IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 28


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-15

IKIMENYETSO GIKOMEYE part-28

.
Ubwo duherukana Jackson twari kumwe mu rugo iwacu atari yatangira kumbwira uko yiriwe police nazo ziba zihateye amatako.
.
ESE ZAGENZWAGA N’IKI ? nibyo tugiye kubona muri iyi part.

Abapolisi bacyinjira twarikanze kuko muri twe nta muntu wari ubiteze. bataragira ikintu bavuga narebye Jackson ndamubaza nti: Jackson wakoze iki gituma baguhiga aho ugiye hose?

Jackson: (asubiza aseka cyaaane) ati: Linda ntakintu kibi nzi nakoze gituma mpigwa na police ahubwo kuko bagusanze iwawe babaze ikibagenza.

Ako kanya umupolisi umwe yahise avuga ati: muve mur’ayo kuko ndumva mwebwe mwabigize ibyoroshye kandi bikomeye.

Jackson: byagenze bite Jeff?
Jeff: Jackson ibintu byadukomeranye nabuze uko ndibubigenze.
Jackson: kutambwira se nyine byagenze bite?

Jeff: saha izi tuvugana Ricky yaducitse kandi twamubuze pe!
Jackson: no no no no! ntibishoboka sinanabyumva! yaba yabacitse ate se buriya?

Jeff: mp’umwanya mbigusobanurire neza nawe uraza ukubyumva
Jackson: ngaho mbwira nkuteze amatwi.

Jeff: reka mbikubwire na linda ahari kuko nawe biramureba. twamwambuye amapingu tugiye kumwinjiza mu modoka ngo tumujyane hamwe n’abandi ariko ya simbutse rimwe ntawamenye ahantu yanyuze. twashakishije hose twahebye kandi urabona ko bwari butangiye no kwira.

Nubwo yari inkuru ibabaje nariturije kuko nabonaga Jackson aziranye cyane n’abo ba police kandi nkaba ntaranashakaga kongera kwibuka amabi uwo mutindi ya nkoreye. gusa na none byanteye kwibaza cyane kuri Jackson nibaza ngo ni muntu ki kuko nabonaga ari umusore udasanzwe.

Jackson yabonye ntangiye guhinduka ahita abwira Jeff ati: genda ndakwisangira kuri office yawe.
.
Jeff yahise acaho we na bagenzi be bari kumwe maze nsigarana na Jackson. Jackson wagaragazaga agahinda mu maso yahise aza aranyegera cyane arambwira ati: Linda umbabarire kuri ibi byose bibaye ndabizi ko nubwo wirinze kugira iby’uvuga ariko urababaye kandi ufite byinshi washoboraga kubivugaho.

Njye: Jackson humura ntakibazo gikomeye mfite kuko n’ibindi biri ku mutima birahagije kuburyo ntakeneye kwiyongerera ibindi.
Jackson: oh! ni gute ugira ibibzo bikomeye ukabimpisha Linda? mbabajwe no kuba ntari mu bantu wizera ushobora kubwira ibyawe ngo niba ari ibibazo tubisangire kandi niba ari n’ibyishimo twishimane. ubiterwa n’iki Linda?
Njye: Jackson mbabarira nukuri nanjye sinjye. gusa mba nanga ko uhangayikishwa n’ibibazo bitari ibyawe.

Jackson: umva please nkwisabire kandi ntumpakanire. uremera kungira umwe mu bantu ukunda kandi wizera ushobora kumbwira ibyawe ukumva ntacyo wishisha?

Njye: Jackson nubwo bingoye bwose, sinabyanga kuko no kuba meze ukunguku uyu munsi wa none ni wowe mbikesha ahubwo Imana ijye ukumpera ibyo ntashobora ku guha.

gusa ndacyafite ikibazo kandi nawe umbabarire umbwize ukuri ntumpishe kuko mbikeneye. mu byukuri uri muntu ki?
Jackson: Linda urakoze cyaaaaaane kuba ibinyemereye. naho uwo ndiwe we, ndi ugukunda utazagusiga uzakuba hafi mu buzima bwose tuzaba turi kumwe.

naba ndi muzima cyangwa ndwaye sinzagutererana kuko ibyo nabyifuje kuva mu mugoroba umwe mbona umwari mwiza w’uburanga n’umutima utasangana abari biki gihe bakunda ibintu basize banyirabyo, bamwe mudashobora kujya inama ngo abe yaguha igitekerezo ariko wowe urumwe nabonye wihariye. mvuze byinshi bwa kwira bugacya gusa uwo niwe ndiwe. uranyuzwe?

Njye: kwihangana byaranze numvaga nsa nuri kurota mpita nibuka Henry Ku munsi wa mbere mpura nawe (soma part-1) amarira y’ibyishimo yabaye menshi maze mvugira hejuru cyane ati: wasanga inzozi zanjye zibaye impamo weeee! ntumbwire ko waba uri henry??

Jackson: ntagushidikanya ni njye gusa ndakwinze ntumbaze byinshi nonaha tuzashaka umunsi nkusobanurire byinshi.
Nasanye nufashwe n’amashanyarazi ndamusimbukira mugwamo ndamuhobora biratinda nsinzira mu gituza cye.

Tugarutse kwa Samantha nyuma yo kubura abana be 2 yabayeho ari nyakamwe atagira umwitaho agahinda neneho karamushengura gusa nimugoroba mbere y’uko aryama yagiye hanze akigera ku muryango abona agapapuro munsi y’urugi aragafata aragasoma asanga ni umugabo we wamwandikiye amubwira ati: Nongeye kugusuhuza cyane. mu magambo make ndagushimiye kuba waremeye kumbyarira abana. kandi ntukwiye guhangayikishwa n’abana kuko bameze neza hamwe na papa wabo.

kandi nanakugaya cyane kuba waremeye guhemukira umuvandimwe wawe Linda n’umubyeyi wawe mama wa Linda. nasanze utagira ubumuntu kuko mu gihe gito twabanye ntiwigeze utekereza kubabyeyi bakureze. nuko rero uzabanze wige kubana nibwo uzamenya agaciro k’umuvandimwe n’umubyeyi.
Ibihe byiza kandi ntukongere kuntekerezaho.

Samantha yamaze gusoma urwo rwandiko yumva ruramusonga gusa yibuka ko ntacyo yabikoraho. Yagiye kubona abona Ricky amugezeho ari kwahagira amusaba ko yamwemerera bakinjira mu nzu akagira icyo amubwira. bakigera mu nzu Samantha yahise yumva itangazo kuri radio ko Ricky yaba yatorotse gereza. yahise amubwira ati: uyu se ni wowe cyangwa?

Ricky: ninjye ariko uramenye ntumvuge.
Samantha: eheeeee! naho bigeze? ubwo rero…………..watch out next one



ESE SAMANTHA AREMERA GUCUMBIKIRA RICKY?

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s