ESE WARUZIKO IPAPAYI RIVURA ZIMWE MU NDWARA?


img_0642

Ese waba warabashije kumenya ko ipapayi n’ubwo riryoha, ari n’umuti ukingira indwara ndetse ukanazivura?

Ipapayi ishobora kuvura indwara zikomeye

Imbuto nyishi zitandukanye zishobora kuvamo imiti y’umwimerere kandi izo mbuto inyinshi turazihingamu mirima izindi tuzisanga ku masoko duhahiramo.

Amakakama y’igiti cy’ipapayi mbisi ni umuti ubasha kurwanya inzoka zo mu nda.

Amakakama ubwayo iyo umize ibitonyanga bike byayo nayo avura inzoka.

Ipapayi ifasha igifu gusya ibiryo bimwe na bimwe bikomeye nk’inyama, umugati, ibigori, amagi n’ibishyimbo.

Iyo wariye byinshi hanyuma ukarya agasate k’ipapayi bikugwa neza.

Ipapayi irwanya mikorobe mu mubiri, cyane cyane iza barwayi ba diyabeti.

Iyo ufite igisebe uracyoza neza warengiza ugafata ikibabi cy’ipapayi ugakataho ikingana n’igisebe noneho ugashaka igipfuko kihapfuka kugira ngo ikibabi kitaza kuvaho, ukajya uhindura kenshi cya kibabi.

Inkorora cyangwa ‘Bronchite’ iyo uyirwaye ufata indabyo z’ipapayi ukazoza, ugafata amazi aringaniye biterwa n’imbuto ugiye guteka uko zingana ugashyiramo n’isukari iringaniye warangiza ukabireka bigatogota, ukaza kubiteruraho ukamininira mu gikombe cyangwa mu icupa ukagenda unywaho ukurikije ikigero cy’umuntu urwaye uko angana.

Umuntu ufite ikibazo cyo kunanirwa kwituma, yimenyereza kurya ipapayi ikibazo kigakemuka.

Izo ni indwara zivurwa n’ipapayi.

Ipapayi ishobora kutuvura tutirengagije n’akamaro ifitiye umubiri wacu, n’uburyo riryoha!

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kububaha!

Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0643

img_0644

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s