ESE WARUZIKO IGIHAZA GIFASHA KURINDA CANCER YO MU MUHOGO

img_0696

REKA TUREBE UMUMARO W’IGIHAZA (IDEGEDE) KU BUZIMA BWACU BWA BURI MUNSI

Igihaza abandi bakunda kukita umwungu, idegede, ndetse n’ andi mazina menshi bitewe n’ ahantu.

Ni kimwe mu biribwa by’ imbuto ziribwa zitetswe,

kikaba gikungahaye cyane ku intungamubiri, vitamine ndetse n’ imyunyungugu.

Kigira kilokalori 26 muri garama 100,ibinyabisukari bingana na 5%, inyubakamubiri 2%, ibivumbikisho(lipids) 2%. Igihaza kandi kikaba nta rugimbu(cholesterol) kigira.

Igihaza mu miterere yacyo, ibice byose bikigize (imbuto, ibibabi cyagwa ibisusa, indabyo,) biraribwa byose.

Ikindi kandi kigira imbuto zitwa inzuzi zifitiye ubuzima umumaro ukomeye.

Byongeye kandi igihaza gitera guhaga!

IGIHAZA GIFITE AKAMARO NTAGERERANWA KU MITSI N’ UMUTIMA

Igihaza n’ ubwo gisuzugurwa na benshi bitewe no kwibwira ko ari ikiribwa cy’ abakene,

gifite umumaro ukomeye wo gufasha abarwaye indwara z’ imitsi n’ umutima ahanini ziterwa no kurya urugimbu (cholesterol) ruturuka ku nyamaswa,

izi ndwara kandi zigakunda kwibasira abantu bakize.

Dore imwe mu mimaro y’ igihaza:

 Gifasha umutima gukora neza hifashishijwe umunyungugu witwa Magnesium dusanga muri iki kiribwa ubusanzwe ugira uruhare runini mukugabanya ibibazo bijyanye n’ indwara z’umutima.

 Cyongerera umubiri ubudahangarwa (immunity) hifashishijwe zinc ndetse na vitamini
A iki kiribwa gifite.

iyi zinke (zinc) iboneka mu gihaza ifasha mu gukora
uturemangingo fatizo (cellules) tw’ umubiri ndetse ikanafasha mu gusinzira, kumva
uburyohe n’impumpuro.

 Gifasha mu gufata neza umutima n’ umwijima kuko izi nzuzi ziba mu gihaza zifasha
inyama zo munda kuko zikungahaye ku bikatsi.

 Gifasha mukugabanya ibiro kubera ko gifite kilokalori ziri ku rugero rwo hasi cyane ,
amazi menshi ndetse n’ ibikatsi (Fibers).

 Gifasha mu kurinda kanseri yo mu muhogo (oral cavity cancer) kuko gifite Vitamini A
ihagije bituma kigira ubushobozi bwo kurinda iyi kanseri.

 Gifasha mu kuvura indwara nyinshi mu maraso (Diabetes) kuko izi nzuzi zifite
ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri ndetse no kugabanya intimba(stress).

Niba hari ubundi busobanuro mukeneye, twiteguye kubafasha, Murakoze!

Reposted & Dr. P. Mupenzi Mwiza

Group Ubuzima-Ubuvuzi-Inama

img_0700

img_0698

img_0699

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s