IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 29

7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-16

IKIMENYETSO GIKOMEYE part-29

Duherukana ubwo Ricky yari ageze kwa Samantha ari nijoro ariko Samantha akumva ko Ricky yatorotse gereza.

Ese Samantha yaje kubyitwaramo gute? Ntucikwe!

Samantha: yeeeeeee! naho bigeze? ubwo rero uraje nkucumbikire?
Ricky: mbabarira rwose basi ribe irya none gusa ndabyuka ndagenda kuva ufite ubwoba.
Samantha: uramenye di! nibyo nakoze sindabikira. kandi byose ni kumpamvu zawe.

Ricky: iyo niyo nyiturano nyuma y’ ibyo nagukoreye byose?
Samantha: have winyibutsa kuko amafaranga wampaga n’inzoga wanguriraga nibyo byampumye amaso bituma ngambanira umuvandimwe wanjye ndetse bivamo no kubura umubyeyi wandeze ngakura. kugeza uyu munsi wa none ndabyicuza nubwo mbyibuka amahirwe asa nanshitse kuko sinahinguka Linda mu maso nkurikije ibyo namukoreye. ahubwo nsohokera aha niryamire ndebe ko nasinzira ibitekerezo bikagabanyuka.

Ricky: Samantha, please ndakwinginze ni wowe wenyine nzi muri uyu mujyi kandi urabizi barimo barampiga bamfashe noneho bahita banyica. ngirira impuhwe mu byeyi!

Samantha: hhhhhh ubwo se ni wowe wumva ko ukeneye abakugirira impuhwe? ndakumenyesha ko gira so yiturwa indi ubu nibwo ndikubibona. waranyoheje nikura amata ku munwa none agati namanitse nicaye ndi no guhaguruka kanga kumanuka.

Ricky: ubu koko uremeye ngende muri iri joro? ndabizi twarahemutse, ariko reka kubinshyiraho njyenyine kuko nawe ntiwigeze ungira inama. ubu mfite ubwoba ko Clara yaba yambonyeho kuko namubonye ahantu dukubitana amaso sinzi niba yamenye.
Samantha: ariko urasetsa di! ubwo se Clara ko yari ihabara yawe yakuvamo nubwo yaba yakubonye?
Ricky: byihorere ntuzi ibyo yankoreye. gusa sinanamurenganya.
Samantha: byagenze bite se wowe nawe?

Ricky: yewe byatinda kandi wambwiye ko utari buncumbikire. ahubwo reka ngende hakiri kare.
Samantha: yewe ndumva ibyawe nawe ari birebire icara ube urambwira ntakibazo uzagend’ejo.

Ricky: (yitsa imitima ) ibyanjye na Clara byo byabaye bibi cyane. burya bwose nari naramute inda bigez’aho ndamwihakana mubwira ko ntamuzi, kandi atarinjye muhungu uter’inda njye nyine. yambere umwana mwiza arandeka ubu njya najyaga numva ngo uwo mwana w’umuhungu wavutse turasa neza neza kandi ngo yarakuze arenda gutangir’ishuri.

ubwo rero mu myaka yashize ubwo narindi kuburana nari narahakanye ibintu byose kuko narinzi ko nta bimenyetso bifatika Linda yabona byo kunshinja. nuko rero nagiye kubona Clara aje mu rukiko aza nk’iyagatera ati muhumure byose ndabizi!

nibutse uburyo twari tubanye mu mutima nti birarangiye ndakatirwa urwo gupfa nawe navuga ko namwihakanye naramuteye inda.
Samantha: (yifashe ku munwa yumiwe) kagir’inkuru rero! ko numva wari wari wumiwe?
Ricky: yewe tuza ndacyakubwira. ubwo rero aba aratangiye ati: uyu ricky mureba ni umuhemu n’umugome akaba n’umwicanyi mubi!.

Mu mutima nti basi! birarangiye. ati uyu twarabanye ariko ibyo yankoreye birarenze gusa ibye na Linda murabisanga hano. (Yari record Clara yahaye abacamanza mwibuke parts zabanje). urumva nyine rwahise ruba uruc’abana kuko igihamya cyari kibonetse.

Samantha: nubwo bibabaje ariko byari binasekeje. none se iyo record yari yarayikuyehe?
Ricky: ngo ni wa muswa ngo ni henry wayimuhaye gusa nawe hari ibyo yarafashe cya gihe twabaga twasinze ubwo nazo azongeraho bankatira igifungo cya burundu, mbonye gutyo niko gutoroka nanjye.

Samantha: sha ndumva umbabaje pe nubwo nanjye ntorohewe.
None se urumva hari ikindi nagufashaho?

Ricky: sha ubyemeye nticyabura.
Samantha: ngaho kimbwire kandi ndagufasha kuko ntitwabanye nabi pe!

Ricky: reka mbe mbitekerezaho ndakubwira mu gitondo.
Samantha: ngaho ryama noneho turabonana mu gitondo.

Tugaruke kuri Jackson noneho. bwakeye atekereza ukuntu ari bumbwire nukuntu yamaze kumenya ko Ricky yatorotse bituma adasinzira burinda bucya.
byageze mu ma saa sita mbona arampamagaye arambaza ati: bite se mukunzi?

Njye: ntiwareba urukumbuzi nkufitiye. uziko ejo turi kumwe nabwo narindi kigukumbura?
Jackson: byihorere bizi njye. ahubwo se ndakubona gute ko ngukeneye cyane?

Njye: wansanga murugo se ko ndiyo njye nyine ko na Angel yagiye gusura umwana biganye uba mu mujyi?

Jackson: oya reka tuze guhurira muri ya mahumbezi yo munsi ya BK?
Njye: ntakibazo reka nitegure nze. sibyo? kandi sinkutange yo. Love u!

Jackson: oh! Urakoze cyane mukunzi mwiza. Love u too.

Ntibyatinze nageze aho twari twavuganye ndamushaka ndamubura. nahamagaye numero ye numva nayo ntihari ntangira kugira umujinya numva ncitse n’intege.

nagiye kumva numva umuntu amfutse mu maso mpita numva ni Henry ndamubwira nti ndekura nanakwanze maze.

mu kajwi gatuje Jackson yarambwiye ngo mbabarira rwose nabikoze mbishaka kuko nanagutanze kugera hano uretse ko imodoka nayisize hiry’iriya.

Ibyo byavuyeho anjyana amfutse mu maso tugeze ahantu arambwira ngo: ngaho icara.

Naricaye gusa icyo nabashaga kumva n’impumuro nziza idasanzwe ahantu nari nicaye.

yamaze kumfukura mbona nicaye ahantu heza cyane hari hateguwe muri forme (uburyo) y’umutima numva ndahakunze cyane ibyishimo birandenze rwose sinababeshya.
Twakomeje kuganira ibyishimo ari byose kumpande zose ndangije mu baza icyatumye ahindura amazina n’isura.

Jackson: burya rero igihe nari kwa muganga ndi mubitaro ndyamye ngeze aho gupfa, mu ganga nawe yaraje ambwira ko afite uburwayi bukomeye kadi ko yenda gupfa ariko ambwira ko kugira ngo tuzabashe gufata Ricky umugizi wa nabi ari uko twabeshya ko napfuye, niko guhimba icyo kinyoma gutyo rero.

nahise njya mu Bubiligi (Belgium) ngeze yo urumva nagombaga guhindura amazina kugira ngo ntakomeza gukurikiranwa.

isura yo rero nisize amavuta ndahinduka kuburyo utapfa kumenya. gusa uwo muganga nari namusigiye akandiko ngo azakakumpere kakubwira ko ntapfuye ko isaha n’isaha nzagaruka kandi nzakomeza kugukunda.

Nahise nongera kumuhobera ikiniga kiramfata atangira kumpoza no kumbwira ya magambo yajyaga ambwira kera na mama akiriho numva ni Henry koko. mu igihe twari tucyibereye mubyishimo nk’ibya cya gihe Mandela adusanga kubitaro twagiye kumva twumva inyuma yacu…………….
Watch out next


Ayiweee! Habaye iki se kandi?

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s