MR DANIEL PART 1


img_0628

MR DANIEL!
.
muraho neza nshuti, bakunzi ba Dusabane Magazine iyi nkuru tugiye gutangira, ivuga cyane kumusore witwa daniel, turabasaba rero nshuti zacu, nkuko guterimbere arimwe, igihe uzumva part igushimishije uzihangane uzajye ushyiraho comment nibwo tumenya icyo twakora ngo tubashimishe!

.
inkuru yacu tuyitangirire ahantu hamwe mu gace runaka, mugihe cyo kumugoroba nka saa kumi nebyiri, mu rugo rumwe ndetse bigaragara ko ari mubantu bifashije. muri salon yurwo rugo hicayemo abantu batatu, barimo kuganira ndetse nagatelevision gacanye, bigaragara ko ntakibazo nakimwe bifitiye rwose, ako akanya umukobwa umwe murabo bantu batatu aba arayuye ati: aaaawwuuhh!

…eee mbega umunaniro wee! undi nawe waraho ndetse bisa nkaho ari umubyeyi dore ko yari anakuze kurusha abandi bose baraho aba aravuze ati: ego! aho ntushonje mbe divi!? “kumbe wamukobwa wayuraga yitwa divine”, ahita yitsetsa aravuga ati: yewe mama, nubundi inzara numunaniro birajyana dore ko nuyu munsi ntigeze ndya saa sita, twiriwe mukazi kenshi tubura numwanya!!.

ubwo divine yavuze atyo, nyina ahita areba umusore wari wicaye aho, aravuga ati: niko se max, ntiwumva ko divine ashonje koko, wagiye kureba nimba byahiye ukazana akarya!! .. kumbe max we yari yatwawe yirebera TV, aho kugira asubize ahubwo akazunguza umutwe afana ibyareba ndetse akanisetsa cyane, mama divine abibonye azunguza umutwe, ahita afata igisego cyaraho arakimutera, max aba arikanze ashidukira hejuru ati: ngo!? mama divine na divine bose basekera rimwe, divine ahita avuga ati: ese ubwo ibyo nibiki urimo kureba max!? max nawe ati: hahaha! ni…….. atarakomeza, mama divine ahita avuga ati: genda urebe ko byahiye uzane abantu birire, ubundi igihe wabishyiriyeho ntibirashya!

max nawe ati: eeee! uziko nari nibagiwe koko, ahubwo se………. atarakomeza, divine ahita ashyira urutoki kumunwa, aravuga ati: suuuH! muceceke, ntakintu mwumvise ra!?, bose bahita bacecekeka bagiye kumva bumva nanone mugikoni birakomye ngo bombori bombori, niko guhita basohoka bajya kureba ikibaye, bageze hanze basanga byose nisawa, imodoka iraho ntakibazo, mama divine na max binjira mugikoni basanga byose ntakibazo, isafuriya iracyari kuziko nkibisanzwe.
.
.
.
mama divine ahita avuga ati: hhm! ko nta mbeba zabaga mo hano se bigenze bite!? max nawe ati: yewe nanjye sinzi kabsa, cyangwa banza atari hano twumvaga! mama divine ati: ntawamenya! ngaho zana ibyo biryo abantu birire! ubwo mama divine yahise asohoka mugikoni, max nawe ahita apfundura isafuriya yari kuziko ngo arebe ko byaba byahiye, gusa yabaye agipfundura arikanga, kumutima ati:” nasaze se cyangwa ndimo kurota!!!”, arongera areba neza akabona ibiryo yatetse byahindutse amazi, yihanagura neza mumaso ngo arebe neza ariko akomeza kubona isafuriya yuzuye amazi, niko guhita atabaza ati: mbe mama divi….. mama divi……..!

ubwo divine na nyina nabo ntibatinda kuhagera, divine ati: bigenze bite max! max nawe ati: niko se ibyo mbona namwe murimo kubibona koko!? mama divine ati: ibiki se kandi max!? max nawe ati: ko mperuka nteka ibirayi byimvange, aya mazi yaturutsehe!? mama divine arebye nawe abona isafuriya yuzuye amazi, niko guhaguruka numujinya mwinshi akubita max urushyi, aravuga ati: maze rero wamusore we, nimba akazi kakunaniye uzinge utwawe utahe!, kumbe max ni umukozi!!”. max ati: ariko rwose mabuja…… atarakomeza, mama divine ahita avuga ati: kandi ubwo wabona wibagiwe gushyiramo ibirayi kubera biriya bifirime wirirwa ureba, nzongere kubona wageze muri salon! divine nawe ati: ihangane mama, wimutuka nundi wese byamubaho pe! max nawe ati: hoya nukuri nabishyizemo pe, ntureba ko no kuriyi safuriya hariho amafufu yabyo!!

mama divine nawe arebye neza, abona isafuriya irimo ayo mazi, harimo amafufu yibirayi, biramuyobera aravuga ati: ahubwo se max, harya sinakubonye uhata ibirayi!? max nawe ati: yego! nonese ko uvuga ngo ntago nabitetse, basi se hari ibibisi ubona hano!? divine ati: hhhm! nyamara rero……. atarakomeza, bumva hanze umuntu arahurudutse ariruka, nabo bahita basohoka vuba vuba, babona umuntu afunguye urugi rwigipangu asohoka yiruka! max ati: mama divi! ibi biryo barabyibye!? divine nawe ati: ariko uziko aribyo di, umujura yabisutse arangije ashyiramo amazi,eeee mbega weee!!

max ati: ahubwo iyo mbimenya ko acyihishe mo hano mba mwirengeje, urabona uburyo yaranteranyije na mama wawe divi!? mama divine ati: ariko mana iyi si! kubona nubwo abantu bageze aho biba ibiryo bihiye koko! max teka ibindi vuba cyane!!

.
tuve murugo kwa divine, tuze kuri wamuntu usohotse iwabo wa divine yiruka murako kagoroba,kumbe no munzira aho ari aracyiruka cyane ndetse yahumagiye byacyane, anyura mutuyira turi hagati yamazu, gusa bisa nkaho aho hantu arimo guca atahazi neza, ubwo yarirutse cyane ibyuya bishoka kumaso he bikagwa hasi nkimvura, mbese ubona ko yananiwe byacyane. yakomeje kwiruka ageze imbere yicara kukabuye haraho munzira atereka hasi agakapu yarafite muntoki aragafungura hazamuka umwotsi ushyushye, kumbe harimo byabiryo kwa divine babuze!.

ubwo umusore ukiri muto kandi mwiza cyane, yitegereza bya biryo avuye kwiba, yifata kwitama agahinda karamwica atangira gushoka amarira mumaso, kumutima akavuga amagambo yuzuye agahinda ati:” mana yanjye koko, kuberiki arinjye ibi byabayeho!!”. ubwo umusore yakomeje kurira agahinda arikose, gusa amaze kuruhuka arahaguruka aterura agakapu arongera afata urugendo yiruka, bishoboke ko yari yaturutse kure cyane!. ubwo umusore yakomeje urugendo rwe yiruka cyane, umunaniro ariwose ariko akanga agakomeza, bisa nkaho haraho yagombaga kugera kandi akahagerera kugihe!

kurundi ruhande, mukazu kamwe gacirirtse netse gashaje cyane, dore ko namwe mumadirishya ntabirahuri byari birimo, agatebe kamwe muri salon dore ko akazu kari akicyumba kimwe na salon, mucyumba cyako kazu haryamye umusaza, ndetse arimo gukorora cyane bigararaga ko arwaye bimwe bikomeye, iruhande rwigitanga hari huzuye amaraso avanzemo ibintu byumweru kuberako buruko umusaza yakororaha yaciraga ibintu nkibyo. nubwo bwose ntakabaraga umusaza yari yifitiye, yarihanganye areguka afata agakaramu nagakayi byaraho kumeza, aca agapapuro kamwe atangira kugira utwo yandikaho, gusa yagiye kurangiza urupapuro rwabaye umutuku dore ko rimwe na rimwe yakoraraga tukamucika tukagwa kurupapuro, ubwo muzehe yamaze kwandika arangije afata kagapapuro agashyira mumufuka wipantaro yari imanitse aho ngaho, arangije aragaruka buhoro buhoro yirambika kuburiri akomeza gukorora nkibisanzwe!.

hashize akanya katari gatoya rero, umusaza yumva hari uwinjiye munzu ndetse aza anahamagara ati: damas…damas… nizere ko ukuri maso!! “ kumbe disi muzehe yitwa damas”. ako kanya uwo muntu yahise yinjira ucyumba, kumbe ni wamusore uvuye kwiba ibiryo kwa divine, umusaza amukubise ijisho, areba uburyo umusore yahumagiye cyane ndetse ahumeka cyane, aba avuze mwijwi ritoya cyane ati: daniel! nizere ko utavuye kwiba kandi nabikubujije!! “ kumbe wamusore yitwa daniel!”.

ubwo umusaza yavuze atyo, daniel abura aho areba ahubwo amarira amwuzura mumaso, umusaza arongera ati: daniel… daniel niwowe mbaza! daniel nawe nagahinda kenshi ati: dama! humura ntago mvuye kwiba dabisabye! umusaza akorora cyane ati: ariko daniel ntugashake kumbeshya, ntitwasezeranye ko kwiba ubihagaritse koko, uragirango…….. arakomeza, daniel ahita avuga ati: nonese damas, ko urwaye kandi ukaba wenda kwicwa ninzara, ntadufaranga narimfite ngo njye guhaha, kandi urabizi tumaze iminsi ibiri tutarya, urumva koko……… akivuga, damas amera nkushaka kweguka ariko biranga, aravuga ati: daniel nyumva! nubwo wakuze uri umujura ntago wavukiye kwiba, kandi wabaye umujura bitewe nuko arinjye muntu wakubaye hafi kandi ariwo mwuga wanjye, ndawkinginze rero wituma mfa ngusize mubujura…….

akivuga, daniel amuca mwijambo aravuga ati: nonese damas, ko kwiba aribyo nzi, ko ntakindi kintu nshoboye urumva nabigenza nte koko!? umusaza ati:gkhuu…gkhuu…gkhuu! monese ko nabikwigishije shahu daniel, uko wabyize siko wakwiga nindi mirimo! dore ubu nanjye kuba ngiye gupfa ndimbwa nukubera amakosa nagiye nkora mubuzima, rwose ndakwinginze wituma mfana agahinda mwana wanjye, dore iwanyu simbazi, sinzi ngo nyoko cyangwa so ninde, sinzi abavandimwe bawe ariko rwose nasabye imana imbabazi yuko nakwigishije ubujura ndetse nawe nabawe bose ndabizi neza muzambababrira, sibyo daniel!!? ubwo muzehe yakomeje kuvuga ayo magambo, daniel we bikamera nkaho arukumujomba icyuma mumbavu, agahinda kakamwica cyane, yegura ukuboko akora mukiganza cya damas, aravuga ati: damas, rwose nubwo wanyigishije kwiba niwowe utumye ngera aho ndi ubu, ndibuka umunsi twahuye nari mfite imyaka itanu none dore ubu ngize 22 yose, kandi uretse no kuba inshuti yanjye wambereye umubyeyi mwiza, ndakwinginze rero wikomeza kumbwira ngo ugiye gupfa kuko ndumva bidashoboka nukuri!

damas nuburibwe mwinshi aseka gakeya ati: hhhhhh! wamusore we se shahu, iyo urugendo rwumuntu rurangiye ko aruhuka! gupfa byo niko bigomba kumera ahubwo ndakwinginze mbwira ko utazongera kwiba, kandi ubinsezeranye nigendere ntekanye!
.
.
.
daniel we yarebaga uburyo muzehe ababaye, yakumva namagambo arimo kuvuga bigatuma agahinda kenda kumuturitsa umutima, kuko yumvaga adashaka kubura damas, niko kwegera hafi , yitegereza damas mumaso ,amukora kumpanga ukundi kuboko agukoza kumutima we aravuga ati: rwose damas, urabizi ko ntigeze ngusuzugura, ndetse kandi ntazigera ngusuzugura, niyo mpamvu ngusezeranya ko ntazigera nongera kwiba numunsi numwe, kandi rwose nawe nsezeranya ko utari bunsige kuko……… atarakomeza, damas ahita aseka gakeya asa nkuwishimye ariko inkorora no guhumeka insigane ari byose, aravuga ati: daniel rwose niwowe muntu nakunze kuriyi si, nkunda ko wubaha mwana wanjye, dore unsezeranyije nkuko twajyaga tubikora,……. ese uribuka icyo ibyo bimenyetso ukoze bisobanuye daniel!?

daniel ati: yego rwose damas! damas arongera ati: ubwo rero mwana wanjye dore ibyo bimenyetso nanjye nabyigishijwe na data, iyo umuntu arenze kubyo yasezeranye aba akoze ishyano, kandi wibuke ko ukuboko kwawe kwiburyo kwari kurambitse kumutima wawe!! daniel ati: ndabyibuka rwose damas, ntago nzigera mbirengaho ngo nongere kwiba! damas ati: nuko rero, nuramuka ubirenzeho, ibizakubaho uzabyirengere mwana wanjye……..

daniel ati: humura rwose dama! ngaho nawe nsezeranye ko utaribunsige njyenyine,sibyo!? damas ati: erega mwana wanjye, indwara ndwaye ntago yapfa koroha, ubu njye ntakindi gisigaye atari kwipfira! daniel ati: have ariko damas, basi reka tujye kwamuganga turebe ko batugirira ikigongwe bakakuvura!! damas ninkorora ikomeye ati: wamwana we se wagize ngo indwara ndwaye kwa muganga bayivura ko umuntu ufite umuti ari umwe kuriyi si! daniel ati: yeeeh! ninde se ubwo damas!? damas nawe ati: daniel rero, dore nari nirinze kukubwira ibyambayeho, ariko ndumva aringombwa ko ubimenya ndetse ukamenya nimpamvu ndimo nkubuza kwiba!

daniel ati: nguteze yombi!! damas arongera ati: doore hashize imyaka ibiri, hari umugore witwa chancellia, namwibye amafaranga menshi cyane agera kuri millioni eshanu, kandi nayamwambuye kungufu ndetse ndanamuhohotera, gusa yambwiye ijambo rimwe ati” uzifuza kuyanzanira bitagikunze!”. daniel ati: eheee! nonese ushatse kuvuga ko ariwe……….atarakomeza damas arongera ati: niwe nyine, none ko ubizi tubanye imyaka cumi nitanu yose, wigeze ubona ndwara cyangwa ngo nkorore!, ikindi kandi kuva nafatwa nindwara, ntamunsi ntamubona munzozi ambwira ngo musange mumashyamba yimisozi yamabuye ashinyitse ampe umuti! daniel ati: yeeeeeh! nonese waje tukajyayo nimba uhazi damas! damas ati: nonese uzi ngo nanze kujyayo daniel! amafaranga ye se nayakurahe, cyangwa uzi ngo nugupfa kujyayo nurutwe ngo araguha uwo muti!? ubwo daniel yumvise ibyo yumva birakomeye, atekereza cyane yibaza icyo yakora ahubwo umutwe ugashyuha, akomeza kwibaza byinshi yimyoza cyane, hashize umwanya abaza umusaza ati: ese ubundi dama,ko amafaranga angana atyo ntigeze nyakubonana wayashyizehe!?

damas ati: ahubwo se shahu iyaba naranayariye bikagira inzira, abantu babonye nambura uwo mudamu baratabaje banyirukaho bya cyane kuburyo nanjye ntabashije kumenya aho nayataye kuko ninzira nanyuragamo sinarinyizi, iyo nibutse uburyo nari napanze guhita mva mubujura tugashaka icyo tuyakoresha numva umutwe uzungurutse!! daniel yitsa imitima aravuga ati: eeeeeeh! damas, mugitondo ndajya muriyo misozi kandi nzabizi arampa umuti! damas ati: wamwana we nawe ushaka gupfa, ubwo se urumva muriyo misozi wajyayo utahazi kandi utanajyanye nibyo bagusaba, cyangwa buriya ntiwumvise ko hariyo imyuka mibi! ubwo se kuba meze gutya wumva ko nigeze nongera guhura nuwo mugore cyangwa yaranterereje sha daniel! ubwo bakomeje kuganira damas akomeza kubuza daniel utuntu tumwe na tumwe, gusa daniel we yumvaga byamurenze, yenda guhitannwa nagahinda byahatr, igihe cyaje kugera batangira kurya twaturayi yazanye, birumvikana yatamikaga umusaza nubwo byaje kugera nyuma byose akabigarura.”

yooh mbega umusaza ubabaye we!!”. daniel we yarebaga damas agasuka amarira, akibaza muriwe ikintu yakora ngo damas akire bikamuyobera, damas we abonye uburyo daniel arimo kurira nawe yumva agahinda karamurenze, ahita atangira kuririmba akaririmbo bakundaga kuririmba bagiye kuryama iyo babaga bibye neza babonye icyo kurya, daniel nawe mumarira menshi afatiraho bararirimba, ndetse damas atangira gutera daniel udustory dutandukanye birangira daniel asinziriye, ntiyamenya nigihe ibitotsi byaziye. ubwo ijoro ryaratambutse gusa rirangira damas atorohewe namba, dore ko nijoro ryose yaraye akanuye, tutibagiwe namashusho yawamugore yakundaga kumuza mumboni amusaba kwishyura amafaranga.
.
.
.
tuve kuri ba damas na daniel, tujye kurundi ruhande, ahantu hamwe murugo rukize cyane, inzu nziza itagira uko isa nuko iteye ndetse yubatse ahantu hanini cyane huzuye indabyo nziza cyane, imodoka nyinshi zubwobo ziparitse hanze mbese muri make bigaragara ko ari mubakire bafashe ubuzima rwose. muriyo nzu hasohotsemo umugore usa nkaho akuze kuburyo twamushyira mukigero cyimyaka 48, aza yerekeza kumdoka imwe muzaraho, afungura umuryango agiye kwinjira mu modoka yumva hari umuntu urimo kumuhamagara ati: mom…. mom…!! kumbe nundi mukobwa mwiza cyane bihebuje, ndetse ukiri muto bisa nkaho ari mukigero cyimyaka 21, wa mugore ahita avuga ati: yooh! ma filla, chanella ko ubyutse kare!! nanze kukubyutsa numvaga ugisinziriye! “kumbe ni umukobwa wuwo mugore”.

chanella nawe ati: hoya mama, ntukagende ntakubonye ngo ndebe ko waramutse, sibyo mama!? mama nawe ati: nibyo rwose chanella mwana wanjye, gusa uyu munsi nazindutse cyane kuko hari byinshi ngomba gutegura, ntuzi se ko nimugoroba hari umunsi mukuru wawe wamavuko, ese ubundi inshuti zawe warazitumiye zose!? chanella ati: cyane rwose, bose narababwiye mama! ese waretse tukajyana basi!?

mama ati: eheeee! Ahantu ngiye ntago natuma tujyana, dore ubu ngiye kuri bank gufata amafaranga yo kukugurira cadeau ndibuze kuguha, kandi urabizi biba ari surprise! ,ntago twajyana rero!! chanella ati: wooowww! ndareba wowe na papa impano muza kumpa nuri!!! mama ati: hahahaha! sawa ma chrie, bye!! rero reka nihute! ubwo umubyeyi yahise asezera kumukobwa we aragenda!

tugaruke kuri daniel, nawe yarameze gukanguka, akoze kuri damas abona umusaza yarembye byhatar, atangira guhamagara ati: damas….damas…..!! ariko damas we ntiragishoboye no kuvuga keretse kuzunguza umunwa ijwi rigahera, ndetse no gukoresha intoki nazo zitari zigifite akabaraga. daniel abibonye atyo yumva noneho ibintu biramukomeranye, atekereza kujya mumisozi gushaka umuti, ariko umutima nama we ukamwangira kuko nubundi damas yari yamubujije, ntakindi rero yakoze yahise asohoka vuba vuba agenda yiruka ajya mumugi rwagati, ahaca urucyura nyurane rwimodoka zitandukanye ndetse nabantu benshi, imodoka yose abonye iparitse akayegera agasaba abayirimo, akababwira ikibazo afite bamwe bakamwita umutekamutwe abandi bakamuha ibiceri bagiye basagura. daniel yakomeje gusabiriza bigeraho icyuya kimurenga ndetse ataragira nibihumbi bitanu, ibibazo biramurenga atangira kwiheba, agenda mumugi wowe intege ari ntazo, ageze imbere abona umukecuru wari wicaye iruhande rwumuhanda asabiriza, umujinya nagahinda biramwica bituma nayayandi yaramaze gukusanya ayihera uwo mukecuru, yiyemeza kwihangana akibagirwa umusaza damas wamubereye inshuti numubyeyi icyarimwe.

Daniel yagerageze kwiyibagiza damas ariko yakwibuka ubuzima banyuranyemo bikamurya mubwonko, umutima ukadiha ukenda guturika, agatekereza kujya kwiba ariko akibuka ko yasezeranyije damas ko atazongera kwiba, ndetse yakwibuka ko yakoze ibimenyetso byisezerano damas yamwigishije akumva ntiyakwiba kuko nawe byamugiraho ingaruka kubwo kwica isezerano, ubwo yakomeje kurwana nizo ntekerezo mumutwe, akumva ntashaka kubura damas, akumva ntago yakongera kwiba, akibuka uburyo yasezeranyije damas kubimenytetso, akumva ntagisubizo nakimwe gihari!. daniel byaramucanze bigeraho umutwe umurya cyane, yicara kumuhanda aho mumugi rwagati, yitegereza umugi wose, abona inzu ndende cyane ifite icyapa hejuru cyanditseho ngo W.G BANK, bituma atekereza kujya kwibayo nubwo bwose yari yasezeranyije damas, akomeza kwitegereza cyane iyo nzu, akibuka nuko damas amerewe, bituma afunga umwuka, kumutima ati:” reka njye kureba ko hari icyo mpabona, ibizambaho bizabe ariko mbone damas abaye muzima, ibyamasezerano simbyitayeho, nanyica anyice ariko ntabare inshuti yanjye!!””…….

.
.ESE AGAPAPURO DAMAS YANDITSE KARIHO IBIKI!?
.ESE UMUGORE DAMAS YIBYE AKAMUTEZA IBYO BYOSE NI MUNTU KI!?
.
.ESE DANIEL ARATABARA MUZEHE DAMAS, ESE KOKO IBYO BIMENYETSO BYISEZERANO BIGIRA INGARUKA!?
.

.author:willy grouch

.NTUCIKWE PART 2…LOADING……….

Advertisements

7 responses to “MR DANIEL PART 1

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s