ESE WARUZIKO USHOBORA KWIRINDA IMINKANYARI?


img_0641

MENYA UBURYO BWAGUFASHA KWIRINDA NO KURWANYA IMINKANYARI

Bibe ihene, ingona ,ingamiya cyangwa umubiri wawe iminsi ntirobanura amaherezo umuntu ,igikoresho cyangwa ikindi kintu runaka kigira iminsi kigasaza. Imikanyari ni kimwe mubyerekana ko uri kugana muzabukuru uko iminsi itambuka niko uruhu rugenda rusaza rukazana iminkanyari kandi uko niko biri ntanicyo wabihinduraho ariko ushobora kugabanya umuvuduko cyangwa se ukagabanya uburyo uruhu rwawe rugaragara nkurushaje ukagabanya iminkanyari.

kuri ubu twabateguriye uburyo ushobora gukoresha uri murugo kandi bwa gakondo ukarinda uruhu rwawe kuba rwagaragaza iminkanyari.

Nkuko tubikesha urubuga topsante.fr ubu ni uburyo bwizewe bwagufasha kurinda uruhu rwawe:
.
.
Ipapaye
.
Uko urya ipapayi nyinshi niko iminkanyari igabanuka kuruhu rwawe
Urubuto rw’ipapayi burya si ugufasha abantu bagize ikibazo munda cyo kubura umusarane(impatwe cyangwa constipation mu indimi z’amahanga ) burya ipapayi ifite umumaro ukomeye cyane mukuba warinda umuntu kuba uruhu rwe rwaterwa n’iminkanyari kandi burya ipapayi igira umumaro munini mukurinda impyiko iyo uriye imbuto z’ipapayi burya uba wirinda kuba waterwa n’indwara z’impyiko Burya ipapayi igira amatembabuzi arinda uruhu kuba rwazaza
Kuva ubu nujya uhaha imbuto ntukibagirwe ipapayi hanyuma dore ko rifasha uruhu.

Umuneke
.
Burya umuneke tubona nk’urubuto rusanzwe ugizwe na 90% by’amazi Kandi nanone umuneke wuzuyemo intungamubiri zifasha umubiri mukurema uturemangingo tw’umubiri Utwo turemangingo nitwo dufasha uruhu mukurema no gusana uruhu.
.
Uburyo umuneke ukoreshwa
.
Mukurwanya iminkanyari Tonora umuneke wawe neza
Fata igice kimwe ugisige mumaso hanyuma utegereze byibuze iminota icumi mbere yo kwoga n’amazi akonje
.
.
Amazi y’ururabo rwa ROZA
.
Amazi y’ururabo rwa ROZA aboneka hose hacuruzwa amavuta nibijyana nayo nyarukira ku iduka hanyuma uyagure
.
Uburyo akoreshwa
.
Fata amazi makeya y’ururabo rwa roza mugihe cy’umunsi uyisige mumaso
Ushobora ndetse no kuvangamo indimo iyi izi nka (citron) cyangwa ndimu kari Ivoka cyangwa avoka(Avocado)
Avoka burya n’ayo ni urubuto rukungahaye muntungamubiri zirinda uruhu Dore ko ikungahaye kuri vitamin E ifasha umubiri by’umwihariko mukurinda uruhuo gusaza ndetse iyi vitamin E irinda uruhu iminkanyari.
.
Uburyo ikoreshwa
.
Fata ivoka yawe ihiye neza saturamo ibice bibiri aha urukoresha igice kimwe vangamo ikiyiko cy’ubuki hanyuma ukoreshe urwo ruvange mumaso urwisige utegereze iminota hagati ya 10-15 ukarabe mumaso ukoreshe amazi akonje.
.
.
Igikakarubamba
.
Igikakarubamba burya gifite acide yitwa malic acid irinda uruhu iminkanyari
.
uko gikoreshwa
.
Fata ikibabi cy’igikakarubamba gisaturemo kabiri hanyuma uharure rwa rurenda rurimo imbere hanyuma witonze mbere y’uko uryama ninjoro fata rwa rurenda wakamuye urusige mumaso byibuze winogereze hagati yiminota 3-4 mbere y’uko uryama.
.
Bimwe mubigomba kuranga amafunguro yawe niba ushaka kwirinda iminkanyari hagomba kubamo n’aya mafunguro arwanya iminkanyari harimo cocombre,urusenda,inyanya,ipapaye ,amagi,ibitunguru,umuceri,tungurusumu,icyayi!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye twiteguye kububaha!

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

.

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s