MR DANIEL PART 6


img_0628-5

MR DANIEL PART 6
.
.
aho twagarukiye ubushize!
.
na willy grouch se!? papa chanella ati: hahaha!
ubwo se ntubona ko ari daniel!? nyina nawe ati:
rata sinakurenganya chane! ntanjye nabanjye
kumuyoberwa nuko nitegereke neza igihe
yaririmbaga nkabona niwe, mbega ngwaraberwa
we!!! chanella abanza kumera nkuwanze
kubyemera, aravuga ati:……………
.
PART 6
.
chanella abanza kumera nkuwanze kubyemera,
aravuga ati: ubwo se mushatse kuvuga uriya ari
daniel umwe mwazanye mugitondo!? mama
chanella nawe ati: haha, niwe…… atarakomeza,
papa daniel ahita avuga ati: ariko njye
muranyobera kabsa, ubwo se aho mutabona ko
ari daniel nihehe!? ubwo chanella yaguye
mukantu, akanura amaso yicara kuntebe yaraho
iruhande rwa se na nyina, aravuga ati: koko se!
cyangwa ntago ariwe!?

papa chanella ati: niwe
yewe! ubwo se……… atarakomeza, mama chanella
ahita avuga ati: chr have wirenganya chanella,
nawe ubwawe wamuyoberwa pe!! papa chanella
ati: nonese nyine ntiyakarabye akanogosha na
byabisatsi yarafite, mwe mwamubonye kare
akihindanye niyo mpamvu byabacanze!! mama
chanella ati: cyakora byo kabsa chr!! ariko
wabonye ukuntu acyeye!? papa chanella ati:
cyane rwose, uriya……… mama chanella nawe ati:
kabsa uriya musore arakwiye pe,eee mbega
weee!! papa chanella ati: cyane rwose, ndabona
ameze neza neza nkanjye igihe nazaga
kugutereta! sibyo se chr!?, mama chanella ati:
hahahaha! winsetsa pe, ahubwo wowe
warumurenze kuko………. atarakomeza, papa
chanella ahita amukoraho aravuga ati: chr!
ndebera…. ndebera ibyo chanella arimo, ubu se
ari mubiki kweli!?

mama chenella arebye abona
umukobwa asa nkuwatwawe kure cyane
nintekerezo, ndetse arimo kwirya agatereka
namaso,mbese bisa nkaho ari hamwe numusore
akunda, ariko se byahe ko wagiraga ngo yasaze
ahubwo!. ubwo mama chanella yarebye
umukobwa, abona ibyarimo biramuyobeye,
ubwoba buramwica areba papa chanella mumaso
aravuga ati: niko se chr, ibi noneho tubyite iki
koko!? papa chanella ahita amukoraho ndetse
ahamagara ati: chenella…..wee chanella…
chanella mwana wanjye!!!, ariko chanella we
ntagire nicyo yumva ahubwo agakomeza
kwiryohereza, ndetse agacishamo akamwenyura,
agaseka nakagaseko abakobwa bakunze kwisetsa
iyo bari kumwe nabasore babatereta sinakubwira,
ababyeyi bo byarabacanze, papa chanella aravuga
ati: yampayinka data!, singaho umukobwa wanjye
arasa…….. akivuga, mama chanella ahita
amubwira ati: eheee! noneho dore ….cyo ndebera
ibyo arimo chr!? papa chanella arebye, abona
chanella arimo kujya azana umutwe imbere
niminwa isa nkiyiteguye gusomana, mbese
kwakundi abakundanye bamera iyo bagiye guhana
bizu, bakabona ari kujya akubita bizu mukirere
akagaruka yisetsa anirya bidasanzwe.
.
.
.
dore rero ngo ababyeyi bizabacange, mama
chanella we yaratangiye kubira ibyuya,
atiyumvisha ukuntu umukobwa asaze, ndetse biba
ngombwa ko amunosha anavuga ati: chenella……
ariko chanella byagenze bite!!!, ako kanya
chanella ahita yikanga ashidukira hejuru, areba
hirya no hino mu mpande ze, inyuma nimbere he,
arangije ahita akambya impanga, amera nkaho
umujinya umwishe aravuga ati: oooh shit!!!,ndetse
ahita ahaguruka arasohoka kandi yihuta!!.
birumvikana rero nkuko umubyeyi wese amera,
mama chanella nawe yahise ahaguruka akurikira
umukobwa we ngo amenye ikibazo afite, gusa
ataragera kure yumva inyuma hari umukobwa
urimo kumuhamagara ati: mama chane….mama
chanella, waretse nkakugirayo ukareka gusiga
papa chanella mubyicaro wenyine!!!!?

mama
chanella ahindukiye aravuga ati: yeeh! ese blenda
nawe wabibonye!? “ kumbe uwo mukobwa ni
blenda!””,blenda nawe ati: namubonye ,ahubwo
njye nayobewe ibyarimo pe!, cyangwa yasinze!!!?,
, mama chanella ati: reka da ,yewe ntanubwo
yanyoye inzoga!! blenda nawe ati: ehee! ngaho
isubirire kwicara, kanjye kureba icyo abaye ndaza
nkubwire! ubwo mama chanella yasubiye
mubyicaro bye, blenda nawe arasohoka, gusa
agiye kurenga arabanza akubita akajisho aho
daniel yari yicaye nkuko bigenda iyo buri wese
afite uwo yakunze, bimwe bajya bita kuroba,
arangije akomeza hanze kumutima yibwira ati:”
sha kabsa, reka mbanze ndebe chanella, ubundi
ngaruke nshunge mpaka mvuganye nuriya
musore, naho ibya marcus we biramureba!!”” “”
yooh! kandi ubwo marcus disi,azi ngo aracyafite
chr umukunda!!!””.
.
.
.
kurundi ruhande aho grouch na daniel bari bicaye,
bishoboke ko grouch yari yarangije kubwira daniel
ibyo noella yamutumye, gusa daniel we yari
yasetse yamazeyo rwose ndetse bigeraho namaso
azamo amarira, grouch abibonye biramucanga,
yumva numujinya uramwishe ahita avuga ati:
ariko se nkubwo uri mubiki daniel! niki gisekeje
cyatumye useka bigezaho!?, daniel aho gusubiza,
ahubwo akegura umutwe akareba grouch, ahubwo
noneho akarushaho guseka, ndetse bigera
hahandi aseka ijwi rikumvikanira mumuhogo.
ubwo grouch nawe yarabirebye abura icyo akora,
umujinya uramwica nawe arakongeza arisekera,
dore ko ubuze uko agira agwa neza gusa nyine
we byari kwakundi umuntu aseka adashaka, ako
kanya agiye kumva yumva daniel aravuze ati:
ariko se grouch………. atarakomeza, arongera
aracikwa araseka, grouch nawe aseka arimyoza,
aravuga ati: cyakora cyo uri umuswa mubi pe!!!

daniel nawe asa nkutuje, aravuga ati:ariko se sha
grouch, uramfata nkinjiji iraho peee, ukambeshya
bigezaho!? grouch ati: ariko se nkubeshya nte sha
daniel, ese ubundi cyagihe nasohokaga, ntago
wabonye umukobwa wankurikiye!? daniel ati:
wapi ntago narebye! ese sha grouch, urakomeje
koko ntago ari imikino!? grouch nawe ati: nukuri
kose, yabimbwiye ngo nkubwire ko ashaka
kuganira nawe, kandi wumve ko yarababaye
cyane ubona ko abishaka, tekereza umuntu
nashatse kwangira akenda kuririra anyinginga
ariko!? daniel ati: eheee! uziko narinzi ko
wikiniraga grouch, ese ubundi uwo noella ni
uwuhe!? ubwo grouch yahise ahindukira areba
aho noella yari yicaye, ahita abwira daniel ati:
hindukira witonze, urebe uriya mukobwa
wambaye ikanzu itukura, uri hamwe numusore
wambaye lunnette bicaye inyuma!, ubwo daniel
yahise ahindukira gahoro gahoro aba ahuje
amaso na noella, ahita yikanga agaruka avuga
ati: mana wanjye!!! uriya mukobwa mwiza kuriya
kandi uhenze, niwe urimo kuvuga!!?
.
.
.
grouch nawe ati: cyane rwose!! daniel ati: none
yaba ashaka kunyica sha grouch!? grouch ati:
hahaha! ariko wowe ibintu byose ni ukukwica
mwa!!? daniel ati: nonese, ubwo nkuriya mukobwa
yaba ashakira iki umuntu nkanjye? grouch ati:
nanjye binyobere kabsa, ahubwo njye nabanje
kwikanga da…gusa nyine wasanga yagukunze
mwana! daniel ati: umuswa gusa!! ubwo se
urumva ibyo bishoboka grouch! umuntu nkanjye
kweli, umuturage wafeke utarigeze akandagira no
mwishuri agakundwa numukobwa nkuriya kandi
mbona asa nkaho yaminuje!? grouch nawe ati:
hahahah! sha njye uko nabonye yarameze,
ahubwo urukunda rwanamurenze pe! daniel ati:
cyangwa ashaka kumpa akazi sha!! grouch nawe
ati: genda se! hanyuma se akaba yagutinyiyiki, ko
ahubwo ari kwakundi iyo wakunze umuntu
umutinya!!! daniel nawe ati: ceceka sha,ahubwo
uramenye, uze kumubwira ko tutigeze
tunabiganiraho kuko ntakundi navugana nuriya
muntu, ubwo se naba ndeba hehe koko!? grouch
ati: umva kandi,ariko ko ubwiza bw’umuneke
ubumenya uwutonoye wamuhungu we!,
wakwemeye ukajya kumva icyo akubwira! ubwo
daniel yariyumviriye, abitekerezaho gatoya,
arangije ahita avuga ati: ariko ntacyo grou,
ndavugana nawe kabsa!!
.
.
.
kurundi ruhande, hanze aho chanella yari ari,
kumbe na blenda yari yamugezeho, gusa blenda
byasaga nkaho atishimye dore ko yari yakambije
nimpanga, abwira chanella ati: ariko chane!
wambwiye nimba wanze kumvigisha nkigendera
nkareka guta umwanya wanjye wubusa!! ako
kanya chanella yegura umutwe, aravuga ati: ariko
ushaka ngo nkubwire iki blenda!? blenda nawe ati:
ese ubundi wagize ngo sinakubonye ibintu
warurimo imbere yabantu bangana kuriya!!
chanella ati: egoko mana!, ibiki…….. atarakomeza,
blenda ahita avuga ati: uziko wagira ngo hari
imizumu yari yaguteye! nigute watekereza
umukunzi wawe bigeze hariya kandi umubona
yicaye imbere yawe!!!? chanella nawe ati:
aaamba! ariko se blenda waretse……….
atarakomeza, blenda ahita avuga ati: nukuri
wishaka kumpisha pe, gusa sinarinzi ko ukunda
raymond bigeze aho umtekekereza muri buriya
buryo pe! uziko haburaga gatoya ngo utangire
kwikinisha ariko chanel! ubwo se ariya ma bizu
yose wayahaga nde koko? ubwo chanella we
yatangiye kwitsa imitima, aravuga ati: shahu se
blenda! wagize ngo ni rayomnd natekerezaga!?,
mukuvuga atyo, blenda amera nkuwikanze,
akanura amaso biramuyobera ahita avuga
ati:egoko mana!! ubwo se umuntu waba yatumye
uta umutwe gutyo ukamera nkumusazi, utari
raymond chr wawe ninde!? ubwo chanella we
yatangiye kwkubita ibipfunsi umujinya ari wose
aravuga ati: mana yanjye chanella uri agacucu
kakagoryoi kabi, subwoibi nibiki koko!?

blenda
nawe ati: ego! ase chanel! ko mbona wikubita
ukatuka byagenze bite, cyo tuza umbwire!!, ubwo
chanella yahise afata kuntugu za blenda, aravuga
ati: shn blenda! sinarinziko nabona umusore bwa
mbere akanyica mubwonko, ndumva intekerezo
zanjye ariwe ziriho wenyine,………….. atarakomeza,
blenda ahita avuga ati: buretse chanell!!, ubwo
blenda yaratekereje, areba mubantu baje bose
abura umusore numwe mushya mumaso ya
chanella uretse daniel wenyine kuko nawe ariwe
mushya yari yahabonye. dore rero ngo bizakomere
kubakobwa bombi, blenda ako kanya ahita
ahinduka ku isura, arasharirirwa sinakubwira,
umutima ugatera cyane kubera ubwoba
,kumutima akibaza ati:” mana yanjye se, chanella
yaba yakunze uriya musore nshaka!! mana
mfasha ntibibe””, kandi nyamara ntamenye ko
atari na chanella wenyine ushaka daniel. ubwo
chanella yabonye blenda ahindutse, aramubaza
ati: ese blenda! ko umbwira ngo nsheceke
ntuvuge bite!? blenda avuga mujawi gatoya
kuzuye ubwoba numujinya gusa yiyorobetse ati:
ese chanel! uwo musore wagutwaye uruhu
nuruhande, agatwara ubwenge bwawe bwose
ninde!? chanella nawe ati: shn blenda, ahari
banza ndimo gusara pe, rwose daniel yanze
kumva mumutwe………. blenda ati: daniel se ninde
kandi chanel!? chanella nawe ati: urya muhungu
wari wicaranye na………… atarakomeza, bumva
umuntu nkaho hirya avuze ati: oooh chr chanella!

uziko nari nakubuze di, kutambwiye ko
wasohotse! ubwo abakobwa bahise bijijisha,
chanella ahobera raymond ndetse aramusoma
cyane, gusa bigaragara rwose kwisura ya
chanella ko atishimye ariko arihangana arajijisha,
raymond nawe nkuko umusore wumugi we se
amera, yahise afatiraho yiyumvira uko yesu agira
neza, barasomana sinakubwira. nkuko umuntu
wese yakora, blenda nawe yabonye ko aho ari
adakwiye kuhaba, aragaruka yiyicarira mumwanya
we!
.
.
.
kuruhande rwaba daniel na grouch bo bari
bacyiganirira dore ko bari banamze kwibera
inshuti. grouch ati: ariko ndumva mfite amatsiko
yo kukubona uhagararanye nuriya mukobwa,
umurasaho urufaya rwamagambo aryoshye……
atarakomeza, daniel ahita avuga ati: haha,
uzabaze sha, ubwo se urumva njye naganirira
nawe ahantu abantu babonasha!? grouch ati:
haha! harya ngo nze kugutiza inzu!? daniel ati:
yego nyine, wowe uz kumubwia ansange iwawe,
ndaba niyicariye muri za ntebe naga TV gacanye!
grouch ati: haha! the boss of the century!!hhahah
a, sha ntakibazo rwose ahubwo nimushaka
nicyumba mumbwire!! daniel ati: mwizina rya
yesu!! ibyo bintu sinanabitinyuka! grouch ati:
ariko byo rata ni bibi, gusa nyine abakobwa
nibabi, mushobora kuba muri muri salon,
ukayoberwa igihe bwagereye kugitanda
mucyumba!

daniel ati: ehee! nimba aribyo
sinjyayo kabsa, damas yanyigishije byinshi ariko
ibyo yambwiye kubyirinda! grouch ati: cyakora
byo kabsa! ese uwo damas ninde!? daniel ati: ni
umusaza twabanaga! grouch ati: kabsa,
yakugiriye inama nziza, kuko…….. atarakomeza
,daniel ahita avuga ati: cyane rwose, yari umuntu
wumugabo, erega iyo wimneyereje cyane ibintu
nkabiriya byubusambanyi, nihahandi usanga
urugo rwakunaniye mubugabo bwawe, hahandi
utangira kuca inyuma umugore wawe kuberako
uba wumva ataguhagije…. grouch nawe ati: yego
nyine kuko uba waramenyereye kubikorana na
benshi batandukanye, ahubwo se wavuze ko na
kwakundu usanga umugabo wiyubashye yafashe
umukobwa cyangwa umwana kungufu!! ubwo
grouch yavuze atyo, daniel yibuka amagambo
damas yamwandikiye, yibuka ukuntu nawe
yavutse nyina afashwe kungufu, kwihangana
biramunanira, amarira ashoka ari menshi kumaso
he, grouch abibonye ahita akora mumufuka
akuramo agatambaro kumweru arakamuhereza,
aravuga ati:akira mwana, ihanagure hatagira
ubona urimo kurira!! ubwo daniel nawe yahise
yihanagura, grouch aramubwira ati: ngaho eguka
utangire unaseke, abantu bagire ngo wari
witsamuye! daniel ati: ndakibazo muvandimwe!!

grouch ati: ariko rero daniel, hari byinshi tugomba
kubanza kuganira , tukamenyana neza pe, kuko
hari ibintu ndimo kuvuga nkabona birakubabaje
mwana wa mama!! daniel ati:hoya ntakibazo
grouch, ntago nakurenganya kabsa, ko ntacyo uzi
se!? grouch nawe ati: sawa rero ubw……
atarakomeza, babona raymond agarukanye na
chanella ndetse bahita bahagarara imbere
yimbaga, raymond atangira kuvuga uburyo
yishimiye umunsi mukuri wa chanella umukunzi
we, birumvikana umunsi mukuru wageze
kumusozo, papa chanella nawe igihe cye kiragera
ngo asezerere abashyitsi, arahaguruka atangira
kuvuga ijambo. kurundi uruhande, aho noella yari
yicaye hamwe nundi musore wari wambaye
costume nziza cyane, lunnette zo zari izagagaciro
nkubwiye ko nzi ibuye zari zikozemo naba
nkubeshye, mbese abantu bose bari bitabiriye
uwo munsi bari abakire bigaragara, noella reka
nkuko bari bari kuganira mbere, aravuga ati: chr!
ko mbona bigiye kurangira, utahita utaha
cyangwa urantegereza!? umusore ati: yeeeh!
wowe se urasigara uri muduki hano!? noella ati:
shn chanella yari yambwiye ngo nze gusigara,
ndamufasha gufungura amacadeau!! umusore ati:
eee!nonese urahamara nkigihe kingana gite!?

noella ati: shn sinamenya…. ahubwo se ko
nshobora no kuharara…. ntakibazo rata wigendere
chr, nahejo! umusore ati: yego rata chr, nicyo
ngukundira ureba icyangombwa akaba aricyo
gikorwa! je t’aimes vrmt mon amour,ma jolie
mignonne!! noella nawe ati: oooh! urakoze cyane
chr… martin nanjye ndagukunda pe!! “kumbe wa
musore yitwa martin”. martin nawe ati: urakoze
cyane chr! noella ati: urakoze nawe mon chr bien
aime! ahubwo akira bizu…uuuuumwyeee!!. ubwo
abo basigaye basomana, ntumbaze ibyabo gusa
icyo nzi cyo nuko noella ibimuri mumutwe atari
ugufungura amacadeau!………..loading
loading…next part
.ESE CHANELLA KO ABAYE NKUWATEWE
NIMIZIMU BITE!?
.ESE NOELLA NA DANIEL BAGANIRA BIRABA
BIMEZE BITE!?
.BLENDA NAWE KANDI NGO NTATAHA
ATAVUGANYE NA DANIEL!?
. ESE MAMA WA DANIEL NINDE, ESE NINDE
WAMUFASHE KUNGUFU NGO DANIEL AVUKE!?
.

loading part 7………………loading

Advertisements

12 responses to “MR DANIEL PART 6

  1. Ahaa aba bakobwa daniel azabakira? Noneho iirenze ibindi nuko na chanelle yajemo kdi yagombye kumubera mushiki we. Hhhh ati uyu aba musaza wanjye asa atya none sibwo amushajije hica umukeno sha!!!

    Like

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s