragaruka ntangira kubaza Clara ahantu asigaye aba kuko twaherukanaga kurukiko aza kutubera umutanga buhamya. yambyiye ko yari yaragiye muri Uganda gusa ngo yarazi ko byanga byakunda turi burare tubonanye.

nahise mbabwira nti mureke nkomeze aho nari ngiye Jackson wakoze cyane kuba wemeye kwigora kubwa njye.
Clara: Linda genda ariko wihute kandi nuhagera uhite umpamagara kuri phone nkubwire ibyo umbwirira Ricky.

Nahise nerekeza kuri police station dore ko hari nahafi ariko maze kuvugana na Ricky amaze no kumbwira uko nzabona ibyangombwa nahise nibuka ko Clara yamuntumyeho gusa ntaramuhamagara Angel yahise ampamagara ari kurira cyane numva yivugisha ngo ntibishoboka weee! ntiwapfa…………………watch out next part


.
Ayiweee! Mama Linda se yaba apfuye?

Advertisements

One response to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 26

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s