MR DANIEL PART3


img_0628-2

MR DANIEL PART 3
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
kumazuru, aravuga ati: ooh! mbega ahantu
hanuka we!. papa chanella ati: ko numva se
ntanukoma buriya arimo ra!!? thomas ati: reka
ndebe muraka kumba ko arimo! ubwo thomas
yahise asunika akugi kicyumba………
.
PART 3
.
thomas yasunitse ako kugi ahengerezamo imbere,
ahita agaruka akanuye maso ndetse akoze
kumutima we, mbesa asa nkuwikanze aravuga ati:
ooooh! jesus! mbega ibintu ndimo kubona we!!
papa chanella ati: yeeh! nibiki se!? thomas
arongera ati: cyangwa ndebye nabi! ndimo
kubona wamusore yicaye hasi, ndetse hari nundi
muntu uryamye kugitanda naho hasi huzuye
amaraso menshi!! mama chanella ati: eheee!
mureke twinjire turebe ariko ubundi! ubwo bose
bahise binjirira rimwe, bagezemo bose bifata ku
mazuru, birumvikana ko impumuro yaho hantu
itagombaga kuba ari nziza, thomas ahita avuga
ati: dore uyu niwe musore wagutwariye igikapu
mada! papa chanella nawe ati: ariko rero njye
ibintu ndimo kubona byanshanze pe, mwe
murimo kubona bisobanutse se!? mama chanella
ati: yewe nanjye byanyobeye kabsa, ko mbona se
none aziritse umugozi mwijosi!? ubwo nkuko
umuhanga wese amera, thomas yegeye imbere
neza, yitegereza icyo cyumba cyose, areba hejuru
abona igiti kimwe cyigisenge cyavunitse dore ko
nakazu kari gashaje, ndetse areba uburyo
umugozi uziritse mwijosi rya daniel kandi ukaba
uziritse kukamanyu kamwe kigiti, arebye no
kuruhande abona nagatebe karambaraye aho
hasi, ahita avuga ati: ariko buriya murabizi! uyu
musore yendaga kwiyahura! mama chanella ati:
eheee! nonese urumva yakwiyahura ate amaze
kwiba amafaranga angana atya koko!?

Thomas
ati: ahubwo se………. atarakomeza, papa chanella
ahita avuga ati: fata icyo gikapu ubanze urebe ko
byose birimo! ubwo mama chanella yahise atora
igikapu cye cyari kirambitse aho, arebye neza
abona ntanakimwe kiburamo, amafaranga yose
akiri uko yakabaye, phone ndetse nibyangombwa
byose birimo, yumva arumiwe ahita avuga ati:
uziko byose bikirimo chr!
.
.
.
papa chanella we byaramuyobeye, araza
yitegereza daniel mumaso , aramubaza ati: niko
sha witwa nde!? daniel we warukanuye amaso
gusa, utaragishoboye no kuvuga dore ko nurupfu
rwari rwamwanze, agakomeza kureba gusa
ntajambo narimwe asohora mukanwa, ahubwo
yabaye nkikigoryi cyibereye aho. papa daniel
abonye ko umusore atari kumusubiza, aravuga
ati: ariko se none ko uyu musore atavuga,
buriya……. atarakomeza, ka thomas kati: reka
tubaze uyu uryamye kugitanda!. ubwo kegeye
hafi, karebye kabona ni umusaza uharyamye,
kamukoraho kumva ntakoma, gakora kumutima
kumva umutima wapi ntago utera, gakanura maso
kareba ba papa chanella karavuga kati: uyu we
yapfuye ntago ari muzima! mama chanella ati:
yiweee! mureke tugende batagira ngo nitwe
twanamuhitanye!

papa chanella nawe ati: yego
kabsa, mureke tuve aha hantu! thomas ati: ariko
njye ndabona bisa nkaho yararwaye kuko……..
atarakomeza, mama chanella ati: ehee!
birakureba nimba ushaka kuhasigara wenyine!,
thomas nawe ati: reka da! mureke twigendere
hato ntazazira ibyo ntazi!. ubwo bahise bafata
inzira baragenda, ariko batarasohoka umuryango
wicyumba, bumva daniel aravuze mukajwi gatoya
, kuzuye agahinda nakababaro ati: nda…nda…
ndabinginze mumbabarire kuba narabibye..
na..ka…kandi…sinzongera!.

mukumva ibyo bose
bagwa mukantu, papa chanella ati: murabyumvise
ra! wamusore aravuze!! thomas nawe ati: yego
kabsa, nanjye ndabyumvise!. ubwo papa chanella
yahise agaruka, afata kagatebe yicara imbere ya
daniel, arongera aramubaza mukajwi gatuje ati:
niko se wamusore we witwa nde!? daniel nawe
mwijwi ryagahinda kadasanzwe kandi yitsa
imitima ati: nitwa daniel! mumbabarire kubwo
kubiba igikapu cyanyu!
.
.
.
papa chanella ati: hoya humura! nonese byagenze
bite ko mbona umeze utyo kandi ukaba uri hafi
yumurambo! niwowe wamwishe!? daniel ati:
ho….hoy…h……. ashatse kugira icyo avuga,
biramwangira ikiniga kiramurenga ahita atangira
gushoka amarira mumaso atagira uko angana,
thomas na mama chanella babibonye barumirwa,
barebana mumaso, thomas ahita abwira mama
chanella ati: uyu musore ashobora kuba
atorohewe!!. ubwo nabo bahise begera hafi,
batangira kubaza daniel ibibazo bigiye
bitandukanye, ariko daniel gusubiza bikanga
kubera agahinda yari yifitiye, mama chanella
ahita avuga ati: nonese mwaje tukigendera ko
mbona yanze gusubiza!! papa chanella ati: hoya!
nimba ushaka kugenda genda wenyine, njye ndava
hano maze kumenya ibyuyu musore, kuko wabona
akeneye gufashwa! thomas ati: cyakora byo uyu
musore nanjye ndabona afite agahinda kenshi
cyane pe!. ubwo papa chanella, yahise afata
daniel mubiganza, amubwira mukajwi gatuje
cyane ndetse kandi ambwinginga ati: daniel!
rwose ndakwinginze, ihangane umbwire kandi
uhumure ureke kwicwa nagahinda!. papa chanella
yavuze atyo, daniel aba yubuye umutwe, amarira
ari yose, areba kugitanda ahantu umurambo wa
damas uryamye, ahita avuga ati: damas……
damas… wee! damas koko aransinze… ansize
kuriyi si njyenyine!! papa chanella ati: yeeeh! uriya
wapfuye yitwa damas se daniel!? daniel nawe ati:
buriya nturi kureba uriya musaza uryamye
hariya!? papa chanella ati: yego rwose
ndamubona, kuberiki…….

atarakomeza, daniel
ahita avuga ati:uriya yambereye inshuti ndetse
ambera numubyeyi wanjye icyarimwe, kera…………..
bl blaa bla blah, ababwira byose, uburyo damas
bahuye agifite imyaka itanu gusa, ndetse
ababwira uburyo ariwe wamureze akanamwigisha
kwiba, ababwira icyamuteye no kujya kwiba
amafaranga nuburyo yabigezeho bimugoye, mbese
ababwira byose ntanakimwe asize, ubuzima
yabanye na damas bwose arabuvuga.
birumvikana, imitima yabagore iba yoroshye
cyane, daniel yagiye kurangiza kuvuga, mama
chanella arira kurusha uwagize ibyago, gusa
thomas na papa chanella nabo ntibyari
biboroheye kuko bumvaga bagiye kwicwa
nagahinda, ariko burya ngo amarira yumugabo
atemba ajya munda, bo bitsaga imitima gusa
bumiwe, bakareba daniel bakumva babuze icyo
bakongeraho, kuburyo hashize akanya ntawe
uragira icyo avuga. daniel nawe yabacishijemo
amaso, abona basa nkaho bamwumvise, arongera
aravuga ati: rwose rero mwabantu mwe,
simpakanye ko ndi umujura kuko nibyo
nakuriyemo, ariko rwose byatewe nicyo kibazo
nahubundi nari nabyihannye bimvuye kumutima!
niyo mpamvu kandi mbasabye imbabazi
numutima wanjye wose!. ubwo daniel yavuze ayo
magambo, noneho thomas kwihangana
biramunanira, nawe utirira dushoka
mumalunnette, arijijisha areba hirya arahanagura,
mama chanella nawe yitegereza daniel,
amukoraho avuga namarira menshi ati: yooh!
hu…. humura….. ashatse kugira ibindi avuga,
ikiniga kiramurenga, ijwi riguma munda.
.
.
.
papa chanella nawe aba arihanganye abaza
daniel ati: nonese daniel! mbere yuko uhura na
damas wabaga hehe!? daniel ati: nabanaga na
mama wanjye! thomas nawe ati: yoooh! mama
wawe se uzi aho ashyinguye basi!? papa chanella
ati: ehee! nonese ninde ukubwiye ko yapfuye!?

daniel nawe ati: yewe sinzi kabsa, gusa mfite
icyizere ko mama akiriho! thomas ati: ooh!
munyihanganire disi numvaga nawe yarapfuye,
nonese mwatandukanye mute na mama wawe
daniel!? papa daniel ati: ahubwo se papa wawe
we byagenze bite!? daniel nawe ati: nyine naje
kwisanga ndi njyenyine tu, naraye hanze iminsi
nkibiri , kurya arukujya aho abandi bamena
imyanda ngatora utwiza, nyuma nibwo naje
guhura na damas, nawe utari ufite ukwabayeho,
naho ibya papa byo naba mbabeshye, sinigeze
menya nuko asa, sinzi nimba yaranapfuye
cyangwa akiriho!! mama chanella ati: yooh!
ihangane disi mwana wa mama!! papa chanella
ati: ese chr, waretse daniel tukamujyana imuhira,
nitumusige muribi bibazo!? mama chanella nawe
ati: oooh! uziko umvugiye ibintu di, nanjye nibyo
naringiye kukubwira nukuri!! daniel ati: hoya! hoya
ntago naza pe, ntago nasiga damas hano
wenyine! papa chanella ati: nonese ko yapfuye,
uragira ngo bigende bite danie!? mama chanella
nawe ati :ahubwo reka mpamagare muri S.B.C
baze kwita kumurambo, humura kandi
baramushyingura mucyubahiro!! daniel ati: hoya
pe! erega nubundi njye ntago nkiri mubantu
bazima, nimushake mundeke mwigendere! papa
chanella ati: eheee! nonese ushatse kuvuga ko
ugiye kongera kwimanika daniel!?

daniel yitsa
imitima ati: hoya, nishe amasezerano kandi
narakoze ibimenyetso byayo!? thomas ati: yeeeh!
ibyo se nibiki kandi!? daniel ati: nasezeranyije
damas ko ntazongera kwiba ariko birangira nibye,
kandi iyo ubirenzeho nani hahandi urapfa!?
thomas ati: reka reka! ibyo se nibiki, ko ari
imyizerere ya gipagani! papa chanella ati: ibaze
nukuri! nonese iyo uza kuba urapfa, wagize ngo
ntuba wapfuye ubwo wimanikaga kumugozi!!
mama chanella nawe ati: hoya rwose, umuntu
wabikubwiye yarakubeshye, dore nurupfu
ntirugushaka maze, cyo kuramo uwo mugozi
mwijosi tugende!.
.
.
.
ubwo daniel yabitekerejejo akanya gatoya,
kumutima akibaza ati:” ese koko mbyizere!!”.
yibajije byinshi, agezaho afata umwanzuro wo
kujyana na ba papa chanella, arahaguruka akura
umugozi mwijosi, thomas aravuga ati: nonese
daniel! ntayindi pantaro ufite, ko mbona iyo
wayicaje mumaraso ikaba yahindanye!? daniel
nawe arebye abona inyuma numutuku gusa, areba
kugasumari ahantu hari hamanitse indi pantaro,
aravuga ati: reka nze nambare iriya! mama
chanella ati: yego rwose, gira vuba tugende,
nanjye kanze nye hanze mvugane nabaza kwita
kumurambo wa damas! ubwo mama chanella
yarasohotse, daniel nawe akuramo ipantaro yari
yambaye, afata iyari imanitse kugasumari, gusa
sinzi uko yayifashe nabi, babona hari agapapuro
kavuyemo kagwa hasi, barebye babona kuzuyeho
amaraso, papa chanella aragafata arakarambura,
atangira gusoma ibyanditseho, damas na thomas
bo baraho bategereje kumva ibikariho.

papa
chanella yaragasomye atangira guhinduka
kwisura, areba daniel nagahinda kenshi,
amuhereza agapapuro aravuga ati: akira niwowe
kareba! thomas ati: nonese wamusomeye,
harubwo azigusoma!? daniel nawe ati: hoya
kampe , ndabizi byose damas yarabinyigishije!!
ubwo daniel yafashe agapapuro, asanga ni damas
wakamwandikiye agita ati:” daniel nshuti yanjye
twafatanyije ubuzima, ikinicyo gihe ngo nkubwire
ibyo nashoboye kukubwira mbere, dore nabaye
hafi yawe, nkwigisha ibibi nibyiza bikeya kuko
aribwo bushobozi narimfite, icyo nshaka
kukubwira rero, nuko ugomba gushaka ababyeyi
bawe, ukamenya abo ukomokaho, nanze
kukubwira ko nzi mama wawe kuko numvaga
uramumbazaho mbyinshi, mama wawe yasamye
inda yawe afashwe kungufu numugabo ntabashije
kumenya icyo gihe, ndetse inda yawe yaje kuba
iyibibazo gusa, mama wawe yashatse kuyikuramo
inshuro nyinshi nkamubuza kuko arinjye
wageragezaga kumuvugisha abandi bose
baramutereranye, njye na mama wawe
twarakuranye dukurira mukigo cyimfubyi kuko
ntababyeyi twagiraga, nyuma yo kuvuka kwawe
rero ntabyo, mama wawe ntibyanworoheye kuko
no kuba yarakubanye ukageza kumyaka itanu,
ntiyigeze akwishimira narimwe, bitewe nuko
yibukaga uburyo yakubyayemo bikamubabaza,
nakoraga uko nshoboye ngo mwumvishe ko uri
umwana we yibyariye akabyumva atinze ndetse
niyo mpamvu igihe cyaje kugera, hiyongeyeho
nubukene yarafite,ahitamo kugucika akigendera
kuko burubwo yakurebaga yicwaga nagahinda,
akibuka uburyo yafashwe kungufu, mwana wanjye
rero daniel, ibi nabiguhishe kuko igihe kitari
cyakageze cyo kubikubwira, kandi simbikubwiye
ngira ngo nkwangize umutima, ahubwo bikubere
isomo ryubuzima ugiye gutangira wenyine
ntagirari, sinshaka ko uzongera kwiba mwana
wanjye, ndashaka ko uzaba umugabo wintanga
rugero kandi uzacishe make mubantu bisi,
nakwigishije gukora ibimenyetso usezeranya
umuntu ikintu, nkubeshya ko bigira ingaruka,
ngira ngo utazateshuka kunshingano zawe ubwo
twabanaga kandi uzakomeze ubifate uko, nuko
rero nkwifurije amahirwe nimigisha mwana wa
mama, ndagukunda cyane daniel nshuti yanjye!
yari damas, inshuti mwabanye kandi
itazakwibagirwa, urakoze mwana wanjye!!!!””.
.
.
.
ubwo daniel yasomye iyo baruwa, yumva
agahinda numujinya bigiye kumuturitsa umutima,
akubita cyagipapuro hasi, ibintu byaraho atangira
kubishotagura imigeri, igikuta agihondagura
ibipfunsi sinakubwira, araboroga bimwe byimpinja!
“yooo,daniel disi!”, mama chanella nawe yumva
munzu byakomeye agaruka yiruka, abaza ati:
bigenze bite!? thomas ahita atora kagapapuro
yegera mama chanella baragasoma, gusa noneho
uretse na mama chanella, thomas nawe yararize
noneho amarira atemba kumugaragaro, papa
chanella wari wumiwe kandi yishwe nagahinda
avuga yitsa imitima ati: yewe! nubundi
byararangiye, mureke tubyirengagize pe!. ubwo
agahinda nakababaro byafashe umwanya wabyo,
igihe kiragera bavaho baragenda, munzira bari
mumodoka, mama chanella areba daniel
,amukoraho aravuga ati: dani! humura bibaho,
kandi rwose ndakwizeza ko uzabona mama
wawe!! daniel ati: mama na papa banjye bose,
tubasize muri kariya kazu, uriya mugabo uryamye
hariya niwe babyeyi banjye bombi, ntago nshaka
kongera kumva umbwira abo bandi!. ubwo
bakomeje urugendo bamuhumuriza, mpaka
murugo iwabo!
.
.
.
bageze murugo iwabo rero, daniel areba ukuntu
hameze, inzu nini cyane iteye nka etage kandi
nziza cyane, amatara impande zose, jardin
nindabyo nziza cyane kandi zibiciro, imodoka
zubwoko butandukanye ziparitse aho
ngaho,piscine nziza cyane sinakubwira, mbese
byinshi byiza kandi bitandukanye nkuko urugo
rwumuherwe rwose rumera. daniel rero yitegerejo
ibyo, agatima karadiha, ikirenge cyanga kuva aho
kiri, papa chanella abibonye aravuga ati: cyo
nwgino daniel! ubu hano niho iwanyu guhera
nonaha! thomas ati: eeeee! kumbe nihano
mutuye!? mama chanella ati: yego! kuberiki!?
thomas ati: sha kabsa…… nako ntacyo !! nonese
ko mbona hateguye neza cyane!!! papa chanella:
yego! mukanya nimugoroba haraba umunsi
mukuru wamavuko wumukobwa wacu chanella!!
mama chanella ati: arik…… atarakomeza, babona
chanella asohotse munzu yihuta, araza ahobera
nyina na se ndetse na thomas ariko daniel
ntiyamwikoza, papa we ahita avuga ati: ko
udasuhuje daniel se chane!?, chanella nawe
yitegereza daniel, kuva kubirenge kugeza
kumusatsi, arangije aravuga ati: ego! papa reba
ukuntu asa, ubwo se namusuhuza nte koko!?
mama chanella ati: chanella mwana wanjye,dore
guhera ubu daniel ujye umwita musaza wawe……..
atararagiza, chanella ahita avuga ati: isyiiihh
weee! uyu njye nkamwita musaza wanjye
mama!?…..
.
.
.ESE NYINA WA DANIEL NINDE, SE WE SE
NINDE!?
.ESE KO DANIEL YARI YIGIRIYE AMAHIRWE,
CHANELLA AZAMWOROHERA!?
.UMUNSI MUKURU WAMAVUKO WA CHANELLA
URABA UMEZE UTE!?
.

Advertisements

6 responses to “MR DANIEL PART3

  1. Mbega inkuru nziza wee,ariko mujye muduha tubiri kumunsi nkuko twari tumaze kubimenyera ,amatsiko.com,Murakoze,turabakunda cyane

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s