MR DANIEL PART 4

img_0628-3

MR DANIEL PART 4
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
aravuga ati: ego! papa reba ukuntu asa, ubwo se
namusuhuza nte koko!? mama chanella ati:
chanella mwana wanjye,dore guhera ubu daniel
ujye umwita musaza wawe…….. atararangiza,
chanella ahita avuga ati: isyiiihh weee! uyu njye
nkamwita musaza wanjye mama!?…….
.
PART 4
.
ubwo papa na mama chanella, thomas tutibagiwe
na daniel, bumvise amagambo chanella arimo
kuvuga, ndetse bareba uburyo arimo kwifata
barumirwa, bose barebana mumaso babura icyo
kuvuga, ako kanya daniel ahita avuga mukajwi
gatuje kandi kuzuye kubaha ati: hoya ntakibazo
rata ntabanduza dore nsa nabi! papa chanella ati:
ariko chanella mwana wanjye koko……..atarako
meza, mama chanella ahita afata chanella
akaboko aravuga ati: chanella mwana wanjye,
ngwino tuganire ho gatoya! ubwo bahise bavaho
binjira munzu, hasigara papa chanella, daniel
ndetse na thomas, thomas ahita abwira papa
chanella ati: nonese ko mbona madamu wawe
agiye ninde umpemba, ko nshaka kwigendera!?
papa daniel ati: eheee! reka reka, ubwo se
ushatse kuvuga ko utaribuze mumunsi mukuru
wamavuko wa chanella!? thomas ati: yeeeh!
noneho nanjye njye gukubitamo ikoti!? papa
chanella ati: eheee! ahubwo nyaruka dore saa
kumi nebyiri ziri hafi kandi nibwo biza gutangira!
thomas ati: ewa! kabsa kanjye kwinyuraho ndaje
mukanya!. ubwo ka thomas kavuye aho, papa
chanella asigarana na daniel, afata akaboko ka
daniel aravuga ati: nahubundi daniel!
nukwihangana niko urubyiruko rwiki gihe
rwabaye,dore ngo uriya ni umukobwa wanjye!!
daniel ati: hoya ntakibazo rwose, ariko nubundi
ibyo yavuze nibyo, ndasa nabi ntago yari
kunsuhuza!

papa chanella ati: genda se! nonese
kuba usa gutyo niwowe wabihisemo!! gusa ntugire
ikibazo buriya nyina agiye kubimufashamo, kandi
ndabyizera muzabana neza!! daniel ati: ooh!
nukuri murakoze pe! muri ababyeyi beza! papa
chanella ati: ngaho ngwino ujye kwitunganya rero,
kandi wumve wisanzuye dore hano niho iwanyu
guhera ubu! daniel ati: nukuri murakoze!!. ubwo
papa chanella yafashe daniel ukuboko
aramujyana, banyura ahantu heza cyane muri
urwo rugo, birumvikana daniel yagendaga yihera
amaso ariko bagakomeza inzira yabo, mpaka
bageze ahantu hasa nko mugikari, gusa igikari
cyaho hantu birumvikana uko cyari kimeze, papa
chanella atangira guhamagara ati: grouch…..wee
grouch!!!, bumva mumuryango waraho hafi, hari
umuntu witabye ati: karame..karame!! ndetse
ahita asohoka yihuta asuhuza papa chanella na
daniel, aravuga ati: karame patron, nari
mbitabye!? papa chanella ati: bite se grouch!

ibintu biracamo neza ntakibazo!? grouch ati: ewa
kabsa, ibintu yesu abirimo! nonese uyu mutype ko
ntamumenye boss!? papa chanella ati: yitwa
daniel, ndagirango umwereke aho
akarabira,umwereke byose hano uko bimeze,
ndibuze kugaruka kumureba arangije,kandi
mwitegure dore amasaha asigaye nimake ngo
umunsi mukuru utangire!
.
.
.
ubwo grouch yahise abwira daniel ati: dani!
amakur se wangu!? daniel nawe ati: sha nimeza
kabsa, ntakibazo!! grouch ati: cool! ngaho ngwino
tugire vuba rero, adasanga ntacyo turakora! ubwo
daniel yahise akurikira grouch binjira muri wa
muryango, daniel agezemo abona ukuntu ari
heza, intebe nziza cyane kandi zihenze, flat tv nini
cyane iteretse imbere nkaho hafi, mbese ahabona
ibintu byinshi byiza cyane kandi byagaciro
bitandukanye, ahita abaza grouch ati:ese grouch!
hano ……….. atarakomeza, grouch ahita avuga ati:
eee! dore hano niho nibera, iyi nzu yose niyo
ndaramo, buriya musanze narindimo kwirebera
umupira! grouch ati: nonese nawe uri umwana
wuriya mugabo!? grouch ati: hoya! njye ndi
umukozi wabo ntago ndi umwana wahano!..
ahubwo se sha daniel, nawe uje kuba umukozi!?

daniel ati: hoya! kuberiki se grouch!? grouch ati:
haha! mbwira yewe! ,daniel ati: shahu rero
grouch, njye ibyanjye mbikubwiye bwacya
bukanira! grouch ati: yeeeh! mbwira wana
ntukabe gutyo!? ubwo grouch yakomeje guhatiriza
daniel kumubwira, daniel we akumva abuze aho
abihera, ndetse yanabyibuka bigatuma agahinda
kamurenga kugeza ubwo atangira gushoka
amarira mumaso, grouch abibonye aratangara,
ndetse agira ubwoba aravuga ati: ehee! sorry
wangu!, ntakibazo uzaba ubimbwira !ahubwo
ngwino nkwere ahantu ukarabira!. ubwo grouch
yajyanye daniel amwereka aho akarabira, ndetse
amuha nibikenerwa byose, arangije yigarukira
muri salon , yicara muntebe atangira kwibaza kuri
daniel, kumutima ati:” ese mana! uyu mutype
byaba byaramugendekeye bite ko mbona mubaza
akarira!!””
.
.
.
kurundi ruhande, chanella na nyina bo bari bicaye
kugitanda, mucyumba kinini kandi cyiza cyane,
igitanda cyo sinakubwira, matella nimwe
yamazi,mbese cyari icyumba cyujuje ibisabwa
byose. chanella wasaga nkuwarakaye cyane,
abwira nyina ati: ariko mama, nimba ukomeje
kumbwira ibyuriya muhungu nsohokera
mucyumba! mama chanella ati: ariko rwose
chanella mwana wanjye, ko nawe ari umwana
nkabandi, ko nakubwiye ibye byose, kuberiki
utanamugirira imbabazi koko!? chanella ati: reka
yeee! mama rwose sinitaye ngo yabayeyeho
ate,sinitaye aho aturuka, ariko sinakwita umuntu
nkuriya ngo musaza wanjye, wenda yanababeshye
kugira ngo mukunde mumuzane, ahubwo wabona
aje kwiba dore ko ngo ari numujura! nyina nawe
ati: nonese chanella we! uragira ngo bigende bite!

tumwirukane se!? chanella ati: sinzi icyo mukora ,
ariko sinzigera mwita musaza wanjye! mama
chanella ati: egoko mana! ubwo se…….
atarakomeza, papa chanella nawe aba arinjiye,
ahita avuga ati: nanubu se chanella aracya……….!?
mama chanella ati: yewe! ndumva bitazoroha
kabsa, ndimo kugerageza kumwuvisha ko agomba
gutuza akabana na daniel ariko yananiye! papa
chanella ati: ibaze nukuri! iyaba azi uburyo njye
nakuzemo, ntanagira nurwara rwo kwishima,
ntago aba arimo kwirya bigezaha, ikibimutera
ndakizi, nuko atigeze abona ubuzima….. chanella
ntago yigeze abona ubuzima!, ntago isi
iramukandaho ngo yumve ukuntu iryana!!! mama
chanella ati : hoya ibyo ntibikabe kumwana
wanjye! ariko rwose chanella mwana wanjye,
ihangane wemere kubana nundi mwana, kandi
ndabyizera ko bizakunda, daniel si umwana mubi
ngo azakugora!! chanella ati: mama! sawa
ntakibazo gusa……… atarakomeza, papa chanella
ahita avuga ati ati: ariko chane! reka nkubaze
ikibazo!?

chanella nawe ati: ndakumva!, papa
nawe arongera ati: ubwo iyo uza kuvuka nka
daniel, cyangwa se nkubu iyo aba ariwowe daniel
wari kumva ubyishimiye koko!? , mukumva icyo
kibazo, chanella abura icyo asubiza, atangira
kurya iminwa, nyina ahita avuga ati: apuuh!
ahubwo reka ibyo tubireke, dutekereze kumunsi
mukuru ugiye kuba mukanya! papa nawe ati:
ahubwo rata ako kantu chr! naho guherubu daniel
nawe numuhungu wanjye! ese chane! abashuti
wawe watumiye bose bari buboneke!? chanella
ati: yego papa! bose baraza kabsa, ahubwo hari
abambwiye ko bari munzira! papa chanella ati:
woow! chr wowe genda urebe daniel ko yarangije,
umwereke icyumba azajya araramo, musiganye na
grouch!, mama chanella yahise areba kwisaha,
ahita afata umugabo we akaboko amujyana
hanze yicyumba cya chanella, aramwongorera ati:
urimo kumpa akandi kazi, kandi uziko ntarajya
gushaka cadeau ya chanella, ahubwo reka nihute
dore igihe cyansize!

papa chanella nawe ati:
hahahaha! sawa ngaho…….. atarakomeza, mama
chanella arongera ati: cyangwa reka njye
kumureba, gusa ntugire ibintu umbwira gukora!
.
.
.
kuruhande rwa ba grouch na daniel ho, grouch
yari yibereye muri salon yiyicariye kuntebe, agiye
kubona abona mama chanella arinjiye, aravuga
ati: niko se willy! daniel arihehe!? grouch nawe
ati: agiye kurangiza, arimo kwambara
mucyumba!……. dani…wee daniel!? daniel nawe
ahita yitaba ndetse asohoka ati: ouiiii ouiiih!
ndarangije! ubwo daneil yaje muri salon aho
mama chanella na grouch bari, bose
baramwitegereza bagwa mukantu, mama daniel
ahita avuga ati:mushatse kumbwira se ko uyu
ariwe daniel nabonaga kare!?

grouch nawe ati: sh
nanjye kabsa ndumiwe, urabona ukuntu ari
umusore mwiza ariko, ntago narinzi ko ari mwiza
bigezeha kabsa!,mama chanella ati:ese willy!
daniel yakubwiye ibye!? grouch ati: reka da, ntago
turaganira neza! mama chanella ati: yoooh! sha
ubukene nibubi kabsa, urabona ukuntu ibibazo
byari byaramuhindanyije kandi ari umusore umeze
atya ariko!, birumvikana daniel yari amaze
gukaraba ndetse bya byenda bibi yabikuyemo,
fresheri ari zose sinakubwira,dore ko yari ni beau
gar idasanzwe, yabonye ukuntu bamutangariye
atangira kwisetsa, aravuga ati: hahaha, noneho
murabona meze neza tu!? grouch ati: ewana
kabsa njye nemewe daniel! daniel ati: hahaha!
merick kabsa, ese ubundi ko narinzi ko witwa
grouch nkaba numva baguhamagara kandi willy,
bimeze bite!? ,grouch nawe ati: haha! yombi ni
amazina yanjye, nitwa willy grouch, nyine buri
wese anyita irimworoheye!!. ubwo mama chanella
nawe yasetsemo gake, arangije ahita afata daniel
akaboko aravuga ati: rata ngwino , wishinze
ibiganiro bya grouch ntitwavaha!.

daniel na mama
chanella bafashe inzira binjira munzu nini, imwe
nyine bagabamo,inzu igezweho rwose, daniel
agezemo imbere yumva agatima gatangiye kudiha
kuko mubuzima bwe nibwo bwambere yarabonye
inzu nkiyo nibiyirimo imbere, ariko arihangana
arakomeza, abona bazamutse mubyumba byo
hejuru, bageze kucyumba kimwe,abona mama
chanella arafunguye aravuga ati: daniel! dore
hano niho uzajya urara, byose birimo kandi icyo
uzajya ukenera ujya utubwira!. ubwo daniel
yegeye imbere ahengerezamo, arikanga, avuga
mukajwi gatoya kuzuye ubwoba ati: a..aha..niho
nzajya mba!? mama chanella ati: yego rwose
daniel, kandi wisanzure, hano ni iwanyu! ahubwo
reka nkureke njye haraho ngomba kujya nonaha!!.
.
.
.
ubwo mama chanella yahise amanuka afata
imodoka vuba na bwangu aragenda, daniel nawe
aba yinjiye muricyo cyumba, nibyishimo byinshi
abayijugunye kuburiri aradunda agera nkiyo
hejuru, matella nziza cyane yamazi, ushyushya
cyangwa ugakonjesha bitewe nuguhitamo kwawe,
flat tv nziza cyane kandi nini rwose yenda kuzura
igikuta, radios ndetse nutundi tuntu twinshi,
mbese ubona ko ari icyumba cyuzuje
ibyangombwa byose rwose, kimwe bakunze kwita
“chambre bien equipee et decoree!”.

daniel
yatangiye kumva umutima noneho byibura
agizemo akantu kibyishomo nyuma yigihe kirekire
yaramaze nakanyamuneza kamugaragaraho,
ndetse sinzi uko uakomeje kureba reba abona
ahantu hamanitse ikote ryiza, nipantaro yaryo,
calavati ndetse nishati nziza cyane bimanitse
nkaho hirya neza cyane ndetse ninkweto nziza
cyane aho hasi, arabyegera abona agapapuro
karambitse aho hafi kanditseho ngo:” daniel! uko
niko uba wambaye mu mumunsi mukuri
wamavuko wa chanella!!”. ubwo daniel yasomye
ako gapapuro, yumva kwihangana biramunaniye
aba atangiye kubyina ibyishimo ari byose, gusa
ntumbaze ngo indirimbo yabyinaga niyo mubuhe
bwoko!.
.
.
.
reka tureke daniel nibyismo bye, twigire kurundi
ruhande, aho mama chanella yarageze agaparika
imodoka ye akavamo yihuta cyane, araza yinjira
mukizu kinini cyaraho, kumbe imbere muricyo kizu
harimo bibishusho byinshi, byabandi
nibyinyamaswa, ibimanitse kubikuta nibitambitse
hasi, kandi huzuyemo abantu benshi birebera,
bishoboke ko ariho abashushanyi bakoreraga.

mama daniel we ntiyabyitayeho ahubwo
arakomeza yihuta, agana mucyumba cyaraho hafi
, asangamo umugabo ushaje ariko atari cyane,
umugabo amubonye ahita avuga ati: ahuih! uziko
nari nagutegereje nakubuze, numvaga utakije
nukuri!? mama chanella ati: hoya ntago nabura
kuza! ahubwo se igishusho cyanjye warakirangije!
umugabo ati: ehee! cyane rwose kandi noneho
ninjye wacyikoreye, ntamukozi nigeze ngiha!
mama chanella ati: zana ndebe,nkwishyure dore
ndimo kwihuta!, ubwo umugabo yahise yikoza
nkaho hirya, agaruka aturuye igitableau kinini
cyane, mama chanella aragifata areba
igishushanyijeho, kumbe ni ifoto nziza cyane ya
chanella, umukobwa mwiza wuburanga buhebuje,
mukukireba, mama chanella byaramuretse
aravuga ati:oooh my God! mbega byiza, chanella
ndamuha cadeau atungurwe kabsa! harya
ndaguha angahe!? umugabo ati: hha! ntuziayo
twavuganye se, millioni esheshatu! mama
chanella ati: wooww! sha nukuri waramwitondeye
uramushushanya pe, uziko ntaho wibeshye!
umugabo ati: hahah, niko kazi kacu! .

ubwo
mama chanella yahise yishyura, avaho agaruka
murugo yihuta, gusa yagiye kuhagera yumva
ibintu byashyushye murugo, umuziki watangiye,
kumbe ibirori byari bigiye gutangira, ndetse
yinjiranye nizindi modoka nyinshi zari zizanye
abatumirwa. ubwo nawe yarinjiye araparika,
ageze ahantu hari hateguriwe ibirori asanga
bamwe batangiye kuhagera, nawe ahita yihuta
munzu vuba vuba ngo yitegure.
.
.
.
tugaruke kuri daniel aho yari ari mucyumba cye,
yarimo guhengerereza mwidirishya rye areba
abashyitsi baje bose dore ko icyumba cye cyari
hejuru ahantu umuntu areba imbere yurugo hose,
gusa bigaragara ko yari yifashe kumunwa
yumiwe, ako kanya yumva umuntu yinjiye
mucyumba cye, arebye abona ni grouch mwikoto
ryiza cyane ryumweru kandi rihenze” yooh, disi
grouch nubwo bwose yari umukozi yari afashwe
neza!”, ahita avuga ati: yiweeeh! uziko unkanze
mwa!? grouch ati: eheee! ese sha daniel, ko
mbona utarambara nta myenda wabonye!? daniel
ati: eee.e.e.e sha grou! wambaye neza kabsa,
mbega mbega!! grouch ati: hahah! mwana ariko
nawe ambara tutaza gukererwa kuhagera
tugashwana na mama chanella!, daniel ati: shahu
rero mwana, njye ndimo kubona ntari bunajyeyo
kabsa!! grouch ati: hahaha, ariko ntukansetse
sha, ubwo se wavuga ko ariki cyaguteye
kuhabura! daniel nawe ati: ngaho nawe ngwino
undebere abakobwa barimo kuza! uzi ukuntu
bameze ariko…eee ….ee mbega abakobwa beza
we! , ubwo grouch nawe yegeye hafi, arebye
abona hasi huzuye abakobwa mumyenda
igezweho nabahungu bambaye amakoti meza
cyane, bamwe muma jardin bafata amaforo
bategereje ko umunsi mukuri utangira, abona
kandi abakobwa byo ari beza cyane ndetse kandi
babakire, bamwe bakunze kwita” high class
ladies!”,

daniel aba aravuze ati: ngaho mbwira
nawe ukuntu nahinguka hariya hantu! grouch
nawe ati: sha kabsa!, nanjye ndumva ngizemo
ubwoba kabsa, ndabona ariko buri umwe afite
umuhungu bazanye! daniel ati: sha ndabona ari
hatari kabsa, noneho se bose nimba bameze nka
chanella, ntibaza kunyiha!? grouch ati: chanella
se ameze ate!…… ariko daniel, nubundi ambara
tugende kuko uko byamera kose tugomba
kuhaboneka, sinzi ko twabona icyo dusobanura
tutahageze! grouch yavuz atyo, daniel arongera
areba hasi abona babantu bose bari bahari
barabuze, abwira grouch ati: ariko uziko
bitangiye, dore babantu bose ntabagihari! grouch
ati: ambara ariko sha daniel! ambara rwose
utarakaza mama chanella!!. ubwo daniel nawe
yahise yegura ikoti rye, acekamo.
.
.
.
tuze hasi, hamwe hari harim kubera umunsi
mukuru, abantubo hafi yabose bari bamaze
kuhagera, birumvikana hari hateguye neza cyane,
akaziki nako gahari kandi kagezweho sinakubwira,
ibyo kunkwa ndetse bari babitangiye dore ko
byari bihari kubwinshi, gusa uko byagaragaraga
buri muhungu yari yicaranye numukobwa
baganira banisomera kugacupa, bumva akaziki
biturije ntakibazo, abandi nabi bicaye mudutsinda
twa benshi batera story, ndetse kandi sabasore
ninkumi gusa bari baje , mama na papa chanella
nabo bari bicaranye nabandi babyeyi bangana
nabo, thomas nawe yari yahateye amatako
numukobwa we nkuko abasore bumugi bose
bamera. umukobwa umwe mubaraho, aba abajije
bagenzi be ati: ese mwumve mbabaze! abandi
nabi bati: iki se!? umukobwa ati: chanella ko
ntamubona bite!?

Undi nawe ati: ehee! ubwo se
urumva yaza hano raymond ataraza!!? undi nawe
ati: ariko uziko ntimeze mbona ryamond koko,
kuberiki subwo yatinze kuhagera koko!? undi
muhungu nawe ati: ariko reka muhamagare
numve aho ageze! umukobwa ati: yego rwose
muhamagare, cyangwa ntago azi ko chanella
yagize anniversaire!? umusore ati: ehee! ubwo se
urumva chr wawe yagira umunsi mukuru
ntubimenye!”” kumbe raymond ni chr wa
chanella!!”, undi musore ati: ariko rero……..
atarakomeza abona bose barahindukiye,
abakobwa amaso barakanura basa
nkababonekewe, buri muhungu wari wicaranye
numukobwa ayoberwa ibibaye, kuko yabonaga chr
we yitegereza ahandi hantu, kumbe ni daniel na
grouch bari bahageze,birumvikana daniel yari
yakibisemo rya koti, aberewe sinakubwira,
umukobwa umwe mubari aho aba avuze yumiwe
ati:eee!

mbega umusore wee… mbega umusore
mwana yanjye!!! undi nawe kurundi ruhande ati:
yiwee! niko se uriya musore ninde…… eee mbega
umusore mana yo mwijuru!! umuhungu umwe
nawe ati: ariko se ko mbona mwese mumureba
cyane, mwagize ngo buriya si umukozi waha!?
undi muhungu nawe ati: yego ra! ese ubundi
ntibabona ko ari hamwe numukozi waha ngaha…
doore uriya bari kumwe ndamuzi yitwa grouch ni
umukozi waha!! ubwo abakobwa bo banza nayo
magambo batarayumvaga kuko buri umwe wese
ubwenge bwe bwari bwatwawe na daniel!, murako
kanya hahise hagera imodoka nziza cyane kandi
bigaragarako ihenze bimwe bitoroheje, haba
havuye umusore rwose wambaye neza kuburyo
buri umwe wese yabihamya, ndetse kandi ufite
ifaranga rwose kuko byagaragaragako atari
umusore woroheje, abantu baraho batangira
kujujura bavuga mutujwi dutoya bati: dore nguwo
raymond arahageze! abandi bati:ariko kabsa
yambaye neza rwose,ndareba uko chanella araba
cyambaye…………

.ABA ABAKOBWA SE KO BATANGARIYE DANIEL
NI AMAHORO!
.RAYMOND NA CHANELLA BO BITE!?

loading part 5………………loading

Advertisements

4 responses to “MR DANIEL PART 4

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s