IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 32


7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-20

IKIMENYETSO GIKOMEYE part-32 pre-final

Muri part iheruka twari tugeze aho angel na Linda bari bicaye baganira bumva… ………………..loading

Uko angel yakomezaga kugenda ampa inama mu buryo butandukanye anyereka ko nahubutse ndetse bikaba biri kungiraho n’ingaruka mu buryo bugaragara, nagiye kubona mbona telephone yanjye iratse mu ma touche dore ko nari maze igihe kirekire ntayikoresha kuko sinari ngikeneye kumva abampamagara mu gihe cyose nabaga nzi ko Henry ariwe (Jackson) atari bumpamagare cyangwa ngo anyoherereze ubutumwa bugifi kuko ibyo byose yari yarabikoze nkamwereka ko ntakeneye kumwumva nta n’igihe mfite cyo kumusubiza kuri SMS zose yanyohererezaga. angel niwe wabibonye ahita ambwira ati: zana iyo telephone turebe umuntu uguhamagaye.

Njye: ahamagaye nde se?
Angel: zana nyine turebe uw ‘ariwe.
Njye: akira reba wowe ufit’igihe.
Angel: noneho ntugikenera no kumenya abaguhamagara?
Njye: reka ibyo ni ibyo kuntesha umutwe nka Didie
Angel: ariko se Linda uracyibuka Didie n’igihe cyose gishize mutandukanye?

Njye: bireke sha wowe ntaby ‘uzi. ubu nsigaye mbona ibi byose ariwe wabinteye kuko kuva twabivamo bitewe n’ubuhemu bwe, sinongeye kugira amahoro kuva uwo munsi.
Angel: ariko uwo Didie waramukundaga pe!

Njye: angel, sha ntacyo naguhisha pe. gusa Didier naramukundaga biteye ubwoba. namukunze ntuzigamye kuburyo kubyakira bya ngoye, ahubwo ninayo mpamvu mba numva byose ari kimwe (gukunda cq kudakunda).

Angel: sha birumvikana ko yagusigiye igukomere ku mutima, gusa ntukwiye kuba imbata y’amateka yagusize. wagize amahirwe ubona uwo kukwibagiza ibyo byose nubwo ibibazo bitabuze ariko burya uzagaragaza ko wabaye intwari nubyitwaramo neza kandi nawe ukamuha umwanya uhagije. Linda ongera utekereze neza usubize amaso inyuma wibuke uko Henry yakubaye hafi nuko yagiye agufasha muri buri kimwe cyose wabaga ukeneye.

Njye: sinabyibagiwe, ntibyanashoboka ko mbyibagirwa kuko Henry yambere umuvandimwe, incuti ambera n’umubyeyi. ariko nabonye ibyo byose byarabangamiye Clara cyane kandi biramubabaza kuko yakundaga Henry. kandi nanjye nubwo mukunda sinshaka kumva ngo ndwanira na Clara umugabo na Clara. niyo mpamvu nabaretse ngo bikundanire pe mbahe amahoro.
Angel: none se Henry yigeze akubwira ko akunda Clara?
Njye: oya ntabyo yigeze ambwira.
Angel: nuko rero reka gukomeza kumushinja amakosa ahubwo mukanya ndagerageza kumuhamagara azaze mwongere mwiyunge kandi munakure n’ibintu mu nzira dore ko ibimaze iminsi bimera imvi.

Njye: Angel urakoze cyane pe ku nama nziza ungiriye. si byiza ko mperanwa n’amateka n’agahinda. gusa Henry ubu ntabwo yaza hano niyo wamuhamagara kuko maze kubona ko namubabaje kandi murenganya.
Angel: (nubwoba bwinshi) ayiweee! ndarota cyangwa? uziko twaganiriye tukibagirwa gusoma iyi message bakoherereje? gusa umenya yayobye pe!

Njye: ivuga ibiki se?
Angel: umva biteye ubwoba wo gacwa we! akira isomere nawe.
Njye: zana ndebe.

Linda mwana wa mama, uraho? urakomeye?
yewe ndizera ko ukomeye nubwo bitaba ari cyane. dore rero igitumye nkwandikira: mu minsi yashize najyaga nkuhamagara ukanga gufata phone, gusa nagira ngo nkumenyeshe ko hari abari guhiga ubuzima bwawe ku manywa na n'ijoro ngo bagukure ku isi. gusa nziko wari intwari kandi uracyari yo. shikama kigabo rero kuko birakomeye. ntukajye ukunda kujya hanze mu ijoro cyangwa ngo utembere wenyine. nta byinshi nkubwiye nzajya nkubwira uko gahunda zifashe.
Bye rero kandi ntuhangayike.

Njye: Mana weee! uyu muntu se buriya ni nde? Angel ko numva ngize ubwoba?
Angel: oya reka tubanze twitonde kandi urabona ko kubera kutita ku bintu kwawe muri iyi minsi byatumye utamenya uwo muntu uwo ariwe. gusa reka nshake uko twamenyesha Henry ibi bintu ubundi turamenya icyo gukora nyuma.
Njye: sha ngirira vuba pe noneho ndumva ubwenge buyaze.

Amasaha yaragiye aricuma angel arinako akomeza guhamagara Henry nawe akanga gufata phone, gusa bugeze nyuma angel amwoherereza SMS amubwira ko amushaka cyane kandi iwabo kwa Linda. nta kintu Henry yigeze asubiza gusa angel yabonye ko SMS ye yamugezeho. bigeze mu masaha y’umugoroba amwe yanakundaga kugerera kwa Linda, mu bwoba butagira uko bungana bagiye kumva hari ukomanze gusa kuko bari bari mu nzu habuze uwajya kureba uwo muntu ukomanga kuko bose bari bafite ubwoba.

kera kabaye angel yarahagurutse asiga ambwiye ati: ndagiye ni mfa uzamenye ko ari wowe nzize, uzamfashirize umuryango.
nahise ngira ubwoba kurenza noneho ndangije ndamubwira nti oya angel, mbabarira umpagurutse umfate tujyane nidupfa, dupfire hamwe. angel yarabyemeye arampagurutsa turasindagira tuba tugeze ku mumuryango dukinguye turumirwa!.
Twasanze ari henry waje nawe bamurandase kuko nawe yari atagishobora kuba yagira icyo yakora, nta n’icyo kurya cyangwa kunywa afata. yari yaranunutse biteye ubwoba kurusha uko njye nari narananutse. mu mbaraga nke twari dufite twarahoberanye numva imbaraga ziraje kandi na Henry nawe mbona akanyamuneza gatangiye kugaruka.

Twinjiye mu nzu maze mfukama hasi nsaba Henry imbabazi mbikuye ku mutima, angel hamwe n’undi musore wari wazanye na Henry nabo bambera abana beza bakomeza kumvisha Henry ko akwiye kungira imbabazi, maze Henry mu kiniga n’amarira menshi yarahagurutse arambwira ati: Linda mbabarira ari wowe kuko narakubabaje bikomeye, ninjye ukwiye kugusaba imbabazi, kandi ndakwinginze umbabarire.
Twarongeye turahoberana dushirana urukumbuzi kuburyo wabonaga impande zombi twishimye bitavugwa.

Twakomeje kuganira haba na ba angel bari bahari maze tubabwira ibya ya SMS nari nohererejwe Henry ambwira ko bidakwiye kuntera ubwoba ko andi hafi igihe cyose. yahise ambwira ati: Linda, ndagukunda cyane urabizi, kandi nawe urankunda. wanyemerera nkava hano dupanze gahunda y’ubukwe?

Angel na wa musore, bose barandebye bategereje icyo ndi bubivugeho. ntaragira icyo nsubiza twagiye kumva…………. …….loading next



Ayiweee! Bumvise iki se?
.
°Linda se arabyemera cq arabyanga?
.
FINAL muri tayali?

dusabane

Dusabane Magazine (www.dusabane.wordpress.com) ni blog ibagezaho inkuru ndende zanditse kuburyo bw’ uruhererekane (series) , urwenya ndetse n’ andi makuru atandukanye muzagenda mubonaho. Intego ya Dusabane Magazine ni ugusabana, kwidagadura (Entertainment), guhanahana amakuru n’ ibindi , tukaba tubashishikariza kudukurikira buri munsi kuko ntituzabatenguha. Dusabane Magazine

4 comments

Leave a comment