IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 33 FINAL

7f080798-36bd-43a4-9c4f-c07a712d0564-17633-000003625302717e-21

IKIMENYETSO GIKOMEYE part-33
#Final

Mu gihe tugiye gusoza iyi nkuru yacu reka nshimire wowe wabanye na twe kuva tuyitangira kugeza tugiye kuyisoza.

Ngushimiye mbikuye ku mutima
Tudatinze rero reka dusozere kugira ngo turusheho no kubategura indi nshyashya.
Muri part iheruka twasize Henry asabye Linda ko yamwemerera bagahita bategura ubukwe.
ESE LINDA YABA YARABYEMEYE? ……….wait

Mu gihe abantu bose twari kumwe bari bategereje kumva icyo mbivugaho twagiye kumva twumva hanze hari abantu bari kujujura basa naho bafite ibyo batari kumvikanaho maze mba ndetse kugira icyo mvuga kuko Henry yahise ambwira ngo nimbe ndetse abanze akudikirane ikijya mbere kuri abo bantu yumvaga haze.

aherekejwe na Claude (wa musore bari bazanye) bahise baca mu muryango w’inyuma ngo barebe abo bantu ni bantu ki. gusa kubw ‘amahirwe make basanze bagiye kuko bari bamvise baza bituma bahita biruka barihisha kuburyo batigeze bamenya abo bantu abo aribo. ntibiriwe babitindaho bahise bahindukira bagaruka muri salon aho twari turi nasigaranye na Angel. batari bahagera nabajije Angel ati: angel ubu koko Henry musubiz’iki?

Angel: sha nubwo icyo kigomba kuba icyemezo cy’umutimanama wawe njye ndumva wakagombye kumwemerera kuko Henry aragukunda kandi nta nundi musore wabona ugukunda nkuko Henry abikora. uretse n’ibyo kandi ndahamya ko nawe umukunda. ubwo rero urumva ko ayo mahirwe udakwiye kuyitesha kuko burya aza rimwe mu buzima.

Njye: yewe ndakumva pe kandi ufite ukuri kubyo uvuga, kuko najye Henry ndamukunda ariko noneho ndigutinya ko Clara aramutse abimenye noneho umenya yantwikira nkurikije uko nabonye yandakariye n’uburyo nabonye ashobora kuba akunda Henry.

Angel: umva ibyo byikuremo kuko ugendeye kuri ibyo ntiwazigera wubaka urugo.
Linda: oya ndumva ntari kubyumva neza ngiye kumuhakanira sinashobora guhora mu nduru zidashira nubwo mbona nabaye magorwa ariko mundeke nigorerwe nere gushyira umwana w’abandi mu bibazo byanjye.

Angel: ahaaa! aho ho rwose njya nirinda kugira byinshi mbivugaho kuko burya simba ndi mu mutima wawe gusa icyo nakubwiye cyo n’undi wese waza niyo nama yaguha.

Henry na Claude bahise bagaruka basanga rwose turacyicaye twashobewe ibitekerezo byandenze ubona mu bigaragara mpari ariko umutima n’intekerezo byimukiye ahandi hantu kure cyane. baraje batubwira ko basanze ba bantu ntabahari ibyo ntitwabitindaho kuko Henry yahise atubwira ati: ibyo mureke tubiveho yari kirogoya, ahubwo twigarukire ku ntama yacu.

akomeza agira ati: “umutima wanjye utegerezanyije amatsiko menshi kumva icyo wowe Linda ubitekerezaho. najyaga nibaza uko nzaritobora ngo mbikubwire nkabura inzira nzabicishamo, ariko none umutima wanjye weruye uvuga ibindimo kandi ndakwinginze ntumpakanire kuko sinabasha kubyakira.

Njye: (nipfutse mu maso) Henry umbabarire kubera ibyo ngiye kukubwira kuko wenda bishobora kuza binyuranye n’ibyo wari witeze. kandi nanjye nicyo cyemezo cy ‘umutimanama wanjye kandi nabitekerejeho nsanga ari cyo gusubizo ngomba kuguha.

mu byukuri ndagukunda pe, ndetse cyane kuko wanyubatse umutima, umpoza amarira kandi umvura ibikomere nagiriye mu rukundo kandi ndabigushimira cyane Imana izabiguhere umugisha. ariko icyifuzo cyawe cyo kuba twabana ndumva kidashoboka kandi ntimumbaze ngo kuber’iki kuko ni impamvu zanjye bwite.

Nahise mpaguruka bataragira icyo bambaza mpita njya mucyumba nsiga mbasezeye ndababwira nti: ndumva ntameze neza mureke mbe nduhutseho gato ndyame kandi mbifurije amahirwe masa no kwakira ibyo mubona ko bikomeye Imana ijye ibibafashamo.

Tugarutse kwa Samantha umugambi wo gukura Linda ku biryo warakomeje ndetse bapanga n’uburyo bizagenda gusa Samantha akomeza kugira amakenga kuko Ricky n’abasore yari yazanye bo kumufasha muri icyo gikorwa bari bameranije ko uzatatira amaserano bari bagiranye nawe azabarwa nk’umwanzi bityo nawe bakamuhiga byaba ngombwa nawe akicwa. ibyo byose byapangwaga Samantha abyumva kandi nawe akabarwa nk ‘umwe mubo babafatanije.

Ricky we ntiyashoboraga gusohoka ku manywa kuko yari azi ko yahita afatwa byihuse agasubizwa muri gereza, bityo niwe wakoraga ijoro.

buri gihe guhera nka saa mbiri z’ijoro (20h00) yabaga yageze kwa Linda ngo arebe ko yamubona asohoka nyamara kubera ko Samantha nubwo nawe yari umugambanyi kurundi ruhande ntiyifuzaga ko Linda yapfa akaba ari nabyo byatumaga agend aha Linda amakuru yose (updates).

igihe cyose Samantha yabaga avugana na Linda yaramubwiraga ati: uramenye ntukagire abashinzwe umutekano ubibwira kuko bahita badufunga twese kandi mfite uko nshaka kubigenza umugizi wanabi agafatwa atabizi.

Rimwe Samantha yagiye kubona abona numero yo hanze (foreign number) iramuhamagaye abanza kwanga kuyitaba ariko bigeze nyuma arayitaba ndetse aza gutungurwa no kumva ari abana be bari bamuhamagaye. bari barakuze kubera ko imyaka yari ishize batavugana atanababona yari myinshi pe! yababwiye ko abakumbuye byo gupfa, maze nabo bamubwira ko Papa wabo yababwiye ko azabazana mu Rwanda aho bavukiye bakahareba.

Samantha yarishimye cyane yumva koko nubwo yahemutse agahemukira umuvandimwe we Linda, kuba yarumvise abana be bongera kumwibuka byatumye agira icyizere ko hari ubwo Imana yabigenza neza maze akongera akibona mu bantu adafite ipfunwe nubwo yahoranaga igitoto ku mutima.

Kwa Linda noneho!
Henry amaze kumva ibyo nari maze kuvuga yananiwe kwihangana maze araturika ararira! disi nubwo bavuga ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda hari ubwo birenga bitewe nicyo utekereje.

Henry yagize emotion kubera ko kwiyumvisha amagambo nari mubwiye. yakomeje kurira anatakamba ati: Linda koko niki gitumye umbabariza umutima bene aka kageni? kuki uhisemo kinsiga njyenyine? simbyumva umenya atari wowe.

Aho narindi mu biriri nakomeje kumva ibyo avuga maze aho gusinzira ahubwo nanjye ndaturika ndarira. Angel nawe wari warize yaraje aranyinginga ngo ninze dusubire muri salon maze ndabyemera kuko nubundi icyo nashaga mu buriri nari nakibuze.

nageze hamwe na Henry ndebye ukuntu ameze nuko ndangije mufata mu kiganza ndamubwira nti: Henry ncuti ya njye, data ukaba na mama nasigaranye mbabarira ko ngera kukubabaza. mbonye koko ko unkunda pe! kandi nanjye shyitsa umutima hamwe ndagukunda ndi uwawe igihe nkiriho ndi muzima. mbabarira uceceke maze duhuze dutegure ibyacu.

Angel na Claude bateye hejuru bakoma amashyi baraduashimira ndetse duhita bahava twemeranyije itariki y’ubukwe nuko bizakorwa dore ko twabishyize mu byememweru bitatu gusa kuko Henry yari yarabyiteguye ntakibazo cy ‘ibikoresho cyari gihari.

Invitations (ubutumire) zaratanzwe mu ncuti n’abavandimwe maze imyiteguro irarimbanya ariko Henry akajya amba hafi igihe cyose kugira ngo hatagira ungirira nabi. nyamara uko iminsi yicumaga yegereza umunsi w’ubukwe niko Ricky na bagenzi be bakomezaga kubona ibyabo bitari kugenda neza maze bapanga ko baduhitana njye Henry kuko buri gihe twabaga turi kumwe ariko Samantha nawe ntiwemaga kumbwira uko bihagaze.

Iminsi yaragiye iricuma umunsi w’ubukwe uragera ibirori byari byitabiriwe n’abantu benshi batandukanye kuburyo tutari tubyiteze. ibirori birangiye twinjiye mu modoka ngo twerekeze imuhira, umuntu ntamenye neza atubuza kwinjira mu modoka twari twajemo maze kuko twagkraga amakenga ntitwayinjiramo.

twageze imbere gato ya modoka bari batubujije ihita ituruka kumbe Ricky yari yayitezemo agisasu. iyo yari imodoka ya Henry bwite gusa ntiyegeze itubabaza kuko icy’ingenzi bwari ubuzima kandi twari tubufite.

Samantha yahakoze akazi gakomeye cyane kuburyo ubwo imodoka yaturikaga Ricky nabo bari kumwe nabo bahise bafatwa kubufatanye na police kuko Samantha yari yamaze kubamenyesha uko bimeze ndetse ntibyatinze nk’ejo bahise bajyanwa kuri stade barabarasa.

Nyuma y’iminsi itatu gusa Samantha aherekejwe n’umugabo we n’abana babo n’izindi ncuti z’umugabo we bari bavanye mu Bushinwa, batugezeho mu rugo badutunguye bakirwa n’abaturanyi maze natwe tubabonye biradutungura cyane.

twarabakiye turaganira duhuza urugwiro ariko ukabona bafite ipfunwe, kera kabaye barerura bavuga ibihe byose twabanyemo nuko baduhemukiye gusa badusaba imbabazi kubyo bari barakoze maze natwe turabababarira kuko nubundi twari twarabababariye mbere.

ibyishimo byariyongeye maze turahoberana baradushimira ndetse baduha cadeau y’imodoka umugabo wa Samantha yari yatuzaniye ngo ijye ituvuna amagaru ku rugendo.

nyamara uko twari twishimye baduhamagaye batubwira ko Clara nawe kubwo kunanirwa kwihanganira kubona ibirori twari twagize mu ku munsi w’ubukwe maze nawe ariyahura arapfa.


Iryo niryo ryabaye iherezo ry’inkuru IKIMENYTSO GIKOMEYE mwarakoze
.
ESE IYI NKURU IGUSIGIYE IKI?

Gira icyo utubwira muri comment niba wishimiye story tukugezaho, ese dukomeze cyangwa turekeraho?

Advertisements

One response to “IKIMENYETSO GIKOMEYE PART 33 FINAL

  1. Munkuru nasomye aha kuri dusabane nakunze iyingiyi nejejwe nuko birangiye henry abonye uwo yavunikiye.
    Ese iyo mubaza ngo ese dukomeze cg turekere muba mushaka kuvuga iki? Nimukomeze nyine nonese hari uwakwifuza ko musubira inyuma cg mugahagarara? Nihagira nubabwira ngo muhagarare muzahite mukataza mukomeze mumwereke ko mutamvumvise. Gusa ndi numubabaro wo kubamenyesha ko inkuru mwatangiye nubwo ari nziza yanyuze kukindi kinyamakuru igira abakunzi benshi kuburyo kuzaza hano ngo tuyikurikire 100 % tuzarinde tugeza kuri episode 100 bitarimo kuri jye kereka nisamaza abatarayisomye nkeka nubu igihari uwayishaka yayibona. Murakoze mugire ibihe byizaa! Turabakunda

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s