NIBA MUKUNDANA UZAMUKORERE IBI AZANYURWA MUGERANE KUR


img_0702

Nubwo imibonano mpuzabitsina iryohera bamwe mu bakundana banashakanye si yo kamara kugira ngo urukundo ruryohere abarurimo.

Hari ibintu bimwe na bimwe bishobora kugukorerwa kandi urukundo rukakuryohera. Urubuga rwa internet ausujet.com ruvuga ko ubundi nubwo mu Kinyarwanda bavuga ko nta zitabana zidakomanya amahembe, urukundo rwakagombye kuba umunezero w’abarurimo. Kugira ngo ubone urukundo rukuryoheye rero ibyo azagukorera nawe uzabimukorere, ibi ni bimwe muri byo:

  1. Kutamukunda kugira ngo utumva ko ubayeho wenyine gusa kandi igihe cyo gukundana wumva kigeze: Niba ubaye mu rukundo n’umuntu utamukunda ahubwo ukamwihambiraho gusa kugira ngo witwe ko ufite inshuti , ntuzabyitiranye n’urukundo ruzima. Ibi kandi ngo uzanabyirinde ku bigendanye n’ingingo yo kubana no kubakana urugo, kuko nubikora ari amabura kimdi nta munezero uzagirana n’umuntu mwashyingiranwe utamukunda,
    kuko uzamusaba kugukorera ibyo undi yakagombye kuba ari we uri kubigukorera kandi wenda atanabishoboye. Aha rero nubana n’uwo ukunda uzaba wihaye umunezero, nawe kandi umugiriye neza kuko azawubona .
  2. kuvugisha ukuri: Aha ni ukumuha ukuri kwawe kose kugira ngo atakwitiranya n’uwo utariwe. Kumubwira ibyo utekereza bizabafasha kuba mwamenya gufata icyemezo kibereye ibyo murimo. Niba ukimwiyumvamo abimenye ,niba kandi atakujyamo abimenye kugira ngo utamwihata kandi ikigenderewe ari ukubona urukundo ruguha umunezero.

  3. Kwirinda kubabazanya ku bushake: kwiyoroshya biba byiza kugira ngo buri umwe muri mwe yumve ari paradizo ye. Iyo agize ikibazo aza kukureba cyangwa nawe ukaza kumureba kugira ngo ubone umunezero. Kwirinda kumubwira nabi, niyo hari icyo mutumvikanyeho mu kiganiro muri kugirana burya umuti si ukubwirana nabi. Ijambo ryiza n’imvugo nziza imara agahinda n’uburakari.

  4. Kubwira uwo mukundana ko umukunda: Nabyo bimwereka cyangwa bikwereka ko akwitayeho kandi ko nta wundi umuruta cyangwa ugukunda kumurusha. Iyo umubwira kandi ko umukunda nawe akabikubwira bibafasha kumva ko urukundo rwanyu rugihari.

  5. Gukorerana utuntu dutandukanye: Abantu baratandukanye kandi n’ibyo bakunda biratandukanye, biba byiza rero iyo mubanje kumenya ibibashimisha hanyuma mukajya mubikorerana. Muri ibi harimo gusomana ku itama, kumufata mu biganza, kurebana mu maso, guhoberana, guterurana, guhana impano n’ibindi……….

Source: Umuryango.com

Advertisements

Leave a Reply

Please log in using one of these methods to post your comment:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s