WAKORA IKI NGO WIRINDE INDWARA ZITERWA N’ ICYUYA GIKABIJE MU BIRENGE

img_0651

Umuvandimwe ati: “Mumfashe Ku kibazo kijyanye no kubira ibyuya byinshi mu birenge, ndetse no kurwara ibimeme!”

Wakora iki ngo wirinde indwara ziterwa n’icyuya gikabije mu birenge?

Kubira icyuya ni ibintu bisanzwe kandi bigomba kuba kuri buri muntu wese, gusa kuri bamwe biragorana cyane kubana nabyo dore ko hari ubwo bitera ibibazo, nk’impumuro mbi y’ibirenge, gushishuka umubiri w’ibirenga, kurwara ibimeme cyangwa se n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ese ibi biterwa n’iki?

Ese hari icyo umunsi yakora se ngo akemure ibyo bibazo byose?

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’uruhu bahamya ko kubira icyuya ari ikintu kiba ku mubiri w’umuntu wese muzima gusa ko iyo bigeze mu birenge icyuya bitacyorohera gutemba ngo gishire kubera cyane cyane abantu bakunda kwambara inkweto zifunze ndetse n’amasogisi,

ugasanga cya cyuya cyagumyemo, bigatuma hakomeza gutoha kandi hashyushye.

Ubu bushyuhe buvanze no gutoha rero nibyo bibyara umunuko ndetse na mikorobi zikaba zakuriramo bityo ugasanga umuntu ahora yinubira ibirenge bye.

Kugira ngo rero umuntu akemure iki kibazo birasaba guha ibirenge uburyo bwo guhumeka neza, ugerageza kugabanya kwambara inkweto zifunze.

Ushobora kandi no kwambara amasogisi akozwe muri coton 100%, kuko afasha gukamura icyuya,

cyangwa se ukajya muri pharmacie zimwe na zimwe zigira amasogisi yabigenewe.

Ibi bizatuma icyuya gikamuka mu birenge bityo bibashe guhumeka neza.

Ni byiza kandi kugira inkweto nyinshi kuko iyo ibirenge bisubiye mu nkweto zigifite icyuya cy’umunsi wabanje bituma cyiyongera bityo umunuko na mikorobi bikiyongera.

Ni byiza rero ko wambara inkweto ku munsi ukurikiyeho ukazireka nazo zigata wa mwuka mu bi, ukambara izindi,

Ukagenda uzisimburanya, bikaba byiza ugiye urindira iminsi 2 mbere yo kwambara inkweto wari wambaye.

Bigukundiye, ukaba wizeye ko aho uri hasukuye, kureka ibirenge byawe nta nkweto byambaye nabyo bifasha ibirenge guhumeka.

Niba utizeye isuku y’aho uri ambara inkweto zifunguye nka sandale (sandals) cyangwa kambambili.

Icyitonderwa:

Mu gihe ubonye ufite icyuya gikabije cyangwa n’ingaruka zabyo ukabona zikomeje kuba nyinshi, wagana umuganga akakugira inama zihariye cyangwa se akakwandikira imiti yagufasha.

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kubafasha!

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s