IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 31


IKIMENYETSO GIKOMEYE part-31

.
Duherukana ubwo twari tuvuye aho twari twicaye mu mahumbezi kuko hari hajemo kidobya Jackson amaze guterwa ibuye gusa twageze aho yari yasize imodoka dusanga……………… Loading

Twarahageze dusanga Clara arimo ararira, gusa njye sinari namubonye kuko yari yipfutse mu maso maze atubonye ahita ahaguruka n’umujinya mwinshi ahita anyegera atavuze ahita ankubita urushyi
rwiza numva injereri ziravuze, ubwenge buragiye kandi mu byukuri sinarinzi ikibi namukoreye cyatuma ankubita bigez ‘aho, akananyandagaza mu bantu.

Jackson ntakindi yarengejeho yahise amufata bwangu aramubaza ati: Clara, ibintu ukoze urabizi??
Clara: ndabizi nyine. ahubwo Jackson ur’umugome, ur’umugome nongere mbikubwire! kandi ndekura ntukongere no kumvugisha.

Jackson: umva Clara nkusubireremo neza: mu buzima bwawe niba utaniyubaha, jya wubaha abandi. aho kugira ngo unkubitire Linda wanjye wakabaye ari njye wakubise. sinzi icyo ushaka kugeraho. ndamukunda kandi imigambi yawe mibi ntabwo izagira icyo idutwara kuko tujya gukundana ibyo byose twarabitekereje.

Clara: Jackson ubu koko wiyemeje gukomezanya n’iyo ndaya ngo ni Clara? igihe nakubwiriye ko ngukunda kandi nkanakubwira ko Linda atari umukobwa wo gukunda ntabwo wabaga ubyitayeho? ubwo se andush’iki?

Jackson: (yahise akubita Clara urushyi rwiza rwiza nawe ati: ziba wanddaya we ari wowe! uramwita indaya mwararanye? va hano ugende sinkongere kukubona mu buzima bwanjye no mu maso yanjye. narinzi ko uri umuntu mwiza umuntu yagisha n’inama ariko nsanze uri ikirumira habiri ari umuntu mubi nyuma ya Ricky. amagambo yawe ntacyo yampinduraho kuko ndamukunda kandi nawe arankunda

Clara yagiye ari kwitonganya maze Jackson akomeza kumpanagura no kumpoza gusa kubera amagambo nari maze kumvana Clara nkumva ko basanzwe banganiraho nahise mpaguruka ndagenda mbwira Jackson nti: genda ukundane n’abagukunda kandi batari indaya, njyewe unyibagirwe kuko sindi mwiza nkabo kuko ntaho mpuriye q u.

Mkandi ngushimiye kuba warambaye hafi mu bihe byari bingoye byose. gusa niba unshakira amahoro nawe ukaba uyishakira, unyibagirwe kandi n’inzira iza iwacu uyibagirwe. kandi bye!

Jackson yarankurikiye asiga imodoka mpita ntega moto ndamusiga!
nageze murugo numva umutima wenda guturika kubera umujinya nari mfite.

nibazaga impamvu Clara yankomeretsa bigeze hariya! namubonaga nk’ununtu mwiza, wamfashije no murubanza akazana ibimenyetso gusa nza gusanga burya koko umuntu ni mugari ntiwamenya ibyiza cyangwa ibibi agutekerezaho.

Iminsi yagiye yicuma mbona ucyumweru kararangiye ntaravugana na Jackson gusa urukumbuzi numvaga mfite ntakintu warugereranya narwo kuko sinari nkibasha kugira icyo nashyira imbere y’ishati kuko numvaga ntakintu nshaka.

nararyamaga nkabura ibitotsi ahubwo byari byarimukiye ibitekerezo bidashira. nibukaga ibihe byose nanyuzemo nkumva nubundi kuba ndiho ntacyo bimaze nakabaye narapfuye. Angel yarazaga akanganiriza akagerageza kunyereka impamvu ntakwiye gufata umwanzuro nk’uyu wo kureka Jackson.

Naramubwiye nti: Angel, ntushobora kumva ukuntu byambabaje kubona Clara aza kunyandagaza mu bantu avuga amagambo ntashobora gusubiramo.

Angel: none se Linda ubwo koko urabona aribwo wakemuye ikibazo? reba nawe ntukirya, inzara irenda kukwica ibyo nibyo washakaga?
Njye: oya sibyo nashakaga gusa nanjye sinzi uko numva nabaye. Jackson yajyaga ampamagara nkamwihorera none nawe ntakimpamagara ubwo nubundi yahisemo kwibanira na Clara nkuko bari barabyumvikanye.

Angel: oya sha Linda simpamya ko Henry nzi yakora iryo kosa kuko uko muzi aragukunda kandi ntiyakwanga nubwo wowe wamwimye umwanya. kandi ubwo nawe aho ari yibaza impamvu wafashe umwanzuro nkuyu kandi mpamya ko wawufashe uhubutse kubera uburakari wari ufite.

Tugarutse kuri Ricky yabanje gushakisha amakuru yose aza kumenya ko Henry akiriho kandi ko noneho yenda kubana na Linda. ibyo byatumye ashaka abasore bo kujya guhiga Linda bakagenda noneho bagiye kumurangiza kugira ngo atazabana na Henry.

gusa kubera ko gahunda zose zaberaga kwa Samantha, we yaje kubona ko Ricky mubyo yakoraga byose nta rukundo rubirimo nubwo nawe yumvaga agifite byinshi ku mutima byatumaga yumva adashobora guhinguka mu maso ya Linda ariko we yumvaga adashaka ko Linda yapfa.

Ntibyatinze mu mugoroba umwe kwa Linda igihe yarimo aganira na Angel dore ko igihe cyose bababa baganira, ntakindi baganiraga uretse ubuzima bwa Linda bwari buri kujya mu kaga. bagiye kumva bicaye……….. ……Loading next


°
Ayiwe! birabe ibyuya

7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-19

Advertisements

One response to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 31

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s